Niba utarumvise cyangwa ngo usome ikigisho cyatambukijwe na Pasitori Niyibikora Nicolas, (Igice cya mbere) wabanza ukagisoma maze nawe ugasesengura ukumva niba koko mu nyigisho y’uyu muvugabutumwa harimo urwango afitiye abagore kuburyo byafungisha radiyo yavugiyeho gusa! Igice cya kabiri….
…. IYO MVUZE UMUGORE KU MASOMO NATANGIYE ABABYUMVA NEZA TURIMO KUJYANA NI ‘ITORERO’. Nababwiye nti uyu munsi ni ubwiru, ninawo mutwe wacu, ‘UBWIRU’
Tugende, ubwo ntitwari ku bisilaheli, tubavane aho, kubara 25, tubajyane i Kanani, bageze mu nzira mu bibaya by’ i Shitimu, Bumva ingoma Bumva imiziki, bumva induru zirimo kuvuga, barimo kubyina, bajyayo, ntago mwibuka se Feneyasi icyo yakoze, bazanye abagore muri isilaheli mu nkambi, hakarinda iyo hagwa ibihumbi 24 by’ubwoko bwarimo buva muri Egiputa bugana i Kanani, abagore babigizemo uruhare. Eeeh! URUMVA AHO NTA SOMO RIRIMO? nta somo ririmo?
Tuve aho ngaho tubageze i Kanani noneho, abacamanza igice cya 16, uwagize uruhare kugira ngo Samusoni watoranyijwe n’Imana anogorwemo amaso ni iki? Reka mbabwire rero kutiga Bibiliya bigiye kubakoraho. kutiga Bibiliya bigiye kubakoraho, Bibiliya ibitse amabanga kandi azajya ahishurwa n’abo Uwiteka yayahaye gusa, Aabandi barindagira!
Nibo bazamenya kugenzura ibihe, nibo bazamenya kugenzura Bibiliya, muhagarare abigishijwe Bibiliya n’Uwiteka n’abazigiye muri kaminuza duhangane bibe mbiri mbiri. Ab’umwuka n’ab’umubiri duhangane maze turebe, ariko murabeshya ntago muzadutsinda. Mwari mufite imbaraga, mwica mugakiza, mukora ibyo mushaka byose, kubera umwuka wa shitani wari ugwiriye, abandi bayajyaho bajya ku mavi, barasenga mpaka Imana ihishuye ubwiru bukomeye, n’ibikwiye kubwirwa abantu muri iki gihe.
Ubwo rero mwitegure. Mwitegure muze mwigishwe Bibiliya kuko ntabwo mwigeze muyiga. EEhhh!
Abacamanza igice cya 19 ibihumbi by’abisilaheli n’ababenyamini bapfuye ntibari bazize umugore? ugende usome urebe, Sawuli yuzuza igikombe cye cyo gukiranirwa, yuzuza igikombe cye cyo gukiranirwa, ntii… mu rwa mbere rwa samweli igice cya 28 mugende musome murebe, acyuzuza neza, yarangirije gahunda ye hehe? Ntiyari yagiye gushikisha, hehe? ku mugore. Arangiye dayimoni amaze kumuha byoseee, aramubwira ngo reka tukubwire. Wari waratoranyijwe n’Imana, uba igicucu, ugiye gupfa kandi uguye ku rugamba. Umva umugore, umugore! Umwicanyi mubi! Umugore! URAKINA N’ITORERO RYIGISHA ABANTU RIKABIGISHA UMWAKA,IMYAKA 2 BAGAPFA UBWENGE!
WABAGEZAHO IBY’UKURI NTIBABYEMERE, NGO SI UKO IWACU BATWIGISHIJE, UMUGORE WOWE URAMUKINISHA! Dawidi mu rwa 2 rwa Samweli igice cya 11, acirwa urwo gupfa n’umuhanuzi yari azize iki? Si icyaha yari yakoze! Yabigenje ate ntiyabanye n’umugore, nako ntiyasambanye n’umugore? Umugore! Umugore atumye umwami abwirwa ngo uri uwo gucirwaho iteka ugapfa kandi waratoranyijwe n’Uwiteka!
Si ibyo byatumye yegera Uwiteka, wenda twari ku gika cy’abami. Salomo ajya gupfa ubwenge, urwa mbere rw’abami, yarongoye abagore bangahe? Wagiye utekereza, ukiga Bibiliya neza. Bbiliya izabakoza hasi mbabwire mwa ba nyamadini mwe, mwiga nabi mukiga igicuri bitewe n’uko ubwenge bwanyu namwe bucuramye! Muzaba mwirebera!
Tuve aho ngaho, tujye ku miryango 10 y’abisilaheli, ubwo ngeze kuri 26 utugingo tw’ubwiru mugomba kumenya. Imiryango 10 yo mu majyaruguru, uwo yazize ni inde si Yezeberi ni iki se ni umugabo se? Umugore, umugore! Uwishe abahanuzi b’Uwiteka, uwa mbere rw’abami igice cya 13, ni inde si umugore? kuki batishwe n’abagabo?
Uwahitanye Naboti amuziza uruzabibu rwe, urwa mbere rw’abami igice cya 21, uwamwishe ni inde si kabutindi y’umugore? hhh! Abahagurukijwe n’uwiteka abagore nibo babica,abahagurukijwe n’uwiteka abagore nibo babica,abahagurukijwe n’uwiteka abagore nibo babica, kandi abagore basobanura iki? itorero. Nta kintu mwumvamo? Ubu nta cyo mwumvamo?
Ibi uwabimpa, uwampa za kaminuza zose zisohora abantu bitwa ngo ni abantu bagiye gutanga iyobokamana bakiga ibi. Bakiga ibi, kuko niba hari abantu bambabaza cyane bantera agahinda muri aba mbere. 29 Eliya atikiza abantu benshi cyane ku musozi karumeli abagabo 850 arabica arabarangiza, arabarangiza abwira Ahabu ngo nutagenda wihuse, imvura irakunyagirira mu nzira.
Agerayo yatitiye n’abasirikare bose batitiye, kubona umuntu umwe yirenza intumbi 850 akazica akazirangiza ibibazo biravuka noneho abantu bataha batitiye, rubanda rwatitiye, abagabo batitiye, ageze mu rugo umugore amubajije ati se byagenze bite? ati iyo uhaba kuri uwo musozi, wari kwirebera ati bigenze bite? Ati bose arabarangije, umugore yavuze rimwe gusa , aravuga ngo nintamuhwanya n’abo bahanuzi imana zanjye zizabimpore.
Eliya iyo nkuru imugezeho, yaratibitse ariruka arenga Isilaheli, aragenda afata ubwato yinjira mu nyanja itukura ajya muri Egiputa ajya kwihishayo. Ibaze! Uwishe abagabo 800 UMUGORE AVUZE GUSA ARIRUKANZE, URUMVA NTA BWIRU BURIMO? NTAKINTU WUMVAMO AHO NGAHO? NTACYO WUMVAMO? hhhh!
Abayuda bajyanwa i Baburoni, twikomereze turi mu mateka ndabona tugiye no gusoza, dusoze n’iki kigisho, Mutekereze no kubyo mbabwiye. Abayuda bajya kujyanwa i Baburoni muri Yeremiya igice cya 3, biswe iki? Ntibiswe MALAYA? Malaya se ni umuntu mwiza? Ubwo se si UMUGORER? Tuve aho, tujye kuri Baburoni, ikigirwamana bitaga Tiyamati, cyari gishinzwe Kwangiza cyari ikigirwamana cy’iki si umugire? Tujye ku bamedi n’abaperesi, kugira ngo Kuro ajye kuvuka, kandi azasohoze gahunda, narangiza abamedi n’abaperes i biyunde, uwabigizemo uruhare ni inde si umugore, mu manyanga ateye ubwoba?
Tuve aho ngaho, tujye mu bagiriki, intambara zo mu gice cya Daniel igice cya 11 guhera ku murongo wa 3 gukomeza, kumanuka, ubwo byari bigeze ku ntambara z’abami b’ikusi n’ikasikazi, uwagize uruhare kugira ngo abo bantu barwane, batikire ziriya ntambara zikomeze, si umugore? umugore, umugore, umugore, umugore we!
Abaroma bamaze kwima ingoma, abakayizari se ntibaramyaga ukwezi nk’ikigirwamanakazi? Roma y’abapapa, ubwayo, Kiliziya Gatorika yitwa iki n’ibyanditswe byera, ntiyitwa nyina w’abamaraya? Amerika ntibavuga ko itegekesha ububasha bwose bwa ya nyamaswa ya mbere? Ntikora ibikorwa nk’ibyo roma yakoraga; kwica gutikiza abantu, kurenganya, kugenza gute, si ibyo bikorwa ikora hari ikindi?
Noneho ifite umupresida, bamwe baravuga ngo ni umusazi, abandi ngo ntakomeye mu bwonko,abandi ngo ntagenje ate, uzamufate uko ushaka. Ariko biteye agahunda, biteye n’isoni, ngo gukoresha ububasha bw’umugore, gukoresha ububasha bw’umugore!
Twivire aho ngaho tujye mu ntuza tujye mu butumwa bwiza. Abanditsi n’abafarisayo muri yohana igice cya 8, bitwaje umugore ngo bafashe agenza ate?, asambana. Reka mbabwire reka nsubikire ahangaha. Gusa icyo nababwira, tuzajya tubabwira ibintu bikomeye kandi nshima Imana ko abafite amatwi yo kumva bumva. Uwiteka aduhire, tumenye uburyo tugomba kubana n’abagore (amatorero) mu izina rya Yesu reka dusenge!”
Ngicyo ikigisho cyatambukijwe na Pasiteri Niyibikora Nicolas Leta ya FPR-Inkotatanyi iti ngize amahirwe muyifunge yandagaje umugore, … Niba abayoboye igihugu batabasha kumva imvugo shusho twabategaho iki? Mbese imvugo zijimije n’imigani y’imigenurano bizareke gukoreshwa? Nyuma yo gusoma no kumva igice cya mbere n’icya kabiri cy’iki kibwirizwa cya Pasitor Niyibikora Nicolas, usanga nawe yaravuga uyu mugore ubyara abantu koko! Cyangwa urabibona nkuko yabivuga ati Bibiliya ishushanya itorero n’ ‘umugore’…. ?
Ikizwi kandi kidashidikanywaho ni uko Radiyo Amazing Grace yazize ukuri kwayitambutswagaho ! Ariko hari ikizere ko abakundaga Radiyo Amazing Grace bazongera kuyumva ubwo abanyakinyoma n’ikinyoma cyabo bizamburwa ububasha n’ubushobozi! Niba Niyibikora muri iki kigisho yariho ahamya Imana, nta kabuza muzongera mwumve Radiyo Amazing Grace –Ubuntu butangaje!
Kurikira igice cya kabiri mu majwi n’icyo nyirayo Gregg Schoof abivugaho, hasi aha!
Remezo-Rodriguez
Ijisho ry’Abaryankuna-Kigali
Ni Hatari kabisa