Taliki ya 11 Gicurasi 1994-Taliki ya 11 Gicurasi 2019, Kuri iyi taliki Umuryango w’Abibumbye washatse gutabara u Rwanda Kagame abitera utwatsi…abapfushije ababo nyuma y’iyi taliki bose bakagombye kubibara kuri Kagame! Ntituzatuza tutaryoje Kagame icyo gikorwa cya bunyamaswa!
Umunsi nk’uyu mu 1994, mu Rwanda ibyiza byari byaratubye ibibi biratubuka . Interahamwe na ba tekinisiye ba FPR bica inzirakarengane z’abanyarwanda,ababanye basubiranamo ari nako Ingabo za FPR inkotanyi zihatana niza Habyarimana ngo Kagame yicare ku ntebe ace umurongo ntarengwa utukura.
Icyo twakwibutsa abanyarwanda nuko akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku Isi kasabye Umunyamabanga Mukuru wa ONU Boutros Boutros-Ghali, ko ingabo 5,500 za UNAMIR zakoherezwa mu Rwanda, intumwa za ONU zibikojeje Kagame wari umugaba mukuru w’Ingabo w’Inyeshyamba za APR icyo gihe aratsemba mu magambo ye nkuko bigaragara muri video yafashwe kuwa 12 Gicurasi muri 1994 agira ati” kohereza ingabo ntacyo byamara kubera ko Jenoside isa nkiyarangiye…” Nyamara hari hashize ukwezi Jenoside n’ubundi bwicanyi bifashe indi ntera mu gihugu cyacu.
Nkuko twese tubizi, Jenoside yarangiye muri Nyakanga 1994. Mwibaze namwe umubare w’abantu izi ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zari gushobora gutabara uhereye muri Gicurasi, Kamena, na Nyakanga 1994 iyo Kagame adatsemba akazangira gutabara!
Iki ni kimwe mu bimenyetso by’uko Kagame atigeze arazwa ishinga n’ubuzima bwa bicwaga ahubwo ko byamubereye inzira yo kwicara ku ntebe yaranyotewe kugeza nubu akaba arahira akirenga imbere y’abanyarwanda ati”uzashaka kunsimbura k’ubutegetsi umuriro uzamutwita”.
Kagame, urarushwa n’ubusa,amaraso wamennye n’ayo watumye ameneka ntuzabikira! Nubona urangije iyi manda, uzamenye ko,…
BYAMUKAMA Christian