Iyi ni inyandiko yanditswe n’impuguke mu by’ubukungu wigeze no kuba umujyanama wa Kagame mu bukungu, David HIMBARA. Mwayishyiriwe mu Kinyarwanda na Bwana Gerald Gashumba wo mu Bunyamabanga bw’Abaryankuna.
Amakuru y’ubushakashatsi aturuka mu butegetsi bwa general KAGAME, agaragaza ishusho nyayo y’uko ifaranga n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka byaguye muri uyu mwaka wa 2019.
Ifaranga ryakomeje kugwa ku buryo ubu amafaranga y’u Rwanda 930 avunja idorari rimwe ry’America. Hagati aho ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga byaragabanutse cyane. Ibi byababaje bikabije abohereza ibicuruzwa byabo mu mahanga, n’Abanyarwanda batunzwe n’imirimo igendanye no kohereza ibicuruzwa hanze. Ni gute KAGAME yasobanura aya mahano, abaye abibajijwe n’Inteko Nshingamategeko ifite ububasha bwo kubimubaza? Birumvikana turabizi ko ku wa 27 Gashyantare 2019 Kagame yafunze umupaka w’u Rwanda na Uganda n’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi nawo uradadiye. Aha Kagame yakinnye n’umuriro.
Umuhora wa ruguru ni wo ukoreshwa cyane kandi w’agaciro mu karere k’ibiyaga bigari, ukanatanga inzira ku Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja, binyuze muri Uganda kugeza ku cyambu cya Mombasa kiri muri Kenya. Iyi mibare yo kugwa kw’ifaranga ry’u Rwanda no kugabanuka kw’ibicuruzwa byaba bifite icyo byakora kuri uku kwihima kwa Kagame (gufunga imipaka n’inzira zimugeza ku nyanja)? ibi ni ibintu Kagame yakabaye asobanurira Abanyarwanda iyaba ari bo akorere by’ukuri.
Biragaragara ko hafi y’ibicuruzwa byose by’ibanze byoherezwa mu mahanga byagabanutse bikomeye mu mezi arindwi ya mbere y’uyu mwaka wa 2019.
Uko u Rwanda rwoherezaga ibicuruzwa hanze muri uyu mwaka wa 2019 byaragabanutse.
Amakuru y’ubushakashatsi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda atanga ishusho nyayo kuri ibi.
- Ikawa zoherezwa mu mahanga zagabanutse ku kigero cya 5% kuva miliyoni 36.1 z’amadorari y’America kuva muri Mutarama-Nzeri 2018 kugeza kuri miliyoni 34.3 z’amadorari y’America kuva muri Mutarama-Nzeri 2019.
- Icyayi cyoherezwa mu mahanga cyagabanutse ku kigero cy’ 10% kuva kuri miliyoni 66.2 z’amadorari y’America kugeza kuri miliyoni 59 z’amadorari y’America.
- Kasiterite (ubwoko bw’amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda) yoherezwa mu mahanga yagabanutse ku kigero cya 22.3% kuva kuri miliyoni 35 z’amadorari y’America kugeza kuri miliyoni 27.3 z’amadorari y’America.
- Koruta (ubwoko bw’amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda), yagabanutse ku kigero cya 39.5% kuva kuri miliyoni 49 z’amadorari y’America kugeza kuri miliyoni 29.6 z’amadorari y’America.
- Wolfram yoherezwa mu mahanga yagabanutse ku kigero cya 6.6% kuva kuri miliyoni 13.3 z’amadorari y’Amerika kugeza kuri miliyoni 12.4 z’amadorari y’America.
- Impu zoherezwa mu mahanga zagabanutse 50.4% kuva kuri miliyoni 5 z’amadorari y’America kugeza kuri miliyoni 2.5 z’amadorari y’America.
- Ibireti byonyine ni byo byiyongereyeho 56.6% kuva kuri miliyoni 2.4 z’amadorari y’America kugeza kuri miliyoni 3.7 z’amadorari y’America.
Mu giteranyo rusange agaciro k’ibicuruzwa by’ibanze byoherezwa mu mahanga byagabanutse ku kigero cya 18.5% kuva kuri miliyoni 207.5 z’amadorari y’America muri Mutarama-Nzeri 2018 kugeza kuri miliyoni 169.2 z’amadorari y’America muri Mutarama-Nzeri 2019.
Hagati aho ibyo u Rwandan rutumiza mu mahanga byiyongereye ku kigero cya 15.7% kuva kuri miliyari 1.5 muri Mutarama-Nzeri 2018 kugeza kuri miliyari 1.7 muri Mutarama-Nzeri 2019.
Aha ni ho ishingiro ryo kubazwa ibyo ushinzwe kwa Kagame riri. Kagame yagombye gusobanura impamvu igereranya ry’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga n’ibitumizwa mu mahanga ryazambye muri uyu mwaka wa 2019. ubutegetsi bwe nabwo bwagombye gusobanura ingamba zirambye ku ifunga ry’imipaka n’ubuhahirane mpuzamahanga.
Uyu ni we muntu uzenguruka isi aririmba ukuntu ruzatera imbere vuba aha biciye mu kugira uruhare mu masezerano y’ibihugu by’Afurika y’ubuhahirane mpuzamahanga bwigenga (African Continental Free Trade agreement/AfCFTA). Ni gute umuntu afunga imipaka y’abafatanyabikorwa b’abaturanyi ba hafi mu karere k’ibiyaga bigari akagira uruhare muri aya masezerano n’amahanga ya kure?
Birumvikana, mbona ndi mu bintu by’ibitangaza bidashoboka hano. Kagame ashobora kuba ari umucengezi w’ikihebe udaha agaciro ibyo avuga n’ibyo yizeza abantu nkuko aba abivuga.
General Kagame anyibutsa amateka y’ishooka n’ishyamba. Kubera ko ishooka ikwikijwe n’igiti, bityo ibiti bikayibeshyaho ko nayo ari igiti kigenzi cyabyo. Ariko ishooka yakomeje gutema no kugusha ibiti, ishyamba rikomeza kuhashirira. Ikibabaje ntabwo ishyamba ryigeze rimenya na rimwe ko ishooka atari mugenzi waryo. Ishyamba ryaratsembwe burundu. Muri ubwo buryo Abanyarwanda ubu bari ku mpuhwe z’ishoka General Kagame.