Yanditswe na Constance MUTIMUKEYE
Ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 1981 – ku wa Kabiri, tariki ya 25 Nyakanga 2023, Mutagatifu Kizito Mihigo, iyo aba akiriho, yari kuba yujuje imyaka 42. Ntibyamuhiriye kuko ku wa 17 Gashyantare 2020, yaje kwitaba Imana azize urupfu rw’amayobera, ubutegetsi buriho mu Rwanda bwemeza ko yiyahuriye muri kasho ya Polisi, ariko bwanga ko habaho iperereza ryigenga. Byahise bigaragaza ko yishwe na FPR bibabaza abantu batagira ingano, haba mu Rwanda no mu mahanga, ku bari bamuzi ndetse n’abamubwiwe.
Abamenye Kizito Mihigo bose bazahora bamwibukira ko nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe yo muri 1994, akaburiramo Se umubyara, Buguzi Augustin, wari wanze guhunga ngo asige umukecuru we wari ugeze mu zabukuru, Kizito yabanje guheranwa n’agahinda ndetse abikurizamo kuba umubihe, afitiye umujinya n’urwango buri wese wo mu bwoko bw’Abahutu kuko yamufataga nk’intagondwa z’Abahutu zishe Se, ariko ibyo ntibyamuheranye kuko nyuma y’igihe gito yahise yiremamo umutima ukunda abantu abikesha gukina karate, gusenga n’umuziki. Ibi bitatu rero ni byo byamubereye umuti w’urwango, bityo yiyemeza kuba intumwa y’amahoro, arababarira byuzuye, ndetse aba urugero rukomeye rw’urukundo yakundaga Imana n’abantu.
Yabaye umutoni w’ubutegetsi bwa Nyamunsi, ndetse akajya ahabwa ibihembo bitandukanye, ndetse buri uko afashije mu kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu, Rwanda Nziza, agahabwa asaga amayero 300, ariko ntibyamuteye umurengwe, ngo atezuke ku nshingano yo gukunda bose, ahubwo yarushijeho kurusakaza no ku bari baraciriweho iteka kandi batacirwaga akari urutega n’abategetsi bimukurira urwango rutagira ingano.
Kizito Mihigo yaje kumenyekana cyane ndetse abajenerali n’abaminisitiri bakamutinya kuko bari bazi ko yinjira kwa Perezida uko ashaka, ariko ibyo ntiyabyitwaje ngo ave mu rugendo rumuganisha kwa Data. Ibi ntibyatinze kuko yatangiye kubona ko atarebwa neza n’ubutegetsi kandi atishimiwe n’ishyaka rya FPR riri ku butegetsi, ariko abyima amatwi yikomereza inzira yatangiye, nta kimuciye intege na kimwe. Yasimbutse imitego myinshi yategwaga n’abimitse ikinyoma cya “Ndi umunyarwanda”, barimo Edouard Bamboriki, wamugannye yabira maka kandi ari intasi y’impyisi, ariko nabwo arabitambuka, kugeza ubwo yategetswe gusiba indirimbo ye “Igisobanuro cy’urupfu”. Abambari ba Kagame barimo Inès Mpambara na Bernard Makuza bamutumije mu nama bamubwira ko iyi ndirimbo yarakaje Kagame, arayisiba yibwira ko birangiye ariko siko byaje kugenda.
Ku itariki ya 06/04/1994 yarashimuswe, atangira inzira ye y’umusaraba, ndetse ahatirwa kwemera ibyaha yabyanga akicwa, yarabyemeye, akatirwa gufungwa imyaka 10 mu 2015, byose arabyirengagiza, akomeza kweza intambwe z’ibirenge bye, yishyira muri Uhoraho Imana, kugeza ku wa 11/04/2018 abwirwa ko ashobora gufungurwa, ndatse aza gufungurwa ku wa 14/09/2018, ariko ahabwa akato gakomeye, agakumirwa aho ashatse kunyura hose, ariko ntiyatezuka, akomeza gukatariza mu nzira y’ubutore yari yaratangiye kugeza yishwe.
Kizito Mihigo yari umuntu udasanzwe, ndetse benshi bakunze kubigarukaho babona rwose ko koko ari umutagatifu. Babiheraga ku buryo yasobanukiwe n’Imana, akayemera ndetse akayikorera kugeza aho yiyemeje kuba umukristu w’umwimerere, bivuze no kuba umunyagihugu mwiza utihisha inyuma y’amasengesho ngo arebere akarengane, byamuviriyemo kuba igitambo cy’abakorera mu mwijima batashoboye kwihanganira urumuri rwe. Yashoboye rero kugera ku ntego ye kuko Umwami w’Abami yakoreye yamuhembeye kuzamuka agahita amanuka nyuma yo kugera k’ubuzima buhoraho. Ukumanuka kwe tukobonera mu buryo bw’agatangaza Kizito Mihigo yahise aba nk’ Izuba rirasira mu mitima y’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga benshi, urupfu rwe rwahaye ubutumwa bwe imbaraga z’ikirenga, bityo bukwira ku Isi yose, na n’ubu buracyirangirira.
Mu ndirimbo ye “Ibisubizo by’Ubuzima”, Kizito atwereka imfunguzo eshatu (3) zo kwitagatifuza, arazidusigira kugira ngo tugere ikirenge mu cye. Ni imfunguzo rero yakoresheje kugira ngo abeho ubuzima bukiranutse kandi bugerageza gusobanukirwa no gusobanura ugushaka kw’Imana. Izi mfunguzo uko ari eshatu zisobanura uburyo buri wese yagombye gushishikarira gutera ikirenge mu cya Kizito, gutangira urugendo rwo kwitekerezaho no kwisuzuma kugira ngo yimenye, bityo urumuri yifitemo rumurikire benshi bakomere kandi bakomeze urugendo.
URUFUNGUZO RWA MBERE: KUBANA N’IMANA
Mu ndirimbo ya Kizito Mihigo atangira agira ati: “Amasezerano nagiranye n’Imana yanjye n’aho twahuriye mu buzima nibyo bimpa ibisubizo ku bibazo byinshi nibaza kuri iyi si ya none. Nibyo bimpa umwimerere w’ubuzima, nibyo nkesha izi mbaraga zo kugutsinda wa si we!”. Iki gitero kirimo ibintu bikomeye cyane, twese twakwibaza ku masezerano twagiranye n’Imana yacu ari ayahe? Kuko aya Kizito tutayazi kandi atanatureba, ni ngombwa kwibaza ku yacu. Ese tujya duhura n’Imana mu buzima bwacu?
Nk’uko Kizito abyivugira, ibyo byombi nibyo byamuhaga “umwimerere w’ubuzima”, ndetse n’ “ibisubizo”. Ijambo umwimerere, mu by’ukuri rivuze ko buri muntu agira ibintu bye bimuranga, ko tudashobora kuba abandi ahubwo dushobora kuba “twebwe”, abo turibo, twirinda gutanga ibisubizo kugira ngo tutayobya abantu tubajyana mu mwimerere wacu. Gusa aha kuko tuzi ko “Imana yaturemye, buri wese, mu ishusho yayo”, twavanamo ko nta gisubizo cyiza cyangwa kibi kibaho, buri wese mu mwimerere w’ubuzima bwe abasha kubona ibisubizo by’ubuzima bimunyuze. Kizito Mihigo yagize ati: “Wa Si we! Wimbera ikigirwamana! Wa Si we! Mva imbere naragutahuye! Wihishemo umubisha unshaka jyewe umwana w’Imana!”
URUFUNGUZO RWA KABIRI: KWITANDUKANYA N’IBY’ISI
Abamenye Kizito Mihigo bazi neza ko yakoraga uko ashoboye kugira ngo adashukwa n’iby’Isi. Ababanye na we bemeza ko rimwe na rimwe yakoraga umwiherero kugira ngo atekereze, ashobore no kujya mu nganzo. Uyu si umwihariko wa Kizito Mihigo kuko na Niyomugabo Nyamihirwa yavugaga ko buri ku cyumweru yinjiraga mu mwuka (méditation) kugira ngo ashobore gutekereza. Uko kwiyaka iby’Isi tugusanga mu gitero cya kabiri cy’indirimbo aho agira ati: “Niyatse ibyishimo bidutanya n’umukiro, amaraha niyo ngoro ya Sekibi, niho hihishe ingeso mbi zitubuza ijuru kandi ari ryo munezero w’abantu. Ijuru ni naryo twahamagariwe, ni ubugingo uwaturemye atwifuriza, hafi ye.”
Aha tuvanamo ikintu cy’ingenzi, Kizito Mihigo agarukaho inshuro nyinshi mu ndirimbo ze, ari cyo intego yacu nk’abantu yo kugera ku buzima buhoraho. Mu magambo ye ati: “Ijuru ni na ryo twahamagariwe”. N’ubwo Kizito Mihigo atadusobanurira uko twamenya umuhamagaro wacu, aduha ingero z’uko twabigeraho. Kurekura iby’Isi, kuva mu maraha… Turabizi ko ibigezweho muri ibi bihe ari ukurya hit, kwambara neza, kunywa inzoga, kunywa amatabi, kuboneka neza … ariko se twaba tunabona ko ibyo byose bitubera umutego wo kujya kure y’Imana? Mu by’Isi harimo “ikuzo ry’abantu”, tunasanga mu yindi ndirimbo ya Kizito aho agira ati: “Abantu badusingiza batwibagiza icyubahiro cy’Imana”. Burya kwikunda (kwigirira icyizere /self-estimation), guharanira kuba uwa mbere (competition), si bibi; ikibi ni iyo ibyo byose bitwibagije “icyubahiro cy’Imana”, aho kubera ibyo byatuma twikuza, tukayitinyuka cyangwa tukishyira mu mwanya wayo kandi bidakwiye na mba.
Kizito Mihigo akagaruka ku nyikirizo igira iti: “Wa Si we! Wimbera ikigirwamana! Wa Si we! Mva imbere naragutahuye! Wihishemo umubisha unshaka jyewe umwana w’Imana!”
URUFUNGUZO RWA GATATU: KWIGIRAMO AMAHORO
Igitero cya gatatu k’indirimbo ya Kizito Mihigo, kigira kiti: “Benshi baba ku Isi nta mahoro bifitemo kuko bibagiwe uwabaremye nicyo yabatumye muri iyi isi idatunganye. Nta mahoro twagira tutiyizi, ntabwo twatekana tutumva umuremyi, ntabwo wagira amahoro udafite Imana, ni impamo!”
Aha Kizito asoza yerekana ko ibyo yavuze atabishidikanyaho kuko ari impamo. Ati: “benshi baba kuri iyi Si batiyizi”. Iyi nteruro idusunikira ku kwibaza iki kibazo: “Kuki tutimenya?” Iyi si tubamo ntitunganye kubera uko ibisekuru byasimburanye, ikiremwa muntu cyarayanduje. Muri ibi bihe tubamo, abantu twariraye ku buryo twibagiwe ko ukubaho kwacu, buri umwe umwe, ari ugushaka kw’Imana. Ibyo twarabyibagiwe kugera aho twishyira mu mwanya wayo tukicana, tugahemukirana…. Aha na none Kizito agaruka kuri wa muhamagaro wacu, icyo twaje kuri iyi Si gukora. Kizito adushishikariza kwimenya, kumva umuremyi ngo dutekane no kugira Imana kugira ngo twigiremo amahoro. Turahamya ko uwarangije kwimenya ahita anasobanukirwa umuhamagaro we. Na none agasoreza kuri ya nyikirizo ye agira ati: “Wa Si we! …”
Mu kwanzura rero twavuga ko izi mfunguzo uko ari eshatu ari imfashanyigisho mu rugendo Kizito Mihigo yanyuze kugira ngo tugere icye, tumwigane muri byose, ndetse tuzabashe kongera kubana mu buzima twaramaze kwamburwa uyu mubiri twambaye nk’igikote, ahubwo twatambitswe ubuzima buhoraho kandi butazima.
Si umwanya rero wo gucira imanza bagenzi bacu, ahubwo ni umwanya wo kwigarukaho no kwitekerezaho, tukareba niba koko turi mu mwanya Uhoraho adushakamo, twasanga twaratannye, tugakindukira vuba, tukiyambaza imbaraga z’isengesho, tugasaba Ijuru ryose rikamanuka, rikaduhindira imitego yose y’umwanzi Sekibi, bityo tugahora twisuzuma niba buri wese Arinze izamu rye neza kandi arimo kugera ikirenge mu cya Mutagatifu Kizito Mihigo, mu rugendo rwa buri munsi rwo kwitagatifu no kugera ku butungane bw’Ijuru.
Dukomeje rero gusabira abambari ba FPR bananije, barenganya ndetse bica urw’agashinyaguro Mutagatifu Kizito Mihigo, kugira ngo nabo urumuri rw’Uhoraho rubamurikire, babashe kuva ibuzimu baze ibuntu. Abo bamaze kurenganya ntibagira ingano, kandi barabizi neza ko utihannye azahemberwa ibihwanye n’ibyo yakoze, kandi igihe kiri bugufi, ngo buri wese ashyikirizwe igeno rye, bitewe n’ibyo yahunitse mu bubiko bw’Ijuru. Nta gushidikanya rero Kizito Mihigo yakiriwe mu bwami bw’Ijuru, kandi ni umutagatifu ubu n’iteka ryose. Amina!
Constance MUTIMUKEYE