Yanditswe na Nema Ange
Nyuma y’uko FPR ifata ubutegetsi, mu 1994, yakwirakwije ubwicanyi mu duce twinshi tw’igihugu, bituma bamwe mu baturage bahunga ku bwinshi, bahungira mu bihugu by’abaturanyi, bahageze batangira kwisuganya ngo bagaruke mu Rwanda, ari nabyo byaje kuvamo intambara y’Abacengezi, FPR iyuririraho ikomeza ubwicanyi mu Majyaruguru no mu Burengerazuba bw’igihugu.
Mu ijoro ryo ku wa 18 rishyira uwa 19 Werurwe 1997, Abacengezi bateye ishuri ryisumbuye rya Nyange, batera bagamije kwihorera kuko FPR-Inkotanyi yari yaramaze abantu muri ako gace, ariko bakibwira ko bazica abanyeshuri bamaze kubavangura, Abahutu bakajya ukwabo n’Abatutsi bikaba uko.
Iki gitero cyoherejwe na Gen. Paul Rwarakabije wayoboraga Abacengezi, kiyoborwa kandi gishyirwa mu bikorwa na Maj. Ninja. Aba bombi baje kwakirwa na FPR ndetse bahabwa imirimo itandukanye, ubu Gen. Rwarakabije ari mu kiruhuko cy’izabukuru, Ninja yabaye Colonel akomeza igisirikare muri RDF.
Abanyeshuri bigaga muri iri shuri riherereye mu Karere ka Ngororero, batewe badafite gitabara, ariko baratungurana cyane, kuko banze kwivangura. Abicanyi babuze uko babigenzi babajugunyamo ama grenades, bamwe bahasiga ubuzima, ndetse aba bana bose banze kwivangura biza kubaviramo kugirwa intwari.
Muri rusange hatewe amashuri abiri y’uwa 5 n’uwa 6, maze hicwa abanyeshuri 7, abandi 40 bararokoka ariko bose uko ari 47 bagirwa intwari zo mu cyiciro cy’Imena. Umwe mu barokokeye i Nyange, Sindayiheba Samuel, uvuka mu Murenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi, yari umunyeshuri kuri iryo shuri, mu mwaka wa 6, abyibuka nk’ibyabaye ejo. Yagize ati: «Muri iryo joro, byari ahagana saa mbiri z’umugoroba, twari tugiye muri etude, twitegura iisuzumabumenyi mu isomo rya Psychologie, hanyuma dutangira kumva urusaku rw’amasasu,twumva bisa nk’ibivugira kure, ariko tukabifata nk’ibisanzwe kuko twari tubimenyereye.». Yakomeje agira ati: «Mu ishuri ryacu, twagiye kubona tubona mu ishuri ryacu hinjiye abantu batatu bambaye imyenda y’igisirikare, ugasanga hejuru yambaye igikoti cya gisirikare hasi bambaye ipantalo y’ikoboyi. Bose bari bafite imbunda n’amasasu, umwe atubaza niba tumuzi turahakana».
Sindayiheba akomeza avuga ko abanyeshuri bose barambaraye mu nsi y’intebe, maze abo basirikare babasabye kwitandukanya, Abahutu bakajya ukwabo, n’Abatutsi bakabigenza batyo, maze umunyeshuri umwe witwaga Mujawamahoro Chantal aravuga ngo “nta muhutu uri hano, nta n’umututsi uri hano, twese turi Abanyarwanda”.
Biragaragara neza ko abo bana bari bazi ubwoko bwabo kuko umuto muri bo yari yaravutse mu 1980. Yari yarabonye ingabo za FPR-Inkotanyi zitera, afite imyaka 10, abona Jenoside ikorerwa Abatutsi muri 1994, afite imyaka 14, ndetse abona Abahutu bicwa na FPR-Inkotanyi kuva yakwigarurira ako gace guhera muri Nyakanga 1994. Abana rero berekanya ko barambiwe ubwicanyi bushingiye ku ivangura ry’amoko, maze banga kwitandukanya, baremera Abacengezi babicamo 7 batagira gitabara, abandi barokoka hamana. Ikibabaje cyane ni uko ubutwari bw’aba bana ntacyo bwigishije Abanyarwanda, kuko kugeza n’ubu baracyivangura, na gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yaje igamije kwemeza ko Abahutu bose bakoze ibyaha, bityo bakwiye gupfukama bagasaba Abatutsi imbabazi, ibyari ubumwe n’ubwiyunge bihinduka iturufu.
Imyaka 26 irashize abana b’i Nyange banze kwitandukanya, ariko se se isigiye iki Abanyarwanda? Isize se byibuza Abanyarwanda baramenye ko ari Abanyarwanda bagomba guharanira u Rwanda ruzira intambara umunyarwanda arwana n’undi? Kuba se aba bana bagizwe intwari uko ari 7 nyuma hakaza guofa undi muri 2018, abasigaye 39 bafashwe bate? Ni iki batekereza iyo babonye Col. Ninja wishe bagenzi babo avimviriye mu kimodoka cya gisirikare, gifite ibirahure bitabona? Mu by’ukuri ni ayahe masomo Abanyarwanda bigiye mu butwari bw’aba bana, banze kwitandukanya ngo batange urugero ku bandi? Amaherezo se ni ayahe?
Ibi bibazo kimwe n’ibindi nibyo byatumye twe, nk’Abaryankuna biyemeje gukubitira ikinyoma ahakubuye, duhitamo kubasesengurira ngo turebere hamwe icyo twigiye kuri aba bana n’icyo iyi myaka 26 idusigiye.
Muri rusange, aba bana bishwe urupfu rubi kandi bitwa ngo barinzwe n’abasirikare ba RDF. Abagomba kubatabara bari baturiye ikigo, bari barishwe n’ingabo za Kagame, abandi barameneshejwe, bituma abana bicwa badafite gitabara, na n’ubu bamwe muri bo baracyagendana ibikomere ku mubiri no ku mutima.
Ingaruka, ku rundi ruhande, ntizahereye kuri aba bana kuko mu gitondo cyo ku wa 19 Werurwe 1997, abaturage bagifite ingufu bari muri ako gace barakusanyijwe bafungirwa ku cyahoze ari Komini Kivumu, bamwe bishwe bazira kudatabara, abandi barafungwa bagwa muri gereza, abahonotse ubu baratashye, ariko nta n’umwe wigeze ahirahira ngo asabe ubutabera ku bwicanyi bwose FPR yagiye ikora aho yanyuze hose.
Iyi myaka 26 isize kandi abakoze ubwicanyi mu ishuri ry’i Nyange, Gen. Rwarakabije na Col. Ninja, babayeho neza, mu gihe abo biciye babayeho nabi, kandi bakabaye barengerwa na Leta ya FPR, ariko yerekanye ko itabitayeho, icyo ireba ni inyungu zayo gusa. Ubu uwabahuza na Mujawamahoro Chantal wabaye imbarutso yo kugira ngo abana batitandukanya, akanabizira, nta wuzi icyo bamusobanurira.
Aho kugira ngo FPR yigire ku mateka y’aba bana banze kwitandukanya, ahubwo muri uwo mwaka yatangije imiryango igamije kuvangura no gutandukanya Abanyarwanda, irimo AERG, GAERG, IBUKA, AVEGA- AGAHOZO, TUBAHOZE, TUMUKUNDE, MWANA UKUNDWA, ARCT-RUHUKA n’indi myinshi yashinzwe hakurikijwe ubwoko, iracyakorera mu bwisanzure, ikajije umurego mu kuvangura Abanyarwanda, mu gihe ikigega FARG, na Komisiyo yo kurwanya Jenoside,CNLG, byimuriwe mu mutaka wa MINUBUMWE, none biracyakomeje kuvangura Abanyarwanda, ndetse imbuto zatewe n’iyi miryango zabaye inganzamarumbu.
Abanyarwanda batandukanye bagerageje kwanga amacakubiri no kuyarwanya barimo Abaryankuna b’Umushumi Mutagatifu Kizito Mihigo, Niyomugabo Nyamihirwa Gérard n’abandi bishwe urw’agashinyaguro, Yvonne Idamange Iryamugwiza, Aimable Karasira , Nsabimana Calixte, Herman Nsengimana, n’abandi baraborera muri gereza, mu gihe abatagira ingano baciriwe ishyanga.
Iyi myaka yo kwanga kwitandukanya kw’aba bana yose ishize isize amacakubiri yarafashe intera ndende kugeza ubwo hagiye hagaragara ivangura mu mashuri no mu kazi, byose bitewe na ya miryango yashingiwe ku bwoko igenda yigisha ivangura, kugeza n’uyu munsi nta cyizere cyo guca uyu muco mubi gihari.
Kugeza n’uyu munsi, abihayimana barimo Padiri André Sibomana wari Administrateur apostolique wa Diocèse ya Kabgayi, Padiri Vjeko Curic, wabaga muri Paroisse ya Kivumu, Padiri Isdro wabaga muri Paroisse ya Mugina n’abandi benshi bagerageje gufasha abababaye bose, batitaye ku moko ariko bose FPR yabishe ku manywa y’ihangu, ubu nta n’uwemerewe kubibuka, hejuru y’ineza yose bagiriye Abanyarwanda.
Abatishoboye baracyakomeje kuvangurwa kubera imbuto yabibwe na FARG na CNLG, haba mu mashuri no mu buzima busanzwe kuko bamwe bishyurirwa byose abandi bagahabwa amafaranga y’ingoboka mu gihe bagenzi babo bavanguwe bakirira mu myotsi mu mwaka wa 2023. Ivangura rigaragara kandi mu guhabwa amashuri n’akazi, kuko bamwe baba bafite imiryango ishingiye ku bwoko ibavugira abandi ari ba nyagupfa.
Ubusumbane mu kazi bugaragarira kuri bamwe bize batoneshejwe bakarangiza amashuri yabo ntacyo bazi nka Dr. Muyombo Thomas, umuhanzi uzwi ku izina rya Tom Close warangije kaminuza mu buganga ariko akaba atakwakira umurwayi, ngo amusuzume, amwandikire imiti, amutere urushinge cyangwa amuhe ubundi bufasha bwose, ariko kuri ubu yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinjwe Gufashisha Amaraso (CNTS ), mu gihe nyina yahawe umwanya ukomeye mu Biro bya Perezida Kagame, abandi bari muri za Minisiteri n’ibigo bya Leta bikomeye, uretse guhembwa atagira ingano wibaza icyo bakora kikakuyobera.
Mwene aba bakozi bize batya, bakabona akazi kubera ubwoko uzabasanga muri REB (Rwanda Education Board), bananiwe gushyira mu myanya abarimu, aho usanga umwe bamushyize ahantu hatanu hatandukanye, abandi bishwe n’ubushomeri. Uzabasanga kandi muri RAB (Rwanda Agriculture Board), aho bahora bagura imbuto hanze y’igihugu, ariko zahingwa mu Rwanda ibigori ntibiheke, bigatemerwa inka, bahinga intoryi zikazaba intagarasoryo, ibishyimbo ntibimere, byanamera ntibizeho imisogwe, n’ahandi n’ahandi. Ibi byose rero ni ingaruka zo guhezwa kwa bamwe mu mashuri no kubahoza ku nkeke kandi bari bashoboye, ahubwo hakazamurwa abadashoboye cyangwa bize batabishaka, bazi ko bahagarikiwe n’ingwe, yitwa FPR, bagomba kuvoma ku kibi n’icyiza. Buri gihe rero uhura n’ingaruka zigwa ku muturage wo hasi!
Iyi myaka ishize na none isize hari ibisahiranda bikitwikira Inkiko Gacaca, bigacura imanza zitabayeho kugira ngo byigarurire imitungo y’abatariho urubanza. Bimaze gukabya kuko hari n’abagenda bagaragara ko bahimbiwe imanza kandi igihe kivugwa batari mu Rwanda, ariko inkiko zikabishingiraho zikemeza cyamunara.
Ikindi isize ni impunzi nyinshi zinyanyagiye hirya no hino ku isi, zirimo izahunze umutekano muke kuko zahigwaga n’agatsiko kari ku butegetsi, izindi zikaba zaragiye zimeneshwa kubera imitungo yazo cyangwa bazira ko batinyutse kuvuga ibitagenda, FPR n’agatsiko kayo kadashaka kumva. Imitungo yanyazwe ntigira ingano, imyinshi yabohojwe na Leta indi inyagwa n’abantu ku giti cyabo, iyo ba nyirayo bavuze barafungwa.
Iyi myaka 26 ishize kandi isize Abanyarwanda bakibuzwa uburyo muri gahunda zidashinga kandi zihonyora uburenganzira bwabo nk’ubudehe, umuganda, VUP, Gira inka, n’izindi zigamije guheza Abanyarwanda mu buretwa no mu bukene kugira ngo bazahore bapfukamiye FPR, ikomeje kwikungahaza mu buryo bwose, mu gihe abaturage barimo gupfira ku nzira ku manywa y’ihangu isi yose irebera, abicwa n’inzara si umugani.
Isize kandi Abanyarwanda bakomeje kurenganywa, kuburirwa irengero, gufungirwa no kwicwa bigapfa ubusa, Abanyarwanda batishimye ntibagira uko bangana kuko u Rwanda ruhora mu myanya 5 ya nyuma ku isi mu kugira abaturage bishimye, haracyatekinikwa imibare mu nzego zose, ububanyi n’amahanga bwarahungabanye bikomeye kuko u Rwanda rushora abana barwo mu ntambara badafitemo inyungu, ubu nta kandi kazi kagikorwa uretse kwirirwa hashyingurwa abiciwe mu ntambara ya Congo n’akandi kaga kenshi.
Mu kwanzura rero twavuga ko n’ubwo abana b’i Nyange bari basigiye Abanyarwanda isomo ryiza cyane ryo kwanga kwitandukanya, hashingiwe ku ngirwamoko, urugero rwabo rwari rwabereye Abanyarwanda ikimenyetso cyo kurenga amacakubiri yateye Jenoside yakorewe Abatutsi, bakarenga ubwicanyi FPR yakoreye Abahutu mu gihugu hose, bakiyemeza kubana mu mahoro no gushyira hamwe, nyamara iri somo ryabo ryahise ripfukiranwa na Politiki ya rutwitsi yo kongera gucamo ibice Abanyarwanda, aho yashinze imiryango ishingiye ku Batutsi gusa, bahabwa imfashanyo n’amashuri, hatangwa akazi ku batagashoboye. Ingaruka zikaba zarabaye iteranyuma risesuye no guhora mu gahinda katagira urugero ku Banyarwanda benshi.
Iyi myaka 26 ishize abana b’i Nyange banze kwitandukanya isize FPR igishyize umuturage ku musonga, nyamara ikamubeshya ko ari ku isonga. FPR iracyashyize imbere inyungu z’agatsiko k’abantu bakeya, bagamije guheza Abanyarwanda mu rujijo, mu bukene, mu bujiji no mu macakubiri ashingiye ku ngirwamoko, nyamara Leta ikabeshya ko nta moko ari mu Rwanda. Nib anta moko ari mu Rwanda se kuki se iriya miryango ibaho ?
Ikibazo gisigaye ni ukwibaza ngo ese iyi ngoma y’agahotoro izarangira ryari? Biciye mu zihe nzira? Bibe vuba cyangwa kera Abanyarwanda bazahumuka, izuba ryongere rirasire u Rwanda. Igihe kirageze ngo igihe gishize abana b’i Nyange babaye urumuri rumurikira Abanyarwanda mu kurwanya amacakubiri, kibe gihagije kugira ngo Abanyarwanda bahumuke, bitabire Impinduramatwara Gacanzigo, bicare mu gacaca, bacoce amagambo, uwagomye agororwe, nagororoka afatanye n’abandi kubaka u Rwanda ruzira intambara umunyarwanda arwana n’undi, Abanyarwanda bose biyubakire igihugu gitekanye bazaraga abana babo bagasigara bishimye, igihugu bazabamo ingoma ibihumbi batazi uko amacakubiri n’inzangano bimera.
Nema Ange