RUSWA MU NZEGO Z’IBANZE NO MURI RIB
Umugabo NZEYIMANA Alexandre aratuga ruswa OPJ IYAMUREMYE Emmanuel wa RIB, Gitifu w’Akagali ka Kivumu IMFURA Ereneste n’Umuyobozi w’Umudugudu wa Bwiza UWITIJE Jean d’Amour .
Amakuru yizewe neza aturuka mu rwego rw’Abaryankuna rushinzwe kwegeranya amakuru mu Murenge wa Cyeza ho mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo,aratubwira ko abaturage bo ku rwego rwo hasi,
ubu ntakintu bakivuga ngo cyumvikane igihe bagiranye ikibazo n’umuntu bivugwa ko atanga imisanzu muri FPR-Inkotanyi nk’aho iyo misanzu itanga ubudahangarwa ku bayitanga imbere y’amategeko.
Akenshi na kenshi iyo umuturage agiye kurega bene uwo muntu iyo yitabye ugira ngo uwo waregaga niwe urega aho,kuko agerayo bakamwakirana urugwiro ahubwo ukagira ngo ni wowe mu nyacyaha. Ibi byigaragaje cyane mu kibazo cy’Umukecuru UZAMUKUNDA Pascasie utuye mu Mudugudu wa Bwiza,Akagali ka Kivumu ho mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, aho uwo mukecuru yambuwe urutoki rwe na musaza we Veterineri Alexandre NZEYIMANA afatanyije na murumuna we Eugene HAKIZIMANA ndetse na muramukazi we Vestine NYIRAZIBERA, bose bitwaje ko gusa ngo Alexandre atanga imisanzu mu cyama!
Uzamukunda yahawe urutoki n’umukecuru we MUKARUZIGA Anastasie nk’ishimo ry’uko yamubaye hafi mu buzima ndetse no mu burwayi bwe mugihe abandi bana be barimo na Alexandre Nzeyimana bari baramutereranye. Uyu mukecuru ajya gutanga urwo rutoki yahamagaye abaturage n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze maze banabikorera inyandiko.
Umukecuru amaze gupfa abo bagabo twavuze haruguru bigabije urutoki rw’uwo mukecuru maze aregeye Umuyobozi w’Umudugudu Uwitije Jean d’Amour n’uw’Akagali Imfura Ereneste batambikamo ruswa umuyobozi w’Akagali amwohereza kuri RIB,umukeru agezeyo ikintu gikomeye RIB OPJ Iyamuremye wa RIB yakoze ni ukumukuraho za nyandiko zose zanditswe n’ubuyozi zigasinywaho n’abagabo (Abaturanyi n’abadikanyije nabo) maze umukecuru asigariraho . Aho bamenyeye ko RIB n’ibihamya yarafite yabimwambuye baragiye n’imbago bararimbura bamutumaho ko azatsinda ari uko Veterineri atagifite amafaranga ndetse atanagitanga imisanzu muri FPR!
Kuri ubu umukecuru RIB yamutegetse gusubira mu buyobozi bw’umudugudu ngo yongere akoreshe inyandiko mvugo ivuga uko yawe urwo rutoki kandi ariyo yamwambuye izo nyandiko ikaba na n’ubu izibitse! Bikaba atari ni bintu byabaye kera kuko urwo rutoki yaruhawe kuya 2 Nyakanga 2018 ubwo ako Kagali kayoborwaga na Gitifu Alphonse HABINEZA.
Ikibabaje kurusha ibindi muri iyi nkuru ni ukubona abaturage bageze aho barenganywa ubutegetsi burebera ngo aha kanaka atanga imisanzu muri FPR. Ikindi ubu abayobozi n’abandi bafite inshingano bari kurya ruswa basa nk’abasahuranwa ngo bikuriremo ayabo kuko basa nk’abatifitiye ikizere ko basigaje igihe kirekire.
Hagize uwifuza kunyomoza cyangwa gukurikirana iyi nkuru yakwihamagarira abavugwa muri iyi nkuru,kuko Abaryankuna batanga inkuru ya “Mpuruyaha”:
Veterineri
Alexandre NZEYIMANA: +250 786194642 cg +250 788875204
Umukuru w’Umudugudu wa Bwiza,
UWITIJE J d’Amour :+250 787521403
Gitifu (wasimbuwe)
HABINEZA Alphonse :+250 788680177
Gitifu w’Akagali ka Kivumu
IMFURA Ereneste:+ 250 788833498
OPJ wa RIB
IYAMUREMYE Emmanuel : +250 782518693
RUBIBI Jean Luc
Intara y’Amajyepfo