INGUFU ZA NUCLÉAIRE : “SI NGOMBWA KUGENDA NK’IMPUMYI. INGUFU ZA NUCLEAR SI IZACU”

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Ejo ku wa gatatu tariki ya 28 ukwakira, ikinyamakuru gikorera Leta Igihe.com cyatangaje inkuru ifite umutwe ugira uti : “Umushinga wo gukoresha ingufu za nucléaire ugeze kure: Menya ibijyanye n’ikigo gishinzwe uko zizakoreshwa”. Mu gihe tugisesengura iyo nkuru mu rwego rwo gukubitira ikinyoma ahakubuye no kujijura abanyarwanda, reka tubagezeho bimwe mu bitekerezo by’Abanyarwanda kuri iyo nkuru, byerakana ko Abanyarwanda bajijutse kandi ubemenyi bwabo muri rusange buri hejuru yubw’abateruzi b’ibibindi bakorera Leta ya FPR biyemeje gucurika ubwenge bwabo.

Igitekerezo cya mbere twabasomeye niki intore yihutiye gukoma mashyi. Yitwa Sam akaba yanditse ko “Energy is Everything. Ntabwo waba udafite ingufu zamashanayazi zihagije ngo ushobore gufata imgambi yitera imbere iri effective. Abanyarwanda twishimiye iyi project”.

Uwitwa Kawera we yibukije amateka mabi aranga izo ngufu za Nuclear yagize ati : “Abanyarwanda dukinisha byinshi! Muzabaze ibyabaye i Chernobyl disaster! Muzumva icyo izo nuclear energy murarikiye zishobora gukora!”.

Luc watanze igitekerezo cye mu gifaransa yunganiye Kawera aho yanditse ngo : “Si ngombwa kugenda nk’impumyi. Ingufu za Nuclear si izacu cyane cyane ko Ubu Rusiya budashoboye iyi technologie, muzabaze ibyabaye mu mpanuka ya Tchernobyl mu mwaka w’ 1986 aho umugi wose wenze kuzimira none radioactivité ikaba ihari mu gihe kizarenga imyaka 1000.  Rwanda gahugu kacu sicyo nkwifurije, Ubudage bwahagaritse inganda zakoraga ingufu za nuclear, Ubuyapani bwabuze icyo bukoresha inganda zabwo. Impanuka yo mu mugi wa Fukushima…niba ari ibyo mwita iterambere muribeshya”.

Radioactivity ni imirasire umuntu yagereranya n’umwuka udahumura cyangwa ngo ugire ibara uturuka mu ngingo z’ubutabire (chemical elements) zimwe na zimwe. Ikigenzi umuntu akwiye kumenya ni uko ituruka mu ngufu za Nuclear imeze nk’uburozi kubera yangiza ingingo zigize umuntu iyo awuhumetse ari mwinshi kandi bikagira ingaruka no kurubyaro rwe. Urugero ni nko kubyara abana bafite ukuboko kumwe cyangwa ubundi bumpuga.

Igishushanyo gifasha kumenya imirasire

Dukomeje ku bitekerezo by’Abanyarwanda, uwitwa Kalisa we yagize ati : “Ngo umusore utisumbukuruje yirarira ntarongora inkumi. Abandi bari kuva muri nuclear twebwe turi kuyijyamo! Aka kanya abantu biyibagije Tchernobyl na Fukushima. Biriya byabaye mu bihugu bikomeye (Ex URSS na Japon) bifite ubunararibonye mu gucunga ziriya centrales. Ibaze Rwanda idafite impuguke n’imwe ishaka ingufu za nucléaire! Kurota ntibibujijwe kuko dufite indi mishinga yihutirwa”.

Joas nawe yabonye ibintu nka Kalisa aho yanditse ngo :  “Nibyo nkuko Kalisa abivuze. Nuclear Powers (ibihugu) hafi ya zose ziri muri gahunda yo gufunga izo centrales.

IKIBAZO cy’ibishingwe (nuclear wastes) babuze aho babishyingura, ni ikibazo kibakomereye.

Twizere ko badashaka kuza KUBIHAMBA mu Rwanda! Niba mucungira no kuri territoire ya Congo, kugirango muzabihambeyo, mujye muzirikana ko Abakongomani batangiye guhumuka. Niba basinziriye muri 2020, ntibisobanuye ko batazaba bakangutse muri 2050.

Ikindi giteye inkeke, yaba gavumenti ya Uganda, bwaba u Burundi… bemeye ko bazana ubwo burozi buzahumanya ikirere cyabo, na ndetse n’abaturage? Umunsi byasandaye, bizanyura mu Kagera…bikomeza muri Victoria…Jye numva turi kubara nabi. Twariye duke tw’i Nduga, tukareka kwanduranya”.

Ahirwe Karoli