Nyuma y’amaduka yashyiriweho abapolisi n’abasirikare ( Army shop) ,akorera mu kitwa AFOS (Armed Forces Shop), Leta yashyizeho n’amaduka y’abanyerondo azwi ku izina rya “IRONDO SHOP”. Aho bukera uwahekwaga araza kwigenza,amenshi muri ayo maduka ibicuruzwa byashizemo!
Mu rwego rwo kugerageza kugusha neza inzego z’umutekano no kuzijijisha kubera akazi kenshi iziha ariko ikazihemba intica n’ikize,bikiyongera ku bwoba FPR ifite ko abantu bashora kuyihagurukana isaha ku isaha, yakoze iko ishoboye igenda iziyegereza buhoro buhoro,kugeza ubwo izishyiriyeho amasoko y’ihariye aho ibiciro biba byagabanyijwe cyane,kuko ibicuruzwa biyacururizwamo bikurirwaho imisoro yose.
Nyuma y’igihe kitageze ku kwezi Kagame ategetse ko imipaka ihuza Ubugande n’u Rwanda ifungwa (kuko niko bigaragara n’ubwo atariko bivugwa), akabuza abanyarwanda kujya muri icyo gihugu,ubuzima bwari busanzwe butoroshye bwarushijeho gusharira cyane cyane kubatuye mu mujyi wa Kigali. Ubu rero ibicuruzwa byari bisanzwe bicururizwa muri bene ayo maduka byatangiye gushiramo rwose kuburyo abantu bibaza uko biza kugenda.
Ijisho ry’Abaryankuna mu mujyi wa Kigali ryatambagiye muri ayo maduka maze risanga ahenshi hasigayemo za biswi n’ibikarito birimo ubusa! Si aho gusa kuko no muyandi maduka ibicuruzwa byamaze gukendera kandi hose ibiciro byaruriye,usibye muri aya maduka y’abasirikare,abapolisi n’abanyerondo.
Isuri irisiba,ubuhendabana Leta yajyaga ijijishirizaho abakora mu nzego z’umutekano yahinduye iz’umuntu umwe,bwatangiye kwerekana ko bitamara igihe. Ubu buri wese mu gihugu aribaza ikiza gukurikiraho mu minsi iri imbere niba Leta itavuye ku izima ngo isubize ibintu uko byahoze.
Usibye no kuba ibintu ibintu byashira muri ayo maduka,n’ubundi birababaje kubona mu gihugu habaho abantu bashyirirwaho amaguriro yihariye kandi ataribo bonyine bahembwa make kandi bose bakorera Leta imwe. Mu minsi ishize abarimu nabo bari basabye ko bashyirwaho amaguriro yihariye kuburyo yaborohereza guhaha,ariko ntakirakorwa.
Aho bukera abayoboye igihugu baragita biruke! Ubu abaturage bose bameze nk’abaryamiye amajanja kandi abategetsi baragaragaza guhuzagurika gukabije no kutagira igisubizo gifatika nyuma y’ikibazo cyo gufunga imipaka kiyongereye ku bindi byose byagiye byongerera abaturage gusonza no kubaho nabi. Aha twavuga nko kubuzwa guhinga icyo umuntu ashatse,kubuzwa uburenganzira ku musaruro wawe,kubuzwa epfo na ruguru mu buruzi,imisoro n’imisanzu y’ikirenga,none hiyongereyeho no kubuzwa gusohoka mu gihugu!
REMEZO Rodriguez
Umujyi wa Kigali.