Yanditswe na Nema Ange
Ku itariki ya 20 kamena ni umunsi mpuzamahanga w’impunzi, FPR mu butiriganya bwayo yashatse guha amasomo ibindi bihugu ku kibazo cy’impunzi kandi ari kimwe mu bibazo by’ingutu byayinaniye. Agahwa kari k’uwundi karahandurika, nyamara kandi Bibiliya ikavuga ngo mbere yo gutokora agatotsi kari mu ijisho rya mugenzi wawe, banza utokore umugogo uri mu jisho ryawe. Kuri munsi w’impunzi uyu mwaka, 2020, Kayisire Marie Solange, Minisitiri Ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, yatangaje ko ngo : “Nta heza haruta iwabo w’umuntu”.
Nk’umumotsi wa Kagame n’agatsiko ke yavuze ko ngo “Guverinoma y’u Rwanda ishima intambwe imaze guterwa mu kugarura amahoro n’umutekano mu Karere ndetse igakangurira abo bireba bose gushyiraho uburyo na gahunda zihamye zituma impunzi zitahuka zigasubira iwabo ku bushake, mu mahoro n’umudendezo.” Aho yasobanuraga uko u Rwanda rwishimiye kwakira impunzi ariko ko ari ngombwa ko hakorwa ibishoboka byose kugirango impunzi u Rwanda rucumbikiye zitahe.
Igihe minisitiri Kayisire Marie Solange yatangaga amasomo ni ko impunzi z’Abanyarwanda ziba mu gihugu cya Congo Brrazaville zatakaga kubera ubuzima buzimereye nabi nyuma yaho Loni izatse uburenganzira bwo kuba impunzi mu mwaka wa 2018, nkuko Paul Kagame yari yabisabye.Mu gihugu cya Congo Brazaville habayo impunzi z’Abanyarwanda zigeze ku bihumibi 8400, zibaho nta byangombwa by’impunzi kuva ku i tariki ya 31 ukuboza 2018. Abana b’impunzi nta burenganzira bafite bwo kwiga amashuri arenze ay’ibanze.
Nkuko tubikesha Ijwi ry’Amerika, inkambi ya Kintélé ibamo impunzi zigera kuri 500, mu bilometero 30 umuntu avuye mu mugi wa Brazaville. Iyo nkambi ihamaze imyaka 23. Kuva aho HCR yabakiye ibya ngombwa by’impunzi, izo mpunzi zibayeho nabi aho zibasirwa na ba polisi bo muri Kongo. Umwe muri izo mpunzi, Théogene Akim Rukundo, yabwiye Ijwi ry’Amerika ati: « Utu tuzu twatwubatse hashize imyaka 23, uko Leta ya Congo na HCR batwatse ibyangombwa by’impunzi, ntibyubahirije uburenganzira bw’impunzi , gusubira mu Rwanda ni nko kwiyahura kubera inyeshyamba zatwirukanye mu gihugu, ubu zitegeka».
Undi wagize icyo avuga kuri icyo kibazo ni uhagarariye izo mpunzi, Aloyse Bayounga, utuye nawe muri iyo nkambi wavuze uko abapolisi babamereye nabi aho yagize ati : “Twabaye isoko ry’abapolisi. Iyo bahagaritse impunzi, bayaka indangamuntu, basanga yarataye igihe, bakayitera ubwoba mbere yo kuyaka amafaranga. Bayaka udufaranga twose iba ifite. »
Ku kibazo cy’abana b’izi mpunzi, umutegarugori uba muri iyo nkambi, Angélique Karuyonga, we watangaje ko abana b’impunzi batswe uburenganzira bahabwa n’amategeko, yagize ati « ubundi abana bavukiye k’ubutaka bwa Kongo bari bakwiye kugira uburenganzira nk’ubw’umwana wahavukiye. Nta bwisanzure tugifite bwo gukora. Abana bacu nabo nta byangombwa bafite kubera bavutse ku Banyarwanda ».
i Brazaville, imiryango myinshi ya sociyete civile ikurikirana ibibazo by’izo mpunzi, isaba ubuyobozi bwa Kongo guterwa ipfunwe n’iyo myitwarire mibi.
Kuba izo mpunzi zimaze imyaka ibiri zaranze gutaha, aho umuntu yavuga ko zitegereje gusubira iwabo heza mu Rwanda ku bushake, mu mahoro n’umudendezo nkuko Minisitiri Kayisire Marie Solange yabyivugiye ntibishimishije Leta ya FPR ikomeje kuzikinira k’umubyimba. Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo, Dr Jean Baptiste Habyalimana yabigaragaje mu magambo yatangarije ikinyamakuru Igihe.com agira ati ”kuva bazaka ibyangombwa by’impunzi, bari bafite amahitamo abiri ariyo kuba bataha mu Rwanda cyangwa se bakaguma muri Congo ariko ntabwo bafite ibyangombwa bibibemerera ariko hari n’ababavugururiwe sitati y’ubuhunzi bwabo ku mpamvu tutazi ndetse abandi batakibona amahirwe bahabwaga na HCR kubera inyungu bafite mu buzima bwa buri munsi bw’igihugu burimo ubuhinzi, ubucuruzi n’ibindi abayobozi ba za Komini na Perefegitura bakomeje kubakingira ikibaba”.
Nubwo uwo mu minisitiri wa Kagame avuga ko hagomba gushakwa uko ikibazo cy’impunzi muri aka karere cyashakirwa igisubizo impunzi zigataha, ikibazo cy’impunzi mu karere gikomereye u Rwanda kandi FPR ikomeje kucyongerera umurindi. Kuva muri 94 FPR yafata ubutegetsi gukemura ikibazo cy’impunzi byarayinaniye kandi si ukunanirwa kugicyemura gusa ahubwo yanakomeje kucyongera kuko buri mwaka impunzi z’Abanyarwanda ziyongera mu karere no hirya no hino ku isi, zihunga akarengane n’ubugizi bwa nabi bwa FPR, ariko ikibabaje ni uko impunzi z’Abanyarwanda nyuma yo kubuzwa uburenganzira mu gihugu cyabo, zikomeje no guhungabanyirizwa uburenganzira bwo kuba mu bihugu zahungiyemo. Usibye izo mpunzi z’Abanyarwanda ziri muri Kongo Brazaville zambuwe ibyangombwa byazo, muri Uganda na Kenya hakomeje kumvikana impunzi zihigwa zikicwa, zikabuzwa amahirwe yo kubona ibya ngombwa, ndetse bigatuma Abanyarwanda benshi bahunga FPR bahitamo kwiyandikisha nk’Abanyekongo n’Abarundi kandi ari Abanyarwanda. Ibi usibye ko biteye agahinda ariko ni n’agahomamunwa aho umuntu abuzwa uburenganzira bwe mu gihugu cye, ariko n’aho ahungiye agakomeza kububuzwa.
Gusa byose icyo bihishura, ni uko Abanyarwanda ari twe tugomba gushyira hamwe maze tukamagana FPR ikomeje kuzengereza Abanyarwanda bene aka kageni.
Nema Ange