IMIBIRI Y’ABISHWE MURI JENOSIDE YABA ARI URWITWAZO RWO KWIBASIRA ABADVENTISTES?

Spread the love




Yanditswe na Byamukama Christian

Iboneka   ry’imibiri itatu  y’abantu bikekwa ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Kigo cy’amashuri abanza cya Kavumu Adventiste kiri mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana, ku wa Kane taliki ya 18 Kamena 2020, nyuma yaho ubugenza cyaha bugahita butamuri yo mbi abantu bubashinja kudatanga amakuru rikomeje guteza impaka mu Banyarwanda. Mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru Umuseke iravuga ko uwitwa Munyaneza Laurent akaba n’umwe mu bacukuraga yagize ati: “Umwe mu bo dukorana yakubise ipiki agera ku mubiri wa mbere ahita atubwira. Twakomeje gucukura tubona indi mibiri itatu.” Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Busasamana witwa Vincent Kananura Musare  kandi nawe yabwiye iki kinyamakuru  Umuseke ko uwabahaye amakuru yababwiye ko muri Jenoside yari umwana ariko ko yabonye hari Abatutsi bajugunywe mu byobo byari hafi hariya.

Ndetse ko uwo mwana  avuka ho yababwiye ko hari ibyobo bitatu, byajugunywagamo abantu bityo hakaba hakomeje igikorwa cyo gucukura  gusa hatazwi  neza ahantu nyir’izina byari biri “kuko uwabitubwiye yari umwana icyo gihe.”

Iyi nkuru isoza ihuza ibyabaye muri iki kigo n’ibiherutse kuba mu ishuri ry’Abadiventiste b’umunsi wa Karindwi rya Gitwe mu karere ka Ruhango aho nyuma yo kuvumburwa kw’imibiri icyekwako ariyo abazize Jenoside muri 1994 hatangijwe imirimo yo gucukura ibyobo byajugunywemo imibiri muri bivugwa ko ariyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyuma y’uko imibiri igaragaye muri kiriya cyobo, abantu umunani barimo na Gerald Urayeneza (uyu ni we washinze Ibitaro na Kaminuza bya Gitwe) batawe muri yombi bazira kudatanga amakuru yerekeye aho iriya mibiri yari yarajugunywe.

Bamwe mubasomyi biyi nkuru mu bitekerezo byabo bagaragaje ntibashidikanya ko ibi bikorwa by’ivumburwa byiyi mbiri byaba ari uburyo bwiza bwo gusenya idini ry’abadivantisiti bumutsi wa Karindwi mu Rwanda FPR yari yarabuze aho ihera, mu gitekerezo cye uwiyita ndetse banibaza Impamvu ayo makuru atanzwe ubu ?

Uwitwa Akumiro zagize ati : “Ibya Gitwe bigeze i Nyanza! Abadventistes bihangane kabisa. Ariko se nk’uwo musore winumiye Gacaca ikarangira adatanze ariya makuru akomeye kuriya, bite bye ra? Ko wumva muri 1994 yari umwana uciye akenge, ubwo byarinze bigera muri 2012 Gacaca zisoza ntawe arabwira ibyo bintu? Niba yari yaratinye kubivuga, icyo yatinye ni iki? Ashize ubwoba nyuma y’imyaka 26 bigenze gute? Yahemukiye inkiko Gacaca pe! N’ubutabera muri rusange.”

Uwitwa Le Cynique yagize ati : “Ibiriho biba ku baventisi b’umunsi wa karindwi, iyo baza kugira ubutwari bwo guhangayikishwa n’ibya Kiliziya Gatolika igihe yari igeramiwe urugamba rwo kubohoza igihugu rukirangira , bakumva akababaro k’abasenyeri ba EAR bakorewe ibya mfura mbi ngo bave mu nzira, bakarazwa ishinga na rwaserera yo muri Eglise Methodiste, bakarenza urugo inkoni yakubise mukeba wabo ADEPR, uyu munsi baba bafite ababafata mu mugongo muri uyu muhengeri barimo. None uyu munsi bibagezeho nta torero ryo kubaha pole rigihari. Amagara yatewe hejuru, none buri wese arasama aye, kandi ubundi umukristo nyawe yagombye gusama aya mugenzi we”.

Nubwo umuntu atakwemeza 100% uruhare rw’ubutegetsi bwa FPR muri ibi bikorwa ariko ntagitangaza ko ubu butegetsi bwaba bukomeje kwihisha inyuma ya Jenoside bwanagizemo uruhare bityo rugasambaguza igihugu muri rusange.

Reka turebe ko aba bavandimwe bizihiza by’umwihariko umunsi w’umunezero (Isabato) bazaruvaruka ?

Ubutegetsi bwa FPR niba aribwo buri muri ibi bikorwa bushatse bwakunamura icumu, bukareka kugumya gushinga icumu abacikacumu !

Byamukama Christian