IMPAMVU 20 HAKENEWE ARUSHA II KUGIRA NGO IBIBAZO ABANYARWANDA BAFITE BIKEMUKIRE MU MAHORO

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Tumaze igihe tubagezaho ibiganiro bikubiyemo amabi FPR Inkotanyi ikorera Abanyarwanda arimo kunyereza abantu, kuburirwa irengero, gufungira ubusa abatarangwaho icyaha, kwica urubozo no kwica buhambe inzirakarengane, ibyo byose bikaba amahanga arebera, ntacyo yakora ngo acubye umwicanyi Kagame.

Ayo mabi namwe murayibonera kuko akorerwa kumugaragaro.

Uyu munsi dutangije ijambo riboneka muri Bibiliya, mu gitabo cyanditswe na Yohana kigira kiti “Uwo mwuka naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga kubwe ahubwo ibyo azumva nibyo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho”. (Yohana 16:13).

Amategeko yose agenga isi yaba ayashyizweho n’umuryango w’abibumbye mu 1948, yaba ay’Afrika yunze ubumwe, yaba n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryatowe mu 2003 rikavugururwa mu 2015, yose ahuriza ku ngingo imwe ivuga ko “Abantu bose bangana kandi bareshya imbere y’amategeko”.

Itegeko Nshinga ry’Uwiteka naryo riragira riti “Icyo wifuza ko mugenzi wawe agukorera nawe abe ari cyo umukorera”. Ibi rero FPR ibyica ibizi.

Tutabatindiye,  dore impamvu 20 hakenewe Arusha II kugira ngo ibibazo Abanyarwanda bafite bikemukire mu mahoro :

  1. Ntabwo Abanyarwanda bashobora kwihanganira kuyoborwa kinyamaswa kandi ari abantu. Abanyarwanda bose abato n’abakuze, abari mu gihugu n’abari hanze yacyo, bose bazi neza ko mu Rwanda tuyobowe kinyamaswa. Ibi rero turabirambiwe! Turabirambiwe! Mana y’u Rwanda rutabare!
  2. Abanyarwanda ntibashobora kwihanganira kubona buri wese wagerageje kwiyamamariza kuyobora igihugu ahimbirwa ibyaha akanyerezwa cyangwa agafungirwa ubusa. Ntabwo u Rwanda rwaremewe Kagame ngo abandi bashaka kumusimbura bose bahimbirwe ibyaha bafungwe nka Dr Théoneste Niyitegeka, Diane Rwigara, Jean Damascène Ntawukuriryayo, Prosper Higiro, Ntaganda Bernard, Ingabire Victoire, Barafinda Sekikubo Fred, Padiri Nahimana Thomas, n’abandi n’abandi. Ni gute kwiyamamariza kuba Président bihinduka icyaha cy’ubugome (crime) ?
  3. Iyicwarubozo no kuburirwa irengero, Abanyarwanda bose babirambiwe. Udahuje ibitekerezo na FPR Inkotanyi ntakwiye kwitwa umwanzi w’igihugu.
  4. Abanyarwanda baciye umugani ngo “ukubita imbwa kera ukayimara ubwoba”. Ubu byarahindutse, ubutegetsi bwa Kigali bugomba guhindura strategies bitaba ibyo bugahinduka. Ikintu cya kane kigaragaza ko hakwiye kuba Arusha II ni uko guhera ku ya 01/10/1990 kugeza uyu munsi wa none, u Rwanda rwabaye ibagiro ry’ikiremwamuntu, aho Abanyarwanda bicwa buri munsi abandi bagaceceka, nyamara sibyo bikwiye. Umunsi Kizito Mihigo yapfaga twagombaga kwibaza aho Nyamihirwa ari. Nidukomeza kurebera turashirira ku icumu, FPR ibyinira ku rukoma! Turabirambiwe!
  5. Ubutegetsi bwa Kigali buzwi nk’umutwe w’Iterabwoba ku rwego rw’isi. Ibi nabyo turabirambiwe. Kwica Abanyarwanda aho bari ku isi yose bigaragaza ko Kagame ayoboye umutwe w’iterabwoba wagiye kwicira Col. Théoneste Lizinde na Seth Sendashonga muri Kenya, ukajya kwicira Col. Patrick Karegeya muri South Africa, ukagaba ibitero mu Bubiligi, mu Bufaransa no muri Amerika. Turambiwe kumva aho umunyarwanda ageze ashinjwa ubwicanyi kubera Kagame.
  6. U Rwanda ruzwi nk’igihugu kitagira ubutabera. Ubutabera bw’u Rwanda bwarariwe busigara bukorera umuntu umwe witwa Kagame. Ibyo rero Abanyarwanda bakunda igihugu twabirambiwe.
  7. Uburenganzira bwa muntu ntibwubahirizwa kuva FPR Inkotanyi yafata ku ngufu ubutegetsi. Birababaje kandi biteye agahinda kumva ko abarwaniye guhesha agaciro ikiremwamuntu aribo barenga bakararika imbaga. Ibi ntabwo Abanyarwanda bakomeza kubyihanganira.
  8. U Rwanda ruzwi nk’ururi ku mwanya wa mbere ku isi mu bihugu bitagira Demokarasi. Ntabwo Abanyarwanda bashobora kwihanganira kubaho batekererezwa. Niba tudahugurutse ngo duharanire ibitugomba turapfuye turarangiye.
  9. Uburezi bwo mu Rwanda bwarangiritse mu buryo buteye ubwoba. Kuba uyu munsi abana bacu bava mu mashuri badashobora no kwiterera igipesu ku ishati yabo bituruka ku ireme ry’uburezi FPR yishe ku bushake. Nta muntu n’umwe uzakumbura FPR hejuru yo kwica ireme ry’uburezi ku bushake. Nta muntu muzima wakwiye gukora ibiteye isoni bikorerwa mu burezi bw’u Rwanda. Guhindagura indimi zigwamo n’integanyanyigisho bya hato na hato turabirambiwe.
  10. Igihugu cy’u Rwanda ni igihugu gitegetswe n’umwicanyi ruharwa wabigize umwuga. Tuvugishije ukuri nta kindi twabyita. Abanyarwanda rero turambiwe iyi sura dufite ku ruhando mpuzamahanga. Kuba Kizito Mihigo yarabonye ko ubwicanyi bwose ari bumwe, bigatuma Kagame amwikiza, kuki Abanyarwanda batatabibona? Abanyarwanda turambiwe kubaho tubeshyerwa.
  11. Abanyarwanda turambiwe kuyoboreshwa amateka y’ibinyoma. Hagomba kubaho Arusha II kugira ngo Abanyarwanda tubeho nk’abandi bantu. Ubutegetsi bwa Kigali bwaranzwe no kuyoboresha ibinyoma. Ntabwo Abaryankuna biyemeje gukubitira ikinyoma ahakubuye babyemera! Turabyanze.
  12. Abanyarwanda byitwa ko bafungiye “gupfobya no guhakana Jenoside, ingengabitekerezo ya Jenoside” n’ibindi nk’ibyo, byose ni icyuka bafungiye ubusa. Turambiwe ko FPR ikoresha Jenoside nki igikangisho cyo gukubitisha abahumutse bakabasha kunenga amabi ikora.  Aba bere Imana y’u Rwanda izabareberera maze ikubitishe inkuba FPR! Ntituzayikumbura.
  13. Abanyarwanda barambiwe n’ubutegetsi buteza umutekano muke ku bihugu-bituranyi. Abarundi, Abagande, Abanyekongo, Abatanzaniya…
  14. Uburenganzira bw’itangazamukuru mu Rwanda buracyari ikibazo. Ibinyamakuru byinshi bikorera kuri YouTube byose usanga bitavuga ku buzima bw’abaturage. N’uwihaye kuvugira rubanda bahita bamujugunya muri gereza akajya kuboreramo, nk’uko byagendekeye Iwacu TV, Umubavu TV, Ishema TV, n’ibindi utarondora. Ibi byaha FPR ihimbira abavugira rubanda turabirambiwe rwose.
  15. Ubukungu bwaguye hasi ku kigero cya 90% ugereranyije n’uko bwari bumeze FPR itarafata ubutegetsi ku ngufu. Biragoye kumva ikilo cy’isukari cyaguraga 100 FRW mu 1989, uyu munsi kiragura 1000 FRW arenga. Mu gihe idolari rimwe ry’Amerika muri uyu mwaka ryavunjwaga 70 FRW, uyu munsi riravunjwa 1,044 FRW. Ni agahinda gakabije Abanyarwanda badakwiye kwihanganira.
  16. Abanyarwanda basenyerwa amazu yabo bavunikiye, ubutegetsi bwa Kigali butarabahaye n’ifaranga rimwe. Turambiwe kumva amazu y’abantu bubatse imyaka n’imyaka asenywa mu munsi umwe! Ese niba baragize ubutaka ubwabo kuki batabaha ingurane? Turabirambiwe rwose.
  17. Ubuhinzi n’ubworozi bw’u Rwanda butunze hejuru ya 96.7% bwarangiritse bikabije. Ntabwo Leta ya FPR ibwitayeho uhereye ku ngengo y’imari ibushyirwamo. Ni gute umuhinzi yeza imyaka ntiyemererwe kuyisarura ahubwo akarya rimwe mu minsi itatu?
  18. Impunzi n’ubuhunzi, Abanyarwanda bashorwamo ntitugishoboye kubyihanganira. Uyu munsi impunzi zariho mbere y’Ukwakira 1990 zikubye inshuro 70.
  19. Amacakubiri abibwa na Tito Rutaremara twayarambiwe! Kumva aho avuga Abahutu n’Abatutsi birarambiranye. Ibi byiswe amoko n’abazungu kuki babyubakiraho imyaka igashira indi igataha? Abaryankuna baraharanira ubuzima bwiza bw’Abanyarwanda, aho amoko azaba ntacyo avuze kandi nta buryarya.
  20. Nta Nterahamwe, nta Nkotanyi, FPR yatweretse ko abicanyi batagira ubwoko kandi ko na abantu beza batagira ubwoko. Turambiwe akandoyi ka FPR.

Mu kwanzura iyi nkuru twavuga ko Imana y’u Rwanda yarebye ubutegetsi bwa Kagame isanga budashyitse, none ibushyizeho akadomo. Muri Bibiliya mu gitabo cya Nahumu 3 hagira hati “ Umurwa wamenaga amaraso ugabijwe abawurimbura. Ugushije ishyano wa murwa we umena amaraso, ukaba wuzuye ubugome n’urugomo, ntunahweme kunyaga iby’abandi. Humvikana urusaku rw’ikiboko n’urw’inziga zikocagurana, imirindi y’amafarashi, n’umuvuduko w’amagare y’intambara. Abanyamafarashi biteguye kurasa, inkota ziragurumana nk’amafumba, amacumu ararabya nk’umurabyo. Abapfuye ni benshi, imirambo irandagaye hose, intumbi ntizibarika, baragenda bazisitaraho. Ibyo byose byose ubitewe n’uburaya bwawe bukabije, wowe umurozikazi w’umuhanga, ukagira n’uburanga butangaje, ukigarurira amahanga, n’ubwo buranga bwawe, n’ibihugu ukabyicisha uburetwa kubera ubupfumu bwawe.

Noneho dore ndakwibasiye. Uwo ni Uhoraho, umugaba w’ingabo ubivuze. Nzazamura ingutiya yawe kugera ku gahanga, kugira ngo buri wese abone ubwambure bwawe, nkwambike ubusa imbere y’amahanga, n’ibihugu mbyereke ubwambure bwawe. Nzakujugunyaho imyanda, nkugire akarorero, kugira ngo ukorwe n’ikimwaro, maze ugukubise amaso wese ahunge, avuze induru agira ati ‘yebaba weee! Ninivi irarimbutse!’”.

Duhereye kuri iri jambo ryabwiwe Ninivi, twakwibaza uzagirira impuhwe Leta ya Kigali mu gihe igishyize imbere umugambi wo kwica no kurimbura. Ntibikwiye ko Abanyarwanda bakomeza kurebera. Twarambiwe.

Ubwenge buke nu ubugome bwinshi  buranga FPR turaburambiwe. Hatabayeho Arusha 2, Inzira FPR Inkotanyi yanyuzemo igera i Kigali si umwihariko wayo, ahubwo ni inzira nyabagendwa n’undi wese yanyuramo akagera aho yageze, FPR gira wunamure icumu kugirango uveho mu mahoro.

Ahirwe Karoli.