IMPUNZI ZO MURI MALAWI : IKIHISHE INYUMA Y’URUPFU RWA NZAYIRE FRANCIS

Inkuru yateguwe n’Ubwanditsi bw’Ijisho ry’Abanyankuna

ABARYANKUNA BARABURIRA IMPUNZI ZO MURI SADC : MALAWI, ZAMBIA, MOZAMBIQUE, ZIMBABWE ABICANYI BA KAGAME BONGEREYE IBIRINDIRO.

Urugaga rugamije guharanira Igihango cy’Igihugu RANP Abaryankuna rurahamagarira impunzi zose z’Abanyarwanda zituye muri Afrika y’Amajyepfo kuryamira amajanja kuko abicanyi ba Kagame baaguye ibirindiro muri ako Karere.

Amakuru akomeje gucicikana mu gihugu cya Malawi ni ay’iyicwa rya Bwana Nzayire Francis wari utuye muri icyo gihugu. Bwana Nzayire yishwe urupfu rw’agashinyaguro atewe inkota n’abahotozi ba Kigali mu gicuku cyo ku itariki ya 28 gishyira uwa 29 Werurwe 2020. Nk’uko ijisho ry’Abaryankuna muri icyo gihugu ribitugezaho, Bwana Nzayire ngo akaba azize ko yanze kwifatanya n’agatsiko k’abicanyi kihishe muri Diaspora y’u Rwanda aho mu gihugu cya Malawi.

Amakuru dufite yemeza ko wa mwicanyi ruharwa wayogoje ibintu i Kampala akaza gufungwa ndetse nyuma akirukanwa muri Uganda, Rene Rutagungira ubu yasesekaye muri ako gace ka Afrika y’Amajyepfo. Akaba ahasanze undi mwicanyi wabigize umwuga Sadi Karegeya. Aba bombi bakaba bakekwa kugira uruhare mu rupfu rwa Nyakwigendera Nzayire Francis bafatanyije n’undi wa gatatu ari we Giramata.

Rene Rutagungira, igihugu yaba yarageze i Lusaka muri Zambiya.

Nyuma y’ijambo rutwitsi rya General James Kabarebe aho yacitswe akavuga ku mugaragaro imigambi mibisha FPR ifitiye impunzi cyane cyane iziri muri Afrika y’Amajyepfo, ubu iyo migambi n’ubwo yari isanzwe ihari, ubu yashyizwemo imbaraga zidasanzwe kubera ubwoba FPR ifite ko iminsi yayo iri kubarirwa ku ntoki.

Sadi Karegeya.

Aha tukaba twaburira Abanyarwanda ko muri iyo migambi yo gucengera impunzi, aribyo Kabarebe mu ijambo rutwitsi rye yise « kumobilayizinga » biva ku nshinga « to mobilize » bivuga gutegura ingabo no kwagura ibirindiro, FPR ikoresha amayeri menshi. Muri ayo mayeri twavuga ko ay’ibanze ari ugushukisha impunzi amafaranga, gutera impunzi zibananiye ubwoba, no gucengera banyuze kuri umwe mu bashakanye.

Giramata

Amakuru istinda ry’Abaryankuna bagitohoza ni uko umufasha wa Bwana Francis Ndayizire yaba afite akaboko mugufatanya na DMI mu kwica umugabo we. Amakuru tutarabonera gihamya ava muri Malawi akaba yemeza ko abo bicanyi baba barinjiriye urugo rwa Bwana Francis Nzayire banyuze ku mufasha we ariko bamwizeza ko batazamwica bikarangira bamwishe. Bikaba byarahahamuye uwo mufasha kuri ubu nawe uri mu kaga. Istinda ry’Abaryankuna rikaba rigitohoza ayo makuru, nirigira icyo rimenya rizakibagezaho.

Ariko umugore we Chantal Nzayizire yabwiye Ikondera Libre ko ababivuga ari ukumushinyagurira yagize ati : “Hari n’ukuntu aba bantu bagira amayobera, hano nambaye ibara ko ari njye wiyiciye umugabo, ariko umugabo wanjye yari mukuru namukundaga, yankundanga nta nuwo nabona umeze nkawe”.

Tukaba tuboneyeho gutabariza umuryango usigaye wa Francis Nzayire, nk’umwana we mukuru yabyaranye n’umugore we wa mbere, akaba ari we wiboneye abo bicanyi bishe se. Ubu aho yihishe nawe akaba ashobora kwicwa. Gusa aya makuru turacyayabakurikiranira.

Andi mayeri abicanyi ba FPR bari gukoresha muri iki gihe, ni ukwiyoberanya. Maze bakaza batuka ubutegetsi bwa FPR kugira ngo bamenye neza ababurwanya. Ndetse bagasaba zimwe mu mpunzi kugenda zibemerera mu butasi, kugenda zivuga nabi Kagame kugira ngo izindi mpunzi zizizere bityo abo bicanyi bagere ku mugambi mubisha wabo mu buryo bworoshye.

Mu minsi iza Urugaga Nyarwarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu RANP Abaryankuna rukazabagezaho uburyo bwo kwirinda, kwamagana, no kwikingira imigambi mibisha y’abo bicanyi FPR yohereza mu bihugu byo hanze.

Tusabye impunzi kudaheranwa n’ubwoba, ahubwo zikamenya uburyo bwo kubungabunga umutekano, kuzibira amayira abo bicanyi, no kubarwanya mwivuye inyuma.

Ubwanditsi