IMPAMVU 100/006 : FPR YATUBESHYE ICYEREKEZO 2020 NONE KITUBYARIYE AMAZI NK’IBISUSA.





Yateguwe n’Ubwanditsi

Mu mpera z’uyu mwaka dusoje wa 2020, twagarutse cyane ku cyerekezo 2020 cya Paul Kagame na FPR ye, n’uburyo kitigeze kigera ku ntego, ariko twibanda cyane ku byo iyo FPR yazaniye Abanyarwanda batari biteze kubona. Muri iki gice, reka noneho tubinjize neza neza muri icyo kintu Paul kagame na FPR ye bise Icyerekezo 2020 cy’u Rwanda, mumenye ibyari bigikubiyemo n’uburyo bitabashije kugerwaho kuko ibyagezweho bitanageze kuri 50% by’ibyo FPR yari yabeshye Abanyarwanda, icyakora nkuko na buri wese ukurikirana ibyo mu Rwanda yahita abyumva, turasoza tubereka zimwe mu mpamvu ibikubiye muri icyo cyerekezo bitari kugerwaho n’impamvu ibindi Paul Kagame na FPR bakomeje kubeshyeshya Abanyarwanda nk’ikiswe Icyerekezo 2050 ari ibinyoma gusa nk’iby’iki cyerekezo 2020.

Ubundi iyo bavuze icyerekezo cy’igihugu baba bavuze intego rusange n’uburyo bwo kuzigeraho igihugu n’abanyagihugu bishyiriyeho mu gihe runaka ngo bazabe bazigezeho. Iba ari ishusho rusange y’uko abanyagihugu bifuza ubuzima bwabo mu gihe kiri imbere ikagenerwa gahunda nyinshi zizayifasha kugera ku ntego muri icyo gihe nyine.

Mu mwaka wa 2000, mu ntagiriro z’urwimo rwa Kagame, FPR yadukanye ikintu yise icyerekezo 2020, yavugaga ko ari ishusho y’uko u Rwanda n’abanyarwanda bizaba bimeze mu mwaka wa 2020. FPR yavugaga ko gikubiyemo ibitekerezo by’Abanyarwanda bose, ariko nanone bakavuga ko cyateguriwe muri Village Urugwiro kuva muri 1997 kugeza muri 1999 kigasohorwa kandi kigatangira gukurikizwa kuva muri 2000 kugeza muri 2020.

Ku ruhande rumwe ni byiza ko icyo cyerekezo cyakozwe ngo gise nk’igitanga umucyo ku bujiji n’ubucabiranya bya FPR nkuko tugiye kubireba, ariko ku rundi ruhande cyanabaye igihamya cy’uburyo Abanyarwanda babona cyangwa se bagira uruhare mu mibereho y’igihugu. Iby’iki cyerekezo 2020 ntaho byari bitandukaniye no kubona ibiguruka, ukagurukana nabyo kandi utagira amababa kuko ibigikubiyemo usibye ko bishingiye ku bitekerezo by’ibihugu bifite aho bigeze, ku rundi ruhande ntibyigeze bisuzuma ubushobozi bw’Abanyarwanda n’ibyo bacyeneye muri ibi bihe.

Ikintu kiza cyonyine cyavuye mu cyerekezo 2020 ni ugutanga umucyo ku bujiji n’ubucabiranya bya FPR

Mbere y’uko twinjira mu isesengura ryacu mu buryo bwimbitse, reka tubanze tubabwire ko icyo cyerekezo kigaragaza ko muri uyu mwaka turangije wa 2020, Abanyarwada bagombaga kuba bikubye kabiri bakaba miliyoni 16, nanone buri muturage yagombaga byibuze kurangiza uyu mwaka wa 2020 yinjiza amadorari 900 ku mwaka ni ukuvuga agera kuri 843,390 RWF. Paul Kagame kandi yari yijeje Abanyarwanda n’Abanyamahanga ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 7%. 90% by’Abanyarwanda bari batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, ariko abantu 9 babaga kuri Hectare imwe.

Mu magambo ye Paul Kagame yaragize ati: “Iterambere ry’ubukungu ryonyine ntirihagije ngo rizamure uburyo bw’imibereho myiza y’abaturage. Kurwanya inzara n’ubukene birasaba ko iterambere ry’ubukungu ritanga amahirwe kuri buri munyarwanda yo kungukira muri aya mahirwe y’ubukungu. Icyerekezo 2020 gishaka ko u Rwanda ruba uruteye imbere, rukomeye kandi rurangwa n’ubumwe, rutewe ishema n’indangagaciro remezo zarwo kandi rushikamye mu bya politike ndetse rutavangura abene gihugu”.

Ese ibi byaba byaragezweho?

Kugira ngo buri munyarwanda n’abatarabashije kumenya iby’icyerekezo 2020 bumve ibyari biteganyijwe n’uburyo bitabashije kugera ku ntego, Reka Iri sesengura ryacu ryibande ku byiswe inkingi esheshatu z’icyo cyerekezo ari zo:

  • Imiyoborere myiza n’ubutegetsi bwubakitse kandi butanga umusaruro mwiza ucyenewe.
  • Abaturage bajijutse kandi bashoboye no kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi (Knowledge based economy)
  • Urwego rw’abikorera rukomeye kandi ruyoboye amajyambere y’igihugu
  • Iterambere ry’ibikorwa remezo bijyane n’aho isi igeze
  • Ubuhinzi n’ubworozi bigezweho kandi bya kijyambere.
  • Umubano mwiza n’ubuhahirane n’ibindi bihugu.

Reka tubyinjiremo mu buryo bwimbitse:

  1. Imiyoborere myiza n’ubutegetsi bwubakitse kandi butanga umusaruro mwiza ucyenewe.

Mu gihe Paul Kagame abicishije mu cyerekezo 2020 yabeshye Abanyarwanda ko azubaka ubuyobozi bushingiye ku nzego zubakitse kandi zikora, bukubakira kandi ku kwubahiriza amategeko, no kurinda abanyagihugu, ibyo twabonye muri iyi myaka 20 ni ikinyuranyo cy’ibyo. Imiyoborere ya FPR-Kagame yaranzwe n’igitugu giteye ubwo, no kwica ndengakamere Abanyarwanda b’ingeri zose. Kwirukana no gufunga abasirikare benshi, Kwirukana abakoranaga na Kagame benshi cyane, Kwanga guhemba abakozi ba Leta cyangwa kubahemba intica ntikize n’ibindi.

FPR kandi yijeje Abanyarwanda kubaka Uburezi bufite ireme ariko buri wese azi ko  ari cyo kintu kitarangwa mu Rwanda ahubwo FPR yadukanye uburozi kuri bose bwiswe Uburezi kuri bose, maze icurikabwenge n’igwingizabitekerezo biba ari byo bitangwa muri ubwo burozi  kuri bose.

Ubwigenge n’ubwisanzure mu bitekerezo no mu mvugo byo FPR ibirwanya yivuye inyuma kuko yimitse ubutegetsi bw’igitugu, bityo ntiyemera ubwisanzure mu mitekerereze, imivugire n’imikorere.

Inkingi ya kabiri yari iyo:

2. Kubaka ubushobozi bw’abantu no kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi (Knowledge based economy).

Iyo usomye neza witonze ibikubiye muri iyo nyandiko y’icyo cyerekezo, ahagaruka ku bukungu ubona ko koko icyizere gishobora kuraza amasinde igihugu cyose. Muri icyo cyerekezo Kagame Paul n’abambari be, babeshye Abanyarwanda n’abanyamahanga ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero kitigeze kibaho, ngo kuburyo u Rwanda rwose rwagombaga kuba igihugu gifite ubukungu bubayabaye (middle income country), ariko ko buri munyarwanda azaba yinjiza amadorari y’amerika 900 ku mwaka ni ukuvuga amafaranga 843,390 y’u Rwanda ku mwaka.

Ubu bivugwa ko buri munyarwanda yinjiza agera ku madorari 873 y’Amerika ku mwaka, nyamara ntitwakwirengagiza ko abarenga 30% babarirwa munsi y’umurongo w’ubukene, bakaba batabasha kubona byibuze idorari rimwe ry’Amerika rihwanye n’amafaranga 900 y’u Rwanda ku munsi. Ibi nabyo bikomeza gushimangira ubusumbane bukabije mu banyarwanda, aho usanga hari abinjiza amamiliyoni n’amamiriyoni abandi bakabura n’igihumbi ku munsi.

Mwarabyumvise ko izi nzozi za kumanwa FPR yananiwe kuzikabya birangira abaturage baheze mu bucyene. General Majoro Mubarak Muganga mu buswa bwinshi abonye 2020 irangiye bakubise igihwereye yihereranye abamotari maze abizeza ko mu myaka 10 gusa iri imbere ni ukuvuga muri 2030 buri munyarwanda azaba yinjiza ibihumbi bine by’amadorari (4000USD), ni ukuvuga ko ubwo integ y’amadorari 900 yananiranye mu myaka 20, intego y’ibihumbi bine izashoboka mu myaka 10 gusa.

Ubukungu bushingiye ku bumenyi, aho abaturage bataba umuzigo ku gihugu ahubwo bakaba umutungo w’igihugu. ndetse ntibabe umutungo w’igihugu gusa ahubwo bakanaba isoko yawo biciye mu bumenyi, ubuhanga n’ubuhanzi. Ibi byose nkuko byumvikana isoko yabyo n’uburezi bufite ireme, bigashyigikirwa n’ubwigenge n’ubwisanzure by’abanyagihugu bibaha ububasha bwo gutekereza no gukorera mu bwisanzure nta wubakoma mu nkokora.

Mu gihe FPR yari yijeje Abanyarwanda guteza imbere iby’ubuzima n’amagara yabo no guteza imbere ubushobozi bwite bw’Abanyarwanda bubafasha gukora umurimo ubuteza imbere ukanateza imbere igihugu, mu cyerekezo 2020 mu nkingi ya kabiri, FPR yakomeje gukora ibinyuranye n’ibyo.

Nkuko byumvikana iyi nkingi ya kabiri iracyenewe cyane mu Rwanda, ukurikije aho u Rwanda ruva n’uko ruhagaze kugeza ubu, ariko usibye kuyishyira mu nyandiko gusa, ubutegetsi bwa FPR wagirango bwahisemo gukora ikinyuranyo cyi kuyishyira mu bikorwa.

Iyo usomye inyandiko y’Icyerekezo 2020, ku gice kigaruka kuri iyi nkingi ya kabiri yo kubaka abantu no kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, ubona ibintu bibiri FPR yagaragaje ko byagombaga gufasha gushyira mu ngiro iyi nkingi ya kabiri, ari zo: Uburezi n’Ubuzima.

Gusa ikibabaje ni uko aho kubiteza imbere byombi, FPR yafashe icyemezo cyo kubisenya.

EDPRS2 Icyitwajwe mu kwica Uburezi n’ubuvuzi!

Reka tuvuge gato k’Uburezi: Ahari uwavuga ko FPR yibasiye nkana uburezi bw’u Rwanda ntabitangire ibimenyetso ashobora gufatwa nk’umunyamatiku, ariko kuko twabigaragaje muri gahunda y’impamvu 100 iya gatanu ikaba yaragaragaje mu buryo burambuye uko FPR yishe uburezi bw’u Rwanda, uyu munsi si ngombwa ko tubigarukamo, abakunzi bacu bazabisubiremo biyumvire. FPR usibye ireme ry’uburezi yakubise hasi ndetse ikaririgisa mu rwobo, yateshe agaciro abantu bose bakora mu by’uburezi ku bw’igitugu cy’umuntu umwe utarize.

 Amakaminuza yarahombejwe afunga imiryango harimo za Jomo Kenyatta University, Kigaki Institute of Management, Kigali Christian University, Kaminuza ya Gitwe yazengerejwe, Kaminuza y’u Rwanda yateshejwe agaciro n’izindi nyinshi muzi kandi nkuko twazigarutseho mu biganiro byacu byabanje.

Muri rusange byagaragaye ko:

  • Aho guteza imbere amashuri, FPR yayasubije inyuma
  • Aho kubaka amakaminuza menshi no kureshya abashoramari mu by’amashuri, n’ayarahari yarayazengereje afunga imiryango andi ateshwa agaciro nkuko twabigaragaje hejuru,
  • Aho guteza imbere ireme ry’uburezi yasisubije hasi ndetse mu mwobo
  • Aho guhesha agaciro n’ishema abakora mu burezi yabatesheje agaciro ku kigero kitigeze kibaho mu Rwanda kuva uburezi bwa kizungu bwahagera.

Tuvuze ku buzima buri wese yakwifata ku munwa, kuko usibye igikoresho rusahuzi FPR yadukanye kigakenesha Abanyarwanda abandi bagafungwa kubera cyo ari cyo kiswe Mituweli de Sante, Abanyarwanda bose biboneye uko abakora mu rwego rw’ubuvuzi bateshejwe agaciro, ari nabyo ahari twakibandaho muri iki kiganiro:

Ireme ry’ubuzima : Uko ryazambiye muri gahunda yiswe : UBUMENYI BUCYENEWE N’IMIBARE Y’IBYIHUTIRWA MU BUMENYI BUCYENEWE MU RWANDA

Mu mwaka wa 2010, FPR yadukanye gahunda yiswe iyo gutegura abantu hagamijwe kubongerera ubushobozi bucyenewe mu nzego zose ngo bazamure izo nzego hahuzwa ubumenyi n’ibicyenewe ku isoko ry’umurimo. Mu mwaka wa 2013 hasohotse gahunda (policy) yiswe “SKILLS AREA AND NUMBERS OF PRIORITY SKILLS REQUIRED ACROSS RWANDA” tugenekereje byaba UBUMENYI BUCYENEWE N’IMIBARE Y’IBYIHUTIRWA MU BUMENYI BUCYENEWE MU RWANDA” yaje ifite intego zo gutanga ubumenyi buzafasha kugera kucyari kiswe EDPRS  (Economic Development and Poverty Reduction).

Muri iyo gahunda yo guhuza ubumenyi n’ibicyenewe ku isoko, hari inzego eshanu zibanzweho. Reka tuzigarukeho gato kugirango abatazizi bazimenye : Ibikorwa remezo, Ubuhinzi n’ubworozi, Uburezi, Ubuzima, Ibidukikije, Ishoramari, Ubucuruzi n’Inganda ndetse n’Ikoranabuhanga.

Hakozwe imibare y’abantu bari bakenewe, mu byiciro by’impamyabumenyi zo muri Kaminuza no mu rwego rw’ubumenyi ngiro n’imyuga.

  • Muri iyo myaka itanu dore abantu bari bacyenewe ku rwego rwa Kaminuza ni:
  • Abarangije ikiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelors degree) ni 1260 bahwanye na 35%
  • Abarangije ikiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters degree) ni 1809 bahwanye na 51%
  • Abafite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) ni 484 bahwanye na 14%
  • Abari bacyenewe ku rwego rw’ubumenyi ngiro n’imyuga ni:
  • Abize ubumenyi ngiro ni 47108 bahwanye na 51%
  • Abize ubugeni n’ubuhanzi ni 30224 bahwanye na 33%
  • Abafite certifika mpuzamahanga ni 14663 bahwanye na 16%.

Iyi gahunda ya EDPRS yaba iya mbere n’iya kabiri byarangiye binaniwe kugera ku ntego zayo ku rugero rukabije ari nabyo byatumye ihita ihagarikwa ndetse igahinduka amateka mabi u Rwanda rwagize. Izi ntego tugaragaje nta na hamwe zabashije kugera ku ntego ahubwo byose byarananiranye. Reka mu ncamake twerekane impamvu byananiranye twibanda ku burezi kuko ari bwo bwagombaga gutanga abo bari bacyenewe ku isoko ry’umurimo.

Uko tumaze gusobanukirwa ibya EDPRS, nibyo bigiye kudufasha gusobanukirwa uko iyicwa ry’ireme ry’uburezi ryagize ingaruka ku ireme ry’Ubuzima, bidufashe gusobanukirwa uko FPR yakubise igihwereye maze twerekane n’icyabiteye:

Nkuko muri cya cyerekezo 2020 cya FPR bigaragara, FPR yabeshye Abanyarwanda ko bizagera mu mwaka wa 2020, abarwayi ibihumbi 10 (10,000) bazajya bavurwa na abaganga bo ku rwego rwa dogiteri icumi 10, abungiriza bazwi nka baforomo (nurses) 20 n’abakora muri Laboratwari 5. Ariko nkuko mwese mubibona ku mavuriro mwivurizaho kandi nkuko ubushakashatsi bwabigaragaje, abo baganga bavura abaturage bakubye inshuro eshatu abo bagenewe, ari ukuvuga abarwayi ibihumbi 30 (30, 000).

Tugarutse kuri ya Gahunda yo guhuza ubumenyi bucyenewe ku isoko ry’umurimo n’abiga, FPR yatubeshye ko kuva mu mwaka wa 2013 kugera muri 2020 tuzaba dufite abaganga mu buryo bukurikira mu gihugu hose:

  • Abadogiteri 480 bakoraga mu Rwanda muri 2013 bagombaga kwiyongera bakaba 1455 ni ukuvuga kwikuba hafi inshuro eshatu.
  • Abungirije abaganga (nurses) muri 2013 bari 6609 bagombaga kuba 10171 muri 2020 ni ukuvuga bagombaga kwikuba hafi inshuro ebyiri.
  • Abacunga imikorere y’ibitaro bazwi nka Hospital managers muri 2013 nta n’umwe waruri mu Rwanda bagombaga kuba 40 muri 2020 ni ukwikuba inshuro zitazwi.

Ibi byose usibye ko byari ukwikirigita ugaseka ariko byari no kwiha amenyo yabasetsi kuko nta na kimwe muri izi ntego cyagezweho mu by’ubuzima. Ahubwo reka tubereka ibyabaye agahomamunwa muby’ubuzima.

Mu mwaka wa 2011, nyuma yo kubona ko bene izi ntego zidashoboka no kubona icyuho cyari hagati y’abakoraga ku bigo nderabuzima n’abakoraga ku bitaro, byagaragaye ko usibye no kuba abakoraga ku bigo nderabuzima nta bushobozi buhagije bari bafite bwo kuvura abarwayi, ariko hari n’icyuho hagati yabo n’abaganga.

Viziyo 2020 : ukwikirigita ugaseka

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yasabye ubutegetsi gushyiraho isomo rishobora guhuza izo nzego z’abaganga n’ababungiriza muri kaminuza y’u Rwanda ryitwa Clinical Medicine, rikanafasha muri gahunda yo kuziba icyuho cy’abaganga bacye cyagaragaraga ndetse n’ubu kikigaragara mu mavuriro yose mu Rwanda, abarangije muri iryo shami ari bo bazajya bayobora ibigo nderabuzima abandi bagakora mu bitaro bungirije abaganga bakuru muri 2011 ritangira gukora.

Nyamara kuva mu mwaka wa 2014 ubwo iryo shami ryasohoraga abanyeshuri ba mbere bari barangije kuryigamo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubuzima n’ubuvuzi ryahoze ari Kigali health Institute (KHI), kugeza muri 2018 ubwo batangiraga kugaragariza inteko ishingamategeko, akarengane kabo ndetse no kugeza muri 2020 abasohotse bose nta n’umwe wahawe akazi gahwanye n’ibyo yize, kandi ibyo bagombaga gukora mu mavuriro no mu bigo nderabuzima byakorwaga n’abatabifitiye ububasha.

Bagaragaza ikibazo cyabo biciye mu ishyirahamwe ryabiga Clinical medicine mu Rwanda (COSAR) n’iry’abarangije muri iryo shami (RAMCO) bagaragaje ko abagera kuri 80% badafite icyo gukora kandi ko na 20% bakora ngo ni bane gusa bakora akazi ko kwigisha ibyo bize muri Kaminuza abanda bakora ibidahwanye n’ibyo bize kuko abenshi bari abamotari n’abakora amasuku ku mihanda. Iki kibazo cyagejejwe kuri MINISANTE, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo ndetse no mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

Ahubwo usibye ko babaye abashomeri kandi barataye umwanya biga isomo Ubutegetsi bwari bwadukanye ngo ricyemure ibibazo, ku rundi ruhande abaganga n’ababungiriza nabo bakomeje kurwana n’uruhuri rw’abarwayi n’ibibazo bitagira ingano mu mavuriro n’ibigo nderabuzima.

MINISANTE ikomeje kotswa igitutu n’ikibazo cy’abarangije ayo masoyo yagerageje kubikuraho isohora ibaruwa ibasaba gupiganira akazi ko gukora mu bidukikije. Nyuma MINISANTE ngo yatangaje ko iryo shami rigomba gufunga imiryango ngo kuko ridacyenewe mu Rwanda.

Ubanza iki cyaragize uruhare mu kuba muri 2019, abantu 64% barangije icyiciro cya mbere n’icya kabiri Kaminuza baba abashomeri nkuko tubicyesha Twitter ya RBA.

Reka tugaruke ku cyerekezo 2020 tuvuga ku kiswe Inkingi ya gatatu y’icyerekezo 2020 ari cyo:

3. Urwego rw’abikorera rukomeye kandi ruyoboye amajyambere y’igihugu

Inkingi ya gatatu y’ikiswe icyerekezo 2020, yari iyo kubaka urwego rw’abikorera no kuruha ububasha mu bikorwa byose by’igihugu akaba ari rwo ruyobora amajyambere y’igihugu. Muri iki gice FPR yijeje Abanyarwanda ko bagiye guhabwa uburyo bwo kwikorera, bagahabwa amahirwe yose azatuma bikura mu bukene n’ubushobomeri, ariko uwasuzuma ibyo FPR yabakoreye muri iyi myaka 20, wagira ngo yabaciraga amarega y’uko ibyo izakora binyuranye cyane n’ibyo.

Muri rusange byasabaga ubutegetsi kugabanya uruhare rw’ikitwa Leta muri gahunda zimwe na zimwe rugahabwa abikorera, nanone igakora uko ishoboye igashyigikira buri wese ugaragaje ubushake n’ubushobozi uko bwaba bungana kose, bugatezwa imbere, ariko siko byagenze. Reka tubanyuriremo muri macye ibyakozwe:

  • Kunyunyuza imitsi y’abikorera biciye mukitwa PSF/Private Sector Federation.

Kuva yashingwa kugeza uyu munsi PSF yakomeje kuba undi muvuno Paul Kagame akoresha anunuza imitsi ya rubanda, kuko avuga ko umuntu utayibarizwamo atabarwa nka rwiyemezamirimo mu Rwanda, ariko abazi imikorere yayo irimo guhatira abikorera kujyana na Kagame mu mahanga biyishyuriye byose mu byiswe Rwanda Day n’ibindi, hakaba nanone kubasenyera ibikorwa by’ubucuruzi kubera kudatanga imisanzu muri FPR nk’aho Abanyarwanda bose ari abayoboke ba FPR n’ibindi.

  • Kunaniza abashoramari b’abanyarwanda n’abanyamahanga.

Usibye kwishyuzwa imisoro ibaho n’itabaho ngo bakunde bakorere mu Rwanda ariko n’ubundi bikarangira ubucuruzi bwabo buhagaritswe, abikorera b’Abanyarwanda n’Abanyamahanga muri iyi myaka 20 ishize FPR yabakoreye ikintu kibi cyo kubabeshya ko bazahabwa amasoko maze bagashora amafaranga yabo mu Rwanda agashya. Ni benshi mwumvise bubatse amazu y’imiturirwa mu Rwanda ariko n’ubu akaba yarabuze abayakoreramo. Ni benshi bubatse amahoteli ariko n’ubu babuze abakiriya. Ni benshi bubatse inganda ariko bagahura n’igihombo kubera ko guhabwa isoko rya Leta utari muri Cristal Ventures bidashoboka mu Rwanda.

Byageze ku rwego Ikigo cya Destination Africa gisanzwe ubundi gishishikariza abanyamahanga gushora imari yabo muri Afrika kikanabafasha, muri uyu mwaka ushize usoza cya cyerekezo 2020 cyafashe gahunda yo kuburira abantu bose bahirahira gushora imari yabo mu Rwanda ko nibakomeza kugendera ku binyoma bya FPR bagashora imari mu Rwanda, ko izo mari zabo niziribwa na Bihehe Paul Kagame batazata.

Imirimo myinshi yahanzwe mu Rwanda, yasenywe na Leta hadaciye kabiri, ndetse benshi muri ba Rwiyemezamirimo barafungwa abandi baricwa abasigaye barahunga. Uko niko abantu nka Asnapol Rwigara, Makuza Peace n’abandi baherwe bishwe, abantu nka Rekeraho Emmanuel wari watangije ikigo Eden Business Center amaze kunanizwa akizwa n’amaguru, abantu nka Pierre Damien Habumuremyi nyuma yo gutangiza Kaminuza agerekwaho ibyaha arafungwa n’abandi bashoramari benshi tuzagarukaho mu ngingo izasesengura uko FPR yishe ireme ry’umurimo mu Rwanda. Nyamara ibi byose FPR yabikoze ibeshya ko ishaka ko hahangwa imirimo 400,000 buri mwaka itari iy’ubuhinzi n’ubworozi nyamara nkuko tuzabibona iyi ntego nayo yakubise igihwereye nk’izindi zose.

Inkingi ya kane y’icyerekezo 2020 yari:

4. Iterambere ry’ibikorwa remezo bijyane n’aho isi igeze.

FPR yabeshye Abanyarwanda ko igiye kububakira ibikorwa remezo bizatuma biteza imbere, kandi bagakoresha neza ubutaka bafite. Nyamara usibye iby’imisoro ikabije no kugenzura abaturage ku butaka bwabo hagamijwe kubanunuza imitsi, FPR yabujije n’abari basanzwe bakoresha ubutaka bwabo mu nyungu zabo kubukoresha.

FPR yadukanye gahunda z’ibishushanyo mbonera by’imijyi bitegurwa n’Abanyamahanga ku buryo abaturage ndetse n’abayobozi bakabaye babishyira mu bikorwa nta n’umwe umenya icyo bisobanuye.

Muri iyi myaka 20 FPR yabeshye abanyarwanda ko igiye guteza imbere imijyi 6 yagombaga kunganira Kigali mu by’ubucuruzi n’iterambere ry’abaturage hirindwa ko abaturage bose bipakira mu mujyi wa Kigali, ariko igitangaje ni uko usibye no kuba iyo mijyi irimo Rusizi, Rubavu, Musanze, Muhanga, Huye na Nyagatare itaratejwe imbere, ahubwo n’urwego imwe muri yo yari igezeho rwasubijwe inyuma n’imikorere mibi ya FPR.

Muribuka umujyi wa Huye wahoze ari umujyi wa Butare, ubu wahindutse nk’amatongo neza neza kubera gutesha agaciro Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Muribuka umujyi wa Rusizi na Rubavu ubu byasubijwe inyuma n’umubano mubi wa Kagame n’abaturanyi barimo Burundi nk’ahavaga ibicuruzwa byinshi byacururizwaga muri Rusizi? Iby’iyi mijyi uwabivuga bwakwira bugacya kuko tuvuze ibya Nyagatare yagaragayemo Ruswa n’ikimenyane cy’ibikomerezwa bya FPR byakoze uko bishoboye ngo byibonere imihanda izajya ibigeza ku biraro by’inka zabyo mwakumirwa.

Ikindi Abanyarwanda batazibagirwa ni akarengane gakabije kakorewe Abanyarwanda muri gahunda yo kubakura mu mujyi wa Kigali kuko ubutegetsi bwavuze ko bawanduza, bakamburwa ibyabo nta ngurane, byose ari ukugira ngo cya gishushanyo mbonera cy’umujyi abaturage batanazi ngo gishyirwe mu bikorwa.

FPR yabeshye Abanyarwanda ko bizagera muri 2020 byibuze 35% bacana umuriro w’amashanyarazi, ariko dore umwaka urangiye n’abagera kuri 70% batarawubona nkuko imibare y’Umushinga Power Afrika yabigaragaje mu mpera za 2019 ko amashanyarazi agera kuri 30% gusa mu Rwanda. Nyamara FPR ikomeje gusisibiranya ko bizagera muri 2024 umuriro ugeze kuri 52% by’abaturage bose. Wakibaza aho ingufu zabuze muri iyi myaka 20 zizava mu myaka ine. Reka tubitege amaso.

Ikinyoma gikabije cyanakojeje ubutegetsi bwa FPR isoni ni uko yabeshye Abanyarwanda ko muri 2020 abaturage bose bazaba babona amazi meza ku kigero cya 100%. Ni ukuvuga ko buri munyarwanda yagombaga kuba afite amazi meza, kandi byibuze buri muntu umwe akoresha litilo 20 ku munsi nk’igipimo mpuzamahanga. Ibi byo uwabitegereza kuri FPR yazarinda apfa atabibonye kuko n’ikitwa Icyerekezo 2050 gishobora kuzarangira bitagezweho mu gihe FPR yaba igumye ku butegetsi kubera ko ikibazo nyamukuru ari imitegekere yayo.

Ikibazo cy’amazi meza mu Rwanda cyarushijeho kuba ingume ku buryo usibye ko abaturage batayabona hafi, na kure kugira ngo ubone amazi meza kandi menshi ku buryo buri muntu yakoresha litilo 20 ni nk’agashinyaguro ku banyarwanda b’ingeri nyinshi.

Inkingi ya 5 mu cyerekezo 2020 cya FPR ni:

5. Ubuhinzi n’ubworozi bigezweho kandi bya kijyambere.

Nkuko imibare yabyerekanaga muri 2000, ubwo ikiswe Icyerekezo 2020 cya Paul Kagame cyashyirwaga ahagaragara, 90% by’Abanyarwanda bari batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi. Ariko nkuko bigaragaragara mu ngamba zari zafashwe muri icyo cyerekezo, aho kugira ngo Paul Kagame yige uburyo azateza imbere uwo mwuga warutunze abangana na 90% yahisemo kuwusenya ngo kuko umusaruro wavaga muri ubwo buhinzi n’ubworozi utari uhagije, maze ngo Abanyarwanda bazashakire imibereho mu bindi batamenyereye batanashoboye. Muri iyi myaka 20, imyaka y’abaturage yararanduwe indi iratemwa ngo kuko yahinzwe mu buryo FPR idashaka kandi itungukiramo, Minisiteri ifite ubuhinzi mu nshingano n’ikigo kiyishamikiyeho RAB byakomeje guhombya umutungo utagira uko ungana hagurwa ibintu bidacyenewe kandi bitagendanye n’ubuhinzi bw’u Rwanda nk’imashini zihinga ahantu hanini n’imiti byose bikarangira bibaye imfabusa, FPR yambuye abaturage uburenganzira ku butaka bwabo, ibugira ubwayo ariko irangije ikabasoresha imisoro iteye ubwoba ku buryo ubu imisoro ku butaka imaze kwikuba kane.

Aborozi b’amatungo barasiragijwe kandi bateshwa agaciro ku musaruro wabo FPR yashaka kujyana mu ruganda rwayo rwa Inyange Industries, byose bikorwa hatitawe ku burenganzira bw’abaturage.

Reka dusoreze ku kiswe Inkingi ya 6 y’icyerekezo 2020 cya FPR ari yo yanazambye cyane ari yo:

6. Umubano mwiza n’ubuhahirane n’ibindi bihugu.

Usibye n’inyungu za Politike ziboneka mu mubano mwiza w’igihugu n’ibindi bihugu, hakiyongeraho n’ubuhahirane bw’abatuye ibihugu buca mu rujya n’uruza rw’abantu bigafasha abanyagihugu kubona imirimo ihagije, umubano mwiza n’ibindi bihugu ufasha ibihugu bimeze nk’u Rwanda bidakora ku Nyanja kubona uburyo ibicuruzwa bigera ku gihugu.

Mu kiswe Icyerekezo 2020 dore uko ku ipage 18  yavuze ku mubano mwiza n’ibihugu bituranyi mu mwaka wa 2000: “ u Rwanda rufata umubano w’ibihugu bituranyi mu by’ubukungu nk’inkingi ya mwamba mu kugera ku ntego z’icyerekezo 2020. Kubwibyo, bizaba ngombwa cyane gufungura isoko ry’ubucuruzu no gutanga ubwisanzure bw’abinjira n’abasohoka mu rwego rwo korohereza ubucuruzi no gushishikariza abanyamahanga gushora imari yabo mu Rwanda

Nyamara urebye uko Paul Kagame FPR babana n’ibindi bihugu mu buryo bubi cyane cyane ibihugu bituranyi, wagira ngo ntibazi ko u Rwanda ari igihugu kidakora ku Nyanja.

Umubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranyi wakomeje kuzamba ku buryo hari abasanga u Rwanda rwarubatse ubushwanyi n’amahanga kurusha kubaka ububanyi n’amahanga kuko mu mpande zose z’u Rwanda abahari benshi Kagame abita abanzi be, ndetse ntanatinye kwirirwa abatukira mu ruhame. Imipaka y’u Rwanda na Uganda n’u Burundi yarafunzwe, abaturage babuzwa kwambuka guhahira mu baturanyi ndetse n’abagerageje kwegera imipaka bararaswa kuko kujya guhahira hanze y’u Rwanda no kwegera imipaka y’u Rwanda FPR yabigize icyaha gihanishwa urupfu muri bwa butabera bundi bwa Kagame.

Uko Abaryankuna babona Ibyitwa Icyerekezo 2020 byakemurwa :

Nkuko ntawakemura ikibazo atagisuzumye, Abaryankuna basanga ibintu byarapfiriye mu :

  • Gukora igenamigami ripfuye,
  • kujahagurika mu ishyirwa mu bikorwa,
  • ubutegetsi bw’igitugu,
  • Guhohotera abaturage no kutabatega amatwi, n’ibindi bibi byinshi

Abaryankuna rero biyemeje kandi barashishikariza abakora politiki bose :

  • Guha agaciro n’uburenganzira bungana abaturage bose
  • Kubaka igihugu kigendera ku mategeko,
  • Kugaragaza ibikorwa no gushishoza mu kubaka igenamigambi rishingiye k’ubushobozi,
  • Kubaka ubutegetsi bigendeye kuri Demokarasi nyayo.

Ibyo byose kugirango bishyirwe mu bikorwa bisaba ko FPR iva ku butegetsi cyangwa ikavanwaho vuba na bwangu kuko yanze guhinduka, igomba guhindurwa.

Ubwanditsi