Yanditswe na Remezo Rodriguez
Karasira Uzaramba Aimable wamenyekanye nk’Impirimbanyi y’Ukuri n’Uburenganzira bwa Muntu akomejwe kugaraguzwa agati mu nkiko, aho abaganga ba Leta bemeje ko arwaye uruhuri rw’indwara zirimo ibibazo byo mu mutwe kandi amategeko atemera ko ufite ibibazo byo mu mutwe agira uburyozwacyaha, nyamara ubutabera bukomeje kubura ahubwo himakazwa ubutareba mu ikinamico yo kumusiragiza mu nkiko kandi agahora abazwa ibibazo bimwe, ibitaye agaciro hagahimbwa ibindi hagamijwe gusa kumwumvisha ndetse no kumucecekesha, kugeza ubwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 06/07/2023, ubwo yari yongeye kwitaba urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rukorera i Nyanza, akomeza kugaragaza akarengane akorerwa n’ubuyobozi bwa Gereza ya Mageragere afungiwemo ku buryo buteye agahinda, ndetse arubwira ko “arota arimo kwicwa”, ariko rwo rubyima agaciro.
Mu rukiko umucamanza yabanje gusoma raporo yakozwe na Dr Schadrack Ntirenganya, Dr Charles Mudenge na Dr Xavier Butoto bavuga ko basuzumye Karasira Uzaramba Aimable, nyamara ukuri kuzwi ni uko atigeze asuzumwa kuko yangiwe na Gereza kujya kuba mu bitaro bya Caraes-Ndera, mu gihe cy’iminsi irindwi nk’uko byari byategetswe n’urukiko mbere, ndetse bikanakorwa ariko Ubushinjacyaha bukanga ibyavuye mu isuzuma buvuga ko ryakozwe n’umuganga umwe aho kuba batatu, bwa kabiri biba agahomamunwa aho yangiwe gusubizwa mu bitaro ndetse mu bavuga ko bamusuzumye mu minota 30, hakaba harimo Dr Mudenge utarigeze ahura na we mbere ngo amusuzume cyangwa byibuze banaganire. Icyavuye muri iyi raporo cyari cyitezwe kuko Dr Mudenge Charles yari yarigeze kuba igikoresho cy’abashaka kwivugana Karasira, maze yitumiza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge avuga ko uregwa ntacyo arwaye ahubwo ibyo akora abizi ari ukwijijisha, none na raporo yagizemo uruhare ije igaragaza ko Karasira Aimable Uzaramba arwaye indwara zitandukanye zirimo n’izatewe n’ingaruka zo kubura ababyeyi be mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ubwo burwayi bwe butamubuza gutekereza neza. Ibi rero ni ukumugaraguza agati no kumwumvisha gusa kuko atigeze yongera gusuzumwa.
Nyuma y’uko umucamanza amaze gusoma iyo raporo, Karasira amanitse akaboko yasabye ijambo, maze agira ati: “Maze iminsi ndwaye, simeze neza nakoze imyanzuro ubuyobozi bwa gereza bwanga kuyishyira muri system, nanditse imyanzuro bayiha abaganga aho kuyishyira muri system.” Yongeyeho ko mu iburanisha ry’ubushize atanze kuza kuburana ahubwo gereza yabyanze ko aza mu rukiko bamubeshya ko bamujyana kwa muganga, ariko ntibamujyanayo; agasanga rero ari akarengane katagira urugero akomeje gukorerwa na gereza afungiwemo, kuko nyuma y’iyicarubozo akorerwa mu mutwe no ku mubiri, noneho hiyongereyeho kumubuza kwitabira urubanza rwe, abeshywa ko ajyanwa kwa muganga. Urukiko rwamubajije niba imyanzuro abunganizi be bakoze atayemera, mu gusubiza, Karasira avuga ko abunganizi be ari aba Leta kandi nahabwa igihano atari bo bazagikora, ahubwo ari we uzagikora. Ati “Imyanzuro bakoze ndayemera, ariko ntiyuzuye hari ibyo nagombaga kongeramo ntibyaba.”
Urukiko rwabajije Karasira niba imyanzuro abunganizi be batanze batarayiganiriyeho, asubiza mu magambo atomoye neza ati: “Ku bijyanye n’uburwayi bwanjye bwo mu mutwe ninjye ubwanjye wo kubyivugira kuko ni njye urwaye, niyo napfa ariko bagenzi banjye byibura mbasezere, nakoze imyanzuro nyiha gereza ntiyayishyira muri system, kandi mwese murabizi ko ibyo ntaho byabaye, baranyunganira si bo bo kuvuga ijambo rya nyuma ku buzima bwanjye buri mu mazi abira.” Abajijwe niba afite ibimenyetso by’ibyo avuga asubiza ko abajyanye imyanzuro ye ari bo babifite. Karasira yongeye kwibutsa ko yarokotse jenoside abe bishwe ndetse yongeraho ati: “Maze iminsi ndota nicwa, ndota mfa kenshi buri gihe ndicwa, niyo Perezida Kagame yaba ari hano nabivuga, gusa iyo mbibwiye ubuyobozi bwa gereza bumbwira ko ndi guteta!” Arakomeza ati: “Icyo mbwira urukiko ni kimwe: ndashaka kwandika ubuzima bwanjye, nkakora imyanzuro nkayishyira muri system nayisinyeho, nyamara ubwo burenganzira narabwimwe nkomeza kugaraguzwa agati.”
Me Gatera Gashabana wunganira uregwa we yavuze ko ikibazo kijyanye n’imyanzuro Karasira Aimable yakigejeje ku bavoka be ubwo bamusuraga, ariko na n’ubu ntirashyirwa muri system ababuranyi bombi bahuriraho. Ati: “Iyo myanzuro yatubwiye ko yahaye gereza n’ubu ntiturayibona muri system, nk’urukiko turarusaba ko rutegeka gereza ko imyanzuro yahawe na Karasira igomba gushyirwa muri system mbere y’uko iburanisha rikomeza kandi rukazareba ko byubahirijwe.” Urukiko rwamubajije icyo ruri bushingireho rutegeka gereza icyo cyemezo, Me Gatera na we ati: “Ntibyadutangaza iyo ari ikibazo kireba Karasira ibye byose barabidutwara bakadusaka twe nk’abavoka, bitandukanye n’abandi, kandi nawe afite uburenganzira bwo kugira ibyo yakongeramo kugira ngo ahabwe ubutabera buboneye, ariko byiregangizwa nkana kuko nyine ari Karasira. Turasaba ko mu mwanzuro w’urukiko hajyamo ko Karasira afatwa nk’abandi.”
Me Evode Kayitana nawe wunganira Karasira yavuze ko umukiliya wabo abuzwa kwandika ibintu byose ngo abimuhe, ahubwo hari ibyo yandika gereza ikabimwaka imubwira ko izabimushyirira muri system, kugira ngo abamwunganira babibone, ariko bagategereza bagaheba kuko gereza iba itabikoze. Ati “Ibintu Karasira avuga nanjye sinabisubiramo kuva na mbere ntangira kumwunganira namubujije kuvuga Perezida Kagame mu rukiko, kuko nta kibazo bafitanye ariko yarananiye aranga akamuvuga.” Aha yaragaragaje ko yamaze gufata uruhande rutandukanye n’uwo yunganira bitunguranye.
Karasira yabaye acyumva ayo magambo ahita arangurura ijwi, adahawe n’ijambo, abwira Me Kayitana ati: “Ntiwambuza kuvuga Kagame kuko mpora murota, mpora murota kandi wowe ntufite ubushobozi bwo kugenzura inzozi zanjye!!!” Umucamanza yahise arakara abwira Karasira ko agomba kuvuga ahawe ijambo, ariko we amusubiza noneho atuje ati: “Mu by’ukuri sinaje kunanirana mu rukiko, ariko imyanzuro ivugwa muri raporo mpimbano ivuga ko nasuzumwe ni ikinyoma kandi mumpaye iminota 30 cyangwa isaha naba ndangije kuyandika.” Yahise yamburwa ijambo aratuza.
Ubushinjacyaha buhawe ijambo bwavuze ko buri muburanyi agomba kugaragaza ukuri kw’ibyo aburana, ko kuba Karasira yarakoze imyanzuro ntijye muri system akabivuga mu magambo gusa urukiko rutagakwiye kubiha agaciro kuko nta bimenyetso bihari. Uhagarariye ubushinjacyaha ati: “Karasira yashoboraga guhura n’abunganizi be muri gereza bakandika imyanzuro binagendanye ko abavoka badakumirwa, kuba rero bari kuvuga ibyo tutabona ni imico idakwiye yo gutinza urubanza.” Ubushinjacyaha bwavuze ko budashaka gusabira ibihano uruhande rwa Karasira Uzaramba Aimable, ariko bakwiye kwihanangirizwa naho guhabwa umwanya Karasira agakora imyanzuro byaharirwa urukiko rukabyigaho, bukomeza bwemeza ko butari buzi ko abavoka bakumirwa kuri gereza kuko bitabaho. Uhagarariye Ubushinjacyaha ati: “Gereza nk’urwego rwa Leta dukorana ibyo baruvuzeho nta bihaba, niba ari ugusakwa nta we udasakwa kuko ari mu rwego rw’umutekano, nta gitangaza. Gusa Karasira amagambo avuga yarenze umurongo ntibikwiye.”
Uruhande rwa Karasira rwasubiranye umwanya, Me Gatera ati: “Ntabwo dushaka gutinza urubanza, ikidushishikaje ni iriya raporo abaganga bavuga ko bamusuzumye mu minota mirongo itatu. Kuri twe ntihagije kugira ngo igaragaze ukuri k’uko umurwayi amerewe. Kuba Karasira arenga umurongo biterwa n’uko urubanza rwe rwihariye kuko arwaye, ari nayo mpamvu akwiye gusuzumwa mu bihe bitandukanye ndetse akavurwa bikwiye. Kuba rero gereza ibangamira ubu burenganzira bwe bwo kwivuza ni ikintu kigomba gufatwaho umwanzuro n’urukiko, kandi rugakurikirana ko washyizwe mu bikorwa.”
Karasira na we ati: “Njye nabaye umurezi, nanjye gutandukira simbishyigikiye gusa ubanza ndi kuburana n’icyishi, mfite ubwoba ko nzongera nkakora ibindi byaha mu magambo, nkeneye kuvuzwa. Gukorera imyanzuro muri gereza byo ntibishoka nzi kwandika mureke iyo myanzuro nyikorere aha!” Urukiko rwafashe icyemezo ko rukwiye guha umwanya Karasira agakora imyanzuro kuri raporo y’abaganga bamusuzumye, kandi akaba yayikorera aho ashaka haba muri gereza cyangwa mu rukiko.
Urubanza ruzasubukurwa ku itariki ya 26/07/2023, tukazakomeza kurubakurikiranira kugeza rupfundikiwe.
FPR, WAGARAGUJE BENSHI AGATI, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!
Remezo Rodriguez