Ku buryo bw’ikinyuranyo cy’ihabya, hagati y’icyiciro A na B harimo amafranga ibihumbi (535,000 frw) mu gihe kuva kuri B kugera kuri D babicucitsemo abaturage mu rwego rwo kugwiza abifashije!
Mu gihe hirya no hino mu duce twose tugize U Rwanda abayobozi b’inzego z’ibanze bari gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe bakaba banabakangurira kubyitabira benshi muri bo ntibabona neza itandukaniro riri mu byiciro biri gutangwa ubu n’ibyari bisanzweho mu gihe akarengane kagikomeje mw’itangwa ryabyo .
Ibi byibajijweho na benshi ubwo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yashyiraga hanze uburyo ibyiciro bishya by’ubudehe bizashyirwa mu buryo, yahinduye ibyari bisanzwe biva mu kureberwa kucyo umuntu atunze n’uko abayeho ahubwo hakarebwa icyo yinjiza
ikiciro A kizajyamo umukire uzabasha kwinjiza amafaranga ibihumbi Magana atandatu (600,000frw)kuzamura ikiciro B kirimo abinjiza kuva ku mafaranga ibihumbi mirongo itandatu na bitanu kuzamura( 65,000 frw), ikiciro C kirimo abinjiza ibihumbi mirongo ine na bitanu(45,000frw) kuzamura naho icyiciro D kirimo abinjiza kuva ku bihumbi mirongo ine na bitanu (45,000frw) kumanura. Tubibutse ko aya mafaranga angana n’igice cy’idorari rimwe ry’Ameroka (0.5$). Aba bose bo muri ibyo byiciro byavuzwe haruguru bari mu cyiriciro cy’abifashije noneho hakaza icyiciro E aricyo kiciro cy’abafashwa kuko kihariye kigizwe n’ingo z’abantu badafite ubushobozi bwo gukora kubera imyaka bafite, ubumuga bukabije cyangwa se indwara zidakira kandi bakaba nta mutungo bafite cyangwa ahandi bakura ibyo bakeneye .
Ibi bitera kwibaza niba koko uburyo bwo gushyira mu byiciro bwarahindutse kugirango ibibazo byari bisanzwe mu byiciro bya mbere bikemuke cyangwa niba byarahinduye inyito gusa bikava mu mibare bikajya mu nyuguti . kuko niba hagati y’icyiciro A na B harimo ikinyuranyo cy’amafranga ibihumbi (535,000 frw) bigaragaza neza ko ikibazo kitacyemutse ahubwo noneho ko ubusumbane bugiye kwiyongera cyane. ubu aba bantu bahurira he ? bahuzwa niki? Niba koko ibyo leta ivuga ko iharanira ubumwe bw’abanyarwanda ubu nibyo iri kutwereka cyangwa iri kurushaho kubazanamo ubusumbane . ikindi gitangaje kurushaho nuko ibindi byiciro kuva kuri B kugera kuri D babifashe bakabicucika mu rwego rwo kurunda abaturage bose mu cyiciro cy’abifashaje . mu by’ukuri ibi bitera kwibaza icyo abashinzwe gutegura ibi byiciro bashingiyeho bajya kwemeza ko umuntu winjiza kuva ku bihumbi miringo ine na bitanu kumanura ajya mu kiciro cy’abifashije , mu gihe bizwi neza ko ubuzima burushaho guhenda umunsi ku wundi aho umubare munini w’abanyarwanda bafite inzara abandi bakaba ari abashomeri bitewe na politiki y’igihugu yo gushaka kubaho uko kitari kugira ngo kereke amahanga ko cyateye imbere ngo kirusheho kureshya ba mukerarugendo .
Irakoze Sophia