kuri uyu wa kabiri tariki ya 23/11/2021, mu Murenge wa Gishali, Akarere ka Rwamagana, Intara y’Iburasizuba hatangiye iyozabwonko ry’abayobozi b’Uturere baheruka gutorwa ku wa 19/11/2021. Mbere yo gutangira mandats nshya abaherutse gutorwa babanje kujya kozwa ubwonko bambaye impuzankano (uniforme) ya gisirikare, mu ishuri risanzwe ryigisha abapolisi bato. Ese haba ari muri aya mashuli bigishirizwamo gukubita Abaturage ? Ese imvano yo kubahekesha ibiti ngo ni imbunda iva kuki? Aha niho ubonera ko agatsiko k’abicanyi kiyemeje kugira buri wese ugakorera umusirikare cyangwa uwitwara gisirikare, bikagaragarira muri aya mahugurwa y’abaherutse gutorwa barimo Nyobozi z’Uturere ndetse na Biro z’Inama. Gatabazi JMV, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, avuga ko umubare w’abajyanama b’Uturere wagabanutse cyane ushyirwa kuri 17 muri buri Karere. Akemeza ko amahugurwa barimo i Gishali azatanga umusaruro kuko babyukira kuri “mucaka mucaka”. Aha rero niho uhera wibaza icyo iyi myitozo ya gisirikare imarira abasivili. Yanabwiye kandi Radio 1, kuri uyu wa gatatu 24 Ugushyingo 2021, ko MINALOC yiteguye guhangana n’abayobozi b’Uturere bakora ibinyuranyije n’amategeko. Ati “umuturage nabe ku isonga, abayobozi bave mu biro babasange iwabo”.
Minisitiri Gatabazi abajijwe ku mpamvu Nyobozi na Biro za Njyanama zikunze kumvikana zihanganye zitegana imitego, Minisitiri Gatabazi yariye indimi avuga ko Mayor ari we ushinzwe Akarere akaba agomba kukarinda amakimbirane. Nyamara uwashaka kumenya imbarutso zayo makimbirane yazisanga kuwo abenshi bakorera wiyemeje kubiba amacakubiri mu Banyarwanda. Urugero nko mu karere ka Ngoma abasaga 98% batowe bose bakomoka muri FPR. Niba Mayor wa Ngoma, Nathalie Niyonagira azi neza ko yatumwe na PSD, akaba yungirijwe naba Vice-Mayors babiri bo muri FPR, umwe muri bo ari Chairman wa FPR ku rwego rw’Akarere, uyu mu mayor ukomoka muri PSD hari ubwisanzure bwo gukorera abaturage azagira cyangwa azibera nku umutako uteretse aho, naho abafite ubutegetsi bakaba abo babiri bo muri FPR ?
Urundi rugero ni Kayumba Ephrem, ababanye nawe bemeza ko yatumwe na FPR ageze mu Karere ka Rusizi yirengagiza ibindi byose yigira mu bucuruzi. Uwo bakoranye, Umuhire Néophite, impuguke mu buhuza mu manza zaregewe inkiko akaba yarabaye ushinzwe irangamimerere mu Mirenge itandukanye harimo uwa Nkanka (1999-2003), Kamembe (2003-2007), Nkombo (2007-2010) na Rwimbogo (amezi atanu), mu Karere ka Rusizi ndetse aza no kuyobora Umurenge wa Nkanka mu gihe cy’umwaka. Avuga atarya indimi ko aba mayors bose bamusimburanyeho atazibagirwa Kayumba Ephrem, kubera amananiza yahoraga ashyira ku bakozi bagenzi be no kuri rubanda muri rusange.
Umuhire avuga ko Kayumba yayoboye Rusizi mu gihe cy’imyaka itatu ariko nta kindi yakoraga uretse kujya kwizanira ibicuruzwa byivanzemo ifu y’ubugari muri R.D.Congo. Mu magambo ye agira ati “kuba umwaka urangira bakaguha amanota arenga 90%, nyamara bwacya Mayor akagutumira kwisobanura mu nama yuzuyemo abasirikare n’abapolisi, bakagusaba kwegura mu nama ziba ninjoro”.
Abantu bose Kayumba yeguje babaga baragonganiye ahantu hamwe cyangwa ahandi. Hari abo bapfuye ibirombe abandi bapfa isoko rya Congo. Abasabwe kwegura bose bishinje ibihimbano babwiwe n’abasirikare, akenshi ugasanga bavuga ko “umuvuduko bagenderaho ari muke, utajyanye n’uko igihugu cyihuta”, abandi bakegura kubera amabwire yajyanywe na bagenzi babo. Amarangamutima ya kayumba yari mabi cyane. Wasangaga muri buri Murenge afitemo abamuha amakuru bita “informers”. Aba rero nibo bashegeshe abakozi b’Akarere ka Rusizi, baba abakorera ku Karere barimo na Gitifu w’Akarere ndetse n’abakoreraga ku Mirenge itandukanye. Bose Kayumba Ephrem watumwe na FPR yarabirengeje arakomeza yikorera ubucuruzi. Arakomeza arikungahaza abandi baririra mu myotsi, badafite aho babariza ngo barenganurwe.
Ibi ntibyari gutungura abanya-Rusizi kuko Mayor Kayumba yacaga uruhande rumwe akikorera ubucuruzi, ku rundi ruhande mushiki we abica bigacika mu kunyaga utwa rubanda abinyujije mu bimina utamenya icyo bigamije, nyamara abariganyijwe bajyana ibibazo mu nkiko bagasanga Mayor yamaze kwijandikamo bigapfa ubusa. Ubu abaturage batwariwe imitungo bararira ayo kwarika, n’ubwo Kayumba atagarutse, ariko n’umusimbuye si shyashya, bose bogejwe baracyanozwa mu bwonko bikozwe n’abacurabwenge ba FPR.
Mu gihe mu Rwanda, abatowe bazaba bashyizweho na FPR birumvikana ko ariyo bazakorera. Nta terambere ryitezwe mu gihe aho gutekereza ku buyobozi umuturage yagizemo uruhare, ahubwo himakazwa igitugu n’agahotoro byimakajwe na FPR. Ese Banyarwanda igihe si iki ngo buri wese aharanire uburenganzira bwe? Nta ruhushya rusabwa kugira ngo abaturage bagipfa bahaguruke birwaneho.
Ndabaga TV