Ibihe turimo kandi duhoramo byo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’andi mahano yaba ayayibanjirije n’ayayikurikiye, ntibagatume twirengagiza ukuri ngo dukomeze kwibera mu mwijima nk’aho tutigeze kumenya umucyo na mba! Usibye kwiyobagiza, kubura ubupfura n’ubumuntu no kutagira isoni ntawe uyobewe ko jenoside yakorewe Abatutsi muw’1994 yabimburiwe n’ihanturwa ry’indege y’uwari umukuru w’igihugu wariho icyo gihe, HABYARIMANA Yuvenali.
Ntabwo abanyarwanda ari abanyamahanga ngo ibyo babyemezwe n’amaperereza y’impuguke izo arizo zose. Nta nubwo ari injiji ngo bayoberwe ibibera iwabo,kuko nibo baciye umugani bati “Ntawe uyoberwa umwibye, ahubwo ayoberwa aho amuhishe!”
Kagame indege iramuhama, usibye n’ubucamanza bw’Ubufaransa ngo bwabuze ibimenyetso bihagije, n’ubundi bucamanza bw’isi yose nibushaka buzanamugire umwere kuri icyo cyaha,icy’ingenzi ni uko nyir’ubwite (Kagame) azi ko ari we wabikoze, n’ababikorewe ( Abanyarwanda) bakaba bazi ko ari we. Mu gihe gikwiye abandi bose bazaseba kandi bigaye kuba barakoze ikosa rikomeye ryo kujya inyuma y’ikinyoma kigaragara kuruta ibindi byose!
Kagame yatanga amategeko yo guhanura indege azi cyangwa atazi ko jenoside iribuhite ikurikiraho,ibyo ntibikuraho ko ihanurwa ry’iyo ndege ari byo byabaye imbarutso ya jenocide yakorewe abatutsi muw’ 1994.
- Kuba hariho ibimenyetso n’imyiteguro (nk’inyigisho n’indirimbo byashishikarizaga abantu kwica Abatutsi; nko gukora urutonde rw’abatutsi batagomba kurokoka; nko kugutoza no gutegura urubyiruko rw’interahamwe…) byose byerekanaga ko jenoside cyangwa ubwicanyi bworeka imbaga byagombaga kubaho bwanga bikunda, nabyo ntibivanaho ko uwahanuye indege ariwe watangije jenoside yakorewe Abatutsi muw’1994.
- Ntushobora kwibuka itariki y’itangira ry’intambara ya mbere y’isi yose yo kuya 28 Kamena 1914 wirengagije iyicwa ry’igikomanga cya Otirishiya (Autriche) François Ferdinand, nkuko utakwibuka jenoside yakorewe Abatutsi muw’1994 wirengagije ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryabaye kuya 06 Mata 1994.
Murwego rwo kwikingira ikibaba abacurabucakura (ntawavuga “abacurabwenge”) ba FPR bifatiye abantu babemeza ko n’ubwicanyi bwose bwagiye bwibasiye Abatutsi kuva muw’1959 nabwo bwafatwa nka jenoside, usibye ko atari nabyo, twe twibuka jenoside yakorewe Abatutsi ari nayo yemejwe n’umuryango w’Abibumbye, yabaye muw’ 1994. Iyo rero nanjye niyo mvuga muri iyi nyandiko. Uwayitangije cyangwa uwakomye imbarutso ni uwahanuye cyangwa uwatanze amategeko yo guhanura indege. Uwo ni nde? Ni Paul Kagame. Si ishyano kuba ari we uhora uyobora imihango yo kwibuka abahitanywe n’iyo jenoside?
Kugira ngo ukuri kube ukuri ntibigombera ibimenyetso, ahubwo ukuri guhora ari ukuri. Abashaka ibimenyetso baba bashaka kuvuguruza ukuri guhari !
Imwe mu mpamvu zikomeye zituma kwibuka abanyarwanda bari mu mwuka umwe itagerwaho ni ukubona uwatangije jenoside yakorewe Abatutsi muw’1994 ari nawe utangiza imihango yo kwibuka iyo jenoside! Usibye no kuba yarakomye imbarutso igice kimwe cy’abanyarwanda (bamwe mu bahutu) kikirara mu kindi kikararika( Abatutsi), nawe ubwe ashinjwa kuba yaragize uruhare mu bwicanyi bwibasiye Abahutu. Ibyo nabyo kugira ngo abanyarwanda babyemere ntibigombera ibimenyetso! Naho impuguke zo mu mahanga zo zishobora kuza kubishaka zikanabibura!
Nkeka ko imyaka 25 Abanyarwanda bamaze mu bujiji ihagije. Birengagije ukuri nkana ngo bategereje ukuri kuzemezwa n’inkiko ngo ko zizerekana uwahanuye indege,bityo ngo nyirabayaza wa jenoside akamenyekana, agashyirwa ahagaragara n’ubwo muby’ukuri bamuzi kandi bari basanzwe bamuzi! Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), rusoza imirimo yarwo rutamugaragaje! Bati ubutabera bw’Ubufansa bwo buzamugaragaza. Ejobundi aha buti ” twe nta bimenyetso bihagije tubona byatuma urubanza rubaho!” Ikirego buragishyingura! U Rwanda rwa FPR rukoresha ibirori! Ese ubundi ibyo byishimo ni iby’iki niba ntacyo bakoze? ( Kwikeka ko ntibikeka kuko nabo babizi neza ko aribo!)
Kwibuka by’ukuri bizaba nyuma yo guca inzigo mu banyarwanda,abagize uruhare mu bwicanyi bw’ubwoko bwose na jenoside irimo, bamaze gukubitwa icyuhagiro. Naho gutangiza jenoside ukajya unatangiza imihango yo kuyibuka uko umwaka utashye, nta gupfobya kuruta ibyo,nta gukina Ku mubyimba kubiruta!
Cassien NTAMUHANGA