Yanditswe na Mutimukeye Constance
Gen Jean Bosco Kazura, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba na Maj Gen Albert Murasira, bose kuwa Kabiri, tariki ya 15 Werurwe 2022, bari mu ngendo zitandukanye utamenya icyo zigamije, ku buryo akazi kari kose muri diplomatie utamenya icyiyishe inyuma.
Lt Gen Muhoozi ni umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, Umujyanama we mukuru mu bikorwa bidasanzwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka mu gisirikare cya Uganda (UPDF). Aherutse gutera ibuye mu gihuru ngo arebe ikivamo atangaza ko yeguye ariko Se wamubyaye abitera utwatsi. Abasesesenguzi bahise bemeza ko uyu muhungu azasimbura Se. Yaje mu Rwanda ku wa mbere tariki ya 14/03/2022, bivugwa ko aje gukemura ibibazo byasigaye mu mubano w’u Rwanda na Uganda. Uyu mubano wabaye mubi kubera u Rwanda, kuko ari rwo rwatangaje ko Abanyarwanda batemerewe kujya muri Uganda ndetse runafunga imipaka yarwo. Kuri uyu munsi hibazwa ikigenza uyu mujenerali mu Rwanda kikayoberana.
Gen Muhoozi yaherukaga muri iki gihugu ku wa 22 Mutarama, agirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame. Guverinoma yaje gutangaza ko yabonye ko hari gahunda yo gukemura ibibazo byagaragajwe n’u Rwanda n’ubushake bwa Guverinoma ya Uganda mu gushaka umuti w’ibibazo bitarakemuka, yemeza ko umupaka uzafugurwa ku wa 31 Mutarama 2022, ariko ntibyabaye. Abari bategereje kwambuka amaso yaheze mu kirere.
Kuwa Kabiri nibwo hagaragaye ikimenyetso gikomeye kurusha ibimaze iminsi, ubwo Perezida Kagame yakiraga Gen Muhoozi mu rwuri rwe, amugabira Inyambo. Ni igikorwa cyasize amashyushyu ku rwego ubuhahirane bw’ibihugu byombi bugiye gushyirwaho mu minsi iri imbere. Nta wabura kwibaza igikurikiraho.
Mu gihe Gen Muhoozi yarimo atembera Kigali, asura urwibutso rwa Jenoside, Kigali Arena ndetse anagabirwa inka, Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda Maj Gen Albert Murasira yari mu Burundi. Kuwa Kabiri yakiriwe na Perezida Evariste Ndayishimiye mu biro bye i Gitega, amushyiriye ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.
Ni uruzinduko rwasubizaga urw’intumwa ziyobowe na Minisitiri Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Ezéchiel Nibigira, zagiriye i Kigali muri Mutarama, zishyikiriza Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we Ndayishimiye. Bavuze ko ari ingendo zigamije gushakira umuti ibibazo birimo ko u Burundi bwashinje u Rwanda gushyigikira abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015, ndetse rwakira abacuze uwo mugambi ukabapfubana, bagahunga.
Perezida Kagame aheruka kuvuga ko mu bihe biri imbere umubano uraza kugenda urushaho kuba mwiza, Abarundi n’Abanyarwanda babane uko byari bisanzwe. Yakomeje agira ati “N’ibyajyaga bitera ibibazo bindi by’umutekano ku mupaka muri za Kibira na Nyungwe, hari abantu bitwaje intwaro bambuka batera u Rwanda, ibyo turagenda tubyumvikanaho n’Abarundi uko tuzagenza icyo kibazo kugira ngo kiveho burundu. Ubwo ababiri inyuma bazarushaho kugira ibyago. Ariko ibivugwa n’ibikorwa bihuriye he?” Abasesenguzi bavuga ko ari wa mugambi wo kubuza umutekano u Burundi.
Mu bibazo bigomba kuvanwa mu nzira haracyarimo abantu u Burundi bushakisha bahungiye mu Rwanda, n’ifungurwa ry’umupaka wo ku butaka ritaremezwa na Leta ya Gitega.
Urundi ruzinduko ni urwa Gen Jean Bosco Kazura, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda. Hamwe n’itsinda ry’abasirikare ayoboye, ku wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022 yakiriwe na mugenzi we w’u Bufaransa, Gen Thierry Burkhard Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bufaransa, kuwa Kabiri akaba yaratangaje ko “Ejo nakiriye mugenzi wanjye w’u Rwanda, Gen Kazura. Twaganiriye ku mutekano muri Afurika yo Hagati n’Amajyepfo, ndetse n’u Bufaransa n’u Rwanda.” Ese Kagame na FPR baba bagiye kuva ku izima bakemera umubano usesuye n’Ubufaransa ?
Ibihugu bijyanye n’ibyerekezo u Bufaransa bwakomojeho, harimo Repubulika ya Centrafrique u Rwanda rufitemo abasirikare 1696 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro (MINUSCA), n’abandi boherejweyo mu bwumvikane bw’ibihugu byombi, hakaba n’abandi boherejweyo rwihishwa.
Ni ubutumwa mu buryo bwa gisirikare buyobowe n’Umufaransa Général Stéphane Marchenoir, ndetse icyo gihugu gifite ibikorwa byinshi muri Centrafrique. Ibihugu byombi kandi bihurira muri Mozambique, mu buryo bwo kwishakira inyungu zikomoka ku mutungo kamere, bikitirirwa kurwanya ibyihebe, ariko ukuri kurazwi.
Guhera muri Nyakanga 2021 u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi mu butumwa bwo kugarura amahoro ku mbaraga mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, bivugwa ko yari yigaruriwe n’ibyihebe.
Ese iyi ntara ivuze iki ku Bufaransa?
Mu ntara ya Cabo Delgado ni ho hari agace ka Afungi gakungahaye kuri gaz, ariko muri Mata 2021 ikigo Total Energies cyo mu Bufaransa cyacyuye igitaraganya abakozi bacyo bashyiraga mu bikorwa umushinga wa Mozambique LNG [Liquefied Natural Gas], ubwo bari basumbirijwe n’ibyihebe. Nyamara ni umushinga ukomeye ku Bufaransa na Mozambique, uzashorwamo miliyari $20. Ni wo wa mbere w’abikorera muri Afurika uzaba ugiyemo ishoramari ringana rityo. U Rwanda rero rwabaye igikoresho ngo izo nyungu zibone/ke, kugeza n’aho rwohereje abana barwo ngo bajye kwishora mu ntambara batazi icyo igamije.
Biteganywa ko nyuma y’uko Ingabo z’u Rwanda zigaruye umutekano muri kariya gace, muri uyu mwaka Total Energies igomba gusubukura Mozambique LNG, umushinga uzaba utanga toni 13,1 za gaz ku mwaka. Birashoboka cyane ko umutekano w’aka gace uzaba ucungwa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, kuko na mbere hose iza Mozambique zananiwe. Ikibazo kibazwa ni akayabo kagenda kuri izi ngabo n’uzakishyura.
Umuyobozi mukuru wa Total Energies, Patrick Pouyanné, aheruka mu Rwanda mu ruzinduko rwasinyiwemo amasezerano y’ishoramari mu rwego rw’ingufu, imbere ya Perezida Kagame na Pouyanné.
Mu busesenguzi twakoze twasanze aba bajenerali bose uko ari batatu batajyanywe mu bindi bihugu n’ineza y’abaturage, ahubwo bari mu mugambi mubisha utegurwa n’agatsiko gatoya, ahanini kagamije inyungu zako gusa. Wavuga se ko u Rwanda rwakwisanga mu Burundi nyamara rucumbikiye abashatse guhirika ubutegetsi mu Burundi rukabashingira RED Tabara? Wavuga se ko nta ruhare u Rwanda rufite mu ishingwa rya RED Tabara ? Abarundi se baba ari ibicucu bingana iki byo kurebera ubushotoranyi bukorerwa igihugu cyabo?
Tubona ibintu birushaho guhindura isura uko bwije n’uko bukeye, kuko iyo bigeze aho kwitabaza ingendo z’abajenerali, igihugu kiba cyacitse ururondogoro. Niba Lt Gen Muhoozi ashaka kuba Perezida wa Uganda akaba ashaka amaboko k’uwo yita “uncle” we, aba bajenerali bandi Kazura na Murasira, bizwi neza ko bazamuwe na Jeannette Nyiramongi barashya barura iki?
Nta gushidikanya rero ibintu byageze iwa Ndabaga kuko u Rwanda rwatangiye gusaba uwo rwimye. Amaherezo nta kindi twakwitega uretse kubona ubukungu bw’u Rwanda burushaho gutentebuka, ifaranga naryo rigakomeza guta agaciro aho ikilo cy’isukari cyamaze kugera kuri 2000 FRW, ibindi bicuruzwa nkenerwa bya buri munsi bikaba bizamuka ubutitsa, nyamara u Rwanda rwo rwihamya ngo rwateye imbere. Byahe se?
Constance Mutimukeye