IMPAMVU ABANYARWANDA BATAGIKANGISHWA GUFUNGIRWA UBUSA

Spread the love

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Mu Kinyarwanda baca umugani ngo “wirukankana umugabo ukamumara ubwoba”, banavuga kandi ko “kuvuka ari rimwe no gupfa ari irindi”. FPR yashyize ku ngoyi Abanyarwanda, barihangana barongera barihangana, igihe kiragera babona ko “amazi yarenze inkombe”, nta wugikeneye akarengane, yafungwa cyangwa yakwicwa, none bitangiye kuba umuco. Ibi bigaragara iyo witegereje ibicicikana ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ibiganiro hagati y’abantu.

Ibi rero nta handi biva uretse ku karengane gakabije FPR yagiye ikorera Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye, bamwe babaga barabanje kuba abatoni bayo, bikarangira bishwe cyangwa bafunzwe, ku buryo abasigaye babona ko gutotezwa, gufungwa no kwicwa uzira icyo wemera ari ibintu bisanzwe. Niyo mpamvu rero imibare y’abahitamo guhohoterwa bazira ubusa igenda yiyongera, kandi mu ngeri zose z’imyaka. Iyo uganiriye n’abasesenguzi bagenda batanga batanga impamvu zitandukanye, zirimo kurambirwa gupfukiranwa no kurebera abahohoterwa, abandi bagahuriza ku karengane gakabije kagera aho kagahinduka nk’ikinya, ku buryo ububabare buba butagifite agaciro ugereranyije n’amabi FPR ikorera Abanyarwanda.

Ijisho ry’Abaryankuna ryasuzumye ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse ryegera abasesenguzi batandukanye maze ribasha kwibonera ko umuco wo kuvuga icyo utekereza, utitaye ku ngaruka byakugiraho, ugenda ukwira hose, abantu bamaze kumenya uburenganzira bwabo, ku buryo butagihungabanywa ngo baceceke, kabone n’iyo bwaba buhonyowe n’ibikomerezwa, biba byizeye gukingirwa ikibaba n’agatsiko. Muri iri sesengura tugiye kurebera hamwe impamvu zituma Abanyarwanda batagikangishwa gufungirwa ubusa, n’ubwo nta n’umwe wemera ko yakwifungisha ku bushake, ariko bose bahuriza ku mvugo igira iti “wanga gusitara ukagwira ubusa”, bandi bati “wima amaraso igihugu imbwa zikayanywera ubusa”. Abasesenguzi bemeza ko kuba amategeko adafata abantu kimwe atuma abantu benshi, biganjemo urubyiruko batagitinya gufungwa kuko bavuga ko “urupfu nta wuruhunga”, abandi bati “nta mukuru w’ikuzimu”. Kuba bemeza ko “nta wurusimbuka rwamubonye”, nta kindi kibitera uretse imvugo yo mu gifaransa ivuga ngo “tout le monde est candidat”. Aya mategeko ya Evode Uwizeyimana ahana bamwe abandi bakagororerwa nta handi aganisha u Rwanda uretse kurema ibikange bitagifite icyo bitinya, ni yo mpamvu bafunga abavuze ibitagenda, abandi ntibakangarane, ahubwo bugacya hagaragara abandi nabo bavuga.

Umusesenguzi akaba n’umunyamakuru, Karegeya Jean Baptiste Omar, yabwiye Primo TV ko kuba nta munyarwanda ugitinya gufungwa ari uburyo bwo kukwingira, akabigereranya na kwa kundi iyo umuhungu abwiye umukobwa bakundana ngo nunyanga nzapfa, aba abyishe. Akavuga ko ahubwo umuhungu aba akwiye kubwira umukobwa ko namwanga azabona babiri bamurenzeho. Kuri we ni uburyo bwiza bwo kwikingira. Mu mvugo ye agira ati “ubundi iyo ikintu utacyiteguye kikakubaho, ushobora kuba traumatisé, ariko iyo ubyiteguye, ubuzima bubi ushobora kubugira positif”. Yagize ati “jyewe ubwanjye sintinya gufungwa kuko abafunzwe bose barimo ababaye ba Perezida, ba Minisitiri w’Intebe, ba Depite, Ba Minisitiri, Abasenyeri, ba Jenerali n’ibindi bikomerezwa bafunzwe kandi ntacyo mbarusha”.  Ati “ahubwo mfunzwe nakwiga ikindi kintu gishya nk’urundi rurimi ntasanzwe mvuga nk’ikidage cyangwa nkiga umwuga mushya nk’ububaji, niwo mwanya naba mbonye wo kwitekerezaho”. Uyu rero aravuga ukuri kwambaye ubusa, kandi abantu benshi bamaze gufata umurongo wo kwitegura byose. Karegeya avuga ko adashobora kwifuza gufungwa, ariko ahora yiteguye ibyamubaho byose, kandi agashaka uburyo bwo kubicamo gitwari. Iyi rero niyo mpamvu adatinya gufungwa akigengesera ngo bitamuturukaho.

Ku mbuga nkoranyambaga haherutse gukwirakwizwa aka vidéo k’umushoramari w’umushinwa wari waziritse abakozi be ku giti abakorera iyicarubozo, abashinja ko bamwibye amabuye y’agaciro, ariko yaba Polisi na RIB bose bararuciye bararumira. Abaturage rero bahise bibaza niba umushoramari ari hejuru y’amategeko, bituma abenshi bahitamo kubaho batizeye Leta ya FPR, yagufunga cyangwa ikakwica, ntawe bigiteye ubwoba.

Abandi basesenguzi bavuga ko abaturage bose badashobora kureshya mu bukungu, ariko bagomba kureshya imbere y’amategeko. Abanyarwanda barambiwe kurenzaho. Imvugo igira iti “umurenzaho wera ibijumba” ntikigezweho, kuko ushobora kurengereza ku ifuku, ukabura umurima ukabura n’ibijumba. Byakumarira iki?

Abantu rero basabwa kudacika intege, ariko bakigengesera kugira ngo “badakoma rutenderi”, n’ubwo batabuza “abacurabyaha” kubihimba, kuko niko kazi kabo. Nabo sibo n’iyozabwonko rivanze n’icurikabwenge bakorewe. Gusa birababaje kuba amategeko ateganya kimwe, abambari ba FPR bagakora ikindi nta bisobanuro. Gutandukanya uburyo amategeko ahana abantu bakoze icyaha kimwe bitewe n’uwo ari we ni ikimwaro gikomeye kuri Leta ya Kagame. “Amaherezo y’inzira ni munzu”, igihe kizagera babiryozwe. Mu Rwanda hakwiye gutandukanywa “imanza za politike” n’ “imanza z’abanyapolitike”. Mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda, nta “cyaha cya politike” kibamo. Igikwiye ni ukureka umuco w’ubuhezanguni ahubwo tugashakira hamwe icyatuma Abanyarwanda bihanganirana, bagatahiriza umugozi umwe, bakiyubakira igihugu kizira umwiryane. Iki gihugu ntikizubakwa n’amacakubiri FPR yimakaje, ahubwo kizubakwa n’amaboko ashyize hamwe. Atari ibyo tuzahora muri gatebe gatoki hagati y’ibyiswe amoko.

Uyu munsi kuba hari abantu bakirebera mu ngirwa-moko cyangwa kureba aho abandi baturutse ni ubuhezanguni bubi, budafite icyo bwunguye Abanyarwanda na gito. Igikwiye ni ukureba ibitekerezo byubaka, bigahabwa agaciro, ibitubaka bikamaganirwa kure. Nguwo umuti ukwiye kuvugutirwa u Rwanda hakiri kare. Abumva ko bari hejuru y’amategeko babitewe no guhora bahakishwa abandi bakwiye kubicikaho. Bamwe birirwa bakanga abantu ngo bigererayo, bakaza bakangisha abandi ko hejuru bavuze, nta mwanya bagikwiye kugira mu Rwanda. Urucantege nirurorere, habeho imikorere n’imikoranire ifututse idasenya igihugu. Muri politiki bagira imvugo mbi ivuga ko “nta mwanzi uhoraho, nta n’umukunzi w’iteka ryose”. Ariko se kuki twabaho dushakisha abanzi, aho kubaka ubumwe bw’abanyarwanda? Ese igihe si iki ngo Abanyarwanda bose binjire mu “Mpinduramatwara Gacanzigo”? Kuki twahora mu miryane tuzi neza ibyo yadushoyemo? Mu kwanzura rero twavuga ko kuba Abanyarwanda batagikangishwa gufungirwa ubusa biterwa n’akarengane gakabije FPR yashyize imbere, kuba hari amategeko yanditse neza ntakurikizwe kimwe kuri bose, cyangwa hagakurikizwa amabwiriza bakayarutisha amategeko kandi bitabaho, kuba hari ibikomerezwa byumva biri hejuru y’ayo mategeko, abahezanguni mu byiciro binyuraye n’abumva baramaze kwiheba nta cyizere bagifite.

Abanyarwanda twese dukwiye guhaguruka tugaharanira uburenganzira bwacu. Hari abazapfa yego, ariko abandi bazakomeza kandi bazabaho mu gihugu cyiza by’iteka ryose, igihugu kizira intambara umunyarwanda arwana n’undi. Nta kindi rero dushigaje uretse kwitabira “Impinduramatwara Gacanzigo”.  Ibyabaye mu Rwanda ntibikwiye kuduhererana, dukwiye gutera indi ntambwe igana aheza kurushaho, amaherezo bizakunda. Aho bipfira harazwi ni ku ngoma ya Kagame n’abambari be bimakaje ivangura rishingiye ku ngirwa-moko, ku ndimi cyangwa ku hantu abantu baturutse nyuma y’1994. “Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka”.

Remezo Rodriguez