Yanditswe na Kayinamura Lambert
Umu filozofe w’umudage witwa Georg Wilhelm Friedrich Hegel wabayeho mu kinyejana cya 17 mu gitabo cye yise Amasomo ku mitekerereze y’Amateka (Lectures on the Philosophy of History) yanditse amagambo yamenyekanye cyane agira ati : “Icyo amateka atwigisha ni uko abategetsi nta na kimwe bigira ku mateka ngo ababere isomo mu byo bakora”. Iyo nteruro yaje gusakara ku isi kubera ukuntu abantu bayikunze maze imenyakana henshi ivugwa ukundi ngo “Icyo amateka atwigisha ni uko ntacyo umuntu yigira ku mateka”.
Mu minsi ishize twabagejejeho inkuru ifite umutwe ugira uti : “AMAKURU YA OMAR AL-BASHIR : UBUHANUZI KURI PAUL KAGAME N’AKAZU KE”. Ikigaragara cyo nuko yaba Amateka ya Al-Bashir, yaba amateka ya Abdelaziz Bouteflika, yaba amateka ya Blaise Compaore yose uko angana ntacyo yamariye umunyagitugu mugenzi wabo akaba yari yarigize n’inshuti yabo y’akadasohoka Bwana Pahulo Kagame.
Duhereye kuri Abdelaziz Bouteflika twabibutsa ko uyu mugabo wayoboye igihugu cya mbere mu bunini muri Afrika ari cyo Algeria, akaba kandi yari azwiho kuvugana ivogonyo nka Paul Kagame, yagundiye ubutegetsi kugeza ubwo agendera mu kagare amatwi yarazibye atacyumva yishingikirije ba mpatsibihugu ndetse n’imbaraga z’igisirikare cye.
Abdelaziz Bouteflika yavutse ku itariki ya 02 Werurwe 1937 avukira mu karere kitwa Oudja mu gice cya Maroc cyagenzurwaga icyo gihe n’Ubufaransa. Nk’uko Paul Kagame yinjiye igisirakare cya National Resistance Mouvement muri Uganda akiri muto, Abdelaziz Bouteflka nawe yinjiye igisoda cyitwaga National Liberation Army cyangwa se Armée de libération nationale mu rurimi rw’igifaransa, afite imyaka 19 y’amavuko gusa. Icyo gisirikare yinjiyemo kikaba cyari igisirikare cy’umutwe FLN waharaniraga Ubwigenge bwa Algeria yari yarigaruriwe n’igihugu cy’Ubufaransa. Iyo ntambara yaguyemo benshi ikaba yararangiye Algeria ibonye ubwigenge yaharaniye biyivunye.
Kuva aho igihugu cya Algeria kiboneye Ubwigenge mu mwaka wa 1962, Bouteflika yagize imyanya ikomeye muri icyo gihugu, aho yaje no kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse aza no kuyobora Inteko y’Ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye LONI. Mu mwaka wa 1999 abifashijwemo n’igisirakare yabaye Perezida wa Algeria maze amaze kugera kuri uwo mwanya akora ibishoboka byose ngo yigarurire ububasha bwose akoresha Referendum nk’iya Paul Kagame yo kwemeza ko abaturage bamushyigikiye, yigizayo abashaka guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu, ashyira abo mu muryango we mu myanya ikomeye, aratunga aratunganirwa yanga kurekura ubutegetsi.
Mu mwaka wa 2013 Bouteflika yarwaye indwara ikaze itera guturika k’udutsi two mu bwonko bakunze kwita Stroke, ku bw’amahirwe abaganga baramutabara ntiyapfa ariko imutera ubumuga ku buryo abaturage batongeye kumva ijwi rye. Umusaza wari umaze kwibera ikimuga atanakibasha kuvuga agendera mu kagare ararahira yanga kurekura ubutegetsi.
Nyamara ngo iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe. Itariki ya 02 Mata 2019, ni ukuvuga umwaka ushize, wari umunsi nyirantarengwa ku butegetsi bwa Bouteflika. Abaturage biraye mu mihanda binubira ubukene n’igitugu byari bibageze ku buce nk’uko mu Rwanda bimeze ubu, maze ingabo z’inyakuri zirabashyigikira, umusaza Bouteflika abonye nta yandi mahitamo atanga imihoho aregura. Gusa kubera ubusaza n’uburwayi bumugeze ku buce, aba nya Algeria bamugiriye ikigongwe maze intahe yo kumukubita mu gahanga bayibikira ibyegera bye kuri ubu biri mu mazi abira.
Ni muri uwo muyaga wa nyuma y’iyegura rya Abdelaziz Bouteflika mu gihugu cya Algeria hakomeje inkundura yo guta muri yombi ibyegera bye byari byaramufashije kwimakaza igitugu muri icyo gihugu. Aha twavuga nka Said Bouteflika wari murumuna we akaba yari kizigenza mu butegetsi bwe, Mohamed Mediène wari ukuriye Iperereza, n’abandi. Uheruka gutabwa muri yombi akaba ari uwitwa Adjudant-Chef Gharmit Benouira wari umunyamabanga wa General Gaid Salah, akaba yarafatiwe mu gihugu cya Turukiya vuba aha ku itariki ya 02 Kanama, agahitwa yoherezwa muri Algeria ngo aburanishwe.
Paul Kagame akaba yari yarashatse ubushuti kwa Abdelaziz Bouteflika aka wa mugani w’ikinyarwanda uvuga ngo “ibisa birasabirana”. Coronavirus itaraza. mu kwezi kwa Mata umwaka wa 2015, u Rwanda rukiri mu cyunamo, Paul Kagame aherekejwe na Louise Mushikiwabo wari Ministre w’Ububanyi n’Amahanga, na James Kabarebe wari Ministre w’Ingabo basuye Algeria mu ruzinduko rw’iminsi itatu. Muri urwo ruzinduko, Kagame amaze gusura inzu ndangamurage yitwa TIPAZA Archeological Park, yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ati: “I am happy to learn about this important history of this great country”. Ati nishimiye kwigira ku mateka akomeye y’iki gihugu cy’igihangange”.
Ese mama Paul Kagame amasomo ye yayahagarikiye aho? Ese yabonye ko akihashingura akarengeg abaturage ba Algeria bariye karungu bikarangira beguje umunyagitugu mugenzi wari warabahejeje mu myaka igera kuri 20 mu icuraburindi ry’igitugu n’ubukene, umusirikare avuga umuturage agaceceka? Ese uretse Kagame, Kabarebe yaba yarungukiye iki muri urwo ruzinduko? Ese yamenye ko ibyegera bya Bouteflika birimo abasirikare b’ibikomerezwa ubu bari mu mazi abira kubera gushyigikira igitu cye? Ubanza ko aka wa mugani wa wa mudage Georg Wilhelm Friedrich Hegel, amateka ntacyo atwigisha. Reka dusoreze iyi nkuru ku rundi rugero rw’amateka twizera ko azabara isomo Paul Kagame n’ibyegera bye. Urwo rugero nta rundi ni urw’inshuti ye y’akadasohoka Blaise Compaore. Abanyarwanda baciye wa mugani twavuze hejuru aha ngo ibisa birasabirana bari bazi kureba kure! Muri Burukina Faso habayeho umugabo witwaga Thomas Sankara wakundaga abaturage cyane nabo bakamukunda. Usomye ibye ugira ngo uri gusoma ibya Fred Rwigema nawe wakundaga u Rwanda cyane akaaruhoza ku mutima kuva mu buto bwe. Fred Rwigema na Thomas Sankara bapfuye bose barashwe mu mfu zitarasobanuka kugeza ubu maze basimburwa bombi n’abari babungirije aribo Blaise Compaore na Paul Kagame maze bihabwa umugisha na ba Mpatsibihugu.
Aba bagabo bombi bakaba baragiranye ubushuti bukomeye ndetse Blaise Compaore akaba atarasibaga i Kigali. Ubwo yari yaje gushyigikira umunyagitugu mugenzi we Paul Kagame igihe yarahiriraga manda ya 2 muri 2010, Compaore yagize ati: Twaje gushyigira abanyarwanda na Perezida Kagame!” Umwe mu baturage bamusubije muri commentaire ku kinyamakuru kitwa “Le Faso” yagize ati: “Komeza usesagure umutungo w’igihugu ngo urajya gushyigikira bagenzi bawe, dore ntukibona n’umwanya wo kwita ku gihugu cyawe”. Nk’uko abanyagitugu basuzugura ibyo abaturage bababwira, ubanza Compaore ataranumvise uwo muburo w’uwo munyagihugu
Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona! Mu mpera z’umwaka wa 2014, abaturage ba Burkina Faso bamaze kurambirwa icyo gitugu cya Blaise Compaore no kwica abatavuga rumwe nawe nka mugenzi we Paul Kagame, biraye mu mihanda baramuvudukana ava Ouagadougou atumva atabona kibuno mpa amaguru ahungira muri Cote d’Ivoire. Abari bamwungirije ubu bari mu y’abagabo imbere y’ubutabera babazwa ibyo bakoreye abaturage, aha twavuga nka murumuna we Francois Compaore uregwa kwica umunyamakuru Norbert Zongo.
Aha rero niho dusoreje iyi nkuru. Nk’uko twayitangiye reka tuyisoze twibaza niba aya mateka yose y’inshuti za Paul Kagame hari isomo yaba yaramusigiye we wigize ay’icwende ritoga. Ese mama rizoga rike? Niricya se rizashira umunuko? Kuvunira ibiti mu matwi ye bizamubyarira amazi nk’ibisusa. Amateka ni umwarimu utabeshya.
Kayinamura Lambert