IGISIRIKARE, IGIPOLISI N’IGICUNGAGEREZA BY’U RWANDA ICYO BYAKOREYE ABAFUNGWA BA MAGERAGERE SI IBY’INO!

Nyuma y’uko kuri uyu wa 08 Nyakanga kuri gereza ya Mageragere hiriwe umwuka w’imirwano washojwe n’urusaku rw’amasasu, kuri uyu wa 09 Nyakanga 2019 kuri iyo gereza haramukiye inzego z’umutekano ubwoko bwose, maze aho gukemura ikibazo badukira abafungwa barakubita abagera ku 150 babasize ari intere.

Nkuko ijisho ry’Abaryankuna ryari ryabikurikiranye rikanabasezeranya gukomeza gukurikirana iyi nkuru, nyuma y’uko abacungagereza bakoresheje amasasu bakanga abafungwa ngo bategera ibikuta, ijoro ryabaye rirere cyane cyane ku bacungagereza baraye barikanuye maze bukeye igipolisi, igisirikare n’igicungagereza, abato n’abakuru bazindukiye kuri iyo gereza.
Nkuko tubikesha umwe mubari bahibereye inzego z’umutekano zinjiye muri gereza zikandagira zicyeka ko hashobora kongera kubaho gutana  mu mitwe. Babanje kugusha neza abo bafungwa babakubita igipindi karahava bati:”Nimuze dukorane inama mutubwire ibibazo mufite”. 
Abafungwa batuje  baranitegura baricara ngo bakore inama maze ba bapolisi, abasirikare n’abacungagereza bagira batya bahita bagota ba bafungwa babahukamo si ukubakubita karahava abarenga 150 bakubiswe bikomeye kuburyo ubu bateguka, bamwe ngo bashobora no gupfa.
Umusore izo ntugunda zahereyeho we yakubiswe cyane biteye ubwoba yateraniweho n’abofisiye bakuru b’iyo mitwe yose bamuhondaguye bavuga ko ariwe nyirabayazana w’iyo mirwano!

Umuvugizi w’amagereza mu Rwanda Sengabo Hillary yahakanye ko nta myigaragambyo yabaye kuri gereza ya Mageragere ngo ko ahubwo byari igikorwa cyo guta muri yombi abanyururu 28 bari bagandiye ubuyobozi bw’iyo gereza! Ni mu gihe ijisho ry’Abaryankuna ryakomeje gukurikiranira hafi icyo kibazo rikaba ryo ahubwo ryemeza ko ibyabaye atari imyigaragambyo gusa ahubwo ari imirwano kandi ikaba izakomeza ikaba ishobora no kurenga imbibi za gereza kuko uwo muyobozi ari gica aho yayoboye hose!


Nubwo abafungwa bari biteze ko izo nzego zije gukuraho CSP Innocent Kayumba, abamukuriye ngo bamusabye ko asubiza iyo gereza kumurongo! 
Ikigaragara ntacyo bakijije! Kandi uko bigaragara uyu muyobozi akabije kugira nabi kandi ntabwo Abanyarwanda bose bafungwa baba barananiranye kuburyo wabaragiza inkoni! 

Ufite igitekerezo cyangwa ikibazo watwandikira kuri

Email: abaryankuna.info@gmail.com

Facebook; RANP Abaryankuna

Twitter: @abaryankuna

YouTube: kumugaragaro info


Rubibi Jean Luc

Umujyi wa Kigali.

One Reply to “IGISIRIKARE, IGIPOLISI N’IGICUNGAGEREZA BY’U RWANDA ICYO BYAKOREYE ABAFUNGWA BA MAGERAGERE SI IBY’INO!”

Comments are closed.