IGIHUGU CYA UGANDA CYASHYIKIRIJE U RWANDA UMURAMBO W’UMUNYARWANDA WARASIWE KU BUTAKA BWACYO, BOSE BABIREBA:

Depite KANSIIME Caroline ukomoka mu karere ka Rukiga aherekejwe n’abadiplomate,abategetsi n’abanyamakuru batandukanye bazindukiye mu gikorwa cyo guherekeza Umurambo w’Umunyarwanda n’umugande barasiwe ku butaka bwa Uganda n’igisirikare cy’u Rwanda, igikorwa Uganda ifata nk’Ubushotoranyi ndetse nk’agasomborotso!

Amakuru Ijisho ry’Abaryankuna ryakomeje gukurikirana umunota ku wundi kubera uburemere afite, ni uko kuva mu ma saa yine n’igice ku isaha ya Kigali, kuri uyu wa 27 Gicurasi, 2019 Polisi n’igisirikare bya Uganda bifatanyije n’abandi bategetsi benshi ba Uganda, bahagurutse ku bitaro bya Kabare berekera ku mupaka wa Gatuna, aho bagomba gushyikiriza u Rwanda umurambo wa Kirenge Jean Baptist warasiwe mu karere ka Rukigo ho muri Uganda.

Abategetsi, abanyamakuru n’abadiplomate benshi babukereye!

Amakuru akomeza avuga ko Uganda mu rwego rwo gutanga umugabo ko yahamagaye abahagarariye ibihugu byabo muri Uganda  cyane cyane abaturuka mu bihugu bigize akanama gahoraho gashinzwe amahoro ku isi ni ukuvuga Ubufaransa,Ubwongereza,Uburusiya, Leta zunze ubumwe za Amerika n’Ubushinwa. Hatumiwe kandi abahagarariye ibihugu byabo bo mu karere (Rwanda, Burundi, Kenya,Tanzaniya na Sudan y’Epfo). Hagaragaye n’abandi benshi baje baje kwirebera amakoro y’ubushotoranyi bw’u Rwanda.

Umurambo w’Umunyarwanda warasiwe ku butaka bwa Uganda, usohorwa mu buruhukiro bw’ibitaro by a Kabare.

U Rwanda binyuze kuri Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr Richard Sezibera, rwateye utwatsi ibyatangajwe na Uganda ruvuga ko ari ibihuha, none Uganda yafashe icyemezo cyo gukubitira ikinyoma cy’u Rwanda ahakubuye, inatanga abagabo! Ikigaragara iki gikorwa cya Uganda ni ubutumwa bukomeye ku Rwanda. Icyakoma gato umuriro wakwaka!

Ku mpande zose urebye hirya mu bisambu abasirikare n’abapolisi bari baryamiye amajanja kandi bagaragara nkabambariye urugamba. Usibye n’abasirikare niyo urebye n’abaturage usanga bararangije kwitegura intambara kuko kugeza ubu ntakigaragaza ko itazaba!

Umupolisi wa Uganda aryamiye amajanja. No kurundi ruhande byari uko!

Igishimishije ni uko n’umwana w’igitambambuga azi uri mu makosa uwo ari we!

UMURUNGI Jeanne Gentille

Intara y’Amajyaruguru