Kuri uyu wa 17 Gashyantare 2021 Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwazindutse ruribuburanishe Paul Rusesabagina na bagenzi be 21 bahurijwe mu idosiye imwe, ariko bakubitana n’inzitizi zazamuwe na Maitre Gatera Gashabana, wabwiye urukiko ko rudafite ububasha bwo kumuburanyisha kuko ari umubiligi, akongera akanashingira ku kuba ubushinjacyaha ubwabwo nabwo bwarashyize mu nyandiko itanga ikirego, ko bashyikirije dossier inkiko z’Ububiligi kugira ngo arizo zimukurikirana kuko arizo zibifitiye ububasha.
Maitre Gatera Gashabana, yabwiye urukiko ko amaburaburize urukiko rwaburanisha Paul Rusesabagina igihe nibura yaba yageze mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko. Maitre Gashabana yakomeje abwira perezida w’iburanisha ko umukiriya we ari imbere ye atakagombye kuba ahari kuko yashimuswe. Nubwo wabonaga yigengesera nk’umunyamategeko, Gatera Gashabana yashakaga kugaragaza ko ryaba ari ishyano, igihe u Rwanda rwajya rujya runanirwa kuburanisha umuntu kubera kubura ububasha bushingiye ku ifasi, noneho hagakoreshwa uburyo bwo kumushimuta, maze bakamugeza imbere y’umucamanza bamubwira ko noneho umuntu yageze ku ifasi yarwo!
Ubushinjacyaha buhawe ijambo bwavuze ko urukiko rufite ishingiro kuko rubyemererwa n’ingingo y’itegeko irushyiraho ivuga ko rufite uburenganzira bwo kuburanisha abanyarwanda n’abanyamahanga bakoreye ibyaha mu Rwanda no mu mahanga banagaragaza ubwoko bw’ibyaha urwo rukiko rufite ububasha bwo gukurikirana ibiregwa Rusesabagina, birimo iby’iterabwoba bikaba birimo. Ubushinjacyaha ku bijyanye no gushimuta Rusesabagina bwavuze ko ibyo byaburanishijwe ku ifatwa n’ifungwa, bikajuririrwa maze inkiko zikemeza ko Bwana Rusesabagina yafashwe kandi akagezwa imbere y’inkiko z’u Rwanda kuburyo bukurikije amategeko, ibintu byahise byamaganirwa kure na Maitre Gatera Gashabana, wagaragaje ashingiye ku mategeko ko, iyo mu ifatwa n’ifungwa habayemo ibinyuranyije n’amategeko bikomeza gukurikiranwa kugeza urubanza rupfundikiwe.
Ikindi kintu iburanisha ryatinzeho ni ikibazo cy’ubwenegihugu bwa Bwana Rusesabagina, Ubushinjacyaha bwavuze ko ari umunyarwanda ufite ubwenegihugu bubiri, ubw’u Rwanda n’ubw’Ububiligi, bakaba babishingira ku mwirondoro we ugaragaza ko yavukiye mu Rwanda n’ababyeyi be akaba ariho bakomoka kandi Rusesabagina akaba atabihakana. Bwakomeje bugaragaza ko anatanga ikirego mu rukiko rw’umuryango w’ibihugu by’uburasirazuba bw’Afurika, mu nyandiko itanga ikirego bavuze ko Rusesabagina ari umunyarwanda.
Paul Rusesabagina yasabye ijambo agaragaza ko ubwo yavaga mu Rwanda ahunze yari abaye nk’umwana ubuze ababyeyi bombi, akaba imfubyi y’umuryango w’abibumbye, Ububiligi bugafatira ONU iyo mfumbyi kugeza ubwo muw’2000 uwo mugiraneza yiyemeje kuba umubyeyi wa Rusesabagina. Kuva ubwo yahise aba umubiligi, agaragariza urukiko ko mbere ya 2000 yari afite ibyangombwa by’ubuhunzi byamwemereraga kujya mu bihugu byose usibye u Rwanda kuko yari yararuhunze, ko ariko amaze kuba umubiligi, bakamuha indangamuntu n’urupapuro rw’inzira (passport), ko bwo yaje mu Rwanda kuburyo bwemewe n’amategeko nk’umubiligi. Yagize ati “ubu nibwo bwa mbere nje mu Rwanda kuburyo butemewe n’amategeko. Ngira ngo ndamutse ndi uhanwa, icyo ni cyo nahanirwa ahubwo!”
Kuburyo butunguranye Callixte Sankara yahawe ijambo yumvikana yibasira cyane Paul Rusesabagina, avuga ko yumva ibyo yavugiye mu rukiko bimuteye isoni, ngo kuko yari icyegera cye barwana, inzozi za Rusesabagina zikaba zari ukuzaba perezida w’u Rwanda, ngo akaba atumva ukuntu yari kuba perezida w’u Rwanda kandi atari umunyarwanda. Ukurikije imvugo ya Sankara n’umwunganizi, nabo wagira ngo ni irindi shami ry’ubushinjacyaha rirega Paul Rusesesabagina.
Iburanisha rya none ryasubitswe umucamanza atangaza ko azasoma umwanzuro ku nzitiza za none, kuwa gatanu utaha, akazanahita yakira izindi nzitizi. Ukurikije imivugire y’uyu mucamanza, urahita wumva ko aziha ububasha bwo kuburanisha uru rubanza nta mpaka.
Ni urubanza rwaburanishijwe rucishwa kuri Televiziyo y’igihugu, ndetse no ku bitangazamakuru bibogamiye ku butegetsi nk’Igihe!
Amakuru arambuye kuri uru rubanza muzayakurikira ku Baryankuna TV.
Remezo Rodriguez