IKINYOMA CYA RIB : IKIBAZO CYA BAHATI CYAPFUKIRANWE

Spread the love

Yanditswe na Irakoze Sophia

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Gashyantare2022, RIB yemeje ko umusizi Bahati yahungiye muri Uganda. Nkuko bisanzwe iyo inzego zo mu Rwanda zishe umuntu zitangaza ko yiyahuye, yaba atiyahuye akaba yatorotse gereza, yaba atatorotse gereza akaba yarasohotse mu Rwanda. Ntabwo dutinda ku binyoma bya RIB, ahubwo tugiye kugaruka ku itsinda ry’abanditsi ryasabye Kagame gukurikirana ikibazo cya Bahati, none bikaba birangiye ikibazo bagipfukiranye burundu.

Inkuru dukesha ijwi ry’amareka ivuga ko itsinda ry’abahanzi ,abanditsi ndetse n’abasizi bibumbiye mu ryango Pen international .barenga ijana bo hirya no hino ku isi bandikiye ibaruwa ifunguye Perezida w’U Rwanda Paul kagame bamusaba gukurikirana ikibazo cy’umusizi w’umuhanga ndetse wari ukunzwe na benshi umaze umwaka aburiwe irengero.

Herve Oscar Nyangunga impirimbanyi iharanira uburenganzira bwa muntu yavuze uko yakiriye iyi baruwa : “Hashize umwaka Bahatati Innocent aburiwe irengero kuba rero abahanzi abasizi ndetse n’abanditsi baba mu bihugu bitandukanye bigize isi harimo abakomeye ndetse bagiye bahabwa ibihembo bikomye nka prix nobel de la literature bafashe umwanya bakandika babaza perezida wa Repeburika ikibazo cya Bahati ni ikintu navuga ko gishimishije kinaha ihumure cyane cyane umuryango we umaze igihe ubuze umuntu wabo ndetse no ku bandi bakundaga ibihangano bye kuba bigiye ku rwego mpuzamahanga rero bivuze ko ikibazo cye kigiye kwihutishwa”.

Abandi bantu batandukanye bakurikiraniye hafi iri bura rya Bahati innocent bagaye cyane inzego z’ubugenzacyaha ndetse na Police z’u Rwanda kuba ntacyo bakoze mu gihe cy’umwaka wose bagejejweho ikibazo cy’ ibura rye , bakaba barakomeje kuvunira ibiti mu matwi ndetse banatanga ibisobanuro bidasobanutse, barya indimi bavuga ngo baracyamushakisha ngo bazatangaza ibyavuye mu iperereza, bikaba biteye isoni cyane ko amahanga ariyo yarinze guhaguruka akamuvuganira.

Ibi bikomeje gushimangira ko inzego zishinzwe kuvuganira abaturage ahubwo arizo zibahohotera , nubwo umuyobozi wa RIB ari kuyobya uburari birazwi neza ko icyo Bahati yazize ari imivugo yagiye akora igaragaza ibibazo abanyarwanda bahura nabyo mu buzima bwabo bwa buri munsi , nubwo yazimizaga mu mvugo ye ariko hari harimo ukuri kwinshi atabariza ababaye ndetse anagaragaza byinshi bikwiye guhinduka bikavana abanyarwanda ku ngoma y’igitugu. Ku rundi ruhande bimaze kumenyerwa ko buri munyarwanda wese ugerageza kubusanya na FPR afatwa agafungwa cyangwa se akaburirwa irengero, ariko iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe gusa kuba amahanga yatangiye guhaguruka n’intangiriro y’impinduka buri munyarwanda wese wanga akarengane akwiye gufatiraho urugero tukarwanya akarengane tugatabariza abashimutwa ndetse n’abafunze bazira ibitekerezo byabo.

Mu gusoza rero twasaba RIB gutangariza Abanyarwanda ibyo bakoreye Bahati Innocent.

Irakoze Sophia