IMVUGO SI YO NGIRO : NTA TERAMBERE FPR YAZANIYE ABANYARWANDA USIBYE UMWIRYANE

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Kugira ngo umenye neza niba hari iterambere FPR yazaniye Abanyarwanda, birasaba gusubira mu mateka maze Abanyarwanda tukabashyira mu byiciro bibiri : Abavutse mbere ya 1980 n’abavutse nyuma yaho. Aba mbere baraba bibutswa ibyo bazi, bibuka cyangwa birengagiza n’aho aba kabiri ni akanya ko kwiga no gusesengura amateka y’ejo hashize. Ibi biradufasha kwibaza ikibazo kigira kiti : « Ni irihe terambere FPR- Inkotanyi yazaniye Abanyarwanda ? » Iki ni ikibazo buri munyarwanda akwiye guhora yibaza aho guhezwa mu icuraburindi ngo « u Rwanda ni Singapour y’Afurika » kandi ari ikinyoma cyambaye ubusa. Ntabwo rero tugamije kugereranya ubutegetsi bwabayeho n’uburiho ariko turashaka kwerekana ko « imvugo atari yo ngiro », mu gihe cy’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi n’agatsiko yashyize ku ibere iragatonesha.

Abahanga mu miyoborere y’ibihugu bemeza ko kugira ngo usuzume iterambere ry’igihugu ureba ibintu byinshi cyane. Ntibihagije kureba GDP kuko icyo gihe uba ufashe ko Paul Kagame anganya umutungo na Kazamarande w’i Nyamasheke, kandi si byo. Ntabwo bihagije kureba Espérance de vie kuko abari muri pension batagira RAMA. Nta n’ubwo bihagije kureba imiturirwa iri muri Kigali kuko ari iy’agatsiko k’abantu bake, kandi imyinshi nta kiyikorerwamo. Ahubwo twe tugiye kureba ibipimo bitandatu (6) by’ingenzi byatanga ishusho ya nyayo yo kureba niba hari iterambere FPR-Inkotanyi yazaniye Abanyarwanda :

  • Igipimo cya mbere : UBUREZI : Iki gipimo ni inkingi ikomeye mu iterambere ry’igihugu. Nelson Mandela yaravuze ngo « nushaka kwica igihugu uzice uburezi. Uzabona abarwayi bapfira mu maboko y’abaganga, amazu asenyuka abubatsi bagihari, abantu barenganywa abize amategeko bahari… ». Uburezi nibwo burema abayobozi b’igihugu n’abandi bakozi bafite ubumenyi bwo kugiteza imbere. Nibwo butuma hazabaho igihugu kiryoshye. Ibintu byose biva mu burezi. Niba FPR idaha agaciro uburezi kandi ari yo soko y’ubumenyi ku isi yose, wavuga ko yazanye irihe terambere ? Kuba FPR itarahaye agaciro uburezi ni uko ifite ikibazo mu bwonko bw’abayitekerereza. Iyo uburezi bumeze neza, abantu baravumbura, abaganga bagakora imiti, n’ibindi n’ibindi. Uburezi bwarapfapfanye, guhera igihe bahinduraga ururimi rwigishwamwo (teaching/learning language). Kugereranya uburezi mu Rwanda rwa mbere ya 1994 n’uburezi mu Rwanda rwa Kagame ni nko kugereranya ikirayi kizima n’ikirayi kiboze kubera « Erwinia chrysanthemi ». Ntibigereranyika habe na gato ! Ubu se wasobanura gute ukuntu nyuma ya 1994 ababyeyi badashobora kwishyira hamwe ngo bashinge ishuri? Basanze amashuri y’ababyeyi yari mabi? Za APACOPE, APE, APACE, APAER, APEGA, ESPANYA, ESAPAG, ESAPAN, ECOSE, APECAS, ASPEKA, APECAS, APARUDE, APPEC, APEHOT, APAGI, APERWA, APRED, APED, APECUR, APEBU… Iyi “AP” ni impine ya “Association des Parents” naho “E” igarukamo ni “Education”. Ikindi FPR yayakoreye ni iki uretse kwimikamo umwiryane no kuyafunga cyangwa kuyashimuta bya hato na hato kubera indonke ? Ubu Gérard Urayeneza wubatse amashuri angana kuriya i Gitwe, aho ari arasetse ?
  • Igipimo cya 2 : IBIKORWA REMEZO : Iyo witegereje mu myaka 28 ishize usanga nta muhanda mushya FPR yahanze ugaragara. Mu Rwanda hari imihanda minini ine (4), iba mu cyiciro cya mbere cyitwa « Imihanda y’Igihugu » cyangwa « National Road-NR ». NR1 ni Kigali-Butare-Akanyaru, ushamikiyeho Gitarama Kibuye na Gitarama-Gisenyi, NR2 wa Kigali-Byumba-Gatuna, NR3 wa Kigali- Rwamagana-Kagitumba ushamikiyeho Kayonza-Nyakarambi na NR4 wa Kigali-Ruhengeri-Gisenyi ushamikiyeho Ruhengeri-Cyanika. Uretse imbuzakurahira ya Kigali-Bugesera-Nemba na Gitarama-Kibuye yabonye kaburimbo nyuma ya 1994, indi FPR yakwirata ni iyihe ? Ibibuga by’indege byubatswe biri he ko n’icya Bugesera cyananiranye kigahabwa Quatar ? Tuvuge se ko bubatse amashuri n’amavuriro ? Niba za Ministeri n’ibigo bya Leta bigikodesha amazu yo gukoreramo, iri wavuga ko ari iterambere cyangwa ni iteranyuma ? Ariko tukajya aho ngo u Rwanda ni Singapour y’Afurika !!!! FPR yasetsa, yasetsa !!!
  • Igipimo cya 3 : ISUKU N’ISUKURA : Iki gipimo kijyana no kugeza amazi meza ku baturage. Niba WASAC icuruza amazi angana na 30% ntibituruka ko imiyoboro n’ibigega by’amazi byubatswe mbere ya 1994 ntibyasenyutse bareba ? Inkeragutabara zahawe isoko ryo kubisana ntiziririye amafaranga bikazinanira bikaryozwa abayobozi ba WASAC bahora birukanwa, abandi bafungwa umusubizo ?
  • Igipimo cya 4 : UBUKUNGU : Ibihingwa ngengabukungu birimo Kawa n’ibireti byakuweho. Ubu ushobora gushaka igiti cya kawa ukamara umunsi wose utarakibona. Ibihingwa ngandurarugo byazamura ubukungu bw’abaturage byararimbuwe, bahatirwa guhinga igihingwa kimwe nacyo kidafashije. Ubugesera, Kibungo n’Umutara byari ikigega k’igihugu, ubutayu burahagerereye. Byumba, Ruhengeri na Gisenyi byatungaga Abanyarwanda ku birayi, amasaka n’ibishyimbo ntibikiharangwa. Ibirayi bihasigaye byeguriwe abambari ba FPR bitwaje amakoperative ya baringa, abana bishwe na bwaki. Mu 1990, idolari ry’Amerika ryavunjaga 70 FRW none muri 2022 rirarenga 1,200FRW. Amadeni y’amahanga ari hejuru ya 80%. Ubushomeri buraca ibintu. Baangiza ngo ubukungu bwazamutseho 10.9% muri 2021 buvuye kuri 3.4% munsi ya zeru (-3.4%) muri 2020.
  • Igipimo cya 5 : UBUMWE BW’ABANYARWANDA : Abanyarwanda bari babanye neza, mu byiswe amoko ariko umwuka uravuka baba baratemanye. Umuriro FPR yacanye irawenyegeza, kugeza ubwo abana bikundaniye badashobora kubana kubera amoko yaritse mu mitwe y’ababyeyi. Barangiza ngo nta moko ari mu ndangamuntu ? Babwirwa n’iki ubwoko se iyo bagiye gutoranya abarinda perezida ? Ntabwo wavuga ko mbere ya FPR ibintu byari byiza 100%, hariho iringaniza ry’amoko n’uturere bibuza benshi amahirwe, ariko ugereranyije ibihe bya mbere ya 1994 na nyuma wasanga NTA NTERAHAMWE, NTA NKOTANY I, ndetse hari abashyira ku munzani bagasanga INKOTANY I zimaze gukuba 2 amabi INTERAHAMWE zakoze. Barangiza ngo nyuma y’imyaka 27 bashyizeho MINUBUMWE ?
  • Igipimo cya 6 : AMAHORO : Iyo ugereranyije amahoro yari mu Rwanda mbere y’uko FPR igera mu Rwanda na nyuma y’uko ihagera, usanga bitandukanye cyane. FPR irarenga ikajya gushakira amahoro za Sudan, Centrafrique, Mozambique n’ahandi kandi iwarwo nta yahari. Ku butegetsi bwa FPR, uvuga ukuri bakakwica, wanenga ibitagenda bakagufunga ubuziraherezo, wakwanga kubaha imitungo wavunikiye bakagusenyera ukangara cyangwa ukahasiga ubuzima, amahoro ari he ? Niyomugabo Nyamihirwa avuze ukuri baramwishe, Kizito Mihigo avuze ukuri baramunize, Idamange, Karasira, Rashid, Cyuma, Theoneste, Dr Kayumba Christopher….bavuze ukuri babataye muri gereza. Abacuruzi banazifashije nka Rwigara, Rwabukamba, Rwisereka…barabishe. Izi nshakiramuruho zavuga ko imiryango y’aba bose n’abandi utarondora zabona amahoro gute ? Ni gute wagira amahoro udakunda ukuri ? Abaturage baranekana hagati yabo, amahoro yava he? Umuturage arahinga umurima we, agatera imbuto yiguriye, agashyiramo ifumbire batamuhaye, akabagara bamureba, imyaka yaba ibura ukwezi kumwe ngo asarure bakayirandura ngo bakunde bamubabaze. Ubwo se amahoro yava he? Umuntu arubaka bamureba, agasakara inzu ye akayitaha yamara kumenyera bakayisenya ngo yabimye ruswa, kandi yarayubatse bamureba, bakamushinja ko yayubatse ahadakwiye kandi rimwe na rimwe aribo bamuhaye ibyangombwa. Uwo se yagira amahoro ate? Gusa Abanyarwanda baravuze ngo “nta wutanga icyo adafite”, namwe nta kindi mwatanga uretse umwiryane n’ubwicanyi bw’inzirakarengane mudahwema gutikiza mwitwaje ngo mwararurwaniye! Mwarurwaniye se mu nyungu zande???

Biraboneka ko kuri FPR-Inkotanyi imvugo atari yo ngiro. Nta terambere na rito yazaniye Abanyarwanda ahubwo icyo ikora ni ukwiyitirira ibyakozwe n’abandi. Iterambere ryonyine Inkotanyi zazaniye Abanyarwanda ni:

  • (1) Ubwicanyi butaba mu bindi bihugu;
  • (2) Gereza zuzuyemo inzirakarengane ku bucucike bwa 124%;
  • (3) Kwangiza uburezi nkana, nk’uko bavuga ngo “urujya kwica imbwa ruyiziba amatwi”;
  • (4) Guheza abantu mu bukene bukabije;
  • (5) Gusenya ibikorwa remezo by’abaturage;
  • (6) Kubiba amacakubiri;
  • (7) Guhembera umwiryane mu bana b’u Rwanda;
  • (8) Ubusahuzi no kwigwizaho imitungo; (9) Kuyobya uburari bahindagura inyito z’uduce, kugira ngo nibavuga ngo Inkotanyi zishe abantu muri Komini Giti, Komini Mushubati, Komini Nyakabanda, Komini Kibirira, Komini Mabanza, Segiteri Gitovu, i Gakurazo, n’ahandi umwana wavutse nyuma ya 1990 ahashake ku ikarita y’u Rwanda ahabure. Ubu aho zishe abantu hose hahinduriwe inyito, ku buryo hazageraho hagahinduka umugani; (10) Kumenesha, kwangaza no guheza ishyanga abana b’u Rwanda. Ngiryo Iterambere FPR Inkotanyi yazaniye Abanyarwanda.

Hakwiye kandi gushyirwaho inzibutso (monuments) z’abayobozi b’igihugu bubatse uru Rwanda, aho kugira ngo FPR ikomeze kubyiyitirira. Kuki FPR yumva ko yahereye ku busa, mu gihe nta kigaragara yakoze? Birakwiye ko abagize uruhare mu kubaka iki gihugu bose bibukwa aho kubyitira Kagame w’umwicanyi gusa.

Ahirwe Karoli