IKINYOMA CYA KAGAME GIKUBITIWE AHAKUBUYE, ABASIRIKARE BE 4 BO MURI RDF BARASIWE MURI KONGO.

Spread the love

Yanditswe na Nema Ange

Abajijwe niba abasirikare be baragabye ibitero muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, umubeshyi utagira isoni Kagame yarahakanye, arisiribanga yewe ariyamamura sinakubwira ati: “Nta musirikare n’umwe w’ingabo z’u Rwanda wagiye muri kariya gace. Nta n’umwe. Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo izi ukuri. Izi ko Ingabo  z’u Rwanda zitari muri Kongo “. IbyoSemuhanuka Kagame Paul yabivuze mu mpera z’ukwezi kwa Mata, none hadashize n’ukwezi kumwe, ikinyoma ke gikubitiwe mu kabande no mimisozi miremire, aho ikinyamakuru cyo mu Bubiligi LaLibre Afrique cyatangaje ejo ku i tariki ya 14 Gicurasi 2020 ko « Ingabo z’u Rwanda zagabye igitero koko muri Kongo muri Mata ».

Impuguke zo muri barometero y’umutekano, yitwa, Kivu Security Blog (KST), zo mu karere ka Kivu zanyomoje ikinyoma cya Kagame aho zatangaje ko ingabo z’u Rwanda zagabye igitero zirwanya inyeshyamba zo mu kiswe ubwoko bw’Abahutu, aba FDLR, mu  burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo  ku i tariki ya 13 Mata Gicurasi 2020.

Muri raporo yazo zisohora buri kwezi, izo mpuguke zavuze ko Ingabo z’u Rwanda zateye inyeshyamba za FDLR mu biturage bya  Marangara, Kanyeru ziri mu karere ka Rutshuru, mu ntara ya Kivu y’Amajyaraguru, zinanongeraho ko Ingabo z’u Rwanda zavanye aba FDLR muri iyo midugudu.

Raporo ya KST yatangaje ko “Muri uko guhangana, amazu 105 yaratwitswe” ishingiye ku rusobe runini rw’abatanga amakuru muri Kivu zombi. Iyo raporo kandi yerekana ko ku i tariki ya 18 Mata 2020, aba FDLR bateze umutego imodoka zarimo ingabo za Kongo n’iz’u Rwanda hafi y’umudugudu wa Kasali mu karere ka Rutshuru. Muri iyo mirwano, inyeshyamba ebyiri, abasirikare bane bo mu Rwanda n’abasirikare icyenda bo muri Kongo barishwe.

Abanyarwanda tumaze kumenyera ko ijambo “ukuri” rivuzwe na semuhanuka Kagame riba rivuze “ikinyoma” benshi bamaze kwiyemeza kujya bakubitira icyo kinyoma ahakubuye, inyota yo gushyira hanze ukuri ikomeje no kugera mu banyamahanga. Ibi biri mu bimenyetso byerakana ko ingoma ya Kagame iri mu bihe byayo bya nyuma.

Mu kurangiza iyi nkuru, turihanganisha Abanyarwanda n’abanyekongo  bose bishwe muri iyo mirwaniro, tubabajwe kandi  n’Intambara Umunyarwanda arwana n’undi munyarwanda zikomeje guhekura u Rwanda n’abaturanyi barwo.  Biragaragara ko « U Rwanda rutigeze rubura abarwanyi », ahubwo ko rukomeza kubura abatekereza, gushyiraho ingamba zo kunamura icumu no guhagarika intambara zidacyenewe umunyarwanda arwana n’umunyarwanda.

Nema Ange