Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu RANP-Abaryankuna ruramukije Abaryankuna, Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu mujyi wa Kigali, rukabibutsa ko:
- FPR-Inkotanyi yabeshye Abanyarwanda, imigabo n’imigambi yaberetse igihe yarwanaga byabaye ya mareshyamugeni atamutunga, maze ifata u Rwanda bunyago Abanyarwanda ibagira abaja n’abagaragu bayo ndetse yibohoreza ubutaka bw’u Rwanda, abarutuye n’imitungo yabo ibigira umutungo wayo;
- Abagerageje kuyereka ko ibyo ikora bidakwiriye barishwe abandi barafungwa n’abahunze barahungetwa aho bahungiye.
- Hashize igihe kitari gito abaryankuna bamuritse Impinduramatwara Gacanzigo nk’umuti rukumbi w’ikibazo cya Gatebe gatoki y’ubwicanyi buhora hagati y’abavandimwe n’ubuhungiro abanyarwanda bahungiramo.
- Muri iyo myaka yose FPR yishe Abaryankuna benshi, abana beza b’u Rwanda bazi ubwenge no gukunda igihugu, intiti n’abanyabugeni.
Kuba FPR yarishe Abaryankuna b’umushumi abandi ikabafunga, abandi ikabarigitisha ikabashyira aho batabasha kuvuga no gukora, ntibyabujije urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu kwiyubaka rukaba rubazaniye ubutumwa bukurikira:
- Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu rurahari, mu Rwanda no mu mahanga, rukunda u Rwanda n’Abanyarwanda kandi ntirushobora kuryama ngo rusinzire igihe igihugu kikiri ku gacuri, ruracyatsimbaraye ku mpinduramatwara Gacanzigo, kandi uko FPR yongera ubunyamaswa ni ko Urugaga rwongera ubwenge, ubushishozi n’ubunararibonye kandi rukongera abayoboke.
- AbanyaKigali bose barasabwa gushyigikira ibikorwa by’Abaryankuna n’ibindi byose birwanya akarengane bikorwa n’Abanyarwanda mu burenganzira bwabo nk’ibyo tumaze iminsi tubona;
- Abanyakigali mwe mutuye mu mujyi muturanye n’ubutegetsi ni mwe mushobora kubwiyama mukoresheje uburyo bwinshi iterambere ryabahaye, mwibuke ko mufite inshingano nyinshi mu kubohora igihugu.
- Inkubiri y’ibikorwa by’akarengane bikorerwa Abanyarwanda nko gufungwa, gushimuta, kwamburwa amasambu n’imitungo, gukozwa isoni, kwicishwa inzara, gukoreshwa uburetwa budafite akamaro n’ibindi, mugomba kwumva ko ari iterabwoba ryerekeza ku matora ya 2024, kugira ngo amatora azasange ntawe ushobora kuvuga no kunyeganyega, ndetse n’abashobora kwiyamamaza bose bazabe bafunzwe cyangwa barambuwe ubwo burenganzira.
- Abanyakigali bagomba kwicungira umutekano, batabarizanya igihe umwe muri bo agiriwe nabi nabi, bakegera Abaryankuna, Impinduramatwara Gacanzigo bagafatanya mu bikorwa mu bikorwa bikoma mu nkokora gahunda zose ziteranya bene Kanyarwanda.
- Muri iki gihe gikomeye cy’icyunamo, igihe cyo kwibuka abacu bishwe bunyamaswa mu mahano yagwiriye u Rwanda muri Mata 1994 no kwakira inama ya CHOGM izabera i Kigali mu kwezi gutaha kwa Kamena 2022, Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’igihugu RANP-Abaryankuna rurashimangira ko:
- Amahano yagwiriye u Rwanda muri 1994 areba Abanyarwanda bose kandi buri wese afite uburenganzira bwo kwibuka abe igihe ashakiye no mu bushobozi bwe ntawe uhutajwe.
- FPR igomba guhagarika akarengane ikorera Abanyarwanda bose, harimo n’abacikacumu ba 1994, Abanyarwanda bashimutwa bagafungirwa ubusa, bagasenyerwa bakamburwa utwabo, bakicwa hato na hato n’ibindi bibi bidakwiriye ikiremwa muntu..
- Inzego zose zigomba kurekeraho kurenganya rubanda zikoreshwa mu bikorwa byoreka imbaga bo gukuburira umujyi ba gashakabuhake baza mu nama bakerekwa umujyi ubengerana batazi amaraso yamenywe n’abaturage bangajwe.
- Abanyakigali bagomba kwitegura CHOGM mu buryo butanga amakuru, bwamagana akarengane, bukubitira ikinyoma ahakubuye, kandi buha umunyarwanda uburenganzira bwe n’agaciro ke nk’umuntu.
- Ntidukeneye igisirikare n’igipolisi kirasa abaturage aho kubarinda, ntidukene ubutabera burenganya rubanda.
- Abaturage b’umujyi wa Kigali basabwe kunga ubumwe no gutabarana. Mu burenganzira bwabo bwa muntu, bagomba ntibakwiye kurebera uwo ari we wese uhohoterwa ni uwo ariwe wese.
- Turasabwa twese hamwe kutazibagirwa abanyarwanda basesenguye ikibazo bakanatanga igitekerezo ku muti aribo Niyomugabo Nyamihirwa, Ntamuhanga Cassien na Kizito Mihigo.
Mugire Imana y’I Rwanda ibarinde inzika n’inzigo.
Ubuyobozi bw’Urugaga.