INGARUKA ZU UBWOBA BWA PAUL KAGAME KU UBUKUNGU BWU U RWANDA

Inkuru yatwoherejwe ngo tuyitangaze

Iyo wanditse muri Google interuro y’icyongereza igira iti “the most protected president in Africa”, bivuze ngo “perezida urinzwe cyane muri Africa”, izina rizamuka ni Paul Kagame,

Perezida w’igihugu cy’u Rwanda. Ariko kuba ariwe urinzwe cyane ntibyafatwa nk’aho ari ukunzwe kurusha abandi. Nta kuntu Abanyarwanda yahekuye akanakomeza gucura inkumbi bose barwara  “Stockholm syndrome”.

Kagame ubuzima bwe bwose yaranzwe n’ubwoba, ku buryo ahora yiteguye kwica cyangwa kwicisha icyo akeka cyose ko cyamubuza umutekano we. Ibi bituma rero abaho mu gahinda gakabije no kumva ko adafite umutekano uhagije. Nubwo ako gahinda katashyirwa hejuru ya agahinda ka Abanyarwanda yashyize ku ngoyi.

Kugira ngo akemure iki kibazo yakomeje kurangwa no kwiyegereza abamurusha amaboko ngo bamurindire umutekano, ku ikubitiro harimo Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, n’umunyarwanda mwene wabo General Fred Gisa Rwigema. Uyu we kuva bakiri n’abana yamuhoraga ku ikabutura yumva ko yamurinda abandi bana, atabaga yizeye ko bamuha umutekano uhagije.

Aho urugamba rwo ku ya 01 Ukwakira 1990 rutangiriye, nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa Rwigema n’abandi basirikare bakuru batari bake, bwa bwoba bwa Kagame bwariyongereye maze yicisha abo yabonaga ko bamubuza umutekano bose ahereye ku bamurushaga amapeti.

Aho amariye gufata ubutegetsi rero, mu 1994, bwa bwoba bwikubye inshuro nyinshi, ku buryo nta muntu yizeraga, ahubwo abamuri iruhande yahoraga abagonganisha, abatera kunekana hagati yabo, abacamo ibice biturutse ku rwikekwe, ahanini akabifashwamo n’umugore we Jeannette Nyiramongi, wazobereye mu kubiba urwango.

Ibi rero mu kubigeraho yabanje kubiba ubwoba mu basirikare kubera ibyo biboneye n’amaso yabo. Ntibyamuhaza abiba ubwoba mu bayobozi bakuru ndetse n’abatoya, ku buryo hari n’abo yajyajya abariza imbere y’abaturage akabazo gato bagatitira bikagaragararira buri wese. Abayobozi b’Uturere batandukanye bumvikanye badagadwa imbere ye. Twavuga nk’uwa Rutsiro wamubwiye ko azakaza amarondo mu guhangana n’inkuba zikubita abantu mu Karere ke, uwa Gakenke wamubwiye ko nta muturage wa Gakenke uzongera gupfa, mu gihe Kagame yari amubajije ku kibazo cy’ibiza biterwa biterwa n’imvura, bigatwara ubuzima bw’abaturage. Uwa Musanze yamubajije ku buryo umutekano wasubiye inyuma mu Karere, maze Mayor arihanukira abwira Perezida ati “tugiye gufatanya n’abacengezi tugarure umutekano”. Uwa Gakenke yongeye kugaragara mu ruhame hari umuturage ubajije impamvu bamuhoza mu nzira bamurerega ntibamukemurire ikibazo, maze Mayor Deogratias Nzamwita arirenga arahira ati”Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ni izina ry’Imana, uriya muturage ni ubwa mbere mubonye”. Ubwoba yagaragazaga bwagaragariraga uwamubonaga wese.

Kurangwa nu ubwoba ntibimuhaza gutyo abiba ubwoba mu bayobozi bakuru ndetse n’abatoya

Abo rero ndetse n’abandi benshi yamaze kubabikamo ubwoba ku buryo hari n’abo yahamagazaga iwe bagasiza baraze. Amaze kubona ko bose bwa bwoba bwe abubamariyeho noneho yigarutseho noneho yubaka ingabo zimurinda zitwa Republican Guard ariko zizwi ku izina ry’” Abajepe”, biva ku gifaransa GP (Garde Présidentielle). Izi ngabo zigizwe n’intoranywa zo mu gice kimwe (Abatutsi), nk’uko bivugwa zirahambaye cyane, mu kurinda Shebuja.

Mbere y’uko tuvuga kuri uyu mutwe, reka tubanze turebe ukuntu igisirikare n’izindi nzego z’umutekano, zimunga ubukungu bw’igihugu, bikaba bigiye koreka u Rwanda. Mu by’ukuri icyo tugendereye si ukurata ubutwari bw’ingabo z’umwicanyi Kagame, ahubwo turi ku ngingo nyamukuru yitwa Ubukungu. Bityo rero tugiye kurebera hamwe uburyo izi ngabo zimunga ubukungu bw’igihugu, byaba mu bwinshi bwazo, mu bikoresho no mu bindi bizegandaho, ukaba wagira ngo u Rwanda ruri mu ntambara y’isi yose.

Urugero kubona buri section (abasirikare hagati ya 7 na 15) bagendera hamwe buri saa cyenda z’amanywa mu Rwanda, ngo bagiye kurinda umutekano, barimo umwe wikoreye igikoresho cy’itumanaho cyitwa Man Park na Signola gifite ibiro birindwi (7), wibaza icyo bishatse kuvuga kikakuyobera. Noneho wareba ko nta Mudugudu n’umwe utabamo abasirikare ukibaza umutungo wagiye kuri Man Park, Signola n’ibibunda bya rutura bikakuyobera.

Mu by’ukuri umuntu urinda Umudugudu wa Bwiza mu Kagari ka Kivumu, Umurenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga aragendana Mitrailleuse Lourde na Lance-Roquette ngo bigende bite? Uyu ni Umudugudu umwe mvuze byo gutanga urugero ariko bigaragara mu Midugudu hafi ya yose.

Byose rero nta handi biva uretse ku bwoba bwarenze umugaba mukuru w’ikirenga wabo, Paul Kagame, nawe akabubabikamo kugeza ubwo umwana wicira amapera bashobora kumurashisha magazine yose. Ni ukuvuga amasasu 30 ku mwana uragira ihene udafite n’inkoni, ariko ngo yabaye hadui, bakamurasa urufaya. Kubera ubwoba ahora yumva hari abari bumutere, bakamugirira nabi. Ese koko umwana udafite n’inkoni yahangana n’ibifaru?

Ariko izi nzego zitwara amafaranga atagira ingano ubundi ni izihe?

Aba mbere ni ba bajepe bamurinda, usanga bambaye impuzankano zabo, abandi bambaye amakote abitsemo imbunda, abandi bambaye gisivili ku buryo utashobora no kubamenya. Ariko se aba bagabo bagenda hafi y’Umukuru w’Igihugu ni bantu ki? Ni iki wabamenyaho?

Amakuru dukesha abasirikare cyangwa abakibayemo bagasezererwa bemeza ko igihe Paul Kagame yabaga Perezida w’u Rwanda, mu w’2000, yari amaze imyaka ategura igisirikare cyavuye mu nyeshyamba gifata igihugu. Icyo gihe yari Visi-Perezida, akaba Minisitiri w’Ingabo ndetse n’umugaba mukuru wazo. Nyamara ubwoba bwe bwakomezaga koreka igihugu.

Icyo gihe rero yarahiriye kuyobora u Rwanda mu nzibacyuho, amaze kwigizayo abamubaye hafi mu rugendo rwe hafi ya bose, asiriganye gusa abo ashobora kubika bwa bwoba bwe. Icyo gihe yari akikanga bikomeye abatsinzwe yumvaga ko bashobora kwisubiza igihugu, bityo ubwoba bwe bukiyongera uko bwije n’uko bucyeye.

Ibi byiyongereyeho kumvikana anenga ibihugu by’amahanga, harimo n’ibyamufashije gufata igihugu, kuko yumvaga nta mutekano yizeye.

Imodoka ye igura byibura amadorali 550,000 y’Amerika

Yahereye rero kugufata umutungo hafi ya wose maze abanza kwiyubakira umutekano we bwite. Reka duhere ku modoka agendamo yo mu bwoko bwa Armed Range Rover, igura byibura amadorali 550,000 y’Amerika. Umutekano wa Paul Kagame kandi uba ugizwe na moto nyinshi z’umutekano kandi zihenze. Hakiyongerayo imodoka zo mu bwoko bwa Mercedes Benz zihuta cyane, kuko aba yumva uwamurasa yarasa aho avuye. Kuri ibi hiyongeraho abasore baba bamwuzuyeho impande zose, ndetse bakanagaragara igihe cyose ari mu ruhame. Aba basore barebare b’ibigango ni bamwe mu baba bashinzwe kumwereka aho agomba kunyura. Mu maso yabo uba ubibona ko biteguye guhangana n’uwo ari we wese witeguye guhangana n’uwashaka kubangamira umutekano wa Shebuja Paul Kagame.

Aba bajepe kandi baba bafite ibikoresho kabuhariwe kandi bihenze cyane, bigaragara ko bihombya igihugu amafaranga atagira ingano, mu gihugu gikennye bikomeye.

Uyu mutekano uhenze gutya ukunda kuvugisha menshi itangazamakuru haba mu gihugu no hirya no hino ku isi. Urugero ubwo Perezida w’u Rwanda yasuraga Ubufaransa bwa mbere, muri 2011, ibi byashimangiwe n’ikinyamakuru Jeune Afrique aho cyanditse kiti “uburyo Perezida Kagame arindwa ntibisanzwe, nta handi wabibona uretse ku Banyayisiraheli n’Abanyamerika”.

Icyo gihe umunyamakuru wa AFP wari ushinzwe kuyobora abafataga amashusho, yavuze ko yatangajwe cyane n’uburyo abashinzwe kurinda Paul Kagame, basatse bikomeye itsinda yari ayoboye. Mu nkuru yagaragajwe na Jeune Afrique ku itariki ya 23/11/2015, uyu munyamakuru yagize ati “icyantaje ni uko tumaze kwemererwa kuzagirana ikiganiro na Paul Kagame, badusabye gukora urutonde rw’abanyamakuru n’aba techniciens ndetse n’ibikoresho byari kwifashishwa. Gusa ntabwo twari tuzi isaha n’umunsi tuzakorera icyo kiganiro”.

Barakomeje barandika bati “aho Paul Kagame aciye ikitwa telephone cyose gikurwaho, keretse ku bantu bakeya bamurinda, bamuri hafi”. Uburyo Kagame aba afite ubwoba burenze urugero bigaragarira mu buryo umutekano wa Perezida wari wakajijwe i Kigali ubwo mu mwaka wa 2014 hari habaye Inteko rusange ya Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD), aho umwe mu bitabiriye iyi nama mpuzamahanga yavuze ko ahantu Perezida Kagame ari nta telephone yahasunutsa utuzuru, kuko abamurinda baretse abantu bakinjiza telephone n’ibisasu bishobora kwinjira. Uvanyemo ubuhanga bukoreshwa mu kurinda Kagame, bwagaragaye butwara imari y’igihugu itabarika, no ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye bakomeje gutangarira uburyo Kagame aba arinzwe. Benshi muri abo bantu bo hanze y’u Rwanda iyo bageze kuri iyi ngingo yo kurinda Kagame, ntibaripfana. Urugero ni ikiganiro cyakozwe n’ikinyamakuru cyo muri Nigeria Displory, aho cyerekanaga abaperezida barinzwe cyane muri Africa. Muri kino kiganiro cyarebwe n’abarenga 2,000,000, cyagarutse cyane ku bajepe bo mu Rwanda. Bakiriye ibitekerezo byinshi cyane bigaragaza ko abasura u Rwanda bibagirwa ibyabazanye bakirebera uko Paul Kagame arinzwe.

Leta ikwiye guhindura imyumvire ikakira ibitekerezo by’abatavuga rumwe nayo

Ibi byose ingaruka zabyo ni ugusesagura amafaranga yakabaye avana Abanyarwanda mu bukene. Nyamara ararenga agatakazwa ku mutekano w’umunyabwoba, wamaze kububiba no mu bandi none u Rwanda rwose barugejeje aho umwanzi ashaka. Ibyo kandi MINECOFIN ikabyemera ndetse n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ntabashe kuhahingutsa umutwe.

Abakurikiranira hafi uko Paul Kagame arinzwe banavuga ko no mu gihe cy’urugamba yahoranye itsinda ryihariye ryo kumurinda, ku buryo amafaranga yamugendagaho yarutaga ashyirwa mu kugura ibikoresho by’urugamba. Niho bahera bemeza ko ari umunyabwoba.

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyanditse ko abanyamakuru babashije kugera muri White House, basanze uko abaperezida b’Amerika barindwa bifitanye isano n’uko Paul Kagame arinzwe. Umuntu abona neza ko rero budget igenda kuri Perezida w’igihugu cy’igihangange igereranywa n’igenda kuri Paul Kagame wenyine, ibintu biba byageze iwa Ndabaga!

Mu busanzwe Abajepe ni igice kimwe mu bigize ingabo z’u Rwanda. Iyo urebye rero ingengo y’imari ibatikiriraho, wibaza ku ngano y’agenda ku bandi, nayo atagira ingano.

Iteka rya Perezida w’u Rwanda No 33/01 ryo ku wa 03/09/2012 rigena uburyo igisirikare cy’u Rwanda cyubakitse, rigena ko Umukuru w’Igihugu ari we Mugaba w’Ikirenga uri hejuru y’abandi bose, Minisitiri w’Ingabo niwe ukurikiraho, hakaza uwa 3 ari we Mugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, hakaza Abagaba b’Ingabo ku Mwanya wa 4, ku mwanya wa 5 hakaza Abagaba b’Ingabo bungirije.

Ibi bikurankota byose bikikije umunyabwoba wabibitsemo ubwoba ku buryo itegeko ryose atanze nta n’uwamwungura igitekerezo. Niko byagenze igihe yahitagamo kugura indege z’intambara zihenze cyane, nyamara abaturage bicirwa n’inzara za Nyagatare, Nyamagabe na Nyamasheke, abandi bicwa

n’amavunja za Nyamagabe, Nyabihu na Nyanza. Gisagara na Gicumbi ntibagiraga aho kuba, Rulindo, Rutsiro, Rubavu na Rusizi bativuza uko bikwiye, Muhanga na Musanze batagira aho kuba, Ngororero na Ngoma batagira uko bivuza, n’ahandi n’ahandi ubukene bunuma. Nyamara uyu munyagitugu ahitamo kugura kajugujugu z’intambara, ibifaru n’ibibunda biremereye, byose mu misoro no mu nguzanyo byakagombye kubazamura mu bukungu.

Umubare munini cyane w’abasirikare n’ibikoresho byabo ndetse n’imishahara ihembwa abari mu nkiko za gisirikare, ubushinjacyaha bwa gisirikare ndetse na Kaminuza ya gisirikare, bitwara ingengo y’imari itagira ingano. Nyamara ntibijya byerekwa PAC mu Nteko Ishinga Amategeko, cyangwa ngo bigenzurwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Kuri aba hiyongeraho imishara n’ibimodoka bihenze bigendamo abayobora mu nzego nk’ubuvuzi bw’ingabo (Medical Command), Itumanaho n’Ikoranabuhanga mu ngabo (Information and Communication systems Command) n’izindi zitagenzurwa na busa uretse ba Afande babo bakikije umunyagitugu.

Ntiwabura kuvuga ku ngengo y’imari itagira gikurikirana igenda ku bayobozi n’abakozi b’Ibiro bikuru bitandukanye nk’Ibiro bikuru bishinzwe guhuza ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi (Peace Keeping Support and Operations Department), aho Kagame n’abambari be bakura akayabo gatubutse. Urugero umusirikare uvuye mu butumwa akagenerwa $1000 na UN aba agomba gutanga $400, agacyura $600 iwe, akabwirwa ko umugore n’abana basigaye bahembwa, kabone n’iyo ntabo yaba afite, ariko arayatanga, agashyikirizwa Gen. Kabarebe ubwe.

Twavugamo kandi Ibiro bikuru bishinzwe kubika no kubungabunga amateka y’ingabo (History and Archives Department), Ibiro bikuru by’ubushakashatsi n’iterambere (Research and Development Department), Ibikuru by’igenzura (Inspectorate Department), Ibiro bikuru by’Amategeko (Legal Department), byose bitwara ingengo y’imari itagira ingano mu mishahara no mu bikoresho, kandi akazi bikora ari aka MINADEF nayo itajya igenzurwa na rimwe.

Hakaza na none ingengo y’imari ikoreshwa mu mashuri ya gisirikare, nayo agenerwa akayabo ariko Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta akaba atahirahira ngo avuge kuko atararamo umwuka.

Hiyongeraho abayobozi b’imitwe ya gisirikare nabo bagenerwa ibitari bike birimo amamodoka, amazu yo kubamo, amafaranga y’itumanaho, ayo kwakira abashyitsi n’ibindi byinshi. Iyo mitwe ni Ubuyobozi rusange bw’imitwe yunganira (Logistics Command), Umutwe wo ku cyicaro rusange (General Headquarters), Umutwe ushinzwe kurinda inzego nkuru za Leta (Republican Guard) aho barinda nka Perezida wa Sena, Perezida w’Abadepite, Minisitiri w’Intebe, Perezida w’Urukiko rw’ikirenga, aho bakomeza kubarinda mu gihe kingana n’umwaka iyo bavuyeho bahembwa na Leta kandi barinda abatakiyikorera. Hariho kandi Umutwe w’Ingabo zihariye (Special Forces Brigade) usanga baruta abaje mu isoko hirya no hino mu mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi ikomeye, nyamara ntiharebwe ko akazi bakora na Polisi yagakora. Gusa ibi byose bigatwara ibifaranga umurundo, bishingiye gusa ku bwoba bw’umunyagitugu umwe. Habaho n’umutwe ushinzwe imyitwarire y’abasirikare (Military Police Regiment) nawo utwara atari make.

Ubwoba bwa Paul Kagame bwatumye yuzuzaho ibihumbi by’abasirikare bamugaragiye bakoresha ingengo y’imari itajya igenzurwa, ku buryo nta kabuza ariho ka kayabo kaguzwa mu gihugu no mu mahanga kaba karengeye abaturage, bagategereza imishinga ibateza imbere amaso agahera mu kirere, bamwe bagahinduka impunzi mu gihugu cyabo no mu mahanga, uvuze agashakirwa ibyaha, akanyerezwa cyangwa akaborera muri za gereza zizwi n’izitazwi.

Dusoza twavuga ko Leta ikwiye guhindura imyumvire ikakira ibitekerezo by’abatavuga rumwe nayo, ikimiriza imbere ibiganiro. Umuco mubi wo kumva ko abari muri Leta aribo bonyine bafite ibitekerezo bizima bonyine, n’abandi bafite urukundo n’ibitekerezo byo kubaka u Rwanda. Hanyuma na MINADEF n’inzego zitari ngombwa bigahindura imikorere bikareka gukoresha inzego zikora ibintu bisa zikavaho, ndetse hagashyirwa agapira hasi nabo bakemera kujya bakorerwa audit kugira ngo hagaragazwe umutungo w’igihugu utikirira gusa mu bwoba bw’umuntu umwe.

Niba bitagenze bitya, ubwoba bwa Kagame burakomeza kumunga ubukungu, tuzisange mu icuraburindi tutigeze tubona kuva u Rwanda rwabaho.

FPR, NTITUZAGUKUMBURA RWOSE

Umwanditsi wa Ndabaga TV

One Reply to “INGARUKA ZU UBWOBA BWA PAUL KAGAME KU UBUKUNGU BWU U RWANDA”

  1. “n’amavunja za Nyamagabe, Nyabihu na Nyanza. Gisagara na Gicumbi ntibagiraga aho kuba, Rulindo, Rutsiro, Rubavu na Rusizi bativuza uko bikwiye, Muhanga na Musanze batagira aho kuba, Ngororero na Ngoma batagira uko bivuza, n’ahandi n’ahandi ubukene bunuma.”

    haaaaaaaaaaaa
    none ni Kagame yazanye ayo mavunja!!!
    ARIKO WA MUNTU UBWO IYO KAGAME ATAGIRA BIRIYA NTIMUBA MWARAMWIVUGANYE
    bandanya umoka

Comments are closed.