ICYUNAMO MW’ISURA NSHYA: ABARYANKUNA BAFASHE INGAMBA N’IBIKORWA BISHYA BYA GUCA INZIGO.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Baryankuna, Nshuti z’u Rwanda.

  1. Urugaga Nyarwanda Ruharanira igihango cy’igihugu rurabasuhuje.
  1. Muri iki gihe twegereje cy’icyunamo cyo kwibuka amahano yagwiriye u Rwanda mu myaka ya 1990 akarugeza kuri Jenoside yatwaye ubuzima bw’Abanyarwanda ari abiswe Abatutsi, itazigamye abiswe Abahutu ndetse n’abiswe Abatwa muri Mata 1994, Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu, Urugaga rwanyu, rubifurije icyunamo kizira inzigo, icyunamo kizira amacakubiri, icyunamo cyerekeza ku bwiyunge nyabwo, icyunamo kitadusubiza mu yandi makuba, icyunamo cyubakiye kuri Gacanzigo.
  2. Mu gutekereza icyatuma u Rwanda rutazongera kunyura mu amarorerwa, Abaryankuna bazanye ibitekerezo byerekeza ku mpinduramatwara Gacanzigo, ibitekerezo biherekezwa n’ibikorwa Urugaga rwatangiye, murabizi, bikaba bisaba ko Abanyarwanda bose babyibonamo bakabishyigikira. Mu nzira yo kunoza ibyo bikorwa. Abaryankuna ntibahwema, ntibasinzira, kuko ari ikizira gusinzira igihugu kiri ku gacuri.
  3. Muri urwo rwego, mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe n’imana zitandukanye z’Ubuyobozi Nshingwabikorwa bw’Urugaga, ku wa 29 Mutarama 2022 hakozwe Ikiganiro Rusange Nyunguranabitekerezo cyari gifite umugambi wo guhuza n’ibihe imigabo, imigambi n’ibikorwa by’Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu, cyane cyane ibirebana no guca inzigo. Icyo kiganiro kitabiriwe n’Abaryankuna bavuye ku imigabane yose y’Isi.
  4. Muri iki kiganiro, Abaryankuna bibajije nk’abo bireba kandi bisubiza bivuye ku mutima ibibazo bishamikiye ku nsangamatsiko igira iti: « Inzigo y’akarande ivugwa mu banyarwanda iracyariho, turayisobanukiwe k’uburyo buha umusaruro uhagije ibikorwa by’ibanze by’Impinduramatwara Gacanzigo »?
  5. Mu ugusubiza iki kibazo, Abaryankuna bongeye kurebera hamwe uburyo ururimi, umuco n’inyurabwenge nyarwanda bisobanura inzigo. Hibukiranyijwe ko ijmbo inzigo rikoreshwa ku gikorwa cyo kwica cyangwa kumena amaraso, kikaba gihindura inzigo uwagikoze n’uwagikorewe. Ikibazo cy’inzigo nyarwanda kigirwa ingutu n’uko inzigo atari gatozi. Inzigo iba hagati y’abantu, imiryango mito n’iminini itacibwa ikaba akarande igahorerwa cyangwa ikisubiramo. Abaryankuna bibukiranije ko inzigo yacibwaga n’umwami ndetse bibukira hamwe ibikorwa byaherekezaga umuhango wo guca inzigo, birimo nko gushyingirana no gusangira igihango.
  6. Muri icyo kiganiro hasesenguwe ubuzima Abanyarwanda babamo mu mateka ya hafi n’aya kure, maze Abaryankuna bemeranya ko inzigo yimonogoje hagati mu banyarwanda, inzigo ishingiye ku moko n’ibyitwa amoko (Abahutu, Abatwa n’Abatutsi, Abanyiginya n’Abega) k’uturere (Kiga-Nduga) ndetse n’ibihugu (Rwanda – DRC, Rwanda – Burundi, na Rwanda – Belgique, France, Uganda, Spain, USA, …). Basanze kandi inzigo ihembeerwa, ikabagarirwa ndetse ikanacuruzwa, cyane cyane n’abari ku ingoma/ubutegetsi. Byahuriweho na none ko umukuru w’igihugu washoboraga guca iyo nzigo hifashishijwe umuco nawe ahubwo ayibagarira akanayicuruza.
  7. Hemejwe ko Impinduramatwara Gacanzigo ari kamara, ko ikenewe kandi ko ishoboka ikaba inakeneye imbaraga n’umusanzu wa buri munyarwanda wifuza kuzaraga u Rwanda rwiza abazamukomokaho, akifuza ko abana be n’ab’umuturanyi we bazubahana mu gihugu cya ba sekuru.
  8. Hafashwe umwanzuro ko ibi biganiro byagombaga gukomeza ndetse humvikanwa ko ikiganiro gitaha cyagombaga kuba nyuma y’ibyumweru bibiri, kuwa 12 Gashyantare 2022 kikiga ku bikorwa Urugaga ruri gukora birebana n’Impinduramatwara Gacanzigo ndetse n’ibindi bikorwa byihutirwa Urugaga rwatangiza mu urwego rwo kwihutisha Impinduramatwara Gacanzigo.
  9. Ku wa 12 Gashyantare, ikiganiro cya kabiri cyarakozwe nk’uko byari byemejwe, nacyo kitabirwa n’Abaryankuna bavuye hirya no hino ku Isi baje kuganira Impinduramatwara Gacanzigo n’ibikorwa byaca inzigo mu Rwanda. Ku ibirebana n’ibikorwa Urugaga rwakomeza cyangwa rwatangiza mu uguca inzigo, hemejwe ibi bikurikira :
  10. Abaryankuna bazakomeza gukoresha izina « Inzigo iri hagati y’Abanyarwanda » aho kuvuga amoko cyangwa uturere kubera rimwe na rimwe  izo mvugo nazo zisa n’izihembera.
  11. Inzigo iri mu banyarwanda ntabwo ishobora gucibwa mu buryo bw’umuco nk’uko yacibwaga kera n’umwami. Guca inzigo bigomba gukorwa kiryankuna, aho gukora ya mihango yayoborwaga n’umwami, kandi umwami w’iki gihe nawe abagarira inzigo.
  12. Abaryankuna bagomba gushaka amahame n’ibikorwa nyubakasano by’ubutabera bituma umuntu atazira icyaha cyakozwe n’undi, ahubwo umuntu wahemukiye undi akabihanirwa bitabaye intandaro y’inzigo hagati y’imiryango. Icyaha ni gatozi.
  13. Hagomba gushyirwaho ibikorwa bya kiryankuna n’umunsi wa Gacanzigo uzajya ukorwaho ibikorwa bihuza Abanyarwanda biyemeje kwiyunga no kubakira igihugu hamwe babivanye ku umutima.
  14. Abaryankuna bagomba kurwanira ko u Rwanda ruba igihugu kigendera ku amategeko kitagira abantu bajya hejuru y’amategeko, icyo baba ari cyo cyose cyangwa inshingano baba bafite izo arizo zose.
  15. Abaryankuna bagomba kuvugisha ukuri bagakora ku buryo baca ipfunwe kandi bagaharanira uburenganzira bwo kuvuga ukuri no kukurwanirira kugeza ahashoboka hose.
  16. Abaryankuna bagomba gufungura imbuga z’ibiganiro ku buryo baca ikintu cyo kuvugirwa no gutekererezwa cyangwa kuvugira mu matamatama.
  17. Abaryankuna bagomba gushaka no kumenya inyangamugayo akaba arizo bashyigikira mu kugera mu buyobozi cyane cyane ubushinga-mategeko kugira ngo bavugurure ibintu, ariko nabo byabananira Abaryankuna bakaba bashobora kubishyuza inshingano.
  18. Abaryankuna bagomba gukomeza inzira n’umurongo bafashe wo gusobanurira Abanyarwanda ko icyo bapfana kiruta icyo bapfa. 
  19. Abaryankuna bagomba kujya ku ruhande rwa buri wese ubabaye, bakajya hagati y’abahanganye, bagafata ikibazo nk’ikibazo cy’igihugu, aho kuba ikibazo cy’umuntu, umuryango, akarere cyangwa ubwoko.
  20. Abaryankuna barasaba Leta kwirengera ingaruka z’inzigo kubera uruhare ubutegetsi bwagiye busimburana bwagize mu kuyibagarira kandi aribwo buhagarariye leta, ndetse bukaba bwarakoresheje n’imbaraga za leta mu kuyibagagarira.
  21. Ubuyobozi bw’igihugu bugomba kwifata nk’ubuyobozi bwa bose, bukemera uruhare rwa leta mu bibazo by’igihugu, bugahuza abafitanye inzigo kandi bukanahoza amarira Abanyarwanda bose bahekuwe n’inzigo nyarwanda yagejeje u Rwanda mu kangaratete rubamo.
  22. Abaryankuna bagomba guhamagarira urubyiruko kutibona mu moko ahubwo bakibona mu bumuntu n’ubunyarwanda, bakanababarirana, bakaba abahuza, bagahagarara hagati y’abanyenzigo.
  23. Abaryankuna bagomba kwitegura guhuza Abanyarwanda bafitanye inzigo ndetse n’abanyamahanga bafitanye inzigo n’Abanyarwanda mu rwego rwo guca inzigo bahereye ku baturanyi mu biyaga bigari.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Baryankuna, Nshuti z’u Rwanda.

Mu ukubasangiza ibi bitekerezo n’ibikorwa by’Abaryankuna muri iki gihe, turashaka ko musobanukirwa neza ko imijugujugu y’ababagarira inzigo bakanayicuruza itahagaritse ibikorwa byacu nk’Urugaga. Turabamenyesha ko tutazaruhuka igihugu kikiri ku gacuri, n’ubwo bimwe mu byo dukora twabikora bucece, tukaba tuboneyeho kubibutsa ibi bikurikira :

  1. Amahano yagwiriye u Rwanda muri 1994 areba Abanyarwanda bose, ntawe uyafiteho umwihariko, kandi buri wese afite uburenganzira bwo kwibuka abe, uko abishatse cyangwa abishoboye, ntawe uhutajwe.
  2. FPR igomba guhagarika akarengane ikorera Abanyarwanda bose, harimo n’abacikacumu ba 1994, Abanyarwanda bashimutwa bakicwa, bagufungirwa ubusa, bagasenyerwa, bakamburwa utwabo, n’ibindi bibi bidakwiriye ikiremwa muntu;

Murakarama, Imana y’i Rwanda ibane namwe, ibarinde inzigo n’inzika, ibarinde abayibiba, abayibagarira n’abayicuruza, ibarinde umwaku n’umwiryane. Muzagire icyunamo cyunamura u Rwanda.

Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’igihugu/RANP-Abaryankuna

Bikorewe i Gicumbi ku wa Mata. 2022

Akanama Gakuru.

Imyanzuro y’ibiganiro