INGABO ZA FLN ZAHAYE IZA KAGAME ISOMO RIKOMOYE MU BWEYEYE. ABASAGA 20 BAHASIZE UBUZIMA.

Inyombya bayirashe mu matama, iti “Amagambo ashize ivuga”! Abayobozi b’inzego z’ibanze, Umuvugizi w’igipolisi, uw’igisirikare, Minisitiri Shyaka, ukuriye ingabo mu ntara y’Uburengerazuba na Kagame utoragura ingabo zamuteye, bose amagambo yashize ivuga ak’inyombya yacu!

Kagame aho bukera ariruka! Ngo ategereje kwakira Queen w’Ubwongereza yewe mu nama ya Commonwealth…!

Nyuma y’aho ingabo za FLN zigabye igitero cyo kunyomoza Kagame mu gitero yagabye kuwa 18 Ukwakira 2019 i NYARUGURU ingabo za Kagame zikahatakariza abasirikare 7 zirimo umu Lieutenant Colonel kuri uyu wa 08 Ugushyingo FLN iravuga ko yagabye igitero mu Bweyeye igasakiza ibirindiro bya RDF nk’uko bigaragazwa n’iminyago yamurikiye isi yose mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ngo imvura iguye n’isubiriye!

Nk’uko byemejwe n’Umuvugizi w’Ingabo  za  FLN Captain Nsengimana Herman,mu gicuku cyo kuri uyu wa 08 Ugushyingo, ingabo avugira zateye ibirindiro by’ingabo za RDF ahitwa i Nyamuzi na Gikungu mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi, zihanagura ikitwa umusirikare wa Kagame cyose cyari gihari.

Ibyangombwa by’abasirikare ba Kagame, byashyizwe hanze nk’ibihamya by’ibyababayeho!

Ibyo birangiye bafashe ibikoresho n’imyambaro babitwaraho iminyago bisubirira mu birindiro baje baturukamo, bakaba ngo barushijeho kuryamira amajanja no kwitegura kongera guha Kagame isomo igihe cyose ngo yahirahira yegera ibirindiro byabo.

Amakuru dukesha uwo muvugizi aravuga ko ingabo za Kagame zari kuri position imwe zahabone uruva gusenya abasaga 20 bahasiga ubuzima abandi bayabangira ingata. Imirwano ikaze yumvikanyemo imbunda zikomeye ngo yatangiye saa  sita z’ijoro irangira saa munani n’iminota itanu.

Akagabo gahimba akandi kataraza…Iza Kagame zayabangiye ingata FLN yifatira iminyago!

Umuvugizi wa FLN yabwiye Ijisho ry’Abaryankuna ko batesheje ingabo za Kagame intwaro zigeze kuri 8 n’amasasu menshi yo mubwoko kwa KV nayo m’ubwoko bwa PKM n’ibikapu byarimo imyenda ya gisirikari ya RDF.

Icyitonderwa: Dukunda gukoresha “Ingabo za Kagame” mu kimbo k “Ingabo z’u Rwanda”, Kuko u Rwanda rusa nk’urudafite ingabo z’igihugu. Abumva ari ingabo z’igihugu mwitandukanye na Kagame wiyemeje guhemukira abanyarwanda!

Indangamuntu n’amakarita ya gisirikare, byose byashyizwe ku karubanda…

Itsinda ry’Ijisho ry’Abaryankuna rishinzwe kuvuga amacumu.