Yanditswe na Karemera
Cyera umwami Kagame agisohoka akajya gutera asiyasa abaturage, yafataga umwanya agasubiza ibibazo abaturage benshi babonaga byarabaye ingorabahizi. Akenshi ibyo bibazo byabaga byuzuyemo amafuti abategetsi b’ibanze bakorera abaturage, babarenganya, babambura cyangwa irindi hohoterwa rya hato na hato.
Ariko uko ibibazo byiyongeraga kandi abaturage bakagenda bamenya banabona ko ihohoterwa bagirirwa riba ryahawe umugisha nu umwami Kagame ubwe, aho abenshi banabivuga bazimiza bavuga ngo amabwiriza yavuye “ibukuru”. Kagame yahisemo kwihisha kuburyo atakibegera, mu gihe igice cyimwe cya Abanyarwanda bemera ko Kagame yabaheyo atakiriho, abaturage benshi basigaye bisunga abanyamakuru bakorera kuri murandasi.
Abo banyamakuru b’inkwakuzi kandi bigenga koko nabo akazi bagakora neza ndetse bagaha ijambo buriwese. Kuburyo usangamo Abanyarwanda bi ingeri zose, bava impande zose, ndetse no mu myaka ya amavuko yose. Icyo akaba ari ikimenyetso cy’icyizere Abanyarwanda bose bafitiye abo banyamakuru kubera ko muri kamere yacu, twakuze tunatozwa kugumuna muri twe ibitubaho kabone n’iyo byaba bigoye, kubona rero Abanyarwanda bangana uko batinyuka bakanashyira ubuzima bwabo ahagaragara imbere ya Camera akaba ari ikintu gikomeye.
Igitangaje ariko kinashimishije, n’ukubona uburyo urubanza ruba rwaraciye mu manza nyinshi rutabonerwa umuti bya nyirarureshwa, iyo amashusho amaze amasaha byibuze abiri, ruba rumaze gucibwa na “Youtube -Gacaca” aho ibikumwe byishimira ikirego ndetse n’ikiganiro ubasha kubibona, kandi ukabona umubare wabarebye. Akarusho kakaba ibitekerezo bigenda bishyirwa munsi y’ikiganiro aho buri muntu warebye ikiganiro aba ashobora kwandika igitekerezo cye cyaba igishyigikiye cyangwa ikidashyigikiye ikirego.
Nkaba narangiza nibaza nti ese, nimba imanza zacibwa n’umwana zitabasha gucibwa n’inkiko zacu zirimo abanyamategeko babyigiye, aho gufunga no gutoteza abanyamakuru bakorera kuri Murandasi Leta ahubwo yabateye inkunga igakora inkiko “Youtube-Gacaca” ko byakemura byinshi mu Banyarwanda.
Karemera