ICYIFUZO CYA KIZITO MIHIGO, K’U RWANDA – UBUHAMYA BWA MUTIMUKEYE CONSTANCE

Spread the love

Nyuma y’urupfu rw’umuhanzi Abanyarwanda twese twakundaga kandi wakundaga u Rwanda, ndifuza gusangira n’Abanyarwanda bimwe mu byo twaganiriye byaba bireba Abanyarwanda bose, cyane cyane abakunda indirimbo ze.

Igitangaje ni uko tutari tuziranye kuva kera, ariko nyuma yaho asohokeye muri gereza, hashize amezi menshi yanyandikiye k’urubuga nkoranyambaga yifuza ko twaganira. Twavuganye bwa mbere ku i tariki ya 29 Kanama 2019, yambwiye aya magambo (yari mu rurimi rw’Igifaransa).

“Uko bagutuka kuri Twitter bakubwira ngo uri Interahamwe birambabaza. Hashize igihe kirekire nkurikira ibyo wandika, nagira ngo nkubwire ko “la memoire pour toutes les victimes est un sujet qui me tient à coeur – Kwibuka inzirakarengane zose n’ibintu mfite k’umutima, ni ukumbabarira ubu ndi mu Rwanda sinshobora kubafasha, ariko mukomeze ibyo bikorwa”.

Nyuma yaho twavuganiye bwa mbere, twakomeje kujya tuganira ku bintu n’ibindi. By’umwihariko yongeye kunyohereza ubutumwa (message) ku i tariki ya 24 Nzeri 2019 “Nashakaga kukwandikira…Iri yicwa ry’Abanyarwanda rihoraho rirambabaza cyane…nabuze icyo nkora”.

Ubundi ibyo twandikiranaga yari yaransabye kujya mpita mbisiba, ku buryo iyi nkuru ari yo yonyine nibagiwe gusiba. Twakomeje tuvugana icyo yakora kugira ngo akarengane k’Abanyarwanda baraswa bagapfa karangire, turakibura. Ashima igikorwa njyewe n’abagenzi be dukora kuri uru rubuga https://www.rwandanlivesmatter.site/#/ aho twandika abantu bicwa mu Rwanda dufite ikizere ko hari igihe bazakorerwa ubutabera cyangwa n’iperereza mu gihe gikwiriye.

Hashize igihe tuvugana ibisanzwe, yongeye kunyandikira ku i tariki ya 26 ukwakira 2019 anyohereza iyi nyandiko : “Ceci étant dit, je suis loin de nier que des Hutu aient été massacrés durant et après la guerre de 1990-1994 et même après, tant au Rwanda qu’en RDC mais pour être pragmatique, disons qu’il est trop tard pour la justice pour eux. » Ni inyandiko yari irimo guhita ku mbuga nkoranyambaga, ivuga ubwicanyi ndengakamere bw’akorewe Abahutu.  Iyo nyandiko ivuze mu Kinyarwanda ngo «uko bimeze kose, simpakana ko Abahutu bishwe haba mu Rwanda cyangwa muri Repubulika iharanira Democarasi ya Kongo, ariko dushyize mu gaciro, tuvuge ko ubutabera butagishobotse kuri bo ».

 Ubwo Kizito Mihigo yahise yihutira kumbwira ngo « Ibi bintu simbyemeye na gato, na ziriya nzirakarangane zigomba gukorerwa ubutabera, tugomba kubiharanira ». Twakomeje kubiganiraho, twungurana igitekerezo kucyo umuntu yasubiza kuri iyi ngingo.

Iminsi yarashize, aza kumbwira ukuntu inshuti ze zimwe z’Abahutu baba i Burayi, bamubwira ko yavuye muri gereza akibagirwa Abahutu! Nkuko twabonaga ibintu kimwe, twatekereje  ko hari Abanyarwanda bategereje ko ibintu byose ari undi muntu  uzabibakorera, ko umuntu wese wumva ko akarengane kakorewe Abahutu kagomba kuvugirwa i Kigali, yamanuka agatanga urugero.

Tuvuganye kubyo abantu bamuvugagaho ngo “yasohotse muri gereza areka ibitekerezo bye”, yansubije ko “Gereza idahindura igitekerezo (conviction) cy’umuntu. Ko ibyo yatekerezaga mbere ya gereza ari byo agitekereza”. Yansobanuriye ko asohoka muri gereza bamubujije kuzongera gukora ibikorwa by’amahoro  n’ubwiyunge”. Ngerageje kwibuka amagambo yakoresheje, baramubwiye bati “Wagize Imana, ubutaha si gereza tuzakwica”. Ariko ambwira ko ubwiyunge bw’Abanyarwanda yari ikintu ari afite k’umutima.

Twafashe gahunda yo kwandika ubuzima bwe, njyewe nkatangira kubikora nkurikije ubuhamya yagiye atanga. Nawe akongeramo ibindi Abanyarwanda  batazi. Yari afite byinshi byo kubwira Abanyarwanda cyane cyane mu buzima bwe bwo muri gereza.  Twagombaga kubitangira mu kwa mbere k’uyu mwaka, ariko byageze aho ansaba imbabazi (nubwo njye nabonaga zidakenewe), zo kuba duhagaritse kuvugana kubera yabonaga umutekano we utameze neza.  Muri iyo minsi yifuzaga ko “Ubuyobozi butamureba cyane (éviter d’attirer leur attention )”.  Nyuma yaho rimwe na rimwe yambazaga amakuru yanjye, afite ikizere ko mu minsi yari imbere twari kuzavugana afite ubwisanzure.

Ubundi buhamya bwerekana ubutwali bwamurangaga, ni  igihe nari mo ntegura inkuru ku mavu n’amavuko y’Abaryankuna.  Abaryankuna Urugaga ubuyobozi bw’i Kigali bushaka guharabika, namwandikiye mubaza niba navanamo izina rye ku mpamvu z’umutekano we. Yaransubije ati “Nyoherereza ibyo wanditse ndebe”. Numvaga ari buvanemo byinshi, akaba yanakihakana inshuti ze, ariko yanyeretse ubutwali bwe, ibyo nari nanditse abikosora atya :

Umuhanzi Kizito Mihigo wari waravuye i Burayi, aha yari yarabaye imyaka mike yari yarashinze Fondantion Kizito Mihigo iharanira amahoro mu mwaka wa 2010, umuryango utari uwa Leta y’Abanyarwanda, uharanira amahoro n’ubwiyunge. Yakoraga ikiganiro rimwe mu cyumweru kuri radiyo na televiziyo by’u Rwanda. Mu kiganiro yatumiraga rimwe na rimwe Gerard Niyomugabo mu kujya impaka. Nyuma y’ibiganiro, abo bahanzi babiri baganiraga byinshi, by’umwihariko ukuntu kunga Abanyarwanda  byari bikenewe. Ni muri iyo ntego, ku itariki ya 4 Werurwe 2014, Kizito Mihigo yasohoye indirimbo Igisobanuro cy’urupfu  (indirimbo yo kunga abantu). Muri iyo ndirimbo Kizito Mihigo yahamagariraga Abanyarwanda kwibuka inzirakarengane zose badatoranyije gusa abazize jenoside yakorewe Abatutsi, ariko inzirakarengane zose. Iyo ndirimbo niyo yatumye FPR itangira kureba Urugaga rw’Abatangana (ubu rwabaye Abaryankuna)”.

Mu kurangiza iyi nkuru umuntu yavanamo ko Kizito Mihigo, yari afite izi nshingano (izo namenye) :

  • Kwibuka inzirakarengane zose
  • Ubutabera ku nzirakarengane zose
  • Ubwiyunge bw’Abanyarwannda

Yarafite izi ngorane :

  • Iri ryicwa ry’Abanyarwanda
  • Kutagira ubwisanzure
  • Kuba bari baramubwiye ko “ubutaha nta gereza, bazamwica”

Yari Intwari n’umudahemuka. Yari afite gahunda z’ubuzima bwe bw’ejo hazaza, afite n’ibikorwa yari ateganyirije Abanyarwanda.

Njyewe ku giti cyanjye, nemeza ko bamwishe, ko kwiyahura bitari muri gahunda ze.

Twese abakunda Kizito Mihigo, twari dukwiye kumva indirimbo ze duharanira inshingano ze. Adusigiye umurage w’indirimbo , n’uwigitekerezo cy’impindurampatwara Gacanzigo.

Constance Mutimukeye