IMPAMVU 100/004a KURANGAZA ABATURAGE





Yateguwe n’Ubwanditsi

FPR YIMITSE ICURIKABWENGE ITUZA ABANYARWANDA MU RWOBO RW’UBURANGARE.

FPR yakoze uko ishoboye irangaza Abanyarwanda, irabarangaza kugeza ku rwego no kumenya abo bari bo n’ibibakwiriye batabibonera umwanya, ahubwo ibibarangaza nyine barabikikira, babiha ibere, barabirera maze igihugu gihinduka icy’indangare. Ba rusahurira mu nduru nabo bagize ako gatsiko sinakubwira, igihugu barasahura, nacyo gihinduka umusaka. Ni muri ubwo buryo uwagerageje kurokoka icyo cyago cy’uburangare abizira, akicwa, akameneshwa cyangwa se agashyirwa mu nkuta enye, aho iyo FPR ifungira abo idashaka. Maze rero abatavuga rumwe nayo bose, ibagira abanzi b’ingihugu, mu murindi wa za ndangare FPR yarangaje, bakabita amazina abasebya, maze u Rwanda rupfa ubwo.

Abasesenguye iby’ubutegetsi n’uko bigenda, bagenda bagaragaza ko abategetsi b’igitugu aho bava bakagera, bakunda gukoresha intwaro yo kurangaza abaturage mu rwego rwo gushimangira no kwimakaza ubutegetsi bwabo bw’igitugu nyine.

Birazwi ko abategetsi b’igitugu ari abantu bakunda kurangwa n’intege nke mu by’ibitekerezo, ndetse bakaba atari abantu babasha guhangana cyangwa se gutegeka bakoresheje ibitekerezo byabo. Ku bw’ibyo bakunda kwifashisha ibintu nk’ibi byo kurangaza abaturage, kugira ngo hato abaturage badakanguka, bakajijuka, maze bakazamura ibitekerezo birusha imbaraga iby’abo banyagitugu nyine, kandi rero ni byo koko iyo abaturage bakangutse, igitugu ntikimara kabiri.

Muri iyi nkuru n’ikiganiro turagaruka ku buryo FPR nk’umwanzi ukomeye wateye u Rwanda akigira umukunzi n’umucunguzi warwo, yahisemo gusenya u Rwanda aruhereye mu mizi, akoresheje intwaro yo kurangaza abaturage, amaso yabo bakayakura ku bibafitiye umumaro, bayerekeza ku bitagira akamaro.

Nkuko hari impamvu zirenga 100 dushingiraho twamagana FPR ya Kagame, ni nako hari impamvu nyinshi iyo FPR yahisemo kurangaza abaturage. Kuko tutazirondora zose muri iyi nkuru reka tubagezeho enye zatumye FPR iterura intwaro y’uburangare ikaba ariyo ikoresha iyobya Abanyarwanda.

  1. FPR yafashe ubutegetsi imennye amaraso menshi kandi ikoze amahano menshi, bityo yakomeje gutekereza ko igihe icyo ari cyo cyose Abanyarwanda bazahuguka bazayibaza iby’ayo mahano.
  2. Nta gahunda ifatika FPR yigeze igira yo gucyemura ibibazo byoretse u Rwanda kandi ari cyo kintu cy’ibanze Abanyarwanda bari bacyeneye. Yabonaga rero ko igihe kizagera Abanyarwanda bakayamagana kuko nta cyo yabakoreye mu by’ibanze bari bacyeneye, dore ko nkuko twabibonye mu mpamvu ya mbere, bigaragara ko no mu ntego 8 yahagurukanye nta n’imwe yabashije kugeraho.
  3. FPR Abanyarwanda bamenye mbere yararangiye ubu hasigaye kadahumeka igifu cya Kagame, bityo Kagame kuko azi ko bigaragarira buri wese ufite amaso, yahisemo kurangaza abaturage ngo batazabimenya bakamwamaganira kure.
  4. Abatavuga rumwe na FPR ni benshi kandi bafite ingingo zumvikana, bityo FPR ikora uko ishoboye abaturage bakarangazwa kandi bakajijishwa kugira ngo ejo badahura n’ubutumwa bw’impinduramatwara bakagumuka bagahirika iyo baringa ihora ibafatiye imbunda ku gakanu.

Ibirangaza na tekinike 12 FPR yakoresheje irangaza Abanyarwanda.

Kugira ngo wumve neza uburyo FPR yarangaje abaturage, Itsinda ry’Abaryankuna ryegeranyije ingero z’ibintu na tekinike 12 FPR yakoresheje irangaza abaturage.

  1. Imyidagaduro

Umuririmbyi yararirimbye ngo: “Iyo wakoze ukenera kuruhuka” nyamara, hari abasigaye bakenera ku ruhuka batarakora, bakidagadura umunsi wose ndetse iminsi yose. Maze ikigero cy’ubushomeri n’ubukene byakiyongera tukibaza icyabaye bikatuyobera, byatuyobera tukaryana tukamarana. Professor Patrick Otienno Lumumba muri Kenya, akunda kuvuga ko Abanyafurika dukoresha ibyo tuteza, cyangwa se tudakora, tugakora cyangwa se tukeza ibyo tudakoresha kandi tudacyenera.

Impamvu nta yindi ni uko abenshi muri twe twabaye abasongareri, bazindukira mu myidagaduro kuva mu gitondo kugeza nimugoroba. Ariko ibi byaje gute?

Nkuko twabibonye FPR ikoresha intwaro y’uburangare, ikarangaza abaturage. Bumwe mu buryo yifashisha harimo n’imyidagaduro ya hato na hato, haba mu itangazamakuru no mu gihugu hirya no hino. Biratangaje kubona FPR ifunga kaminuza zigera muri 5 mu mwaka umwe, igafungura inzu z’imidagaduro z’ibirangaza eshatu zirimo iyiswe Kigali Arena, Intare Arena, Kigali Convetion Center n’izindi, maze igahamagaza abaririmbyi ku isi nka P Square, Jason Derula, Sean Kingston, Neyo n’abandi ihemba akayabo maze bakaza kuyirangariza Abanyarwanda.

Impamvu nta yindi ni uko umuvuno wa FPR uri mu kurangaza abaturage.

Muri uru rugendo FPR yashyizeho gahunda nyinshi zirangaza abaturage, nk’iyiswe Primus Guma Guma Super Star, yatangiye mu mwaka wa 2011 igamije kwamamaza no gukwirakwiza inzoga mu gihugu cyane cyane mu rubyiruko, no kubarangaza hifashishijwe abaririmbyi n’abanyamakuru bazengurukaga igihugu cyose barangaza abaturage banabaha inzoga. Iyi Primus Guma Guma mu myaka igera ku 8 yakoze akazi gakomeye ko kurangaza abaturage, maze ibibazo by’ingutu bireba igihugu ntibyongera gutekerezwaho. Twabibutsa ko muri iyi myaka ingufu za opposition nyarwanda ari bwo zari zitangiye kwiyongera, maze FPR y’amatiriganya, ibazanira icyo kirangaza hamwe n’ibindi turi bugarukeho ngo bibe bibarangaza muri iyo myaka, maze FPR ibonye ko abaturage bamaze kugihararukwa iragihagarika, itangiza ibindi byinshi turi bugarukeho muri iki kiganiro.

2. Ibiganiro mu itangazamakuru ku myidagaduro,

Itangazamakuru ryakabaye rigira uruhare rukomeye mu kujijura, kumenyesha no kwigisha abaturage biciye muri gahunda zitandukanye zirimo amakuru afite akamaro, ibiganiro mpaka, ubumenyi rusange n’ibindi, ubu ryabaye intwaro FPR ikoresha ijijisha abaturage.

Ubushakashatsi ijisho ry’Abaryankuna ryakoze mu Rwanda, ryagaragaje ko hari ibiganiro bine bikorwa mu bitangaza makuru byose mu Rwanda, kandi byose bigamije kurangaza abaturage. Icya mbere ni imyidagaduro, imikino, imyemerere n’iyobokamana. Mu Rwanda usanga ibinyamakuru nka Kiss FM, Magic FM ya RBA, n’ibindi byirirwa kuva mu gitondo kugeza nimugoroba mu biganiro by’imidagaduro, urwenya, imiziki, amafirimi n’ibindi byose bigamije kurangaza abaturage.

3. Imipira

Bisanzwe bizwi ko imikino n’imyidagaduro ari bimwe mu bigize buri muco wa buri gihugu, ariko ibyo mu Rwanda rwa FPR byo ntibikiri imyidagaduro n’uburyo bwo kugorora ingingo ahubwo rusahurira mu nduru Paul Kagame yabigize igikoresho cyo kurangaza abaturage.

Nyamara mbere yo kurangaza abaturage, urebye akayabo k’umutungo w’igihugu ubigenderamo ntubarika. FPR yafashe amafaranga atagira ingano  ishyira amakipe akomeye nka PSG na Alsenal, iyi Alsenal byari bimenyerewe ko Paul Kagame yirirwa ayamamaza ko ngo ariyo afana, bucyeye kugira ngo akomeze kurangaza abaturage ashoramo amafaranga atagira ingano y’igihugu, hagamijwe ko n’urubyiruko rwari rutayizi ruyimenya narwo rukarohama mu nyanja y’uburangare n’icyobo cy’ubujiji FPR yacukuriye Abanyarwanda.

Uburyo imipira yamamazwa mu Rwanda ntibiba ahandi. Dufashe urugero kuri radio 10, aho mu masaha 24 agize umunsi byibuze amasaha 8 ari ay’iby’imikino hakiyongeraho andi masaha yo kogeza imipira iyo hari imikino mu burayi akenshi iba nijoro bishobora gutuma amasaha 12 muri 24 agize umunsi aharirwa iby’imipira. Ariko muri rusange usanga ibiganiro by’imikino biteye bitya buri munsi kuva mu gitondo cya kare,

kuva 06:30Am-07:00Am,

kuva 10:00Am-01:00PM,

kuva 18h00-19h30 no

kuva 12:00Am-03:00Am hasubizwamo ikiganiro kiba cyaciyeho ku manwa.

bene iyi ngengabihe kandi niyo usanga no kuyandia ma radiyo akunzwe mu Rwanda nka Isango Star, Flash FM, Radio One n’izindi usanga ziri muri uwo mujyo.

Ubu noneho muri iki gihe cya COVID19 FPR ishoye andi mafaranga mu gushinga radiyo yiswe B&B fm Umwezi yaragijwe David Bayingana na Jado Castar, ngo ikaba igamije kuvuga amakuru y’imikino umunsi wose. Byose ni ubuhanga bwo kurangaza abaturage.

Ikibabaje ni uko nta kipe y’umupira ijya itwara igikombe byibuze no kurwego rwa Afurika, ahubwo byose bikorwa ngo biturangaze nta zindi nyungu.  

4. Amarushanwa adafite icyo ashingiyeho n’icyo amaze nka miss Rwanda,

Muri gahunda yo kurangaza abaturage hiyongereyeho ikindi kirangaza kirimbuzi kiswe miss rwanda, kikaba ari ikirangaza ariko ari n’uburyo bwo kurarura abana b’abakobwa b’u Rwanda no kubatoza kwiyandarika. Iki gikorwa nacyo kimeze nka PGGSS kuko ibikorwa byacyo bizenguruka igihugu cyose kandi kikaba ngaruka-mwaka, bikitabirwa n’imbaga nyamwishi, bivugwa ko ngo ari amarushanwa y’ubwiza aho umukobwa mwiza (nubwo igipimo gikoreshwa ubwiza bupimwa kugeza ubu kitaragaragazwa), ni igikorwa nacyo cyakomeje kurangaza abaturage kuko usibye ko kigera hirya no hino mu gihugu kinavugwa amasaha menshi mu itangazamakuru, ku buryo nta munyarwanda utakimenya.

Kumenyekana kwacyo ni wo mugambi nyamukuru wa FPR imenamo akayabo k’amafaranga. Tudatinze ku buryo iki gikorwa kinengwa n’abatari bacye kubera imiterere yacyo igaragaramo ivangura, ruswa y’amafaranga n’iy’igitsina, kwiyandarika , kwiyambika ubusa, kugira abana b’abakobwa ibirara, hakanakurikiraho ko kibararura bikabavana i Rwanda kibajyana i mahanga, umuntu wese witegereza amacabiranya ya FPR azi neza ko ari undi muvuno wo kurangaza imbaga FPR yabonye, ngo abaturage badatekereza ku buzima bwabo bwite n’ubuzima rusange bw’igihugu, ahubwo bigumire muri izo mbyino za muzunga, kuko atari irushanwa ryo guteza imbere impano cyangwa guhiganwa hagendewe ku bushobozi ahubwo hagendewe ku kimenyane, bigatuma aho kugira ngo abana b’u Rwanda bashishikarire gukuza ubushobozi bwo gukora, ahubwo kikabatoza kwirya no kwishongora, byose umugambi ukaba kurangaza imbaga, yaba iy’abana b’abakobwa babyivurugutamo, abanyamakuru, rubanda rwa giseseka kugeza no ku mucyecuru rukukuri wo mu cyaro epfo iyo.

5. Itangazamakuru rirangaza rubanda.

N’ubusanzwe itangazamakuru ni intwaro nziza yo kugera ku cyo umuntu yifuza kugeraho,  by’umwihariko muri gahunda zo kugera kuri rubanda vuba, kuko ari ryo rifasha kugeza amakuru ku bo agomba kugeraho. By’umwihariko muri iki gihe turimo kiswe “Igihe cy’Amakuru” nta kabuza kandi ni byo koko “IKINTU CYA MBERE NI AMAKURU”. Ariko se ayahe makuru? Makuru ki? Makuru bwoko ki?

Ibi FPR yarabimenye, maze muri za gahunda zayo z’ubucabiranya no kujijisha rubanda, izana icyo yise guteza imbere itangazamakuru. Ibinyamakuru biba byinshi, ariko kuva ubwo ahubwo itangazamakuru ripfa rityo. Ubu mu Rwanda hari ama radiyo agera kuri 40, amateleviziyo arenga 10 n’ibindi bitangazamakuru bitandukanye. Kugira ngo urupfu rw’iri tangazamakuru rwumvikane byasaba kumva ibiganiro n’amakuru bitangarizwa muri byo bitangazamakuru. Nkuko twabikomojeho usanga ari ibiganiro bigamije kurangaza rubanda gusa, kuko ubumenyi bw’ingirakamaro FPR ikora uko ishoboye ikabutuza kure ya rubanda ngo ejo rubanda idahumuka ikagumuka maze umunyagitugu nyiri FPR agahirimana n’ingoma ye y’igitugu.

Muri iyi nkundura y’itangazamakuru ryo kurangaza abaturage, abantu nka Cleophas Barore, KNC, Albert Rudatsimburwa, Jean Lambert Gatare n’abandi bagira uruhare runini mu kurangaza abaturage.

Kunyuranya kandi n’iri hame ryo gukoresha itangazamakuru mu kurangaza abaturage nibyo byaviriyemo radio Amazing Grace gufungwa kuko yo yari ishyize imbere gahunda zitandukanye zo kujijura abaturage nko mu biganiro Cassien Ntamuhanga, Niyomugabo n’abandi bayikoreyeho nk’Ibyitwa Ityazo, Benimana, Sobanukirwa n’ibindi.

6. Amakinimico n’urwenya.

Aho ava akagera, amakinamico ni uburyo bwiza bw’icengezamatwara n’ihinduramyumvire. Iyo zikoreshejwe neza, zubaka rubanda zikanabafasha gusobanukirwa mu buryo bworoshye, ariko nanone abashaka kuyobya imbaga barazifashisha cyane. FPR ikigera mu Rwanda yakoze uko ishoboye iteza imbere amakinamico arangaza rubanda, akorwa ku bwinshi, kandi acishwa mu itangazamakuru cyane cyane irya Leta. Habanje za Duseke, za Kanyombya, n’izindi, none ubu hagezweho za Papa sava, Bamenya, City maid n’izindi ariko zose icyo zihuriyeho ni ukurangaza abaturage ngo badahugukira ubuzima rusange bw’igihugu by’umwihariko mu bihe nk’ibindi abamaze guhumuka nabo bakajije umurego mu guhumura abaturage, FPR nayo ikajije umurego mu kurangaza abaturage yifashishije amakinamico cyane cyane ayamamaza ubusambanyi n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, maze abana bakirirwa baseka, nkaho guseka ari zo nshingano z’ibanze.

Ibyo byaje byiyongera kuri gahunda radio Rwanda yafashe muri ibi bihe bya COVID19 yo gucishaho amakinamico buri munsi, mu masaha ubundi yakabaye ay’ibiganiro bifite icyo byigisha abaturage, ubu kuva saa yine z’umugoroba buri munsi kuri radiyo Rwanda hacaho amakinamico agamije kurangaza abaturage, no kubahisha ibibazo by’ingutu byugarije igihugu, maze bakituriza, bagaseka, ibibazo byose bikarangirira aho.

Komedy 9t, Papa sava, Bamenya, Seburikoko, Uncle Austin, Author Nkusi, Kibonge, Ndimbati, Kanyombya n’abandi bakoreshwa na FPR muri gahunda zo kurangaza abaturage mubyo bita urwenya n’izindi ni gahunda zose zigamije gusetsa Abanyarwanda, maze bagatuzwa kure yo gutekereza ku bibazo by’ingutu byugarije u Rwanda. Aba bose icyo bahuriraho ni ugufasha FPR kurangaza abaturage. Ibi nabyo ni ubundi buryo FPR yavumbuye bwayifasha gutuza Abanyarwanda kure y’ibibazo rusange bw’ingutu byugarije u Rwanda, ahubwo bakibera indangare zihora zisetsasetsa.

Ibyo ntibyasiganye no guteza imbere abatera urwenya, bakazana udukuru nk’utwo gusinziriza abana, Abanyarwanda bagasetswa, kandi bakarangazwa nubwo birangira n’ubundi u Rwanda ruje mu myanya ya mbere mu bihugu bifite abaturage batarangwaho umunezero n’akanyamuneza nkuko raporo za UN buri mwaka zibigaragaza, ibi nabyo bikerekana ko ibikorwa byose biba byizwe kugirango birangaze abaturage, maze abategetsi bakomeze bikorere ibyo bashaka nta wubabaza ngo murakora iki.

Ubwanditsi