INDI SHIKARETE ISHIZEMO UBURYOHE, GATABAZI ATAWE MU BISHINGWE

Spread the love




Yanditswe na Nema Ange

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 10/11/2022, inkuru yari yabaye kimomo ko Perezida Kagame yirukanye Gatabazi Jean Marie Vianney ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), amusimbuza Musabyimana Jean Claude, yigeze gusimbura ku mwanya Guverineri w’Amajyaruguru.

Mu itangazo ryirukana Gatabazi ryasohowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ntirivuga icyo Gatabazi yazize, ariko abareba kure babonaga ko nta minsi yarasigaje kuri uyu mwanya kuko yabaye nka shikarete yashizemo uburyoye, ndetse Perezida Kagame akaba yarabimuteguje mu nama ya Bureau Politique ya FPR iheruka, ubwo yamwandazaga imbere y’abanyamuryango barenga 2000.

Icyo gihe Perezida Kagame yanenze ku mugaragaro Gatabazi, amushinja kuba yiremereza agakoresha imvugo ngo “Uzi ico ndi co”, yamusezeranyije ko azamuhana, ndetse amusaba ko bitazamutungura, none uyu munsi ashyizwe amushyize mu bishingwe, aho izindi shikarete zashizemo uburyohe zose zishyirwa.

Perezida Kagame kandi yashyize Gatabazi ku rutonde rw’abategetsi bagaragaweho amakosa arimo gukoresha imyanya barimo bagashyira igitutu ku bandi, mu nyungu zabo bwite. None uyu mugabo wavutse ku itariki ya 18/08/1968, birangiye yisanze yajugunywe, ndetse n’itangazo rimwirukana ntiryamugarukaho.

Gatabazi amaze kunengerwa ku cyicaro cya FPR, yongeye gusaba imbabazi, ariko Perezida Kagame arazimwima, amuteguriza mu ruhame ko azamuhana, ngo ntazatungurwe. Si ubwa mbere Gatabazi agaragaraho amakosa nk’aya ariko akayasabira imbabazi, ndetse akazihabwa. Mu 2020 ubwo yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yahagaritswe mu mirimo kuko hari ibyo yagombaga kubazwa yari akurikiranyweho, ariko arapfukama asaba imbabazi ndetse asubizwa kuri uwo mwanya nta wumusimbuye, aza kuwuvaho agirwa Minisitiri wa MINALOC, aho yageze ariremereza ku buryo byagaragariye buri wese na Kagame arimo.

Gatabazi yari yabaye Minisitiri ku wa 15 Werurwe 2021, avuye ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru. Icyo gihe yasimbuye Prof Shyaka Anastase, wagizwe ambassadeur muri Pologne.

  • Urugendo rwa Gatabazi JMV muri Politique

JMV Gatabazi yavukiye mu Majyaruguru y’u Rwanda mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Mukarange, ku wa 18/08/1968. Yize amashuri abanza ku Mulindi wa Byumba, ayisumbuye ayiga muri EAV Kabutare, aza gukomereza muri KIST na Mount Kenya aho yize ibijyanye na Strategic Management. Mu 2011 yize amasomo y’igihe gito mu bijyanye n’imicungire y’ibiza n’itunamanaho muri Kaminuza ya Chingua yo mu Bushinwa.

Urugendo rwa Politique yarutangiye mu 1990, kuko kuva muri uwo mwaka kugeza mu 1993, yari umuyobozi ukurikirana iby’ubuhinzi mu zahoze ari Komini Cyungo na Kiyombe, muri Byumba. Mu 1994, FPR igifata ubutegetsi Gatabazi yayabangiye ingata maze ahungira muri Tanzania, aza gutahuka mu 1997, ndetse kubera kwigaragaza cyane muri Komini, aza kugirwa Encadreur w’urubyiruko, mu cyahoze ari Komini Rutare ya Byumba mu 1998, ariko azamukira mu rubyiruko yisanga mu 2003 yisanga yabaye umudepite.

Mu 2010, nyuma yo kwigaragaza yamamaza Kagame, Gatabazi yahembwe umwanya muri RBC ashinzwe ishami ry’itumanaho no kumenyekanisha ibikorwa by’ubuvuzi. Uwo mwanya yawuvuyeho mu 2013, asubira mu Nteko noneho azamukiye mu ishyaka riri ku butegetsi, FPR-Inkotanyi. Uteranyije imyaka yose yabaye mu Nteko Ishinga Amategeko, igera kuri 14.

Nyuma yo kuva mu nteko yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, umwanya yaje guhagarikwaho, awusubizwaho kugeza ku 15 Werurwe 2021, ubwo yagirwaga Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, umwanya yavuyeho yirukanwe, mu buryo bwari bwitezwe na buri wese ukurikiranira hafi ibibera mu butegetsi bw’agatsiko ka Kigali, uyu munsi bikaba bitazi aho agiye kwerekeza, cyangwa niba ajugunywe burundu.

  • Gatabazi wahoze ari umutoni wa Kagame azize iki?

Mu minzi ya vuba, Gatabazi JMV, ubwo yari akiri Minisitiri wa MINALOC, yavuzwe muri dossier ya Edouard Bamporiki, wafashwe yakira indonke, aza no kubihamywa n’urukiko, ariko mu buryo buturage akatirwa gufungwa imyaka ine, ariko yigumira mu rugo iwe. Mu nama ya Bureau Politique yo mu kwezi gushize Perezida Kagame yabajije Gatabazi ngo “Ese ubundi dossier ya Bamporiki yagusize ite?”

Mu iburanisha ryo ku itariki ya 21/09/2022, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, havugiwemo ko mu birori by’ubukwe Gatabazi na Bamporiki bahuriyemo, batumiwemo, bari kumwe n’inshuti yabo, Gatera Norbert, iruhande rwabo hagaragaye umushoramari ufite business nk’iya Norbert, yo gukora inzoga zo mu bwoko bwa Gin, agaragara ari kwinginga Gatabazi ngo azamukorere ubuvugizi kuri Vice Mayor, Mérard Mpabwanamaguru, kugira ngo uruganda rwe ntirufungwe.

Perezida Kagame avuga kuri Gatabazi yagize ati: «Hari abayobozi bagenda bakabyimba, barangiza uburemere bwabo bakagira abo bagomba kubutereka ku mitwe. Buri wese akamenya ko niba ahageze, bagomba guhagarika ibyo bakoraga (…)». Yongeyeho ko ibyo ari ibya kera, byagakwiye kuba byarasigaye inyuma, ariko na n’ubu bikaba bikiza. Yagize ati: «Ibyo ni ibya ba bandi ba kera bavugaga ngo uzi ico ndi co? Numvise ko hari uwabahaye igisubizo cyiza abwira uwari abimujije ngo ‘uri ico ntazi!» Kagame yongeyeho ko ukora ibyo aba ari “icyontazi”. Buri wese yahise amenya ubwirwa.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru “The Chronicles” cyandikirwa mu Rwanda, arahamya neza ko uwo Perezida Kagame yabwiraga iri jambo ari uwari Minisitiri JMV Gatabazi, kuko ngo yagiye i Nyabihu mu kigo cyitwa “Rwanda Coding Academy”, ikigo cy’abana b’abategetsi, ryahawe agaciro katarabaho mu Rwanda, agategeka abakiyobora guha umwanya umwana wa Christine Akimpaye, wari muri Njyanama ya Rulindo, nawe wamaze kwirukanwa. Iki kinyamakuru kivuga ko Gatabazi yitwazaga “icyo ari cyo” nk’uko Kagame yabimushinje, Gatabazi asaba imbabazi, ariko ntiyazihabwa, cyane cyane ko bitari ubwa mbere agaragarwaho n’amakosa nk’aya ariko akayasabira imbabazi, ndetse akazihabwa.

Mu 2020 ubwo yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yashyizwe ku gatebe, aratakamba asaba imbabazi, agarurwa kuri uwo mwanya ndetse azamurwa mu ntera agirwa Minisitiri, mu gihe Emmanuel Gasana Rurayi, wari wahagaritswe ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, agororerwa kuba uw’Intara y’Iburasirzuba. Gatabazi yibwiye ko ariko bizahora, ntiyari azi ko igihe kizagera shikarete igashiramo uburyohe, akajugunywa mu bishingwe amanywa ava, agasanga izindi shikarete zasizemo uburyohe mbere.

Abantu benshi muri téléphone ngendanwa babonamo sticker igaragaza JMV Gatabazi ubwo yakururwaga n’abashinzwe umutekano wa Kagame, ubwo yateraga intambwe ndende, ashaka kumujya imbere kandi kizira. Yibagiwe ko agomba guhora inyuma y’uwo bita “intore izirusha intambwe”, none bimukozeho.

Gatabazi kandi yavuzwe mu rubanza rwa Muhizi Anatole, wabajije ikibazo Perezida, ubwo yasuraga Nyamasheke, ku nzu ye yambuwe n’ibikomerezwa byo muri BNR ndetse na RDB. Uyu Muhizi Anatole yagaragaye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge, mu Karere ka Kamonyi, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 09/11/2022, asabirwa kongererwa igihe cyo gufungwa iminsi 30, kuko iyo yari yakatiwe ku wa 22/19/2022 yarangiye. Muhizi yabwiye urukiko ko nta wundi umufungishije uretse Minisitiri Gatabazi.

Muhizi Anatole, yashinjwaga hamwe na Jean Léon Rutagengwa waje gufungurwa ndetse na Niyibigira Alphonsine, umugore wa Rutagengwa, ariko we yasabiwe gufungurwa by’agateganyo, bagashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano yakoreshejwe mu rundi rubanza rwahagarikishaga cyamunara, aho bivugwa ko Niyibigira Alphonsine, yunganiwe na Me Katisiga, beretse urukiko ko Alphonsine atasezeranye mu mategeko na Jean Léon Rutagengwa. Abantu batandukanye bakibaza rero ukuntu iki cyaha cy’inyandiko mpimbano kije nyuma y’uko Muhizi Anatole abarije ikibazo cye cy’akarengane, akakibaza Perezida Kagame, bwacya agafungirwa ko yamubeshye, aho yamuhaye amakuru abandi bategetsi bavuga ko atari yo, none afungiye i Muhanga kandi avuka mu Karere ka Rubavu, nta kindi kigamijwe uretse kumuvutsa umutungo we.

Muhizi Anatole ashinja Gatabazi kumufungisha kuko yananiwe gukemura cye yari yashinzwe na Kagame ubwo bari i Nyamasheke. Muhizi avuga ko Gatabazi yagiye kuri Televiziyo y’u Rwanda avuga ko umuturage yananiranye, ko ndetse afite amacakubiri, bityo akaba akwiye kubibazwa n’inkiko, none yirukanywe amusize mu mazi abira, ku buryo hari n’abatekereza ko nawe ashobora kumusangayo. Muhizi na none yibaza ukuntu aregwa inyandiko mpimbano yanditse mu mazina ya Niyibigira Alphonsine, none akaba asabiwe gutaha, we agasigara aryora ibyo atazi, azira gusa ko yabajije ikibazo cy’akarengane Perezida Kagame. Muhizi avuga ko yasabye Televiziyo y’u Rwanda kwisobanura arabyangirwa kubera agatuza ka Gatabazi.

Ibi byose rero hamwe n’ibindi ntabwo byari gusiga amahoro Gatabazi Jean Marie Vianney, kuko amarira y’abo yahemukiye yari yaramaze kugera ku Mana, none uwishyiraga hejuru acishijwe bugufi, kuko FPR yitangiye igice kinini cy’ubuzima bwe, nta kindi ihemba abamaze gushiramo uburyohe, uretse kujugunywa.

  • Musabyimana wasimbuye Gatabazi ni muntu ki?

Musabyimana wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu si mushya muri politiki, kuko yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho (PS) muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI). Guhera mu 2017 kugeza mu 2018, uyu mugabo yari PS muri Ministeri y’Ubutaka n’Amashyamba. Hagati ya 2016 na 2017 yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, aho yaje gusimburwa na Gatabazi, umwanya yagiyeho avuye kuba Mayor wa Musanze, hagati ya 2015 na 2016. Hagati ya 2014 na 2015 yari Vice-Mayor ushinzwe ubukungu muri ako Karere. Mbere ya 2014 yakoze mu myanya itandukanye irimo MINAGRI, muri gahunda zijyanye no kuhira imyaka (irrigation), dore ko anafite Master’s degree mu kuhira imyaka, yakuye i Gembloux mu Bubiligi. Gusa nta cyizere kimwitezweho kuko ubwo yayoboraga Musanze yabaye iya nyuma mu mihigo, abandi barirukanwa ariko we ahembwa kuba Guverineri, none ageze mu bushorishori bwa MINALOC.

Aha rero abasesenguzi batandukanye bahise batangaza ko ntacyo Musabyimana yageza ku Banyarwanda, bataka inzara itewe n’amapfa, kuko aho yanyuze hose kuhira imyaka yabiteye umugongo, yigira muri politiki y’agatsiko, ibyo yize byose abisiga mu Bubiligi, ubwenge abwimurira mu gifu. Haribazwa niba atarabuneye!

Mu kwanzura rero twavuga ko Gatabazi Jean Marie Vianney asize arenganyije abatagira ingano, barimo Muhizi Anatole, ufungiwe ubusa azira ibye, ashinjwa inyandiko mpimbano, kandi abazikoresheje barahanaguweho ibyaha, ariko we agakomeza gupfukiranwa azira ikibazo yabajije Kagame, nawe akagishinga Gatabazi, ariko yananirwa kugikemura, agafungisha inzirakarengane ku maherere.

Ikiganza cyanditse ku rupapuro rw’umuhondo ngo “Mene Mene Tekeli na Uperesi” (Daniyeli 5:25), gihitanye Gatabazi, ariko gisize ibyo yangije ari byinshi. Kuba mu 2016 Akarere ka Musanze karabaye aka nyuma mu mihigo, uwari Mayor, Musabyimana Jean Claude, mu 2017, agahembwa kuba Guverineri, mu gihe, muri uwo mwaka, Akarere ka Huye kari kamaze kuba aka mbere imyaka itatu ikurikiranye, ariko nyobozi yose yahembwe kwirukanwa shishi itabona, bigaragaza ko FPR itanyurwa iyo ibonye abishimiwe n’abaturage.

Kujya muri MINALOC kwa Musabyimana byatumye na none abasenguzi bibaza icyo FPR iba ivuze iyo ivuze abonse ingengabitekerezo ya PARMEHUTU, kuko uyu mugabo Se umubyara, Rwubatse wo muri Komini Kidaho yari ku isonga rya PARMEHUTU. Uyu musaza uherutse kuva ku isi yabanje kuba umwarimu, aza kuba Inspecteur w’amashuri, aba Sous-Préfet wa Busengo mu gihe cya Rucagu, arageraho aba umudepite, ashaje FPR imuhemba kumuhanaguraho ubusembwa bwa PARMEHUTU, none umuhungu we waminuje mu kuhira imyaka nihe Kagame ahisemo ngo akomeze yuhire Abanyarwanda akarengane, katagira mukuru wako.

Musabyimana rero aje muri Minisiteri yubakiye ku kinyoma, nahame hamwe nawe anyunyuzwe, umunsi ubunyunyusi bwamushizemo, azajugunywa mu bishingwe, isi yose imwote yifuze gusubira kuhira imyaka.

FPR, WAMENYEREYE GUTA ABO WAMAZEMO UBURYOHE, IGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!

Nema Ange