Ibi bihise byerekana neza neza uwo yibiraga! Uwo ntawundi ni wa mugabo urya ntahage uherutse kwigomba umujyi wa Kigali akawushyira mu maboko ye, none bidateye kabiri murebe uwo ashyizeho ngo abe ari we uwuyobora! Mu buryo bw’Ubutekinikano uyu mugabo yaje aturuka mu Nama Njyanama y’akarere ka Gasabo, aho na bwo yari yatowe muri iki gitondo!
Igikuba cyaracitse ubwo Pudence Rubingisa wari umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe imari, mu Ukwakira 2017 Urukiko Rukuru rwa Kigali rwategekaga ko arekurwa akaburana ari hanze, ku cyaha yakekwagaho cyo gutanga inyungu zidafite ishingiro mu kurangiza amasezerano ndetse no gukoresha inyandiko itavugisha ukuri, ubwo hakorwaga umushinga wo kubaka laboratwari y’ubuvuzi bw’amatungo. Ni nyuma y’aho ubugenzuzi bw’imari ya Leta bwaravugaga ko bufite ibimenyetso si musiga ko ari rusahuzi maze agatabwa muri yombi kandi agakatirwa n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuba afunzwe iminsi 30. Kagame yategetse ko arekurwa biba uko!
Dore uko Abbas Mukama wari Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko yamwifatiye mu gahanga imbere ya Minisitiri w’ubutabera Jonson Busingye:
“Biri kundya ahantu mu mutwe, numvaga binaniye kubyumva. Uyu muyobozi wungirije, raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya leta yagaragaje ko yahombeje hafi miliyari imwe, batweretse amafilimi hano aho yagiye gutanga sheki y’amafaranga hafi miliyari ayiha rwiyemezamirimo, barubatse fondasiyo gusa n’amatafari nk’atatu. Ubu ashobora kuba urukiko rwaramufunguye by’agateganyo ngo aburane ari hanze, rwiyemezamirimo we aracyafunze! Mwumve ayo mafaranga y’igihugu miliyari imwe, kandi nta n’akantu bamushyizeho kamugaragaza aho agiye hose kugira ngo ntazanacike. Nkibaza ku nyungu z’igihugu, ko dushaka amafaranga y’igihugu, Nyakubahwa Minisitiri nk’Intumwa Nkuru ya leta, mwavuze ingamba nyinshi nziza ariko uriya muyobozi wungirije wa kaminuza ucyidegembya, ubu se namara kubona ahamwa agahunga muzadusubiza iki hano mu nteko rusange?”
Busingye icyo gihe yarabarimanganyije ati ntacyo navuga ku idosiye iri imbere y’Abacamanza…
Nk’uko bisanzwe mu mihango y’amatora hano iwacu mu Rwanda, Mu gitondo cya none hirya no hino mu turere tugize Umujyi wa Kigali hazindukiye ikinamico zo gutora abagize inama njyanama y’Umujyi wa Kigali bahagarariye utwo turere uko ari dutatu, aho buri karere katangaga babiri: Kayihura Muganga Didas na Rutera Rose bahagarariye Kicukiro; Rubingisa Pudence na Rose Baguma bahagararira Gasabo; Umutoni Gatsinzi Nadine na Mutsinzi Antoine bahagararira Nyarugenge. Abo baje basanga abajyanama bashyizweho na Kagame ari bo Dr. Bayisenge Janet , Gilbert Muhutu, Regis Rugemanshuro, Dr. Ernest Nsabimana na Gentille Musengimana.
Nkuko ari ibyigaragaza ukurikije uko batowe gitekanikano, bose ni aba Kagame 100%! Abo nibo bahuriye ku biro by’Umujyi wa Kigali maze bitoramo komite nyobozi y’umujyi wa Kigali na Njyanama yawo! Pudence RUBINGISA aba baye Mayor .
Uyu mugabo agizwe Mayor w’Umujyi wa Kigali avanywe mu bwatsi bwa Kagame aho yakoreraga i Rusororo ku ikicaro gikuru cya FPR-Inkotanyi nk’Umuyobozi mukuru (Managing Director) wa Intare Investment. Ubu buyobozi bushya bw’Umujyi wa Kigali bwashyizweho kuri uyu wa 17 Kanama 2019 ni ikimenyetso simusiga ko Kigali yeguriwe ku buryo bwa burundu Kagame! Amaze kuvanaho agahu burundu!
Igihugu cy’u Rwanda nta bagabo kikigira?
Remezo Rodriguez, Umujyi wa Kigali