IMPAMVU ISHYIRAHAMWE IBUKA RIGOMBA KWISOBANURA IMBERE Y’INKIKO Z’UBUBILIGI





Yanditswe na Nema Ange

Ishyirahamwe ridaharanira inyungu ASBL Ibuka ryo mu Bubiligi rigomba kwitaba Urukiko, ku wa 9 Ukuboza 2021, ku mpamvu yo kutubahiriza amategeko agenga amasosiyete, kuterekana ibaruramari ngarukamwaka, kuva muri 2018, ndetse bikaba bishobora no gutuma hatangizwa inzira zo kurisesa.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Le Soir cyandikirwa mu Bubiligi, cyo ku wa 30/11/2021, avuga ko ku itariki ya 9 uku kwezi, ASBL Ibuka, yashyiriweho kwibuka Jenoside yo mu Rwanda no kurwanya kuyihakana, izitaba Urukiko ruburanisha ibigo (Tribunal de l’entreprise), rwahoze rwitwa Urukiko rw’ubucuruzi (Tribunal de commerce), kugira ngo yisobanure ku byo ishinjwa, nibiyihama hatangire inzira zo guseswa.

Kuva muri Nyakanga 2021, ASBL Ibuka yatakaje inkunga yose yagenerwaga n’Urugaga rw’Abawalo i Buruseli (Fédération Wallonie-Bruxelles), kandi ntigifatwa n’ikigo cyo kuganwa kugeza mu 2024. Ibuka ntiyishyura ubukode bw’aho ifite icyicaro gikuru ndetse no ku mpamvu nyinshi, zirimo na Covid, ntiyabashije guhuza abanyamuryango bayo mu nama y’inteko rusange (assemblée générale). Inama y’inteko rusange nshya yagombaga guterana mu kwezi kwa 12 uyu mwaka kugira ngo hatorwe abayobozi bayo, ariko bikomwe mu nkokora kuko bamaze guhamagazwa n’Urukiko rushobora no kwanzura ko iri shyirahamwe riseswa.

Niba Urukiko ruburanisha ibigo, rwari rwaremereye mbere iri shyirahamwe kumvwa bwa gatatu, ruhaye agaciro iki cyifuzo, ibaruramari rizerekanwa, by’uruburaburizo, kuva uyu munsi kugeza mu mpera z’uyu mwaka. Ibaruramari rigomba guherekezwa n’impapuro zigaragaza ibyakozwe ku mabanki (relevés bancaires) z’imyaka itatu ishize zitigeze zitangwa na rimwe. Nihaboneka igisubizo giturutse mu bwumvikane bw’impande zombi, ikibazo kizarangirira mu kwihanangirizwa gusa cyangwa mu kurindishwa ubucamanza.

Amakimbirane y’imbere

Birababaje kuba ibi bivugwa kuri Ibuka, yashinzwe muri Kanama 1994, igategura ibikorwa byo kwibuka Jenoside, ikitabira inama zitandukanye n’ibiganiro, igakora ingendo mu Rwanda n’amamurika hirya no hino, yakabaye ikurikiza amategeko, ariko ikaba itangiye guhangana mu nkiko isabirwa guseswa.

Ibuka yakomeje guterwa inkunga ku mafaranga ava muri Fédération Wallonie-Bruxelles igakora na rumwe mu nzego zayo rwitwa “Démocratie ou Barbarie”. Urugendo rwa Ibuka, muri iyi myaka irenga ¼ cy’ikinyejana, ntirwabaye inzira igororotse, rwaranzwe n’amakimbirane y’imbere, kwegura kwa hato na hato ndetse n’ibyashinjwaga president uriho witwa Félicité Lyamukuru, ushinjwa, mu buryo bugenda bufata intera ndende, kuba ikiraro cya Leta ya Kigali, kurenza uko ari umuvugizi w’abarokotse jenoside.

Gushyuha mu mitwe muri iri shyirahamwe byabanje guhishahishwa, ahanini kwatewe n’urupfu rw’umuririmbyi akaba n’umunyamuziki Kizito Mihigo, nyuma yo gukatirwa n’inkiko bikaza kuvugwa ko yiyahuriye mu biro bya Polisi mu Rwanda. Uyu, nawe warokotse jenoside, yari azwi cyane mu gihugu no muri Afurika. Mu kwigisha ubwiyunge, yabashije kwiyegereza ibihumbi by’Abahutu mu Bubiligi. Byongeye kandi, iki kibazo cyashyamiranyije Félicité Lyamukuru n’umwanditsi w’Umubiligi wo muri GRIP (Groupe de Recherche est d’Information sur la Paix), uzwi cyane mu mashyirahamwe, kubera igitabo cy’umunyabwenge w’umunyarwanda witwa Aloys Kabanda. Nawe ubwe nk’umunyamuryango wa Ibuka kuva igishingwa, akaba yarayoboye imurika ryo ku muhanda (exposition itinérante) ryiswe «Iminsi 100 ya Jenoside y’Abatutsi mu 1994» (Les 100 jours du genocide des Tutsis en 1994) ryahuzaga ibishushanyo n’amafoto y’ibihe biteye ubwoba, Kabanda yari yateganyije gusohora muri GRIP uruhererekane rw’ubuhamya mu rwego rw’igitabo gikomatanya cyiswe «Iyo Amateka yanditswe n’Umuhohoro» (Quand l’histoire s’écrit à la machete).

Gutangazwa ku mugaragaro byaburijwemo

Igitabo cyari cyatewe inkunga na Démocratie ou Barbarie cyarasubukuwe, harimo, ubuhamya bw’aba paracommandos b’Ababiligi boherejwe mu Rwanda, barimo ubuhamya bwa Luc Lemaire usobanura uburyo abasirikare b’Ababiligi bahatiwe gusiga ETO (Ecole Technique Officielle) ahari hahungiye amagana y’Abatutsi.

Félicité Lyamukuru akoresheje ububasha bwe ku bice bimwe na bimwe by’igitabo, itangazwa ry’igitabo, cyari cyanamaze gucapwa, ryaburijwemo. Présidente wa Ibuka yahise ashinjwa kugendera ku mabwiriza yahawe na Kigali, nyamara mu gihe iri shyirahamwe ari ASBL igengwa n’amategeko y’Ububiligi ashyigiwe n’abaturage. Ku muhindo wa 2020, Lyamukuru yanze gutumiza inama y’inteko rusange yagombaga gutora président mushya kuko mandat ye y’imyaka ibiri yari yageze ku musozo.

Guhangana gukomeye kwa Madamu Lyamakuru, na we warokotse jenoside, kwazanye amacakubiri muri Ibuka ndetse kwiyongera ku bibazo by’imicungire mibi y’umutungo, byose biganisha ku isenyuka ry’iri shyirahamwe, cyangwa rikongera kuvuka ryitwa ukundi kuntu…

Mu kwanzura iyi nkuru rero twavuga ko, mu by’ukuri, iri shyirahamwe ASBL Ibuka rikorera mu Bubiligi ritigeze na rimwe rikorera mu nyungu z’abanyamuryango, ahubwo ryakoreye mu kwaha kwa FPR iri ku butegetsi mu Rwanda. Iyi niyo itanga amabwiriza akurikizwa, ugasanga iyi Ibuka ibaye nk’umuzindaro wa Kagame mu Burayi no ku isi yose. Ese niba bananiwe kumvikane ku mafaranga y’Aba Wallons barya, kuki hatatekerezwa gusesa uyu muvugizi wa Leta ya Kigali, maze hagashyirwaho irindi rishyirahamwe ritavugangura inzirakarengane, ahubwo rihuza Abanyarwanda bose akaba ari ryo riterwa inkunga?

Birababaje kubona Ababiligi babizi neza ko amarorerwa yabaye mu Rwanda yagiye ahitana Abanyarwanda benshi ku mpande zombi, kandi imizi ya kera y’uru rwango yarabibwe n’abakoloni b’Ababiligi, ariko bagakomeza bagafasha igice kimwe cy’Abanyarwanda, kandi bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge?

Birakwiye ko Abanyarwanda bose basubiza amaso inyuma bakareba ibyabatanyije mu mateka, bakabicoca, bagatahiriza umugozi umwe, uwagomye akagororwa, tugafatanya kubaka igihugu kizira amacakubiri, tugahagarika burundu intambara Umunyarwanda arwana n’undi, tukubaka igihugu cyiza uyu munsi n’igihe cyose. Nta kindi rero cyatugeza kuri urwo Rwanda uretse kuyoboka inzira y’ “Impinduramatwara Gacanzigo”. Iyi ni yo yonyine izatugeza ku Rwanda twifuza kurenza kurema udutsiko tw’amacakubiri nk’iyi Ibuka, cyane cyane ko igaragara nk’ikorera Kagame n’agatsiko ke kurenza uko ivugira abarokotse jenoside.

Bigaragara neza ko FPR ari yo yihishe inyuma y’aya macakubiri, kuko itegeze yishimira ko Abanyarwanda bashyira hamwe, kandi iranabizi neza ko umunsi Abanyarwanda bose bashyize hamwe, izaba igeze ku iherezo.

FPR, AMACAKUBIRI WABIBYE ARAHAGIJE, ZINGA AKARAGO UGENDE, NTITUZAGUKUMBURA.

Nema Ange