INGARUKA ZO KUTIGIRA KU MATEKA: ABAMBARI BA FPR BANEYE UBWENGE BIGIRA INGARUKA KU BATURAGE

Yanditswe na Umurungi Jeanne Gentille

Mu Rwanda hari uduce tunyuranye tubumbatiye amateka y’igihugu yo ku bw’Abami, ahenshi hakagenda hitwa amazina abiri akomatanye. Urugero twavuga ni nk’ahitwa Rwabicuma na Mpanga mu Karere ka Nyanza, Burera na Ruhondo mu Karere ka Burera, Butamwa na Ngenda mu Turere twa Nyarugenge na Bugesera, Butansinda bwa Kigoma na Muyange mu Karere ka Bugesera, Kibugabuga na Ngeruka mu Karere ka Bugesera, Mayange na Maranyundo mu Karere ka Bugesera, Mbirima na Matovu mu Karere ka Nyarugenge, Nkotsi na Bikara n’ahandi.

Uyu munsi rero twahisemo kugaruka kuri Nkotsi na Bikara kuko ibirimo kuhabera muri iyi minsi byitandukanyije n’ubwenge kuko abategetsi FPR yahohereje bamaze kubunnya kera, none bakaba basigaye barushwa ubwenge n’ibitambabuga ndetse n’abatarize; ibi bikaba bigira ingaruka mbi ku baturage kuko ibyemezo bifatwa biba bisa no guta ibitabapfu, kandi ugasanga FPR ikomeza ikabifata nk’aho nta cyabaye, hakaba kubeshyabeshya gusa. Agace ka Nkotsi na Bikara gaherereye ahitwa i Buhanga kwa Gihanga Ngomijana. Aka ni agace gaherereye mu Kagari ka Bikara, Umurenge wa Nkotsi, Akarere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru. Ni agace kabumbatiye ibintu byinshi byarangaga umuhango wo kwimika Abami mu Rwanda rwo hambere. Abami bose bategetse u Rwanda niho bimiye ingoma, uvanyemo Kigeli V Ndahindurwa wimye ingoma amateka y’ubwami arimo akendera.

Ukimara kwinjira muri aka gace kagizwe ahanini n’ishyamba ry’inzitane riri ku buso bwa 11 Ha, utungurwa n’umutuzo udasanzwe uhagaragara ndetse n’ibiti byo mu bwoko butandukanye budakunda kugaragara hirya no hino mu Rwanda. Hirya y’amoko atandukanye y’ibiti hamwe n’umutuzo urangwa muri kariya gace, unahabona ibimenyetso byifashishwaga mu kwimika Abami mu myaka yatambutse ukabasha kubisobanukirwa ubifashijwemo n’umukozi wa RDB uhakorera buri munsi. Iri shyamba rya Buhanga kandi rigaragaramo amoko menshi atandukanye y’ibiti gusa igifite amateka akomeye ni icyitwa “Igiti cy’Inyabutatu y’Abanyarwanda”. Iki giti iyo utacyitegereje neza ugira ngo ni igiti kimwe ariko siko bimeze kuko kigizwe n’amoko atatu atandukanye y’ibiti ariko bifatanye byose mu buryo witegereza bikakuyobera. Ibiti bitatu bigize iki giti ni umuvumu, umusando n’igihondohondo, bikagaragaza ubumwe bw’Abanyarwanda mbere y’umwaduko w’abazungu.

Aka gace kandi karangwa n’iriba rya Nkotsi na Bikara ryafatwaga nk’icyuhagiro cy’umwami, washyirwaga muri iryo riba maze akogeshwa amazi ‘azira inenge’ arigize hagamijwe kumurinda abanzi bashobora kumutera. Nyuma yo kozwa umwami yahitaga ayobora inama yamuhuzaga n’abagaragu be bakuru, inama yabaga irimo n’Abiru maze akababwira imigabo n’imigambi afite mu gihe cy’ubutegetsi bwe.

Ku rundi ruhande abaturage ba Nkotsi na Bikara batangarira iri riba kuko amazi yaryo adashobora gukama, ahubwo akiyongera cyane mu gihe cy’izuba, imvura nyinshi yagwa akagabanuka. Iri riba kandi rituranye n’ahahoze inzu y’umwami yari yubatse kinyarwanda ariko imanitse hagati y’ibiti byo bikinahagaragara. Buri mwami wimye ingoma yagombaga kwinjiramo agahabwa imigisha n’Abiru mbere yo gutagira imirimo ye. Yari inzu igizwe n’ibyumba bitatu (3), kimwe cyicarwagamo n’umwami, icyo yabikagamo ibikoresho bye n’icyo abamusuraga bamutegererezagamo; iki cya nyuma ni nacyo Abiru bicaragamo bari mu migenzo yabo.

Imihango yo kwimika umwami yamaraga igihe, muri iyo mihango umwami yahabwaga imitsindo ikozwe n’uruvangitirane rw’ibyatsi maze akayinywa kugira ngo imurinde abanzi mu gihe ari ku ngoma. Abiru bamenyekanye cyane ni Komayombi, Semabumba na Buhindura. Ikibabaje cyane ni uko Nkotsi yitiriwe iri shyamba na Bikara yitiriwe iriba ry’umwami, ariko abaturage ba Nkotsi na Bikara b’uyu munsi ntibagerwaho n’amazi meza, baracyavoma ibinamba. Umuyoboro umwe rukumbi wajyanaga amazi muri aka gace waciwe muri 2010 ubwo hubakwaga ishuri rya Musanze Polytechnic, amariba ya Nayikondo bubakiwe n’Abadage mu 2012 yabuze gikurikirana, yose arangirika, ku buryo abaturage baho bamaze imyaka 11 barongeye gushoka ibishanga mu gihe abakerarugendo basura aka gace binjiza agatubutse muri RDB ya FPR, nyamara abahatuye bagakomeza kugaragara nk’abadafite icyo bavuze; ubuzima bwabo buburizwamo imbere y’inyungu z’agatsiko kari ku ngoma.

Andi mateka ya vuba avugwa n’abatuye muri aka gace kuva kera avuga ko mu 1988 uwahoze ari Burugumesitiri wa Komini Nyakinama, witwaga Nkikabahizi Donath, yavogereye iriba rya Gihanga, ashaka kurigira irya kizungu, maze abanza kubura abakozi kubera ubwoba, aho abibategekeye, batangiye gufukura, amazi ahita akama, ahubwo mu ishyamba rya Nkotsi havamo inzoka enye (4) zitera kuri Komini. Abapolisi ba Komini baje kuzamura ibendera mu gitondo basanze inzoka ebyiri imbere y’ibiro bya Burugumesitiri, ndetse izindi ebyiri zizingiye ku giti cy’ibendera. Burugumesitiri yabonye ko yakoze amahano akaba yarakaje abakurambere ahitamo guhunga. Za nzoka zari zateye kuri Komini zahamaze iminsi irindwi (7) zitegereje Burugumesitiri, ibendera ritazamurwa, ibiro bya Komini bidafungurwa, abategetsi bakajya baturuka imihanda yose baje kwirebera ibyabaye. Abaturage bemeza ko hari imodoka nyinshi zabaga zizanye abantu baje kureba ukuntu ubuhubutsi bwa Burugumesitiri Nkikabahizi bwamuteje amakuba. Kuva icyo gihe Nkikabahizi n’umugore we n’abana be babiri (2) bahise baburirwa irengero, nta wigeze yongera kubaca iryera, abaturage bagatekereza ko aba bantu baba bararigise.

Ku munsi wa munani (8), za nzoka zarikubuye ziragenda, maze ku bw’igitangaza ku munsi wa cyenda (9) amazi yari yarakamye mu iriba rya Bikara yongera kugarukamo ari menshi, abaturage bemeza ko abakurambere bishimiye kujyana Burugumesitiri Nkikabahizi azize ubuhubutsi bwe no kuvogera iriba ryari rifite icyo rivuze.

Iyo usesenguye neza usanga abakerarugendo basura aka gace ka Nkotsi na Bikara, cyane cyane mu ishyamba rya Buhanga kwa Gihanga Ngomijana, ahanini bakururwa n’amoko y’ibiti gakondo utasanga ahandi mu gihugu arimo imivumu, imihanga, imikondogoro, imimanurankuba, imimenamabuye, imifuzo n’ibindi, ariko cyane cyane ibi biti byiganjemo cyane cyane ibiti byiganje muri aka gace ni ibigabiro by’imivumu n’ibihondohondo.

Ikindi gikurura abakerarugendo kandi ni inyamaswa z’amoko menshi zirimo imondo, urusamagwe, urutoni, impereri na za nzoka zitajya zigira uwo zisagarira. Ubu bukerarugendo bwinjiza akayabo ariko ntibigire icyo bimarira abaturage bakivoma ibishanga, batagira amashanyarazi n’ikindi gikorwa remezo icyo ari cyo cyose.

Abategetsi FPR yohereje muri Nkotsi na Bikara ntibigira ku mateka

N’ubwo aka gace ka Nkotsi na Bikara gafite amateka angana atya, abategetsi FPR yahohereje bakomeje kwerekana ko ubwenge babukuye mu bwonko babwimurira mu gifu, baribagirwa barabunnya, ku buryo ari ibihindugembe byigendera. Nyamara ibi bibura bwenge usanga byirirwa bivuga ngo umuturage ku isonga kandi ari byo bimusonga, bijya kumenyekana rero ari uko umusonga wamaze gufata intera ndende. Urugero rwa vuba ni urwa Gitifu wahannye umuturage akoresheje umusuderi wategetswe gusudira urugi mu buryo bw’amaherere.

Amakuru dukesha BWIZA avuga ko abaturage bo mu Murenge wa Nkotsi by’umwihariko abo mu Kagari ka Bikara bashinja abayobozi mu nzego z’ibanze barimo Gitifu w’Akagari, Abakuru b’Imidugudu, DASSO n’Umukozi ushinzwe ubutaka n’Imiturire mu Murenge kubahohotera. Aba baturage bavuga ko bahohotewe mu bihe bitandukanye bigera n’aho bihagurutsa inzego zo hejuru, abapolisi n’abasirikare ariko buri gihe bikarangira aba barenganya abaturage badafatiwe ibyemezo n’ibyo bafatiwe bya nyirarureshwa ntibishyirwe mu bikorwa.

Igiherutse kuba agahomamunwa kigahuruza inzego z’umutekano zose ni aho Gitifu w’Akagari ka Bikara, Mukezabatware Jean Marie Vianney yafashe urugi rw’umuturage witwa Nyiramajyambere Patricie akarusudira ku kizingiti kugira ngo uyu muturage atinjira mu nzu, bityo bigatuma arara hanze n’abana be babiri, intandaro ikaba yarabaye ko uyu Nyiramajyambere yari yarabuze 1000 FRW y’umutekano.

Ubwo umunyamakuru wa Bwiza yageraga muri aka Kagari ku wa 10/05/2023, saa moya za mugitondo, yasanze Nyiramajyambere n’abana be babiri baryamye ku ibaraza kuko urugi rwari rwasudiriwe. Aha rero niho hagaragaje ko abategetsi ba FPR nta bwenge bagifite, kubona umuntu muzima akodesha poste à souder ku mafaranga ari hejuru y’ibihumbi 10 by’amanyarwanda, hagamijwe gusudira urugi rw’umukecuru umwe wabuze 1000 FRW y’umutekano. Kuki se hatagize umwishyurira ngo azamwishyure, dore ko yemeraga kuzacuruza umusururu akabishyura ayo bashakaga? Iki rero nta shiti ni ikimenyetso cy’uko nta kenge bagisigaranye na mba.

Bamwe mu baturage babonye Gitifu Mukezabatware ategeka gusudira urwo rugi harimo uwitwa Sibomana Jean Baptiste ndetse n’Umuyobozi w’Isibo, Habiyakare Joseph. Sibomana yagize ati: “Gitifu ahafunga nari mpari, ndamubwira nti ‘gufata icyemezo cyo gufunga urugi mukanarusudira si byo ahubwo niba hari icyo yakoze kitari cyiza, yacibwa amande cyangwa mukareba ikindi mumuhanisha’, maze aransubiza ngo ntiyaje kujogwa n’abaturage; ari nabwo yahise ahamagara umufundi witwa Mahoro, amukuye mu mujyi wa Musanze, amutegeka gusudira urwo rugi, aramwishyura aragenda.”

Habiyakare yagize ati: “Njyewe barampuruje ngo mu Isibo yanjye hari ikibazo kibayemo, mpageze nsanga bari gusudira urugi ku kizingiti cyarwo, ndavuga nti ‘Ese mwaretse kurusudira mukamuca amande? Ansubiza ko adashaka kujogwa n’abaturage, mbibonye gutyo ndigendera kuko nta kindi nari gukora imbere ya Gitifu nk’umuyobozi unkuriye.” Ibi rero ni ibyerekana ko aba bategetsi FPR ishyira mu baturage nta bwenge bagifite.

Aganira n’itangazamakuru, Gitifu wa Bikara, Mukezabatware Jean Marie Vianney, yavuze ko inzu yafunzwe kubera ko nyirayo yanze gutanga amafaranga y’umutekano kandi agatuka abayobozi. Abajijwe niba ibyo yakoze byemewe n’amategeko, yasubije ko ubabaye azajya kurega aho ashaka hose. Gusa ikibazo kimaze gusakuza, Mayor wa Musanze, Ramuli Janvier, yahise ategeka Gitifu w’Umurenge wa Nkotsi, Kabera Canisius ndetse n’umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, Munyaneza Elvis, bajya gukingurira Nyiramajyambere n’abana be, Gitifu Mukezabatware yikomereza akazi ke nk’aho nta cyabaye, kandi yari yaregewe Mayor umukuriye.

Ibi bintu byo guhohotera abaturage si ubwa mbere bibaye muri Nkotsi na Bikara kuko mu kwezi kwa 10 umwaka ushize, umukozi ushinzwe ubutaka n’imiturire, Uwinema Clémentine, afatanyije na DASSO basenye inzu y’uwitwa Nyirasafari Joselyne, bavuga ko yayubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ariko uyu muturage aregeye Guverineri w’Amajyaruguru ategeka aba bakozi kongera kuyubaka ariko batereye agati mu ryinyo kugeza na magingo aya. Ntibyari bikwiye ko abakozi batoya gutya basuzugura Guverineri w’Intara ngo bicire aha.

Uko rero niko byifashe, atari muri Nkotsi na Bikara gusa, ahubwo ni mu gihugu hose aho usanga FPR yirirwa iririmba ngo “umuturage ku isonga”, ariko ikamushyira ku musonga yifashishije ibisare byimuriye ubwenge mu gifu, igihe kikaza kugera bikibagirwa birabunnya none uyu munsi birushwa gutekereza n’abana b’ibitambambuga, kuko nta muntu muzima watinyuka gusudira urugi rw’umuturage ngo arare hanze n’abana be cyangwa ngo bucye mu gitondo umuturage asenyerwe ku maherere, Guverineri w’Intara nategeka abakozi be akuriye kongera kubakira umuturage baruce barumire, umuturage akomeze asembere kandi yari yitunze, adasaba umunyu. Aka ni akarengane kageretse ku kandi gakorerwa abaturage hirya no hino mu gihugu.

Birababaje rero kandi biteyeagahinda kubona FPR ihitamo gukoresha abantu nk’aba badatekereza ugasanga imyanzuro bafatira abaturage ntishingiye ku mateka noku mategeko, ahubwo igateza ingaruka nyinshi kandi mbi mu baturage, baba babeshywa ngo “umuturage ku isonga”, kandi mu by’ukuri ibigaragara mu bikorwa ari uko “umuturage ari kumusonga”. Ikibazwa rero ni igihe aka karengane kazacikira mu bana b’u Rwanda.

Twebwe nk’Abaryankuna, biyemeje gukubitira ikinyoma ahakubuye, tubijeje ko tutazahwema gucukumbura mwene izi nkuru z’akarengane gakorerwa abaturage, kandi kakaba gahagarikiwe n’inzego zose kuva mu bushorishori bw’igihugu kugeza mu nzego zo hasi zegereye abaturage, zibana nabo umunsi ku munsi. Ntituzahwema kwamagana aka karengane kugeza igihe u Rwanda ruzahinduka igihugu kizira intambara umunyarwanda arwana n’undi, igihugu kizira igitugu n’ubutegetsi bw’igisuti bwahisemo gukoresha abadatekereza, ahubwo bafite inshingano zo gukenesha no guhoza ku nkeke abaturage b’inzirakarengane.

Umurungi Jeanne Gentille