IGIPOLISI CYA KAGAME CYASHIMUSE ABAKOBWA 3 BA BISHOP DEO NYIRIGIRA: 2 BABURIWE IRENGERO UNDI ASHINJWA KUGAMBANIRA IGIHUGU.

Jacky washinjijwe na RIB kugambanira igihugu n’ubutasi!

Kuri uyu wa kane taliki ya 27 Ugushyingo 2019 RIB (Rwanda Bureau of Investigations) yatangaje ibinyujije ku rubuga rwayo rwa yo rwa twitter ko yataye muri yombi  Jacky UMUHOZA w’imyaka 27 y’amavuko ikaba imushinja kugambanira igihugu. RIB ntacyo yigeze ivuga kuri bakuru be babili UMUTESI Axelle w’imyaka 30 n’UMUTONI Lillian w’imyaka 32, bakuwe mu rugo rwabo n’abantu bataramenyekana, ariko bika bizwi neza abafite iyo ngeso abo aribo ko ari abashimusi ba Kagame.

Umutoni Lillian, Abambari ba Kagame bamwirukanishije mu rugo rwe, kukazi none barashaka kumucira muri gereza!

Byabaye ngombwa ko uyu mukobwa ajya kubana na barumuna be 2. Abakozi ba Kagame barangije gukora ibyo noneho bagiye kubakoresha b’abo bakobwa uko ari batatu, babategeka kubirukana nta nteguza nta mperekeza! Indwara yazonze Kagame ya munyangire yayanduje abamukorera bose n’abemeye ahari kujya ubwenge bakahashyira inda! Aba bakoresha barabyemeye!

Ibyo birangiye igipolisi cya Kagame cyabambuye ikitwa icyangombwa cyose bari bafite cyaba icy’u Rwanda cyangwa icya Uganda! Ibyo birangiye abo bakobwa bari basanzwe bitunze basigaye ari abo gufashwa n’inshuti n’abavandimwe. Se wabo, akaba yari uwambere wagombaga kubitaho, dore ko anasanzwe ari umusaza wifashije! Yatangiye kujya aboherereza udufaranga two kurya.

Umutesi Axcelle nawe yirukanishijwe ku kazi, aracuragizwa none yanashimuswe n’abambari ba Kagame!

Ntibyarangiriye aho, abagize inzego z’iperereza za Kagame, zategetse abo bakobwa b’uyu musaza, kwandika ibaruwa bitandukanya na se, ngo kuko aba mu Ihuriro nyarwanda RNC rirwanya ubutegetsi bwa Kagame. Abakobwa barabahakaniye, babwira ko ntaho byabaye ko umwana yitandukanya n’ababyeyi kabone n’aho baba  bamukoreye icyaha nkanswe ibyo bitanashinga!

Ntibwari ubwa mbere aba bakobwa bafunzwe n’igipolisi cya Kagame, kuko no mu ntangiriro z’uyu mwaka bagerageje gusohoka mu gihugu basanga ababyeyi babo igipolisi cya Kagame kikababuza, ahubwo kikabafata kikabafunga kitanababariye abana bato bari kumwe! Bamaze ibyumweru mu buroko! None birangiye kibashinjije ubugambanyi!

Uyu musaza Bishop Deo Nyirigira ni mukuru wa Lt Gen Charles Kayonga wigeze kuba umugaba mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere. Nyuma y’aho Kagame amwikangaye yaje kumwohereza kuba ambasaderi mu Bushinwa! Ubu sinzi aho yateretse agatebe yamwicajeho!  Umugore wa Kayonga witwa Carol Rwivanga akaba n’umuvandimwe wa hafi wa nyakwigendera Col Patrick Karegeya nawe yakoreye Kagame imirimo myinshi. Mbere y’uko ajyana n’umugabo we mu Bushinwa yari PS muri Minisiteri y’ubuzima, mugihe musaza we Maj Ronald Rwivanga yari akuriye iperereza mu mutwe w’abasirikare barinda Kagame (Republican Guard) akaza kuvanwamo kubera uwo muryango akomokamo, bikaza no kumuviramo uburwayi ariko akize nabwo Kagame amuhamisha ku gatebe! None nimurebe uko Kagame asiribanze umuryango wabo! Aho gukorera Kagame wakorera Shitani bikagira inzira!

Bishop Deo Nyirigira umuryango we Kagame yawigirijeho nkana. Kuba muri RNC ni urwitwazo kuko Lt Gen Kayonga atari ayirimo!

 Niba umubyeyi ukoze ibyaha abana be bagomba kwihutira kwitandukanya nawe, aha umuntu yakwibaza impamvu  Cyomoro na barumuna be baba bataritandukanya na Kagame kuko arusha ibyaha abazima n’abapfuye yemwe na Shitani ikaba itamuhiga!

Mu Rwanda rwa Kagame, ihame ntayegayezwa ry’ubutabera  ku isi hose, rivuga ko “icyaha ari gatozi” ryakuweho, risimbuzwa ko unenze ubutegetsi bwa Kagame, aba abikoze mu izina rye, iry’umuryango we n’inshuti ze, bose bahita bakurikiranwa ku buryo bwihuse. Ingero ni nyinshi! None banyarwanda ibi bizakomeza kugeza ryari?

NTAMUHANGA Cassien