IMITUNGO Y’ABARI BAKOMEYE KU BWA MRND IRARWANIRWAMO N’ABAMBARI BA KAGAME

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Twari tumaze igihe tutumva amajwi mu bitangazamakuru iby’ibikomerezwa byigabiza imitungo y’abandi, bibanje kuyihimbira ibyaha. Imwe muri iyi mitungo yitirirwa ko itagira bene yo, indi ikitwa ko yasizwe na bene yo bahunze bamaze kwijandika muri jenoside. Gusa muri iyi minsi imitungo ya Nzirorera Joseph, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa MRND, akaba na Minisitiri w’Imirimo ya Leta n’Ingufu (MINITRAPE) niyo irimo kuvugisha abantu banyuranye. Hagati aho inkiko nazo zabuze ayo zicira n’ayo zimira, kuko uru rubanza ruvugwa Lt Sarambuye Théoneste, umwe mu barinda Kagame, utajya atinya no kwinjirana imbunda mu rukiko. Abantu batandukanye bakabihuza no kwitwaza icyo ari cyo agashaka gutera ubwoba urukiko.

Ku i tariki ya 22/12/2021, nibwo hagombaga kuba urubanza rukomoka ku makimbirane yaturutse ku isambu yahoze ari iya Joseph Nzirorera, uwitwa Riberabagabo Jean Bosco avuga ko yayiguze mu cyamunara, naho Lt Col Sarambuye Théoneste we akavuga ko yayihawe na Leta biciye mu isaranganya, ariko akaba atabasha kugaragaza igihe ryabereye, ko ahubwo afite abantu benshi babizi.

Mu iburana ryo kuri uyu wa gatatu, uyu musirikare mukuru mu barinda Kagame, ubwo iburanisha ryasubikwaga bitewe n’uko umwe bagize inteko iburanisha yishyize mu kato nyuma yo kwikekayo icyorezo cya COVID-19, bikaba byaratumye atagaragara mu rubanza. Iki cyemezo cyagaragaye nk’ikitakiriwe neza ku ruhande rwa Lt Col Sarambuye maze atangira gutera amahane, ashwana n’umunyamakuru amubaza impamvu amufata amashusho kandi atabanje kubimusabira uruhushya. Nyamara uyu munyamakuru yari yarusabye inteko iburanisha, abinyujije mu nyandiko, kandi akaba yarasubijwe arwemererwa.

Mu by’ukuri umuyobozi bw’ikinyamakuru Ukwezi TV, mbere y’uko urubanza ruba, yari yasabye uruhushya rwo gufata amashusho n’amajwi, abisaba mu nyandiko yandikiye Urukiko Rukuru rwa Kigali, ndetse arabyemererwa mu gisubizo yahawe na Perezida w’uru Rukiko, akumva rero uyu musirikare yaramurenganyije, cyane cyane ko uru rubanza rwe rw’amahugu, nta kindi rurusha izindi zose zagiye zifotorwa, uretse urwitwazo.

Uyu musirikare yakomeje gutera amahane, kugeza ubwo, mu rwego rwo guhosha impaka, ukuriye inteko iburanisha, asaba ko izi nzandiko zishyirwa muri système y’urukiko, n’ubundi uyu musirikare ntiyanyurwa.

Uru rubanza rwasubitswe ruzasubukurwa ku itariki ya 04/01/2022. Ni urubanza rwaciye mu nzira nyinshi kuko rwabanje gucibwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Rusororo, uyu musirikare aratsindwa, ntiyanyurwa ahita ajurira Urukiko Rwisumbuye rwa Kigali, nabwo aratsindwa, kuko nta cyagaragazaga uburyo yabonye iyi sambu ya Nzirorera. Nibwo rero yahise ajurira mu Rukiko Rukuru rwa Kigali, aho yari afite amahane menshi cyane.

Iyi myitwarire rero yatumye abantu benshi batumva neza icyo bihatse, ariko buri wese yarabibonaga, kuko mu ikote yari yitwaje imbunda ntoya igendanwa. Abandi bakagira bati “udafite agatuza azajya yamburwa ibye aceceke”, abandi bati “aba basirikare ba Kagame badatinya kurasa abantu ku manywa y’ihangu, niwe ubaduteza, nabashakire amasambu bareke kuriganya abaturage barengana”. Ikibabaje rero kikaba ko byose biba abantu barebera ntiberure ngo babyamaganire kure cyangwa babigaye.

Jean Bosco Riberagabo noneho mu Rukiko Rukuru rwa Kigali, urubanza rwahinduye isura kuko byavuye ku rubanza rw’imbonezamubano (civil) rukaba rwarahinduwe urubanza nshinjabyaha (pénal), aho noneho ashinjwa ko impapuro yaguriyeho mu cyamunara ari impimbano. Kimuhamye yahanishwa Ingingo ya 276 ivuga ibijyanye “guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano”, aho iteganya ko iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Agafungwa azize ibye.

Jean Bosco avuga ko adashobora kwizera ubutabera kuko mu maburanisha yose yabanje, uyu musirikare yazaga yitwaje imbunda yo gukangaranya abacamanza no guhungeta abatangabuhamya. Akumva rero ko uyu musirikare mukuru utaratinye no kumutera ubwoba, amutumaho abantu bo kumushimuta, barimo uwitwa Lt Karemera na mugenzi we, akaba rero yumva nta wundi yizeyeho ubufasha ari Kagame ubakoresha.

Riberabagabo ntiyumva ukuntu yagiye kubarizwa muri Brigade ya Gikondo kandi yaramaze kwandikira CID, ikaba yaraje no kumuhamagara aritaba, ariko atungurwa n’ukuntu CID itumira umuntu ku byaha bya “civil”. Akanatungurwa cyane n’ukuntu Lt Col Sarambuye yibaruzaho isambu ya Nzirorera ifite Hegitari 3 n’ibipimo bihari, ndetse abatuye aho iherereye ku Kicukiro, bazi neza ko uyu musirikare nta kuri na guke afite, ahubwo ashaka kujyana ibibazo muri RIB, akabazwa n’umusirikare urinda Kagame witwa Lt Karemera.

Hejuru y’aka karengane kose, avuga ko hiyongeraho gutotezwa no guhamagarwa kuri telefoni, ubundi akaba yaragerageje kwicwa ubwo imodoka ifite ibirahure byijimye yashatse kumugongera ahitwa i Remera. Agasanga rero aka karengane ke yamenyesheje ubuyobozi bw’ingabo, nyamara akarengaho agafungwa bidakurikije amategeko, ndetse agafungirwa ahantu hatandukanye kure n’aho abarizwa mu Kagari ka Kanserege, Umurenge wa Gikondo, mu Karere ka Kicukiro. Agasanga rero igihe cyo kubyihanganira cyamaze kurenga.

Jean Bosco avuga ko yafungiwe muri Station ya Polisi ya Kicukiro mu gihe cy’iminsi itanu, nta kindi azira uretse imitungo yaruhiye. Yafunguwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ariko iminsi itanu yamubereye nk’umwaka. Agasanga nta wundi wamutabara uretse Imana yonyine kuko n’Umuhesha w’Inkiko witwa Elie Irakiza, akaba ari nawe wagurishije iyo mitungo muri cyamunara, yaje guterwa ubwoba n’uyu musirikare, akabyikuraho, kuko yakangishwaga kwica. Undi muhesha w’inkiko witwa Mukandori Béatrice yabwiye urukiko, mu buhamya bwe yatangiye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ko iyo cyamunara ayizi, ariko nyuma gato Lt Col Sarambuye yamushimutiye mu kabare, amwandikisha inyandiko zivuguruza amakuru yatangiwe mu rukiko. Mu iterabwoba rikabije, yambaye imyenda ya gisirikare afite n’imbunda, nta kindi Mukandori yari gukora uretse kwandikira Lt Col Sarambuye, wamaze no gufungisha Elie Irakiza.

Lt Karemera yahatiye Jean Bosco kwemera ko nta mafaranga afite yagura isambu, akabivugira muri CID, nyamara we arinda Kagame. Ibi ntibyari gufata kuko Jean Bosco yerekanye impapuro za Banki y’Abaturage, zemeza ko yabikuje ayo mafaranga agiye kuyagura isambu, ku munsi cyamunara yabereyeho. Akibaza rero impamvu yo guterwa ubwoba abwirwa ko iyo sambu adateze kuyibona, ko ahubwo azabura intama n’ibyuma. Akanibaza impamvu uyu musirikare azana imbunda mu Rukiko, akanakoresha iterabwoba rikozwe n’inzego zitandukanye, zitafite aho zihuriye n’ubutabera, agatanga urugero rwa Lt Karemera urinda Kagame.

Si ubwa mbere Lt Col Sarambuye Théoneste avuzweho uburiganya n’urugomo ruba rwabyara urupfu aho ari ho hose. Uwitwa Mujawayezu Florine, utuye mu Mudugudu w’Uruhongore, Akagari ka Kamashahi, mu Murenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, nawe avuga ko afite umutungo aho atuye, ukaba waramaze kwigarurirwa n’uyu musirikare urinda Kagame. Yawambuwe ku maherere abura aho arega.

Mujawayezu asobanura ko uyu musirikare mukuru, nyuma gato y’1994, yabohoje inzu aho muri Nyarugunga, nyirayo aza kuboneka amukura mu mitungo igurwa n’uyu Mujawayezu. Nyuma y’uko imitungo ibonye bene yo, yasabye ko yaba acumbikiwe mu gikari, agashaka ahandi azimukira. Lt Col Sarambuye akimara gucumbikirwa mu gikari yatangiye kuhubaka gake gake, ashyiraho uruzitiro, atabiherewe uburenganzira na Mujawayezu, ahita ajya kumurega mu buyobozi bw’Umurenge, ngo bumuhagarike, ariko abutera ubwoba, ndetse azana abashinzwe imiturire ku Karere nabo bahageze basanga yubakisha, yambaye imyenda ya gisirikare, afite n’imbunda, abirukana amanywa ava, abantu bose babura icyo barenzaho, kuko nyine uyu musirikare akomeye ku buryo nta wamuhangara, kuko atajya ashyira imbunda hasi na rimwe.

Muri 2013, Mujawayezu yatakambiye Minisiteri y’Ingabo, ihamagara Lt Col Sarambuye imusaba gutanga imitungo y’abandi, yemera ko agiye kubikora, ariko birangira bityo, ahubwo uyu musirikare atangira kujya atera ubwoba buri wese agakangisha imbunda gusa, mu rwego rwo kugenda anyaga imitungo y’abandi, agakoresha inzego utamenya izo ari zo, akanyaga imitungo y’abandi ku maherere gusa ku gitugu cyeruye.

Ikibabaje ni ukuntu aho kugira ngo Minisiteri y’Ingabo ikemure ikibazo, nyamara yarakusanyije ibimenyetso byose ikabibona, ahubwo isa nk’iyamuhaye rugari ngo akomeze yigwizeho imitungo ya rubanda, ubundi abahembe kubafunga nta kindi cyaha bashinjwa, nyuma yo kubatoteza byo kubica no kubamugaza.

Uyu Mujawayezu avuga ko mu 2014 yateze moto, agongwa n’imodoka itazwi ihita yiruka, akabihuza n’abantu Lt Col Sarambuye yoherezaga kumufotora, abandi bakamwandikira ubutumwa bugufi kuri telefoni, abwirwa ko ibyo arimo bitazamugwa amahoro. Impamvu impanuka yagize ayihuza na Lt Col Sarambuye ni uko umugore w’uyu musirikare yakomeje gukurikirana Mujawayezu kwa muganga i Kanombe, acunga uko avurwa. Nawe agasaba ko Paul Kagame yabwira abamurinda bagahurwa kumugaza abantu ku maherere.

Mu kwanzura iyi nkuru rero twavuga ko akarengane kakorewe Jean Bosco Riberabagabo kigaragaza kuko afite impapuro zose zatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha, ahubwo akaba arimo kurenganywa n’umusirikare mukuru, Lt Col Sarambuye, nta kindi yitwaje uretse gusa agatuza afite mu gisirikare, kamuha ububasha bwo gukoresha inzego zitandukanye, zirimo abahesha b’inkiko, abasirikare batandukanye ndetse n’abakozi b’Akarere ka Kicukiro bashinzwe gutanga ibya ngombwa by’ubutaka, aho babutanze kabiri kandi buri mu makimbirane. Ugahita wibaza rero niba hari abantu bamwe bari hejuru y’amategeko abandi bagapyinagazwa.

Kuba uyu musirikare yaregereye Me Vincent Rwigema, umwunganizi wa Jean Bosco, amusaba ko bahura, undi akamwangira, ariko agaterwa ubwoba kugeza ubwo yitabaje abasirikare bashinzwe imyitwarire y’abandi (Military Police) ni ikimenyetso simusiga cy’uko Lt Col Sarambuye nta kuri afite ahubwo yitwaza gusa ko ahagarikiwe na Kagame na FPR, tukaba twumva rero ari akarengane ndengakamere katakwihanirwa.

Kuba Mujawayezu yarabuze kirengera kandi agashinja ihohoterwa Lt Col Sarambuye, bigaragara neza ko nta mutekano yizeye, kuko abari bafite amakuru kuri ubu butaka bose batewe ubwoba, bamenesherezwa mu zindi Ntara, bajya gutura muri Rwamagana, Gatsibo na Nyagatare. Aba bose nta kindi baziraga uretse gutanga amakuru y’uko Mujawayezu Florine yaguze, barameneshwa bakuramo akabo karenge, batinya kwicwa.

Gukomeza gucecekesha abarenganywa, bakamburwa imitungo, bagafungwa, abandi bakameneshwa, nta munyarwanda n’umwe ukibikeneye muri iki kinyejana, icyo dukeneye ni igihugu kizira ihohoterwa no kubaho utariho ahubwo ubara ubukeye, bwacya uti “ntibwira”, bwakwira uti “ntibucya”, uzira imitungo yawe.

Kuba Mujawayezu amaze imyaka umunani asiragizwa, akaba nta n’umwe uramukemurira ikibazo nawe abona ko hari abantu bari hejuru y’amategeko. Abishingira ko yerekanye ibyangombwa yaguriyeho, akerekana impapuro za Banki y’Abaturage yagurijweho amafaranga n’izo yishyuriyeho, ubundi akaba agiterwa ubwoba, ku buryo yanatinye kujya kurega utaregwa mu gihugu cya Kagame. Ubutaka Lt Col Sarambuye yandikishije kuri Mukamurundi, umugore we, biracyari amayobera kuko ubutaka bwose bwanditse kuri Mujawayezu, bukaba bufite agaciro ka Miliyoni 500, ariko Lt Col Sarambuye akaba amaze kumunyaga 2/3 by’ubutaka.

Ahirwe Karoli