IMPAMVU 10 ABANYARWANDA BENSHI BISHIMIYE IFUNGWA RYA BAMPORINDONKE

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Si ubwa mbere mu Rwanda abantu batandukanye bafungwa, bamwe bafungiye ukuri abandi bafungiye ubusa, ariko ni ubwa mbere hafunzwe umuntu, abantu bakishima, impundu zikavuga hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo. Byaba se ari urwango abantu bafitiye abandi ku buryo bumva uwafunzwe bakabyinira ku rukoma? Ibi nta wabitekereza kuko imyiryane yose yagiye iranga Abanyarwanda yakomotse kuri bamwe babaga barwanira kuzuza ibifu byabo, bakabona ko bagenzi babo babangamiye inyungu zabo ari abanzi.

Birasanzwe ko mu Rwanda no ku isi yose abasangiye ubusa bitana ibisambo, ariko hari na bamwe bashimishwa no kwikubira ibyiza by’igihugu, ugize ngo arabaza uburenganzira bwe agahinduka umwanzi, bikarenga kwanga agatsiko kaba kari ku butegetsi, bigahinduka kwanga igihugu, maze ushinjwe icyo cyaha agatangira guhigishwa uruhindu ngo yicwe cyangwa acibwe mu gihugu. Ingero ni uruhuri nta wazirondora.

Mu bitekerezo by’Abanyarwanda bavugamo Nyirarunyonga, umukecuru uvugwaho inkuru nyinshi n’amwe mu magambo yavuze akaba agikoreshwa mu mvugo za buri munsi. Imwe muri izo mvugo ni uko uyu mubyeyi yavuze ngo “Iminsi irasa ntihwana”. Mu bitekerezo ntibavuga umwaka yaba yaravugiye iyo mvugo, ariko yaramamaye cyane ku buryo bigoye ko wakwiriza umunsi ngo utangire undi uwurangize utayumvise.

Muri cyumweru gishize iyi mvugo yaravuzwe cyane kuko abantu batandukanye bibukaga ko ku wa 23 Mutarama 2022, ari bwo Bamporindonke, uzwi ku izina rya Edouard Bamporiki, wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yari kuri Televiziyo y’u Rwanda yigisha ko ubutwari ari ibikorwa umuntu akora bitari ku nyungu ze bwite, atari ukuvuga ngo ibi ni ibyanjye cyangwa nditangira abanjye. NYUMA Y’UMWAKA WUZUYE NEZA UBAZE UMUNSI UMWE KU WUNDI, ku wa 23 Mutarama 2023, Bamporiki yinjijwe muri gereza ya Mageragere, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko, mu nyungu ze bwite.

Bamporiki yinjijwe muri iyi gereza agiye kurangiza igihano yakatiwe n’Urukiko Rukuru rwamuhanishije cyo gufungwa imyaka 5 no gutanga ihazabu ya miliyoni 30 FRW. Iki cyemezo cy’Urukiko cyaje gisimbura ikindi cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge cyari cyamuhanishije gufungwa imyaka 4 no gutanga ihazabu ya miliyoni 60 FRW. Ariko wareba ibivugirwa ku mbuga nkoranyambaga no mu bivugirwa aho abantu bahurira ugasanga bose bemeza koi bi bihano ari bito cyane ku muntu nka Bamporiki, bakumva byakongerwa, kuko hafi ya bose basaga n’abishimiye ko uyu mugabo yarangiriza ubuzima asigaje muri gereza, nta mbabazi.

Ntako inkiko zo mu Rwanda zitamurwaje kuko kuva yatangira gukurikiranwa ku itariki ya 05/05/2022, yafungiwe iwe, dossier ye ishyikirizwa Ubushinjacyaha mu ibanga ku itariki ya 07/07/2022, atangira aregwa icyaha cyo gusaba no kwakira indoke, ariko kuko ari icyaha kiremereye, abacamanza batangira kugenda bamushyiriramo imiyaga, nk’uko bivugwa n’ab’ubu, biza kurangira bihindutse icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, inkiko zirengagiza ko atari icyaha cyakoze n’abaturage babiri basanzwe, ahubwo ari icyaha cyakozwe n’umuntu wo ku rwego rwa Minisitiri, agikoreye ku munyemari ukomeye.

Ikindi inkiko zirengagije ni uko iki gisambo cyafatiwe mu cyuho kandi kikemera icyaha rugikubita. Ku wemera icyaha rero nta bandi batangabuhamya baba bagikenewe, kuko umutangabuhamya wa mbere aba yabaye nyir’ubwite. Uyu munsi rero amayeri ye yose yaramushiranye kuko amategeko atamwerera kongera kujurira.

Mu bucukumbuzi twakoze twagerageje kwegeranya impamvu 10 abantu batandukanye bishimiye ifungwa rye, nyamara bakabaye bamugirira impuhwe kuko ari umuntu wavukiye mu muryango uciriritse, ntiyabasha kurenga umwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye kuko abandi bakoze ibizamini bya Leta we afungiye kwiba ibitabo by’ishuri, akagera mu Mujyi wa Kigali afite amafaranga 300 y’u Rwanda, agatangira gukora imirimo iciriritse irimo gucukura imisarane no gukora akazi ko mu rugo, ariko akazamukira mu buhanzi, akabukoresha yamamaza FPR, ikamuhemba kuba depite, akagororerwa kuyobora Itorero nyuma akagirwa Umunyamabanga wa Leta. Ubundi yakabaye agirirwa impuhwe nka “Muvakure” nk’uko yiyitaga, ariko siko byagenze.

Ku ikubitiro inkuru yo kwirukanwa ku mwanya Bamporiki yari ariho, hatangiye gucicikana imvugo zitandukanye. Umwe mu bamukurikira kuri Twitter yagize ati: « Ukambonera akarimi gasize k’uburyarya k’umuntu wiyishe mu butore none akaba yivuruguse mu mwanda?» Undi yaragize ati: «Ruriye abandi rutakwibagiwe, aho washyize abandi nawe hajye!» Undi ati: «Genda utuze wige wenda uzasohoka warize kudahora wishongora!» Undi ati: «Uwamenyereye kurya akatagabuye yisanga yariye n’ishyano!» Undi ati: «Iyo agasozi kamwe karwaye, akandi kaba kaniha!»

Izi mvugo ndetse kimwe n’izindi nizo zatumye tugira ubushake bwo gucumbura impamvu 10 zatumye, uyu wahoze avuna umuheha akongeza undi, gufungwa kwe kwishimirwa n’abantu benshi, kandi bose bakaba barabyishimiye batirengagije ko mu Kinyarwanda bavuga ngo “Umugabo-mbwa aseka imboye”. Uyu rero si imbohe isanzwe kuko ni “Gica cyabiciye” cyiyambitse uruhu rw’intama kandi ari ikirura cyeruye.

Muri iyi myaka mike ishize hari abantu bagiye bafungwa basanzwe bazwi cyane twavuga nka Kizito Mihigo, Yvonne Idamange, Aimable Karasira, Cyuma Hassan Dieudonné, Théoneste Nsengimana, Christopher Kayumba, Jean Bosco Uwihoreye uzwi nka Ndimbati, Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, n’abandi, ariko wasangaga ijwi rya benshi ari iribafitiye impuhwe, ribasabira gufungurwa, hatitawe ku byo bakekwagaho. Byagenze bite kugira ngo kuri Edouard Bamporiki, abantu benshi babe abagira bati: “Awa!” Nahame hamwe yumve! Uwiyishe ntaririrwa! Nawe yajya yabona ?

  • Ndi Umunyarwanda: iyi gahunda yaje ubona ko abantu benshi bayitezeho gukemura burundu imyiryane ishingiye ku moko, kuko bari babonye noneho icyabahuza. Bamporiki yayisamiye hejuru, afatanya na Boniface Rucagu kwikorera ibendera rya “Ndi Umunyarwanda,” ariko Bamporiki akabya igihe yavugaga ko Abahutu bose bapfukama bagasaba imbabazi Abatutsi, nyamara yirengagije ko icyaha ari gatozi, nta wukwiye gusaba imbabazi ku cyaha cyakozwe n’undi. Urwango rukomeye yarukuye kuri bene wabo bamwipakuruye bavuga ko batamutumye, ku buryo afunzwe byabashimishije.
  • Kwitandukanya n’umuryango we: Kuba Bamporiki yarashyize hanze amabanga nyina yamubwiye mu ibanga, igihe yamubwiraga ko “uko Inkotanyi zimuzamura, ariko zizamumanura”, yarangiza akamutaranga ko iyo yahembwe nyina abimenya, akarenga akamwandagaza imbere y’imbaga, kugeza umubyeyi ashatse kwiyahura, no kuba yarandagaje Se wabo ngo yamuraranyije n’ihene mu nzu yo hanze, none ahembwa umushahara wagura ihene nyinshi, akavuga ibyo ba nyirasenge bamubwiye ko adasa n’izindi Nkotanyi, byose byamukururiye abanzi batagira ingano, kuko yabasebeje nawe atiretse.
  • Ubutore budahwitse: Bamporiki yagize atya arabyuka yambura ubutore umuhanzi mugenzi we, Uzabumwana Oda Pacy, ngo yasohoye indirimbo ayita “Igikuba”, ngo yumvikanagamo ibishegu. Ubu se ibishegu birenze ibiri mu ndirimo nka “Mariya Jeanne-Igisupusupu”, “Saa moya”, “Akinyuma”, “Igare”, “Ifarasi”, “Micro”, “Umunamba” n’izindi ni ibihe? Bibuza se abategetsi kuzibyina iyo bahuriye mu birori? Aha rero naho yakuye abanzi benshi kuko babonye ko uwamburaga abandi ubutore nawe yabaye intoraguramayogi, bityo bituma gufungwa kwe byishimirwa.
  • Kubambisha abatariho urubanza: Nta muntu n’umwe uzibagirwa amagambo Bamporiki yavuze igihe Kizito Mihigo yafatirwaga i Nyaruguru, ndetse yamara kwicwa akavuga andi amwishima hejuru. Nta wahirahira ngo yibagirwe uruhare mu ifungwa rya Yvonne Idamange. Amagambo Bamporiki yavuze asabira Aimable Karasira kwirukanwa muri Kaminuza aho yigishaga aracyari mu mitwe ya benshi. N’abandi utarondora yagiye asabira kwicwa cyangwa gufungwa. Byose byatumye uwumvise inkuru yo gufungwa kwe ahanika ijwi, acinya akadiho, arasimbuka aca umugara, yishimira iyo nkuru.
  • Kurya incuro n’inshuti: Igihe Bamporiki yamurikaga igitabo cye yise “Icyaha kuri, icyasha kuri njye”, yashimiye abantu batandukanye, abambika n’imidari, barimo Dieudonné Munyanshoza, wamucumbikiye agicukura imisarane, ashimira na Kizito Mihigo wamuyoboye mu buhanzi bwe kandi akamuhuza n’abakomeye. Nyamara ku itari ya 14/02/2020, ku isaha ya saa 15h29, Bamporik i yagiye kuri Twitter arandika ati: «Utahanuje, ahunga bahinga. Intabaza irira ku muziro. Igisiga cy’urwara rurerure cyimennye inda. Akamasa k’inkunguzi gashoka izindi zitashye. Amahitamo y’umuntu, hari ubwo amuhitana. Reka twizere ko amaherezo y’uwacu uyu azasoza neza kuko haguma amagara.» Aya magambo yose yayavugaga hamaze gutangazwa ko Kizito Mihigo yafatiwe muri Nyaruguru ashaka guhunga, nyamara ararenga amusabira kwicwa, yirengagije ineza yamugiriye, yibagirwa ko aho ageze hose ari we ahakesha. Kuba rero Kizito Mihigo yari akunzwe n’abantu batagira ingano, byagombaga gukururira Bamporiki abanzi benshi, kugeza n’aho afunzwe bakabyinira ku rukoma, na Munyanshoza yari yarashimiye, nta gifatika yamumariye.
  • Kwishongora agakabya: Igihe Bamporiki yari amaze kwandika amagambo asabira Kizito Mihigo kwicwa, abantu batandukanye bagiye kuri Twitter ye barandika. Umwe yagize ati: «Turakwifuriza kutazateshuka ku nshingano nk’abandi», Bamporiki ahita amusubiza ati: «Reka tujye twambuka ikiraro twakigezeho. Murakoze.» Undi ati: «Ruriye abandi rutakwibagiwe! Imishibuka iragutegereje nawe!» Bamporiki ahita amusubiza ngo: «Ibyo gufungwa nibiramuka bimbayeho, nzabikinamo film kandi bazayireba, bayikunde». Ku itariki ya 17/02/2022, umunsi Kizito Mihigo yicwa, Bamporiki yanditse amagambo y’ubushinyaguzi, tutatinyuka gusubiramo hano, ariko uwitwa Honoré Murenzi aramusubiza ati: «Nyakubahwa, icyampa ukazapfa vuba, nanjye nkavugira ku murambo wawe amagambo nk’aya uvugira ku Banyarwanda. Abanyarwanda turababaye! » Bamporiki yahise amusubiza ati: «Waba uriho waba utariho, nzapfa. Niba utekereza ko amagambo yica, umbwire ayica, uhamye ubushakashatsi bwawe. Kuba narahanuye impanuro zikabura aho zifata, kuko uwacu yahisemo ukundi, nidukwiye kubipfa kuko nta wungutse. » Uku kwishongora kwamukururiye abanzi batabarika, ndetse abenshi bifuza kutazapfa batarebye iyo film yavugaga, kuba rero igihe cyari kigeze ngo bayirebe nta cyari kubabuza kwishimira ko atangiye kwandika script yayo.
  • Kwirata ubukire: Bamporiki amaze gusinda amashereka FPR yamwonsaga, yifashe vidéo abyinana na Dr. Mérard Mpabwanamaguru, bishimira ko yujuje 1,000,000,000 FRW kandi yarinjiye muri Kigali afite ibiceri bitatu bya 100 FRW. N’ubwo yabeshyaga kuko ibyo biceri bitakoreshwaga icyo gihe, yigambye ku bantu abereka ko ari we uzi gukora wenyine, bituma abatagira ingano bamwangira ubwirasi bwe, babonye afunzwe bagira bati: «Nagende ya miliyari ajye ayisasira, anayiyorose!»
  • Icyaha cy’ubugome : Bamporiki agitangira gukurikiranwa abantu bose bamenye ko yajyaga agambanira businesses z’abandi bakazifunga, yarangiza agasaba bene zo amafaranga ngo bafungurirwe. Ubu bucabiranya bwatumye abo yahemukiye n’ababyumvise bazamura urwango, bituma igihe yafungwaga barahise babona ko yizize, bituma bishimira gufungwa kwe.
  • Gufungirwa iwe: Bamporiki agitangira gukurikiranwa RIB yatangaje ko afungiye iwe, afunganwa telefoni, ari ubwa mbere bibayeho mu Rwanda, bitandukanye no kuburana adafunzwe. Uyu mwihariko yahawe watumye abantu benshi babona ko FPR imusumbishije abafungirwa i Mageragere, bimuviramo urwango rukomeye, kuko yimutse mu nzu ye ayihindura hôtel, akomeza kwiyinjiriza amafaranga, ku buryo bitangajwe ko yageze muri gereza, abenshi bishimiye ko nawe ashyizwe aho yashyize abandi.
  • Imigendekere y’urubanza: Ubutabera bwo mu Rwanda bwerekanye ko bugayitse kuko Bamporiki yahamwe na miliyoni 10 FRW yahawe na Gatera Norbert ngo afunguze umugore we Anitha Urayeneza. Aba bombi ntibigeze bakurikiranwa n’urukiko na rumwe. Na none miliyoni 5 FRW yatangiwe muri Grand Legacy Hotel, miliyoni 3 FRW zari zigenewe Bamporiki zafatiwe kuriréception, izindi miliyoni 2 FRW zifatirwa mu modoka ya Vice-Mayor Dr. Mérard Mpabwanamaguru. Guhindaguranya inyito y’icyaha kikava ku gusaba no kwakira indoke kikaba kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no kwihenura ku bantu ababwira ko 1000 FRW y’i Nyamasheke angana na miliyoni 10 FRW zo muri Gasabo, byarakomatanye bituma abantu benshi bazamura umujinya Bamporiki yabateye, bituma bishimira byimazeyo gufungwa kwe.

Izi mpamvu ni nkeya cyane, buri wese wakurikiranye ukwiyorobeka n’ubwishongozi, ubugambanyi n’ubucabiranya, gucinya inkoro no gushaka kurya ibyo atavunikiye byaranze Bamporindonke, buri wese yabona n’izindi nyinshi cyane zatumye afungwa abantu benshi bakabyishimira, ndetse abandi bakabigaragaza, bagacinya akadiho, abandi bagaca umugara.

Bamporindonke abaye ikindi kimenyetso kigaragaza ko FPR nta nshuti igira, abo ikoresha igihe nikigera izabahemba gufungwa cyangwa urupfu, nyamara barabayeho igice kinini cy’ubuzima bwabo bayikorera cyangwa bayisahurira, rubanda igakomeza kuzahara, amakonti ya FPR abyimba umunsi ku munsi. Abantu bameze nka Bamporiki bakwiye kujya bibuka ko bucya bwitwa ejo kandi bucyana ayandi kandi buri wese akamenya ko urwo acira abandi nawe ari mu isi idasakaye, nawe aba ashobora kunyagirwa.

Bamporiki kandi ni icyitegererezo cyiza cy’uko buri wese wumva ko yabeshwaho no gushyashyaza, gucinya inkoro no gutungwa no guhakishwa abandi, igihe cye cyarangiye, hagezweho igihe cyo gushakira hamwe umuti w’ibibazo byagwiririye u Rwanda bikarushora mu myiryane idashira, na za gatebe gatoki zo gusimburana ku butegetsi habanje kumeneka amaraso y’inzirakarengane. Igihe ni iki ngo bigere ku iherezo.

Ibihembo FPR itanga ni urupfu kuko nta watanga icyo adafite. Abo yishe urubozo, abo yishe bahagaze, abo yishe ikabahamba, n’abandi yahemukiye mu buryo butandukanye, amarira yabo yageze ku Mana, none ishyize FPR ku ndunduro. Nta watinya kuvuga ko iyi ari intangiriro nziza yo kuzura ibyo FPR yishe byose.

Remezo Rodriguez