INDI KINAMICO RYA FPR: INTEKO ISHINGA AMATEGEKO IKOMEJE KWIKIRIGITA IGASEKA

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Ingingo ya 61 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, igena inzego z’ubutegetsi bwa Leta iteganya ko mu Rwanda hari inzego eshatu z’ubutegetsi arizo:

(1) Ubutegetsi Nshingamategeko,

(2) Ubutegetsi Nyubahirizategeko,

(3) Ubutegetsi bw’Ubucamanza.

Iyi ngingo iteganya kandi ko ubu butegetsi uko ari butatu butandukanye kandi buri butegetsi bwigenga, ariko bwose bukuzuzanya, ikanateganya koimirimo yo muri ubu butegetsi ikorwa n’abantu bayifitiye ubushobozi n’ubunyangamugayo.

Gusa kugeza uyu munsi harakibazwa niba aya magambo abiri, ubushobozi n’ubunyangamugayo, FPR izi icyo avuga, kuko hari ibyemezo bifatwa n’ubu butegetsi ukibaza niba abari muri iyi myanya barakandigiye no mu ishuri bikakuyobera, ariko nta kindi gisobanuro wabona uretse kuba FPR yikoreshereza amadebe yimuriye ubwenge mu gifu, amenshi muri yo akaba yaribagiwe akabunnya. Niyo mpamvu uyu munsi twashatse gufata urugero ku ikinamico rikorerwa mu Nteko Ishinga Amategeko, nyamara bakibwira ko tutabireba, nka cya kinyoni kibona gisumbirijwe kigahisha umutwe, kikibwira ko ubwo kitabona abagihiga nabo batakireba. Turafata urugero rworoshye turebe ikinamico yo mu Butegetsi bwa Mbere Nshingamategeko bugizwe n’imitwe ibiri, uw’Abadepite n’uwa Sena. Igisekeje kinatangaje ni uko byitwa ko ari rwo rwego rukuru rugenzura urwa kabiri, ariko 100% abarugize bakaba bashyirwaho n’Ubutegetsi Nyubahirizategeko. Ubwo se wagenzura uwaguhaye akazi, ko ubundi uru rwego rushinzwe kugenzura rwakagombye kuba rushyirwaho n’abaturage, rukitwa “Intumwa za Rubanda”, ariko ntirushobora gukorera abaturage kuko atari bo babashyiraho.

Ingingo ya 71 y’iri Tegeko Nshinga igena Inama zihuriweho n’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko iteganya ko iyo Inteko Ishinga Amategeko isuzumira hamwe ikibazo Imitwe yombi yateranye, Perezida w’Umutwe w’Abadepite ni we uyobora inama, yaba adahari, ikayoborwa na Perezida wa Sena. Ibi byatunguye abantu mu nama yahuje iyi mitwe yombi ku wa kabiri, tariki ya 04/01/2022, twabonye Perezida wa Sena ayobora inama kandi Perezida w’Umutwe w’Abadepite ahicaye yabaye nk’ikiragi. Ubu se ibi nabyo bisaba kuba warize amategeko ngo umenye ko muri iyi nama ingindo ya 71 itubahirijwe? Turambiwe ikinamico ya FPR.

Muri iyi kinamico rero abasesenguzi bahise babona ko uyu mugore wavukiye mu muryango wacuruzaga ikigage, yatangiye kuba nka shikarete, hakaba hagezweho Dr. Iyamuremye Augustin, umukwe wa Sindikubwabo Théodore, kuko ahari banga ko umuzimu we azabatera. Ibi rero byo kwica amategeko babizobereyemo. Si ibyo bashakisha kuko amabwiriza afite agaciro kurenza amategeko baba baratoye.

Muri iyi nama hasuzumirwagamo raporo ku kibazo cy’abana basambanywa ku ngufu, byarimba bagaterwa inda zitateganyijwe. Cyari ikibazo cyahawe Komisiyo ya Sena ishinzwe imibereho myiza y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu ngo ikore ubushakashatsi mu gihugu cyose izageze impamvu n’umuti wavugutwa ku mitwe yombi.

Iyi Komisiyo yatwaye amafaranga ya za missions utabara. Ukibaza ukuntu abagize Komisiyo bose bafite ibimodoka bihenze, batuye i Kigali, barenga bakajya kurara muri Hôtel Splendid i Muhanga, kuri 53 Km gusa uvuye i Kigali, ubwo iyi kinamico yo muri Sena wayisobanura ute? Nka Me Evode Uwizeyimana iyo yisunika agasura ababyeyi, i Kirengeri, mu Murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango ko nta 10 Km zihari uvuye kuri Hôtel yarayemo? Nyamara iyo bataha mu ngo zabo bari kuba bazigamye amafaranga yaha amazi Akagari ka Ngoma mu Murenge wa Kabacuzi, Akarere ka Muhanga, ntihagire umuturage usubira kunywa amazi yo mu mugezi wa Bakokwe wisuka muri Nyabarongo kuri 25 Km gusa! Ubukungu buzazahare ryari?

Barabizi neza ko iki atari ikibazo kireba urwego rumwe, kandi ihohoterwa ribera mu Midugudu ritabera muri Sena, ariko irarenze ifashe imisoro y’abaturage, igiye kwimeza neza mu ma hôtels ya za Muhanga, Huye, Karongi, Rusizi, Rubavu, Musanze, Kayonza n’ahandi ngo bagiye gushaka impamvu abana baterwa inda.

Reka noneho turebere hamwe impamvu bazengurutse igihugu bashakisha. Muri rusange iyi Komisiyo yagejejeku mitwe yombi impamvu ritera ihohoterwa ry’abana b’abakobwa zikurikira:

  • Imikoreshereze y’Ikoranabuhanga: Senateri Evode Uwizeyimana nk’umwe mu bari bagize iyo Komisiyo, yavuze ko impamvu ya mbere ari imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu kajagari, abana biga ubusambanyi bakiri bato, bigatuma bahohoterwa, bagafatwa ku ngufu, bikabaviramo guterwa inda. Ariko icyatunguye abamwumvaga ni uko yongeyeho ngo iki kibazo si ubwa mbere akivuga, ngo kuko yakivuze bavugurura igitabo cy’amategeko mpanabyaha, mu myaka itatu ishize. None se ko yakivuze cyakozweho iki? Ni iki se cyabateye kongera gutsemba ingengo y’imari ngo bagiye gushaka impamvu kandi bazizi? Me Evode akozwe n’isoni ngo umuti ni “contrôle parental ”. Ubu se yabwiraga Abanyarwanda bangahe bazi iki gifaransa? Abakizi se bo bafite ibyo byuma bategeza abana ni bangahe ku buryo imibare y’abana b’abakobwa ihora iri hagati y’17,000 n’20,000. Aya makinamico turayahaze, turayahaze! Nahagarare!
  • Imiturire itajyanye n’umubare w’abagize urugo: Senateri Evode yavuze ko impamvu ya kabiri ari uko usanga ababyeyi bafite abana 7, harimo abakobwa 3 n’abahungu 4 ariko baba mu kazu k’icyumba na salon, bakuzuza amabanga y’urugo abana bakabumva, bakagira amatsiko yo kubikora nabo. Iyi kinamico yateraga iseseme Abanyarwanda benshi! Ubu se aka kanya bibagiwe abo basenyeye za Bannyahe n’ahandi? Batuje bangahe? Ntibangara ku gasozi? Abo batuje mu Busanza se bo babahaye inzu z’ibyumba bingahe? Abenshi si udu chambrettes bakabya bikaba icyumba na salon? Ayo mabanga y’urugo se aho niho bayateganyirije ngo bakemure ikibazo cy’abana babyumva bakabishaka? Nibareke gushinyagura!
  • Kudatinya ibihano: Me Evode yavuze ko impamvu ya 3 yatewe na jenoside kuko hafunzwe abantu benshi, batinyuka gereza, ku buryo baba bumva ingo zabo zirutwa na gereza, ariko yibagirwa ko abafungwa bose baba batazira jenoside harimo n’abazira ibitekerezo byabo. Arangije ati “umuti w’ikibazo ni ukuzamura ibihano tugashyira ku bihano bya burundu”. Ubu se mu bihugu byemera ibihano by’urupfu niho ibyaha byagabanutse? Uyu nta muti urimo, bariye amafaranga y’ubusa gusa!
  • Kudohoka kw’ababyeyi mu gutanga uburere: Senateri Kanyarukiga yavuze ko hari ababyeyi nabo batarezwe, bityo bakaba batatanga icyo badafite. We akumva ko hakazwa ubukangurambaga.
  • Imyumvire mibi n’ubujiji: Abasenateri bavuga ko hari n’abasambanya abana babibwiwe n’abapfumu, bakabasezeranya ko nibabikora bazakira SIDA cyangwa bakabona ubutunzi runaka. Bo bakumva umuti ari ukwigisha cyane. Ngo hari n’ababwirwa ko nibakora imibonano n’abana bafite amezi bazakira imivumo.
  • Kudatsinda irari: Aba bakinnyi b’ikinamico bemera ko buri wese agira kamere muntu, irimo no kugira irari ryo gukora imibonano mpuzabitsina, bakumva ko hakwigishwa kureka kugira irari ryinshi. Banavuga ko hari abasambanya abana bashinzwe kubarera, aho bagaragaje abarimu 42 bafashwe mu mwaka wa 2020/21.
  • Kubahuka umwana: Aba bakinnyi b’ikinamico na none bavuga ko gusambanya umwana ari ukumwambura icyubahiro afite. Ubu se n’ababyeyi baba batubahwa ngo abana nibo bazubahwa. Ibi byose ni ukwikirigita ugaseka kuko mu by’uko iyi myanzuro y’abasenateri ari amakinamico atereye aho!

Senateri Kanyarukiga Ephrem yatanze urugero rw’abafashe intera ndende mu guhana, kuko hari ababakona cyangwa bakabashahura. Uyu mu Senateri yerekanaga ko iki kibazo gifite intera ndende ku isi, nyamara akibagirwa ko mu Rwanda icyo gihano kigiyeho, cyahita cyiza kunganira igihana ingengabitekerezo ya jenoside, kigahinduka intwaro yo gukubitisha abatavuga na Leta, kuko uwajya anenga ibitagenda, yajya ahanishwa gukonwa no gushahurwa. Na none muri iyi kinamico akirengagiza ko hari n’abana b’abahungu bahohoterwa, kandi ababahohotera batagira ibyo bakona n’ibyo bashahura. Byongera kwerekana ko Senateri Kanyarukiga atafashe neza rôle ye muri iyi kinamico. Nawe yatsindagiye ko hakongerwa ibihano bikaremerezwa bikava ku myaka isanzwe iri hagati ya 20 na 25, igihano kikagirwa gufungwa burundu.

Ibindi byagaragajwe mu gukemura iki kibazo harimo kwigisha abantu guhindura imyumvire. Mu buhe buryo? Ubu se umuturage wa Huye, dufashe urugero umaze iminsi 9 atemerwa insina arandurirwa imyaka, uzamwigisha guhindura imyumvire yabuze icyo agaburira abana be ababuze gusambanywa? Byagenda bite igihe umukobwa utaragira imyaka y’ubukure yasambana ku bushake agamije kubona icyo akeneye?

Komisiyo ya Sena rero ibajijwe uko ibona iki cyakemuka, yavuze ko icya mbere ari ukugarura umuco wangiritse, gushishikariza ababyeyi gutanga uburere uko bikwiye, kwigisha abana kubahana na bagenzi babo kuko hari abana basambanywa na bagenzi babo, kwigisha abana ubuzima bw’imyororokere, kwigisha abana gukoresha neza ikoranabuhanga, gutoza abana kunyurwa n’ibyo bafite, gutoza abana kugira amakenga, gukangurira abana kumenya kuvuga “oya” igihe hari ubashutse.

Iyi raporo yerekanye imibare maze ivuga ko mu mwaka wa 2018/19 abana basambanyijwe, hashingiwe ku mibare y’abakiriwe na RIB, ni 3,215, barimo abakobwa 3,135 bangana na 97.5% n’abahungu 80 bangana na 2.5%. Muri aba bose 2,287 bahwanye na 71.1% ni abafite imyaka iri hagati 11 na 17 naho 928 bangana na 28.9% ni abafite munsi y’imyaka 10. Mu mwaka wa 2019/20, hasambanyijwe abana ni 4,265, barimo abakobwa 4,154 bangana na 97.4% n’abahungu 111 bangana na 2.6%. Muri aba bose 3,026 bahwanye na 71% ni abafite imyaka iri hagati 11 na 17 naho 1,239 bangana na 29% ni abafite munsi y’imyaka 10.

Mu bakunze kugaragaraho gusambanya abana, nk’uko iyi raporo ibigaragaraza harimo abarera, ababyara, abaturanyi babo, abavandimwe, inshuti z’imiryango, ababyeyi babo, abashyitsi, abarimu n’abandi.

Komisiyo yanzuye raporo yayo ivuga iki kibazo cyo gusambanya abana ari ikibazo kidasanzwe kuko kirimo kwangiza umuryango n’igihugu, akaba ari yo mpamvu yahaye Guverinoma ibyo kwitaho cyane mu guhangana n’iki kibazo. Yasabye Guverinoma gukora ubukangurambaga buhoraho mu Midugudu, mu Masibo no mu mashuri no gutegura imfashanyigisho yihariye yifashishwa muri ubu bukangurambaga. Nayo ni ikinamico!

Akazi kakozwe n’iyi Komisiyo, kababaje kuko hatikiriye ingengo y’imari itagira ingano, nyamara ibyavuyemo hakaba nta gishya kirimo, kuko n’uwakwicara mu biro ari umwe yakora iyi raporo, hadakenewe kuzengura Uturere twose ntugire ikintu na kimwe wereka Abanyarwanda.

Turebeye hamwe ibikubiye muri raporo dusanga impamvu zagaragajwe uko ari 7 nta n’imwe nshya, zose zisanzwe zizwi ntizisaba ubushakashatsi, umuti watanzwe nawo nta gishya kirimo.

Kuzamura ibihano sibyo bigabanya ibyaha, gukona no gushahura ntibiba mu mategeko bashyizeho. Iyi mibare yashingiye ku birego RIB yakiriye ni mike cyaneeeee, kuko hari abatigera bajya mu byo kurega kuko abahohotewe nta nyungu babigiramo, ahubwo bunguka iyo bumvikaniye mu miryango, kubera amategeko adateganya impozamarira. Dufashe nk’urugero abatewe inda mu Karere ka Muhanga ari kamwe barenga 6,000 muri 2019/20 gusa, ngaho rero reba mu turere twose, barenga n’ibihumbi 40.

Dusoza twavuga ko Itegeko Nshinga ryarahonyowe mu guhuza imitwe yombi, inama ikayoborwa na Perezida wa Sena uw’Abadepite ahari. Dusanga iyi Nteko Ishinga Amatego nta kindi yadukoreye uretse ikinamico no kwikirigita igaseka. Nta handi rero yageza Abanyarwanda kuko si nabo ikorera kuko batanayitoye, ikorera FPR na Kagame, nibo bayishyizeho, bagomba rero kwitwararika bagakina ikinamico bakibonera umugati.

Remezo Rodriguez

Kigali