Yanditswe na Nema Ange
Hashize imyaka ine n’amezi atatu ikibazo cya Bannyahe cyarabaye urudaca. Abaminisitiri bamaze gusimburana muri MINALOC ari batatu, bose bakigaraguramo kikanga kikaba isobe. Muri iyi nkuru tugiye kureba ibyo Ihorahabona Jean de Dieu bakunze kwita Jado atangariza isi yose aho iki kibazo, cyananiye inzego, zose kigeze, ndetse tunabonereho gutabariza Kangondo ya I n’iya II ndetse na Kibiraro, abantu bamaze kumenyera ku izina rya Bannyahe, mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, abantu bari baziho ibyiza none bikaba byarabaye ibindi.
Ihorahabona ni umwe mu baturage basenyewe amazu yabo, akiyambaza inkiko akabeshywa ko bagiye kumwunga n’Umujyi wa Kigali, ariko bikananirana, akaba nta kindi yishingikirije uretse ubutabera bwo mu nkiko. Iyo muganiriye ubona yaracitse intege, ariko abirengaho agaseka kubera amaburakindi.
Nyuma yo gusiragizwa mu nkiko, bahawe itariki yo kuburana mu mizi n’Umujyi wa Kigali, maze batumizwa ku ya 06/05/2021, ariko byarangiye nabi kuko abaturage basabaga indishyi z’imitungo yabo, bageze ku rukiko barabafunga, babafunguye babahatira kujya mu buhuza. Ubu buhuza bwatangiye bamwe bafunzwe bashinjwa kwigomeka ku butegetsi, ariko birangira nta cyaha kibagaragayeho, barafungurwa bitabira ubuhuza.
Kuri Jado yivugira ko nta cyavuye mu buhuza ahubwo bwarangiye ku itariki ya 14/10/2021, bamaze kubona ko ubuhuza bwamaze amezi arenga atanu, bwigaragaje nk’ubwatumwe n’umujyi wa Kigali, ntibwagira icyo bugeraho. Mu magambo ye Ihorahabona Jean de Dieu agira ati “umuhuza yakagombye guhagarara hagati y’impande ebyiri zifitanye ibibazo, akaza aje kuzumvikanisha, ariko twe twakubiswe n’inkuba tubonye ko umuhuza ataje gufata impande zombi, ahubwo Umujyi wa Kigali wamutumaga ibyo aza kutubwira, bikaba nko kugira ngo adukuremo ibyo twebwe twifuza, kandi twemererwa n’amategeko. Rero tubona nta buhuza bwabayeho, ahubwo habayeho guhura, atubwira ibyo Umujyi wa Kigali wifuza kuri twebwe bahohotewe”.
Ihorahabona yemeza ko kugira ngo ugire icyo ugeraho nawe hari icyo uba usabwa gutanga, ndetse iyo wakizeho uhavana ubuhamya bw’uko wakigezeho. Agasanga abaturage basenyewe barahuye n’uburiganya bukomeye, bigatuma bahora batekereza kuri za mbaraga batakaje ngo babone uburenganzira bwabo.
Jado avuga ko Umujyi wa Kigali utigeze na rimwe uha agaciro ibyuya biyushye kugira ngo bagere ku mitungo basenyewe ku maherere. Ati “nta muntu n’umwe uba utazi imvune yagezeho ngo agire icyo ageraho”. We n’abandi basangiye ikibazo basanga umuhuza atarahaye agaciro imihate (efforts) yabo bashyizeho ngo babe bahagaze aho Leta yabasanze ije kubasenyera, mu mayeri n’uburiganya bwinshi cyane.
Jado yivugira neza ko umutungo washimuswe n’Umujyi wa Kigali afite uko yawubonye: yikoreye amabuye, akora ubuyede, ahinga igishanga, akora igifundi, atwara imodoka…byose biteranye abona umutungo mu buryo bumugoye cyane. Yemeza ko kugeza uyu munsi yabonaga umutungo yagokeye, ari umutungo ufite icyo ushobora kumufasha mu buzima, ariko Umujyi wa Kigali wawugize ayo ifundi igira ibivuzo ku manywa y’ihangu. Akaba rero asanga nta wundi wo kumurengera uretse Imana y’u Rwanda yo ireba abayo ikabarengera.
Ihorahabona yifuza ko abana be bafashwa kwiga nawe agakomeza akabaho. Ibi abivuga abishingiye ko mu Rwanda akazi kabuze, ndetse akaba atumva impamvu ibyo yaruhiye byahinduwe zeru. Ashingira na none ku Itegeko ryo kwimura abantu ku mpamvu y’inyungu rusange, aho riteganya ko uwagenewe agaciro k’imitungo ntiyishyurwe mu minsi 120, igenagaciro riba ryamaze guta agaciro. Akibaza rero niba Leta itazi iri tegeko.
Jado avuga ko yivanye mu buhuza ku itariki ya 14/10/2021, kuko yabonaga ntacyo buteze kugeraho na kimwe. Icyo gihe yabwiye umuhuza n’Umujyi wa Kigali ko batazigera na rimwe batuzwa mu nzu bubakiwe batabisabye. Yibajije niba abayobozi babona abaturage nk’abadafite ubwenge kandi ntaho bihuriye na gato. Yifuza ko abayobozi batajya bihutira gufatira imyanzuro abaturage kuko nabo bafite ubwenge kandi batekereza. Bituma buri gihe afata abana be akabajyana ku matongo akabereka ko ibibazo byose barimo babitewe n’Umujyi wa Kigali, kuva wabasenyera amanywa ava, ugahitamo ko bangara ku gasozi.
Jado agaruka kuri “slogan” Leta yirirwa ibeshyeshya abaturage ngo “umuturage ku isonga”, nyamara irenga ikabasonga, akibaza icyo bihatse akakibura. Yibaza impamvu we n’umuryango bavukijwe amahirwe yo kubaho bishimye, nyamara babura ubutabera nyamara twitwa ko turi mu gihugu gishingiye ku mategeko.
Ihorahabona yemeza ko bari mu buhuza ari abaturage basenyewe bageze kuri 28, ariko bane bonyine nibo babashije kwemera gutura mu nzu bamwubakiye, ahanini kubera ko babuze ubukode bakabona nta kundi babaho batemeye kuba muri “chambrettes” zo mu Busanza ari imiryago migari. Biteye isoni n’agahinda!
Jado agira inama abaturage yo kutongera guhirahira ngo barubaka, ahubwo bajya bakodesha inzu zo kubamo, kuko FPR idashaka ko abaturage babaho batekanye. Mayor w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Prudence, yavuze ko amazu bubakiwe muri 2017 yari afite agaciro ka Miliyoni 18, none akaba abarirwa muri Miliyoni 40, bakibaza impamvu bahisemo kubatekerereza, aho kubaha ingurane y’amafaranga ngo bajye kwiyubakira aho bashaka. Akanenga bikomeye ikinyoma cy’uko Karera Denys witwa umushoramari ugiye kuhubaka ari ukubeshya, kuko imbaraga afite zitamuha uburenganzira bwo gukandagira buri wese, ahubwo agasanga byose ari FPR ibiri inyuma, muri wa mugambi wayo wo kwigwizaho imitungo y’abaturage, ikuzuza comptes zayo.
Yibaza ku mbaraga uyu Denys Karera afite zaburizamo ijambo ry’Inteko ishinga Amategeko, rikaburizamo abaminisitiri batatu, agasanga byose ari ikinyoma kidakwiye gukomeza guhabwa intebe muri iki kinyejana.
Jado yibaza ukuntu muri 2018 bareze ari abaturage basenyewe 511, ariko ikibazo cyabo nticyakirwa ngo kubera ko batanze igarama rimwe ndetse ntibabaze gutakambira urwego rwisumbuye. Akibaza rero impamvu yo guhora utakambira Leta itakwitayeho, bikamuyobera. Avuga ko bamwe bashatse no guhunga igihugu ariko bagakumirwa, akibaza amaherezo y’aka karengane akayabura, ahubwo ko Leta ikwiye kwisubiraho.
Ihorahabona Jean de Dieu asoza asaba ko ababishoboye bose batambira Bannyahe, maze amategeko akubahirizwa abaturage bakavanwa mu gihirahiro. Avuga ko ibyo kubeshyera Denys Karera bikwiye kuvaho, bakerekana ikibazo uko giteye kuko ubutaka bwabo bwahawe Green Hills nk’uko icyemezo cy’Inama Njyanama ya Gasabo cyafashwe ku wa 15/02/2018, bakareka gufindafinda ibinyoma bidafite cumin a kabiri.
Mu kwanzura iyi nkuru rero dusanga nta handi FPR iganisha u Rwanda uretse mu rwobo rwa Bayanga. Ntabwo ari ikibazo cyugarije Imidugudu ya Kibiraro, Kangondo I na Kangondo II, ni mu gihugu cyose gifite iki kibazo. Kwirirwa baburagiza abaturage bagahora bahindagura inyito z’umushinga, ibyari ukwimurwa ku mpamvu z’inyungu rusange, bikaba gukurwa mu manegeka, byataye agaciro. Abashaka kubaka Kaminuza ya Green Hills barazwi, n’uwo bakorera arazwi. Byaba biteye agahinda abaturage bakomeje gucunaguzwa mu byabo hejuru y’inyungu z’agatsiko ka Kagame na Nyiramongi. Nta kindi imiryango 1496 ituye muri aka gace ishaka uretse ko Kagame ahindukiza amaso akabareba, akabarenganura. Sakindi nigire ibyare ikindi.
Nema Ange