Inyombya bayirashe mu matama iti “Amagambo ashize ivuga!” Hari hashize iminsi mike Kagame na Nduhungirehe babonye inyundo yo gukubitasha P5 no ya nyundo yayenze nta no gukoma!
Kuva 1994 FPR inkotanyi yafata ubutegetsi umuntu wese uzi ,wabonye amabi yayo cg wakoranye nayo ntaruce ngo arumire ,akorere inda”ventriotiste” kugeza na n’ubu aricwa,agafungwa ndetse agahimbirwa ibyaha yagira amahirwe agahunga.
Iterambere ryo guhimba ibyaha muri FPR Inkotanyi ryagiye risimburana mu buryo buhanitse kuva kwikoreshwa ry’abaturage nyuma 1994 mugusiga icyaha uwo wese babona ko azabateza ikibazo mu mugambi wabo wokoreka igihugu , aho aba Konsiye bagiye bafungisha inzirakarengane kubw’inyungu za FPR, gushinja mu ma Pariki, gushinja ibinyoma muri gacaca ndetse na Arusha;ntibyagarukiye ho kuko Leta yakomeje gushinga inzego zitandukanye z’ubugenzacyaha kugeza aho igireye ku rwego rwa kirimbuzi RIB(Rwanda Investigation Bureau) rufite intwaro yo gushinza abatavuga rumwe na Leta uruhare muri Jenosidi,Iterabwoba ,imitwe ya gisirikare no gucuruza ibiyobyabwenge .
Nyuma yo kwihererana abakozi ba UN muri ya gahunda ya FPR inkotanyi “yamunyangire,kor’ibyonshaka ujye ku ibere” mu kwezi kwa 12/2018 hasohotse raporo ya UN irimo amapaje agera kuri 12 avuga uburyo hari umutwe witwa RNC witerabwoba ukorera muri mu misozi ya Kivu y’amajyepfo , Leta ya Kigali iyisamira hejuru, abacanshuro bayo babikwiza mubinyamakuru byose byo mu Rwanda no mu mahanga, kumbuga nkoranyambaga, bizimanirwa abashyitsi basura u Rwanda ndetse n’abayobozi bakomeye ba Leta babitangaza nk’insinzi k’umugaragaro.UN nk’umuryango ushinjwa na Leta kuba wararebereye muri Jenoside abantu bapafa icyo gihe wahise uhinduka intanga rugero .
“Umwenda mutirano ntumara imbeho koko!Kandi icyinyoma ntikiramba! ikimenyetso mu manza nyinshi z’abatavuga rumwe na Leta kuri ubu bashinjwa kuba muri P5 cyateshejwe agaciro n’inama ngari y’impuguke za Loni zatanze Raporo yanyuma iturutse ku bubusenguzi bw’iyo mu kwa 12/2018 nyuma yaho ibihugu, Imiryango, amashyaka byarebwagwa niyo Raporo byisobanuriye. Iyi nkuru ikaba yabaye inshamugongo kuri Leta ya FPR inkotanyi iyobowe na Paul Kagame, ndetse ikaba itanatangajwe i Kigali.
Igihamya ndetse n’ikimenyetso nta kuka muri iyo raporo imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RD Congo yafatiwe ibihano nko kutagurishwa ho intwaro n’amasasu, ariko P5 nta ho ivugwamo nta hamwe !
Twabibutsako iyi raporo yabaye imvano yo gutora itegeko rihana ibyaha by’iterabwoba mu nteko nshinga mategeko y’u Rwanda ,ikaba inifashishwa nka kimwe mu bimenyetso bikomeye mu kuburanisha imanza zabatari bake harimo Abayoboke ba FDI inkingi, aba RNC, abashinjwa gukorana n’umunyamakuru Phocas Ndayizera n’abandi.
Uwavugako ari nkuru mbi kuri Leta y’u Rwanda ntiyaba yibeshye kuko imitwe ibogamiye kuri Kigali niyo yafatiwe ibihano irimo M23 ya Sultan Makenga na Mai-mai NDC-(National Defense du Congo Rénove) ya Gen Guidon.
Umuhanzi umwe niwe waririmbye ngo “ibyo ubona nibike biracyaza”Leta kagame ayoboye ntacyo irabona izi mpuguke zitaricara ngo zisesengure Mapping report!!!
Ufite ikibazo cyangwa igitekerezo watwandikira kuri email yacu: abaryankuna.info@gmail.com. Ushobora kandi no kudukurikira kuri Facebook: RANP-Abaryankuna, kuri Tweeter ni @abaryankuna naho kuri You Tube ni : Ku mugaragaro info.
Christian Byamukama
Ijisho ry’Abaryankuna.