Yanditswe na Umurungi Jeanne Gentille
Buri uko umwaka utashye mu Rwanda hategurwa inama yiswe “TRANSFORM AFRICA SUMMIT” ariko iyo urebye neza usanga ikiyivamo atari cyo kiba kitezwe kuko usanga yibanda ku ikoranabuhanga, nyamara yakagombye kuba yibanda mu mfuruka zose.
Ibi rero nibyo byatumye uyu munsi tubacukumburira tureba izindi ngingo 10 zagakwiye kuba ziganirwaho kuko twe tubona hari umusaruro zatanga bigatuma hari impinduka ziba ku muryango utaguye ugizwe n’umugabo, umugore n’umwana. Bitewe ahanini n’uko tubona uyu muryango warangiritse bikomeye kuva mu gihe cy’ubukoloni, ndetse ukambikwa umwambaro utari uwawo kugeza n’uyu munsi, na magingo aya aho itegeko rigenga umuryango n’abantu rikomeje kuvugururwa ntibigire icyo bitanga.
Mu busesenguzi rero twabakoreye twasanze ingingo 10 zikwiye kwibandwaho zikaganirwaho ari izi zikurikira:
- UBUMWE N’UMUTEKANO
Iri ni izingiro rikomeye amajyambere arambye ya Afurika akwiye gushingiraho. Amakimbirane ni ikintu cyahozeho kuva isi yaremwa kandi kizahoraho kugeza ku ndunduro yayo, ariko nk’abantu Imana yaremanye ubwenge, dukwiye gushyira hamwe ayo makimbirane akatubera igisubizo cyo kumenya ko ubudasa bwacu aribwo bukwiye kutwubaka aho kudushyamiranya. Birakwiye ko mu nama za Transform Africa hakwiye kwibandwa k uku kuzirikana ko “Icyo dupfana kiruta icyo dupfa”, bikanatuma “twubaha ubudasa bwacu”.
- UMUCO
Kimwe mu bintu bikomeye Afurika yatakaje mu gihe cy’ubukoroni ni umuco w’abari bayituye. Aziya yabimenye kare ikumira abanyamahanga kuzana umuco wabo mu bihugu byabo kuko babizi neza ko nta muco n’umwe uruta undi, ahubwo igikwiye gukorwa ni ukubahana buri wese akamenya umuco we akawusigasira kandi ntahutaze abandi badahuje umuco, nta terambere rirambye ryabaho ridashingiye ku muco w’abatuye igihugu icyo aricyo cyose. Mu ndirimbo yubahiriza igihugu duhora turirimba ko “umuco dusangiye uturanga”, byagakwiye kuba bituma muri Transform Africa Summit haganirwa ku kubahana nk’indanga gaciro ikomeye.
- IMYEMERERE
Umuntu aho ava akagera afite uko atekereza icyaba cyaratumye yisanga ku Isi, aho azajya nyuma yo gupfa, ibiriho byose byanze bikunze hari uwabiremye akanabigenga! Ntabwo hari hakwiye ko hagira ihanga ryibwira ko rizi Imana kurusha irindi kuko Imana twese yaduhaye ubwenge bwo gutekereza. Muri Afrika imyemerere yacu yavangiwe n’imyemerere yavuye hanze y’ibihugu byacu ariko na none iyo nayo yavuye hanze ishobora kuba itigishwa neza kuko abayitwigisha nabo ubwabo byarabananiye guhuza ibyo bigisha n’ibyo bakora bityo bamwe mu bagakwiye kuba abashumba beza aho kuragira intama ahubwo bahitamo kuzirya. Ni akaga gakomeye!
- IKORANABUHANGA RITANDUKANYE
Isi ya none turimo yabaye umudugudu ku buryo utamenye ibyo abandi barimo gukora cyangwa bagutanze nta kabuza usigara inyuma. Ariko ni ikintu gikomeye cyo kwitondera kugira ngo iryo koranabuhanga ritatubera inzira yoroshye yo kuvoma ibirohwa aho kuvomaho ibidufasha bikanatwubaka mu buzima bwacu bwa buri munsi. Muri iyi minsi urubyiruko rwa Afurika ruri guta umurongo bitewe n’iryo koranabuhanga aho kugira ngo ruvaneho ubumenyi n’ubuhanga biruteza imbere, no kwigiraho kuba abantu buzuye ahubwo iryo koranabuhanga riri kubatera ubunebwe, gukunda iraha, kwigiraho ingeso mbi zidakwiriye umuturage mwiza ubereye igihugu cye uzubaka ejo hazaza heza. Transform Africa ikwiye kurenga Ikoranabuhanga gusa ikareba irifite akamaro.
- AMATEKA
Umuhanga witwa Georges SANTAYANA yagize ati: “Ushaka wese kwibagirwa amateka ye, byanze bikunze yongera gusubiramo amakosa yakoze mu bihe bye byashize”. Afurika ifite amateka yaranzwe n’ibyiza n’ibibi, ariko usanga akenshi ibibi yahuye nabyo hari benshi bitagize icyo byigisha ngo barusheho gutekereza kubigenderaho ngo bigire isomo bibasigira mu kwubaka ejo hazaza heza! Igihe kirageze ngo Transform Africa yicaze hamwe abantu b’ingeri zose maze basubize amaso inyuma, barebe ibyo abasokuruza baciyemo maze bibafashe kureba imbere aho Africa igana maze hirindwe guheranwa n’ayo mateka mabi.
- IMIBANIRE
Aha umubano wa mbere ukwiye gutekerezwa ni uwo mu gihugu gito ariwo muryango muto, kuko iyo uwo mubano upfuye, igihugu, umugabane ndetse n’isi yose muri rusange birahazaharira. Aha abantu bahafite akazi kenshi ni abanyamadini, abikorera ku giti cyabo n’abanyapolitiki kuko nibo pfundo rikomeye ry’ibibera ku isi, ibyo bashatse birakorwa byanze bikunze kuko usanga ikintu gikomeye cyica iyo mibanire ni imirongo migari ishyirwaho nabo ugasanga ibangamira iyo mibanire myiza y’abagize umuryango. Dusanga rero Transform Africa Summit ikwiye kwiga ibibazo by’ingutu birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, inda ziterwa abangavu, icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’ibindi…
- IBIDUKIKIJE
Abatuye Isi bose bakwiye guha agaciro iri cumbi rya twese twisanzemo kandi tugomba kuzasigira abazadukomokaho rigifite icyanga cy’ubuzima, bitabaye ibyo byaba nka ba bandi bambuka ikiraro bagasiga bagisenye ngo hatazagira undi uzabasha kwambuka cyangwa abarira ku isahane bamara guhaga bakayimena ngo hatazagira undi uyiriraho. Buri muntu wese aho ari yagakwiye gutekereza ku cyo agiye gukora cyose areba niba ntacyo kirangiza ku ruhande uru n’uru ibidukikije kuko hari benshi bibwira ko bitabareba kandi byanze bikunze ibyo wirengagije gukora uyu munsi ingaruka zabyo uzazisanga imbere kandi ntuzatinda kuzibona!
- UBUKUNGU
Mu byo Afrika itabuze ubukungu ni icya mbere kuko Imana yayiremanye ubukungu butangaje haba ku byerekeye abaturage, ubutaka bwera, ibiyaga, imigezi, ibishanga,inyamaswa, amabuye y’agaciro, izuba ribamurikira ku buryo buhagije,… ariko igikomeye kandi kinatangaje nitwe turi inyuma mu majyambere, ariko iyo usesenguye usanga ikosa riri mu bitwa ko bakandagiye mu ishuri kuko wagira ngo biga bapfutse amatwi n’amaso ?! Transform Africa Summit ikwiye kuba yigira ku ntambwe yatewe mu biguhugu bimwe na bimwe ikaba urugero.
- UBUREZI N’UBURERE
Iyo uburezi butagendeye hamwe n’uburere aho kubyara UMUNTU WIGENGA bibyara UMUNTU W’IKIGENGE! Uburezi muri Afurika bukwiye kwongerwamo n’isomo ry’UBUMUNTU kuko byagaragaye ko uko umuntu agenda aminuza niko n’ubumuntu bugenda bumushiramo?! Kuva Isi yaremwa hari abahanga benshi bagiye bandika UMUNTU bavuga kamere ye, imiterere ye, ibyo akunda, ibyo yanga… ibyo byose biba mu bitabo mu masomero, ariko se bisomwa kandi byigishwa na bangahe? Niba se koko umunyafurika adafite umuco wo gusoma, ntabwo twafasha abahanzi n’abanyabugeni bacu bakabyamamaza? Birasaba ubushake gusa!!!
- UBUHINZI N’UBWOROZI
Hari umugani w’Ilingala uvuga ngo “Nyongo ya libumu esilaka té”, ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ngo “Ideni ry’inda ntirishira”, mu Kinyarwanda bakavuga ngo “Amacumu y’inda ntashira igorora”. Afurika ntabwo ariwo mugabane ukwiye gutaka inzara, ahubwo wagakwiye kuba ariwo ugemurira indi migabane, aho bipfira hakomeye ni uko uriye agahaga yibagirwa ko inzara yigeze kumwica, ikindi ukandagiye mu ishuri wese yumva ko ari umwanya abonye wo kurera amaboko. Kera ayo mashuri ataraza buri munyafurika wese iwe mu rugo yabaga yifitiye umurima we ahinga afite n’amatungo yoroye, habura iki ngo harwanywe inzara burundu???
Ese aho ntibyaba biterwa no kubyiga nabi cyangwa bikaba byigwa n’abatabyiyumvamo kuko babihatiwe kubyiga bifitiye izindi ndoto mu mitwe yabo?! Uwo bireba wese yitekerezeho mu byo ashakisha kuri murandasi, ajye asana ibyangiritse mu myigire ye aho yaba itaragenze neza maze ntihazagire ugucishamo ijisho n’ubwo nawe ubwawe utayobewe ko hari byinshi utigishijwe ukiri ku ntebe y’ishuri kuko burya ngo: “Amasomo nyayo mu buzima bwacu atangira wa munsi twibwira ko aribwo tuyarangije”, nk’uko byavuzwe n’umuhanga, Robert T. KIYOSAKI, mu gitabo cye yise “Rich Daddy, Poor Daddy”. Ibi rero nibyo Transform Africa yakabaye yigaho. Tuzakomeza gusaba ko izi ngingo zakwibandwaho aho kugendera ku bipindi gusa.
Umurungi Jeanne Gentille