IJISHO RY’ABARYANKUNA MU MURENGE: UMURENGE WA RUHANGO N’UWA MBUYE AKARERE RUHANGO

BAMWE MU BAGAMBANIRA ABATURAGE BAMENYEKANYE

Amakuru yakuriraniwe hafi n’Urwego rw’Abaryankuna rushinzwe amakuru mu Murenge wa Ruhango ho mu Karere ka Ruhango aremeza ko abagabo batatu bari gukorana n’urwego rw’igihu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) bakaba bari kugambanira abaturage batandukanye batuye mu Karere ka Ruhango,babeshyera gukorana n’abo bita abanzi b’igihugu.

Muri iki gihe Ubutegetsi bwa FPR bufite ubwoba bwinshi kubera ko bwahagurukiwe impande zose,bikaba biherutse guhumira ku mirari aho Ingabo za FLN zigabiye igitero mu Karere ka Nyaruguru mu Majyepfo,Iza FDLR zikagaba igitero mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba,RANP-Abaryankuna bagatangariza ku mugaragaro itangira ry’Impinduramatwara-GACANZIGO mu Karere ka Gicumbi mu Majyaruguru,ndetsehakaba hari hamaze iminsi mike hagaragaye inyandiko ziha ubutumwa rusange abaturage n’abasirikare ziriho ibirango by’Ihuriro-Nyarwanda RNC zagaragaye mu Umujyi wa Kigali. Ubu kuvuga ko ukorana n’abanzi b’igihugu RIB ntirushya itekereza ikujyana bushimusi haba ku manywa cyangwa n’ijoro ntawe umenya aho ikujyanye!

Nsengimana Abel (Ubanza mu ipantaro ya kaki na karuvati itukura) ari ku isonga mu batungira agatoki RIB ikajya kwica urubozo,imiryango igasigara iheruheru!

Umucuruzi Nsengimana Abel, umuganga Muhire Enos n’umuhinzi John Munyengango bose basengera mu idini ry’Abadivantiste b’Umunsi wa 7,iperereza ryakozwe n’abaryankuna batuye hafi yabo bagahuza amakuru n’ayabatuye hafi y’aho bakorera aremeza ko aribo bagambaniye Umusaza MUNYENWARI Kabayiza  Germain 

n’umuhungu we NZABANDORA William bashimuswe na RIP ku matariki akurikiranye yo kuya 18 no kuya 19 Ukuboza 2018,kugeza ubu ntawe uzi aho iyo RIB yabajyanye!

Umusaza Munyentwali Germain bakunda kwita Kabayiza,yavanywe mu rugo iwe n’abapolisi 3 ba RIB na magingo aya ntawe uzi irengero rye!

Uyu mugabo Abel NSENGIMANA akaba umucuruzi,umuyobozi mu Itorero ry’Abadivantiste ndetse n’Umunyamuryango wa FPR, ubu noneho asigaye akorana na RIB ubusanzwe atuye mu gasantere ko mu Ireganiro mu Mudugudu wa Gako, Akagali ka Buhoro mu Murenge wa Ruhango ho mu Karere ka Ruhango. Ashingiye ku mashyari no ku matiku yo mu idini, atitaye ku bibabazo ashobora guteza abantu bishobora no kubakururira urupfu,yabeshye RIB ko abakiristu biyomoye ku idini ry’Abadiventiste bo mu itsinda ryitwa “RANGURURA” bakorana n’abo yita abanzi b’igihugu!

Maze afatanyije na murumuna we Enos MUHIRE ,umunganga ku Kigonderabuzima cya Kizibere cyo mu Murenge wa Mbuye ho muri Ruhango ndetse na John MUNYENGANGO babeshyera Umusaza Munyentwa Kabayiza bamutwarana n’umuhungu we w’umusore uri mu kigero k’imyaka 22.

Nzabandora William wakoraga akazi k’Ubumotari washimutiwe mu mujyi wa Ruhango na RIB,kugeza ubu akaba ntawe uzi irengero rye!

Kugeza ubu abaturage baribaza niba umuganga nka Enos Muhire ugambanira abaturage,agakorana n’inzego zishimuta abantu imiryango igasigara yifashe impungenge niba atakoreshwa n’izo nzego akaba yatera urw’ingusho!

Biribazwa kandi niba umuyobozi mu Itorero nka  Abel Nsengimana ugambanira abakiristo bagenzi be (Dore ko uwo musaza nawe yari umukiristu mu itorero ry’Abadivantiste rya Buhoro akaba ari nawe wabikaga n’imfunguzo zarwo kuko yari atuye hafi yarwo) niba itorero rizakomeza kumugirira ikizere!

Usibye kubagaya,kubakebura no kumenyesha abakorana nabo abo ari bo,ntitwabura no kumenyesha abanyarwanda  bose ko iyo umurozi yamenyekanye umugendera kure kandi buri wese asarura icyo yabibye! 

RUBIBI Jean Luc

Intara y’Amajyepfo.