IGITEGO AMERIKA YATSINZE FPR KU MUNSI WO « KWIBOHORA » – KUBOHA ABANYARWANDA





Yanditswe na Mutimukeye Constance

Antony J. Blinken, umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yifurije Abanyarwanda umunsi mwiza w’Ubwigenge, Mushikiwabo yiyumvira umunsi wo Kwibohora.

Ejo tariki ya 01 Nyakanga, U Rwanda hamwe n’U Burundi byizihije ku nshuro ya 59 umunsi mukuru w’Ubwigenge. Mu gihe uwo munsi utajya wizihizwa mu Rwanda, ahubwo FPR igashyira imbere tariki ya 04 Nyakanga umunsi yafatiyeho umugi wa Kigali, kuko Jenoside yo yahagaristwe ku i tariki ya 19 Nyakanga, Abanyarwanda batunguwe no kubona Edouard Ngirente ajya kuvumba i Burundi agafatanya n’ Abarundi kwizihiza uwo munsi mu gihe mu Rwanda nta gikorwa nta kimwe Leta ya  FPR yakoze cyo kwizihiza uwo munsi w’Ubwigenge. Ese FPR yaba ifite ipfunwe ry’uko uwo munsi utagenwe nayo? Cyangwa nk’uko Abanyarwanda badatinya kubivuga iranga kubabeshya ko bigenze mu gihugu cyabo kandi icyimaze ikigurisha abanyamahanga? Ryaba ese ari ryazima rya Kagame ushaka kwereka abanyarwanda ko ariwe bakesha kuba bagihumeka?!.

Kuki abantu bo muri FPR badakunda igihugu ?

Bisanzwe bizwi ko uko Abazungu bagushyize k’ubuyobozi ari nako bakuvanaho iyo barangije kugukoresha, nibyo Abanyamerika batangiye kubwira FPR uretse ko abambari bayo bumva ibyo batekereza kubwirwa, nk’uko  byabonetse aho Leta ya Amerika yashyize imbere  kwifuriza abanyarwanda umunsi w’ubwigenge, Mushikiwabo akiyumvira umunsi FPR yaboshye  ho Abanyarwanda.

Antony J. Blinken, minisitiri w’ububanyi na amahanga  wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagize ati : “Mw’izina rya Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nifurije ibyiza Abanyagihugu na guverinoma y’u Rwanda mu kwizihiza umunsi wanyu w’ubwigenge n’umunsi wanyu wo kwibohora”. Kugirango hatagira uza kwibeshya k’umunsi  Abanyamerika baha agaciro muri iyo yombi, yahise atanga umucyo yibutsa ko u Rwanda rwahawe ubwigenge mu mwaka w’1962 aho yagize ati : “Ubu ni nshuro ya 59 y’ubwigenge, u Rwanda rugaragaza ko rwiyemeje guharanira amahoro no gusaranganya iterambere binyuze ku nkunga u Rwanda rugira mu  kubungabunga amahoro mpuzamahanga, ibyo rwagezeho n’ik’ icyorezo cya COVID-19 n’ibindi bibazo rusange ku isi, ndetse n’ingamba zoguteza imbere abagore mu miyoborere”.

Nubwo kubwira abambari ba FPR ari ukugosorera mu rucaca yanabibukijije indangagaciro Abanyamerika bashyira imbere mu bufatanye n’u Rwanda zihabanye ni ibikorwa bya agatsiko : “Twishimiye ubufatanye bwacu na guverinoma y’u Rwanda mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, gushimangira gahunda z’ubuzima rusange, kwagura uburezi, guteza imbere indangagaciro za demokarasi, no gukemura ibindi bintu aho duhuje inyungu”.

Ubundi umuzungu akubwira make wowe ubwawe ukareba kure, mu gihe atakomoje ku kinyoma ko Kagame yahagaritse Jenoside yakorewe mu Rwanda mu 1994 cyangwa ko ari umuyobozi w’intangarugero, nta gushidikanya ko mu mboni ya Abanyamerika, Kagame amaze kuba cyera habayeho  – (il appartient au passé).

Abinyujije k’urubuga rwe rwa Twitter, Louise Mushikiwabo, bamwe bakeka ko ba Mpatsibihugu ariwe bateganya gusimbuza Kagame, yabonetse nkuwakiranye ubwo butumwa yombi nuko  ashimira  Antony J. Blinken, niko kuyobya uburari cyangwa kwigiza nkana agaragaza ko yumvishe ubwo butumwa nkubusingiza kandi bwizihiza umunsi  FPR yafatiye u Rwanda n’Abanyarwanda bugwate nuko  aboneraho  guhita yiyamamaza aho yagize ati : “Murakoze Amerika, Felicitations u Rwanda. Ibi bihugu byombi byizihiza i tariki ya 04 Nyakanga : Liberation na Independance. Igihugu kimwe kirimo roho yanjye ikindi cyankingiye ikibaba muri Jenoside. Byombi byamaye uburezi”. Reka tubibutse ko Mushikiwabo yize ku ngoma ya Habyarimana kandi ko byatangaza atumvishe neza ubutumwa Abanyamerika batanze. Utazi umukino ni imibare ya polikiti arayibwirwa, Harya Kagame yifuje gusimburwa n’umugore?

Abaryankuna turahamagarira Abanyarwanda bose gukomeza urugendo rwo kugera k’ubwigenge bwuzuye aho abayobozi b’u Rwanda bazaba bigenga ku myanzuro bafata, tukareka gutegereza ko ba Mpatsibihugu aribo baduha umugisha kandi Abaturage b’u Rwanda akaba aribo bihitiramo Ubayobora aho kuyoborwa n’abacanshuro bakorera basebuja baharanira kwirundaho iminyago bo n’imiryango yabo.

Genda kagame ntacyo utatobye n’ikivi cy’ubwigenge wasanze cyenda kugera ku musozo waragisiribanze!!!

Constance Mutimukeye