INDANGAGACIRO NA KIRAZIRA ZIKWIYE KURANGA UBUTEGETSI BW’ U RWANDA

Spread the love

Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice

Kuva mu 2012, FPR yashyizeho itegeko rireba inzego zose z’imirimo guhera ku Mudugudu, ku Kagari, ku Karere, kugeza ku nzego z’Igihugu ryo gushyiraho amagambo yo kujijisha abaturage, maze aya magambo yitwa “Indangagaciro na Kirazira (Values and Taboos)”. Bakora n’ikosa rikomeye bazita iz’umuco nyarwanda”. Nyamara abahanga mu mibanire y’abantu bemeza ko “umuco” uvuka, ugakura, ugasaza, ugapfa, ukazima hakaza undi.  

Indangagaciro zikwiye kuranga ubutegetsi bw’u Rwanda ?

U Rwanda ni urw’Abanyarwanda bose: Mu Rwanda hari abiyumvamo kuba Abanyarwanda kurusha abandi, ngo kuko barubohoje mu 1994, ngo mbere nta gihugu cyabagaho, nyamara bakishimira kurata ibibuga by’indege, amashuri, amavuriro, imihanda, inyubako n’ibindi byinshi byubatswe mbere y’uwo mwaka.  Iyo myumvirire igomba kurangira.

Uburenganzira bwo kubaho: Nta numwe ufite uburenganzira bwo kuvutsa ubuzima mugenzi we.

Ubutegetsi bwose bukomoka ku Banyarwanda: Uwaba acyumva ko ubutegetsi bukomoka ku munwa w’imbunda, niyicecekere, areke abafite “Projet de Société ” ishakira ibyiza Abanyarwanda, bayobore.

Itora ni uburenganzira bw’Abanyarwanda bose ku buryo bungana: Indangagaciro yo kwimika no gushyiraho abategetsi bakandamiza rubanda ikwiye kuba yarasigaye mu matora y’aba Mayors ya 2021.

Itegeko Nshinga ni ryo Tegeko ry’Igihugu risumba ayandi: Hagiye hagaragara ko urukurikirane rw’amategeko (Hiérarchie des Lois) rutubahirizwa, amabwiriza akaremera gusumba amategeko. Aho byatugejeje twarahabonye, turahahaga. Abantu bose barareshya imbere y’amategeko, barengerwa kimwe.

Leta y’u Rwanda ni Repubulika yigenga, ifite ubusugire, ishingiye kuri Demokarasi: Uwumva ko azava ku butegetsi ari uko apfuye, agasimburwa n’umuhungu we cyangwa umukobwa we, niyegure inzira zikigendwa. Kwikorera ibiseke ntibihagije ngo Itegeko Nshinga rihindurwe. Ihame shingiro rya Repubulika y’u Rwanda ni «Ubutegetsi bw’Abanyarwanda, butangwa n’Abanyarwanda kandi bukorera Abanyarwanda ».

Igihugu cy’u Rwanda kigizwe n’ubusesure bw’ubutaka, inzuzi, imigezi, ibiyaga n’ubw’ikirere biri mu mbibi za Repubulika y’u Rwanda: Kwitiranya igihugu n’ubutegetsi, maze unenga ubutegetsi agahinduka uwanga igihugu, si indangagaciro itubereye. Buri wese afite uburenganzira ku gihugu cye. Ubutegetsi bwa Leta bwegerezwa abaturage: Turambiwe amabwiriza yaturutse ibukuru, Afande yavuze, nk’uko twabisabwe na Kanaka, mu cyifuzo cya Nyiranaka… izi mvugo twarazirambiwe. Ururimi rw’Igihugu ni Ikinyarwanda: Ntitwanze izindi ndimi, ariko izindi zose nizize zicyunganira, kuko amateka yacu yazima mu kanya nk’ako guhumbya, turamutse twibagiwe ururimi n’umuco biduhuza.

 

Kurandura burundu ivangura n’amacakubiri bishingiye ku bwoko, akarere n’ibindi, no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda: Tuzi neza ko Abanyarwanda bo mu byiciro byose bahemukiranye. Uku guhemukirana kwatumye u Rwanda rugwirirwa n’amahano igihe n’imburagiye. Igihe kirageze ngo Abanyarwanda bose nta wusigaye, tuyoboke amatwara y’”Impinduramatwara Gacanzigo”, maze buri wese wagize uruhare mu mahano yagwiriye u Rwanda, agezwe imbere y’ubutabera ubundi akubitwe icyuhagiro, namara kwezwa, afatanye n’abandi kubaka igihugu kizira intambara umunyarwanda arwana n’undi.

kubaka Leta igendera ku mategeko n’ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye: Uwumva ko uwo badahuje ibitekerezo ari umwanzi, nta ndangagaciro afite.

 Gushaka buri gihe umuti w’ibibazo binyuze mu nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane busesuye: Gukomeza guheza bamwe, abandi bakimwa ijambo n’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ni indangagaciro ipfuye. Abanyarwanda bakwiye kwiga umuco w’ubworoherane, ubumuntu n’ubupfura.

 Guha amahirwe angana abaturage mu mibereho yabo: Itonesha, ikimenyane, icyenewabo, munyangire, munyumvishirize, uzi icyo ndi cyo, uzi aho navuye, uzi ndi ranka ki, kanaka ni igipinga, ikigarasha, intore, umudubayi, umusajya, umujepe…si indangagaciro z’umuco nyarwanda ni iz’agatsiko karambiranye. Gakwiye gusubiza umutima impembero, buri wese akagira uruhare ku byiza by’igihugu cye.

Gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize: Agatsiko kamaze gutera icyo ni iki mu Banyarwanda.

Uburinganire bw’Abanyarwanda bose n’ubw’abagore n’abagabo: Gushyigikira umugore, ni ubwo nabyo bidakorwa neza, ntibivuze gupyinagaza umugabo. Nta nyungu n’imwe yava mu kuvangura ibitsina, no gukinga ibikarito mu maso y’abanyamahanga herekanwa ishusho y’inyuma mu mibare, imbere bicika.

Ese abayobozi bigihswa iki ?

Kirazira zikwiye kuranga ubutegetsi bw’u Rwanda.

Kirazira kwima uburenganzira bwe n’ubwisanzure: Nta muntu ukwiye kuvutswa, kwimwa uburenganzira bwo kudahungabanywa ku mubiri no mu mutwe, kwimwa uburenganzira bwo kureshya imbere y’amategeko, kwimwa uburenganzira bw’umwana bwo kurengerwa, kwimwa uburenganzira ku burezi, kwimwa uburenganzira ku buzima bwiza no kuba ahantu hatunganye, kwimwa uburenganzira ku bwisanzure n’umutekano, kwimwa uburenganzira ku gihugu no ku bwenegihugu, kwimwa uburenganzira bwo kujya gutura aho ushaka, kwimwa uburenganzira bwo bwo kugira uruhare mu buyobozi bw’Igihugu no kujya mu mirimo ya Leta, kwimwa uburenganzira bwo gusaba ubuhungiro, kwimwa uburenganzira ku butabera buboneye, kwimwa uburenganzira bwo guhitamo umurimo no kwibumbira mu ngaga z’abakozi, kwimwa uburenganzira ku mutungo bwite no ku mutungo w’ubutaka, kubuzwa ubwisanzure mu mitekerereze no mu myemerere, kubuzwa ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru, kubuzwa uburenganzira bwo kwishyira hamwe no guteranira hamwe. Ukibikeneye asubire muri 2021, areke Abanyarwanda babeho bishimye.

Kirazira gusesagura umutungo w’igihugu: Ba bandi bagura indege zabo bwite, bajya kuzitemberamo bakazikodesha Leta, mu misoro y’abaturage, bamenye ko kizira kikaziririzwa mu Rwanda. Ba bandi bakomeye kurenza imyanya bariho, nibasubize amerwe mu isaho, ntibikigezweho bibuke ko bazabibazwa.

Kirazira gusubiza nkana iterambere ry’igihugu: Abumva ko batungwa n’inguzanyo z’amahanga, zizishyurwa mu misoro y’Abanyarwanda, aho kuzishora mu mishinga yunguka, ahubwo bakuzuza amakonti yabo, bagasahurira mu mahanga umutungo w’igihugu, bakarya akatagabuye, bacire birarura.

Kirazira gushyiraho amabwiriza adakwiye: Bamwe bajyaga bashyiraho amabwiriza abangamiye ku buryo bukomeye kandi bugaragara uburenganzira n’ubwisanzure bwa muntu, babicikeho, bazibukire.

Kirazira kuvangura abatishoboye: Abatishoboye bose ni Abanyarwanda, kirazira kikaziririzwa gukomeza guhembera amacakubiri, ushyiraho ibigega bigamije gufasha bamwe, bikirengagiza abandi, kandi icyo bahuriyeho ni uko batishoboye. Ibi bigega bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda biveho.

Kirazira kwangiza Ibidukikije: Ihame ryo kubungabunga ibidukikije ni rimwe mu mahame atatu, hamwe n’iterambere ry’ubukungu ndetse n’imibereho myiza, agize iterambere rirambye. Ibidukikije ntibikwiye guhangabanywa, kandi ku isonga ryabyo hari umuntu. Ni we ukwiye kubanza kurindwa.

Kirazira gukumira imitwe ya Politiki: Uwo mutavuga rumwe si umwanzi, mutege amatwi, umwumve. Kuzingazingira imitwe ya politiki mu ihuriro, kugira ngo ibone uko ikorera mu kwaha kwa FPR kirazira!

Kirazira kubangikanya imirimo ya Leta n’ubucuruzi: Ababikoraga bacuke nk’uko umwana acuka ku ibere rya nyina. Kwikubira, kwigabiza iby’abandi, kwiha amasoko…ni imungu idashobora kwihanganirwa.

Kirazira kugundira ubutegetsi: Ubutegetsi si umurage uhabwa n’ababyeyi, kubuvaho mu mahoro ni ishema rikwiye kubera buri munyarwanda, hatitawe ku bipindi no ku binyoma bidafite shine na rugero.

Kirazira kwigira Imana: Imana yaremye Abanyarwanda bose, nta munyarwanda uri mu mwanya w’Imana.

 FPR itubahira za kirazira ikaba itarangwa n’indangagaciro, igihe kirageze ngo iveho.

 Manzi Uwayo Fabrice