INARARIBONYE MU KURYA IMIRETI N’INTORAGURAMAYUGI BASESEKAYE KURI TWITTER

Spread the love




Yanditswe na Nema Ange

Urubuga rwa Twitter rukunze kubaho urubyiruko nyarwanda ruzobereye mu ikoranabuhanga rya IT kugeza aho rusigaye rujwigiriza ama #bots(ni ukuvuga imbuga zikoreshwa na abantu batazwi mu kwibasira, gutuka cyangwa guharabika abatavuga rumwe na FPR umuntu yakwita intorehamwe zo ku mbugankoranyambaga).

Ese ko  abatavuga rumwe na FPR badakoresha amazina cyangwa imyirondoro yabo ku mpamvu z’umutakano wabo, n’iyihe mpamvu  intore  zidakoresha amazina cyangwa imyirondoro yazo kandi zaribohoye ndetse zifite na Leta itekanye kandi ikora neza! Ntakabuza  zizi neza ko ziba zikwirakwiza ibinyoma by’agatsiko k’amabandi n’abicanyi,ahubwo naho zaramabuye, kuba mu kinyoma, ukarya ibinyoma kandi ukaraga ndetse ukaragwa ibinyoma!?

Nyuma yaho intore zisigaye zitinya gutamazwa n’urubyiruko nyarwanda bitewe nuko  ikinyoma cya FPR gikomeza kugenda kigwa hasi uko bwije nuko bucyeye, zabonye ko guhora zivuga ibinyoma imbere y’abazi ukuri bitagihagije nuko abasaziye mu kinyoma cya FPR barimo uwijuse umureti nyuma y’imyaka 30  Tito Rutaremara na Rucagu Boniface intoraguramayugi ibirambyembo barahambira bajya gukwirakwiza urwango n’ikinyoma  kuri Twitter.

Rucagu arahaze none aje kwijutira ku Banyarwanda kuri Twitter

Ku i tariki ya 07 ukwakira 2021  Rucagu Boniface umaze igihe mwicengezakinyoma rya FPR   yanditse  kuri twitter agira ati “Ubumwe bw’Abanyarwanda nibwo nkingi itajegajega y’amahoro n’iterambere rirambye”. Nkuko bisanzwe uretse abo yigishije gutora amayugi asize inyuma bamukomeye amashyi ngo kaci kaci, Abanyarwanda banze kurebera igihugu cyirembera bamuhaye urwamenyo. Umwe mu bataripfana yahise amubaza   gutanga urugero rw’ibyo yanditse agira ati :  “Man, Wampaye urugero rwibyo uvuze bro. Dukeneye gusasa inzobe. Njye inzara ntiyatuma twiyunga ndarahiye”. Uyu ukoresha compte ya @iteka2012 yabwiye Rucagu ukuri kwambaye ubusa kuko yashatse kumwereka ko FPR yananiwe na byose kugeza  naho amwibutsa  ko Abanyarwanda bizeraga ko biyakiriye bagomba kurya bakaryama ntabyo mu mwaka wa 2021 ari nk’inzozi kubera  inzara. Yagize ati  “Shaka inzira nyayo yo korohereza ubuzima Bwabanyarwanda uvane ubwiyunge aho. Nubundi njye ntawe twakwiyunga inzara n’ubukene bingose ahantu hose. Erega ntanisoni ngo ubwiyunge?? Ntacyo Abanyarwanda bapfa Uretse inda nini ya bamwe. Bwana muyobozi. Wibuke ko uraye uhaze kandi hano kumuhanda turaburaye. Shame on you. Abenshi mubanyarwanda ntanikizere cyo kubaho dusigaranye. Wowe ngo ubwiyunge ».Rucagu araruca ararumira yanga gusubizanya ibiryo mu kanwa.

Agize ngo akomeze intego Tito Rutaremara ushaje yanduranya, mu nyandiko za tweet inshuro 17 zose,yabibye  urwango mu urubyiruko “asobanura” uko :  “Byagenze ngo Abahutu bagere ku rwego rwo kwica abatutsi barenga Miliyoni  mu 1994 ”.

Ati byari ngombwa ko tumena amagi kugirango turye imireti!

Reka twirinde gukwirakwiza urwango rwe ahubwo twibande ku bisubizo yahawe byerekana ko bitagishobotse kubeshya Abanyarwanda kuko basigaye bazi kwitekerereza.

Uwiyita Shema yamusubije agira ati “Ntabwo nari nziko na Tito ameze nka Ndahiro. Interahamwe nizo zishe abatutsi, inkotanyi zica abahutu. Mwikwishyiraho ubwoko bwose ngo mwihishe ubwicanyi mwakoze. Interahamwe n’inkotanyi ni abicanyi. »,Rukaburandekwe  yunzemo ambwibutsa  ko  mu nterahamwe harimo Abatutsi : « Bwana Tito, abatutsi ntibishwe n’abahutu bishwe n’interahamwe zarimo n’abatutsi: Sindikubwabo (tutsi, President intérimaire), Kajuga Robert (tutsi, Chef Interahamwe); Habimana Bonaventure (Tutsi, SG MRND), Andrew Katabrwa (tutsi, chief architect and founder of Interahamwe) »,Mugwiza Alima Hassan aramunenga aho yagize ati : « Izi nyandiko zuyu musaza w’umutima ukennye cyane ubu zigamije iki bahu ? Umuntu ungana atya arihandagaza muruhame akabeshya ? Aba bantu ni abavantara wa mugani kuko mumuco wacu kirazira kubeshya ushaje ».Reka dusoreze  kuri Don Simba wahaye ikaze aba basaza abibutsa ko umuhanda wa Twitter utihanganira IKINYOMA : « Nyuma yaho inararibonye mukurya Imireti Tito Rutaremara

@titorutaremara4 ije kuri iyi mihanda, Ndabobna nintore itazi guhamiriza Rucagu Boniface

@RucaguBoniface3 nawe yahasesekaye. Ibyo bisaza byombi byaba aribyo byasimbuye #bots twari dusanzwe tuzi kuri iyi mihanda ».

Rucagu Boniface yageze kuri Twitter mu kwezi kwa Mata 2020  naho Tito Rutaremara mu kwezi kwa Nzeli 2021. Ese Kagame nizo zabukuru ageneye aba basazirakinyoma be?

Abaryankuna tuributsa FPR ko yihariye radiyo na televiziyo by’u Rwanda, uwanga amazimwe abandwa habona niba bibutse ko Tito na Rucagu bagomba gusiga haribyo bigishije urubyiruko ni babahe umwanya bo kwandavura ku mbugankoranyambaga baracyererewe!! Harya ngo uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe? Nimuhagarare ikinyoma mwateye, mukabagarira ndetse mukuhirira cyibahe imbuto zo kubungera, abo mubyaye babahe isomo ry’ukuri kuko iyo nzigo mutashoboye gutamikira Abanyarwanda kuri Radiyo na Televiziyo ntimuzashobora kuyibatamikira ku mbuga nkoranyambaga. Tubahaye ikaze tubifuriza gusogongera ku ingengabitekerezo y’Impinduramatwara Gacanzigo, ntawamenya mushobora kwihana mugakubitwa icyuhagiro mukazongorera ababakomokaho, abo mu miryango yanyu, inshuti n’abana muzahura mur’aya masaziro yanyu ijambo rya Kigabo”Impinduramatwara Gacanzigo” Turabibutsa ko nubwo mwatanze umusanzu w’indashyikirwa mu kubika u Rwanda gusaza mwanduranyije atari umuco wa Kinyarwanda! Kirazira Tito, kirazira Rucagu.

Nema Ange