INKOMOKO Y‟INSIGAMIGANI “UMUSAZI ARASARA AKAGWA KU IJAMBO”

Spread the love

Ubushize twabagejejeho incamake y’inkomoko y’umugani “UMUSAZI ARASARA AKAGWA KU IJAMBO”. Uyu munsi tugiye kuwureba mu buryo burambuye, tukaba twabibasomeye mu gitabo ibirari by’insigamigani. Uyu mugani, bawuca iyo bumvise umuntu w‟inshyanutsi usanganywe amagambo y‟ibitandampaka akocoye ijambo rikirakiranya ibyari byabuze uruhero rw‟umuti, ni bwo bavuga banamushima ngo “Umusazi arasara akagwa ku ijambo”. Wakomotse ku musazi Rwugamo wamaze Yuhi Mazimpaka uburakari yari yagiriye umuhungu we Nyarwaya atabarutse i Burundi ahagana mu mwaka wa 1700.

Nyarwaya rwa Mazimpaka yakundaga gushotorana cyane, bukeye atera u Burundi rwihishwa se Mazimpaka atabizi, maze arabuyogoza; ahitira mu Birangira bya Ntaga, ahica umuganwa waho Rusengo rwa Kanago; anyaga umugore we Kibero cy‟ubukombe aramuzana, hamwe n‟inka nyinshi n‟indi minyago. Byose abyereka se Mazimpaka. Aho kubishima arabimwirukanana aramuca, ngo kuko yagiye i Burundi atamwohereje, araruwe gusa n‟ubushotoranyi bwe buvanze n‟ishyaka ryo kwanga kurushwa ubugabo.

Nyarwaya yari afite imitwe itatu y‟ingabo, irimo uwo mu zitwa Ababito, zari intwari cyane. Bukeye atera mu Burundi bw‟umusoni bubangikanye n‟u Bugesera, arabanesha; ahanyaga inka nyinshi barazambukana zifata hakuno mu Bugesera. Nyarwaya ategeka kurobanura amabara, buri bara rikajya ukwaryo. Barobanura imikara, ibihogo, amagaju, ibitare, ibibamba, ubugondo n‟andi mabara yose y‟inka yari azirimo.

Birangiye haza umugabo w‟umusaza abaza abo asanze mu nka, ati “izi nka z‟ibihogo ni izande?” Bati “ni iza Nyarwaya”. Ziriya se z‟ibitare? Bati “nazo ni ize”. Akomeza kubabaza amabara yose y‟inka. Zose bakamubwira ko ari iza Nyarwaya atabarukanye. Arongera arababaza, ati “ko numva zose ari iza Nyarwaya, izanyu ni izihe ko mwatabarukanye”? Bati “izo twazanye zose ni ize”. Umusaza, ati “mbega abantu baruhijwe n‟ubusa! Mwanyaze inka mwese none muzirekeye umwe”? Bati “n‟ubwo ari ize, ni ize natwe, kuko turi ingabo ze.”

Abagaragu ba Nyarwaya baramusanga bamubwira ayo magambo y‟uwo musaza. Ahamagara nyir‟ukuyavuga ati “kuki unteranya n‟ingabo zanjye ukazishyiramo umwuka mubi?” Aramusingira aramuhondagura. Umusaza, ati “urugomo ndeba ufite harya ngo ni uko utabarutse i Busoni! Waba utabarutse mu Birangirwa bya Ntaga kwa Rusengo rwa Kanago ho ntiwavuze ugahora da!”

Nyarwaya aramureka, ahindukirana abo bari kumwe ati “aho hantu murahazi?” Baramuhakanira. Biramubabaza kuko batahamenye ngo atereyo. Igihe bakiri aho yibaza uburyo yamenya aho hantu bamwogereje ngo ahatere, abona umugabo w‟umurundi uje aho bari, ari kumwe n‟abana be b‟abasore bagera kuri batanu. Amugeze iruhande akoma mu mashyi, ati “mwana w‟umwami, mvuye i Burundi, ncitse nza mu Rwanda, ncikanye n‟inka 250 n‟abana banjye 15 n‟abagore batanu. Byose mbizanye mu Rwanda rwaso, none unyakire uzanyereke so Mazimpaka”. Amaze kuvuga atyo, Nyarwaya aramubaza, ati “uzi mu Birangirwa bya Ntaga kwa Rusengo?” Undi ati “ndahazi ndetse ni ho nturutse”. Nyarwaya ashyira agatima mu nda, ati “ese ntiwahangeza, ukahanyereka ?” Uwo murundi, ati “ujya kwendayo iki ?” Ati “ndashaka kuhatera”. Umurundi aramwenyura ati “wowe utera mu Birangirwa bya Ntaga?” Nyarwaya arikiriza. Umurundi ati “ufite ingabo zingana zite ushaka kuhateza?” Nyarwaya ati “ni izi turi kumwe gusa”. Umurundi ati “ubiziranyeho na so ?” Undi ati “oya”. Umurundi ati “hari imana wejeje zo kuhatera?” Nyarwaya ati “ntabwo naharagurije kuko ntari nsanzwe mpazi”.  Umurundi amugira inama ati “banza ujyane iminyago, dore ni myinshi, ndetse nanjye unshyiremo n’abana banjye 15 n’inka 250 n’abagore batanu, maze ujye inama na so, muragurize gutera mu Birangirwa, kandi umwongeze ingabo izi ntizihagije. Ni ahantu ubarirwa. Mbese wumvise ko hari umwami wigeze kuhatera?” Nyarwaya ati “ntawe numvise.” Umurundi ati “ni aho rero genda ubanze ujye inama na so, nakwemerera uzatereyo, nzahakwereka”.

Nyarwaya ararakara kuko iyo nama itamunogeye. Abwira uwo murundi ati “namaramaje ndaterayo ntakibimbuza.” Umurundi ati “utagira ngo ndi umunyabwoba, hogi nkujyaneyo ndetse n’abana banjye ntibasigara keretse abatoya n’abagore, bo nibasigarane n’abantu bawe basigaye muri iyi minyago.” Ati “ariko mwana w’umwami, ubwo wanze ko tujya imigabo nitugerayo turajya imikokwe ( imikoke) ! ”. Arongera ati “ni byiza ko twajya tugenda nijoro, ku manywa tugatebera mu bibira tukazatumburuka tugezeyo.” Ati “naho turamutse dutabaye ku manywa, twatangira kurasana tukiri ku nkiko, tukazashirira mu nzira, nibura tutanagezeyo ngo uharebe”.

Nyarwaya yemera iyo nama bakajya bahaguruka nijoro, bwajya gucya bakarigita mu mashyamba, kuko uwo murundi yari azi inzira zose zijyayo. Bakomeza batyo barinda kugera mu Birangirwa. Batunguka kwa Rusengo ku mugoroba basanga adahari. Yari yaragiye mu rundi rugo rwe, ari na rwo ingabo ze z’intwari zabagamo. Nyarwaya ajya mu rugo aramukanya n’umugore wa Rusengo. Birangiye amubaza aho umugabo we ari. Umugore arahamubwira. Nyarwaya ati “yamenye ko namuteye arahunga?” Umugore ati “Si uguhunga yagiye hambere ahubwo namenya ako gakuru uzamubona!” Nyarwaya, ati “ndamuteye Nyarwaya rwa Yuhi ndi Inkaka ya Burunga! nishe Ntagihera mucuza imfura iyanjye irandamira ndatsinda!

Ati “ndaye hano kandi turaryamana”. Undi ati “naba n’ibyo! Naho ibyo gutera byo nta byo wishoboreye; niba rero wazanywe no kwisambanira dore ndi hano, umugabo wanjye ntahari simfite undwanaho, ariko nibijya kugeza ejo iki gihe utarabona uwanshatse uzabona uwambyaye!

Umugore wa Rusengo amutumaho intumwa z’impayamaguru ariko bucece ati “nimwihute mujye kumubwira ko Nyarwaya yamuteye; kandi mumubwire ko yahinduye urugo rwe ari we wabaye nyirarwo mu buriri, muti “ahasigaye ni wowe warumukuramo, byaba bikunaniye rukaba urwe”.

Intumwa zigenda ubutarora inyuma zisohoza ubutumwa. Rusengo amaze kwumva ko Nyarwaya amubereye mu rugo aratangara cyane ati “hahisha Mazimpaka wenyine! Umuntu wahishirije inzoga ku Ijuru rya Kamonyi, none umuhungu we akaba yaje kuzinsindira mu Birangirwa bya Ntaga!

Ubwo arara atumye intumwa zigenda ijoro ryose, zijya mu ngerero guhuruza bujya gucya Ingabo ze zimusesekaraho. Rusengo ahurura ubwo u Burundi burashika; Ingabo ziba nyinshi cyane! Bigiye kugeza nimugoroba, Rusengo n’Ingabo basesekara iwe mu Birangirwa. Basanga Nyarwaya yashegeye mu rugo kwa Rusengo yamwiteguye. Ingabo za Nyarwaya zisanganira iza Rusengo icumu rirasabira.

Nyarwaya ava ku buriri, arambara afata intwaro ze arasohoka. Ageze mu muryango, umugore wa Rusengo aramukurikira, ageze mu rugo, umugore aba ageze mu muryango. Nyarwaya arasitara, umugore, ati “mpore ndi Kibero cy’ubukombe umugabo twararanye ntakomereka”. Nyarwaya arabyumva aramusubiza, ati “urakoze wo kabyara we ubwo umpumurije!” Nyarwaya yiruka avuna Ingabo ze. Umugore yisubirira mu nzu ye. Ubwo ariko intambara yarahosheje kuko bwari bwije bamwe bajya iwabo abandi kwa Rusengo mu rugo, aba Nyarwaya bajya mu ngando zabo. Mu gitondo cya kare bashinga ingamba bamwe mu myanya yabo, abandi mu yabo.

Na none bwira ari ntabaranesha abandi. Ariko ubwo Nyarwaya yari afite umutwe w’intwari cyane witwaga Ababito. Akaba yabakumirije ababuza kurasana ngo bazarasana Abarundi bamaze gucogora. Rusengo nawe yari afite Ingabo z’intwari cyane zitwaga Abana b’Ingwe; nawe yabakumirije ngo bazarasana Abanyarwanda bamaze kunanirwa. Ubwo bwenge umwe yabugize ukwe undi abugira ukwe. Hashize iminsi itatu barasana; imyambi n’amacumu by’Abanyarwanda bibashiriraho.

Nyarwaya abaza wa murundi wamucikiye akamuyobora ahongaho ati “mbese nta hantu wamenya hiherereye cyane ngo tujyaneyo abacuzi n’abatanazi tujye gushakira ingabo imyambi n’amacumu?”  Undi  ati  “ndahazi”.  Nyarwaya abwira  umwana  we  bari  batabaranye  witwaga  Bideri,  ati “sigara ku rugamba ngiye gushaka intwaro z’aba bantu dore izindi zimaze gushira, kandi ejo uzarekure Ababito bajye ku rugamba”.

Nyarwaya ajyana na wa murundi, bajyana ahantu h’ishyamba ryarimo umukoke uteye ubwoba, urimo isuri n’andi mahwa y’imifatangwe. Bawushoka baciye mu mwambu wawo; uwo Murundi yibutsa Nyarwaya rya jambo yamubwiraga yari kwumva inama ye, ati “sinakubwiye ko ubwo wanze ko tujya imigabo nitugerayo tuzajya imikoke? Dore imikoke nakubwiye ni yo y‟iyi ”’.

Nyarwaya ati “ni koko wambwiye ukuri, ariko sindava ku izima; ndacyakomeje imigabo yo kurwana”. Ubwo rero bamaze kugera aho hantu, batangira umurimo wo gucukura no gutanaga no gukwikira amacumu yavunikiye mu babisha; babikorana umwete.

Ubwo Bideri n’ingabo zabo basigaye ku rugamba. Bukeye umwimirizi w’Ababito arabazibukira bajya ku rugamba. Rusengo na we akaba yararanye umugambi wo kurekurira Abana b’Ingwe ku rugamba. Uwo munsi Ababito n’Abana b’Ingwe barasakirana. Rucura akabunda rwiyama impunzi barutera amazi aragaruka. Ni ukuvuga ko bose barasanye badasubira inyuma. Hashize iminsi itatu bikimeze bityo Rusengo ahamagara Bideri ati “ye Bideri bya Nyarwaya we! ” Undi aramwitaba ati “hagarika abawe nanjye mpagarike abanjye maze tuvugane”.

Bahagarika intambara, ingabo zose ziraruhuka. Rusengo ati “yewe Bideri we” undi ati “yee!” Ati “waje uzanye na so muza munteye muza muri abatindi musanga ndi umwinazi, mwaje muri icyago musanga ndi kabutindi, mwaje muri bunyice mukanzungura birabananira, nanjye nibwiraga ko nzabica mu minsi ibiri nkaba mbamazeho none sinabishoboye. Ndagira ngo nkubwire inama mfite nubwo ntaheruka kubona so ariko uri mu cyimbo cye. Enda dutorane inka izanyu muzijyane izibaye izanjye nzisigarane, kandi izo muzabona zitageze hano muzazitware nazo!”

Bideri ati “ndabyemeye”.Intamba irahosha. Bukeye inka zose ziratumizwa, ziteranira hagati yabo, barazitoranya. Birangiye hasigara inka imwe ariko nziza cyane! Rusengo abwira Bideri ati “nararagiye, narafukuye nduhira, naciye icyarire narakenuye, none iyi nka yingororere”. Bideri ati “nanjye nishwe n’izuba, naranyagiwe naraye indaro mbi, none iyi nka yinzimanire”. Rusengo aranga. Inka barayipfa bongera kurasana. Uwo munsi bakora ibyo Nyarwaya arangiza umurimo wamujyanye. Yari yanacurishije icumu ry’umuhunda rinini kandi muremure. Barikwikira mu ruti runini rukomeye. Nyarwaya ariterera ku rutugu, bava muri wa mukoke bajya mu ngando aho abandi bari bateraniye. Bahagera nijoro. Bideri amutekerereza uko yatoranye inka na Rusengo n’uko bananiranywe ku nka imwe, hakabura uwayiharira undi.

Nyarwaya ashima Bideri kuko yanze kuyimuharira. Ati “kandi iri joro ndamwica nta kabuza”. Ubwo Nyarwaya asezera ku ngabo ze, ati “ndagiye, namwe nimugeza mu gicuku, mutere kwa Rusengo muvuge ibyivugo musese imyugariro, bamwe muce imbere abandi inyuma mugote urugo”. Aragenda agezeyo aca igico. Aragumya yumva uko bavuga imihigo yabo.

Bigejeje mu gicuku barasinzira. Aromboka no mu muryango w’inzu Rusengo aryamyemo acukurira rya cumu mu irebe ry’umuryango; arishinga impirike rireba mu nzu; ararishimangira cyane; yurira inzu yicara hejuru y’uruhamo rw’umuryango afata icumu mu ntoki. Bitinze ho gato ingabo ze ziratera nk’uko yabibabwiye. Basesa imyugariro bavugira ibyivugo icya rimwe. Abari mu nzu Rusengo yarayemo bakangukira mu bitotsi. Ugize ngo arasohoka akibamba kuri rya cumu ati “ndashize mwo kanyagwa mwe! ” Rimaze kwica batatu riravunika.

Ubwo Rusengo nawe arabyuka arambara arasohoka; ageze imbere y’umuryango, Nyarwaya amutera icumu mu gihumbi rimutunguka hejuru y’umukondo akubita ibipfukamiro hasi ati “nkwice Karuretwa Imanzi ya Burunga!” Abari muri urwo rugo iza Nyarwaya zirabarimarima, ingo zirashya, inka ziranyagwa. Nyarwaya yinjira mu nzu abwira wa mugore Kibero cy’ubukombe, ati “wambwiye ko umugabo wakurayeho adakomereka none ntabwo ngusiga”. Baramuheka aramutabarukana. Nyarwaya atabaruka mu Burundi afite ishema ashoreye iminyago myinshi avanye mu Birangirwa.

Ageze mu Rwanda atumiza iyo yakuye mu Busoni; inka zirakubita ziruzura, iminyago iba ishyano ryose. Ariko kandi, mu bantu ibihumbi 3000 bisaga yari yatabaranye, yari asigaranye nk’1000 gusa; abandi baraguye ku rugamba.

Atuma kuri se ko atabarutse yohereza n’abavuzi b’amacumu. Mazimpaka aramwitegura, ingabo ziriraba (zisiga ingwa). Zigeze hafi y’ibwami bararirimba, iminyago ibajya imbere. Hari imandwa yabaga ibwami yari yarahawe gusanganira iminyago ya Nyarwaya ibigenza uko isanzwe. Ingabo ziravunywa ziza mu rugo I Bwami. Mazimpaka azibonye asanga ari nkeya cyane, abaza Nyarwaya, ati “abantu banjye wabaguranye inka aba ari zo unzanira?

Arongera ati “ cyo, untekerereza ko nkeneye inka kurusha abantu?” Nyarwaya, ati “none se ko twarasanaga n’abantu b’intwari, twajyaga kubicamo bakatureka gusa?”. Mazimpaka ati «mbese n’ayo yose wagiye woherejwe na nde udafite imana n’umugaba?” Undi, ati “ubundi se ko nari nsanzwe ntabara ntakubwiye narazaga ukangaya? Ahubwo ntiwanshimaga ndetse ukangororera?

Mazimpaka aranga ararubira aramuca, kuko yateye ingabo icyorezo. Nyarwaya arakerakera, abura iyo ajya biramushobera. Abantu bagerageje kumuhakirirwa birananirana, Mazimpaka ati “najye gutegeka igihugu yatsinze”.

Bimaze gushoberana haza umusazi witwa Rwugamo, yari asanzwe aza i Bwami abwira Mazimpaka ati “ngufitiye ijambo rikomeye ariko banza umpe akayoga kuko mfite inyota”. Bamuha inzoga aranywa. Bimaze akanya, ati “reka nkwicare ku bibero maze nkubwire”. Mazimpaka kuko yamukundaga by’igikinisho aremera.

Rwugamo amaze kumugera ku bibero, ati “aho kuba intwari ibwami nahaba umusazi. Dore Nyarwaya umwana w’umwami yatabaye i Burundi yica Rusengo mu Birangirwa bya Ntaga atabarukana iminyago itabarika, none bamuciye arakerakera naho jye Rwugamo rw’umusazi nicaye  ku  bibero  by’umwami  ndanywa  inzoga  y’ubuki!”.  Abantu  bateraniye  aho  bahoze  basabira Nyarwaya imbabazi baraseka bati “umusazi ariguyeho!” ( ijambo ry‟ukuri).

Umwami abwira wa musazi ati “mvira ku bibero”. Ahamagaza Nyarwaya abyicaraho. Abari aho bamukurira ubwatsi barishima bashima n’uwo musazi Rwugamo.

Mazimpaka abaza Nyarwaya ati “ko mbona ugenda utera itako, abo wica ubica ute?” Nyarwaya ati “ndi inkuba nk’iyo hejuru kandi n’uwajya kunsiga ntiyasiga icumu ryanjye”.

Nyarwaya rero amaze kwicara ku bibero bya se, inzoga ziratumirwa, ingabo ziravunywa, inkera irararwa, Mazimpaka atega amatwi intwari zimubwira imihigo zimutura iminyago n’ibinyita. Nyarwaya aragororerwa, na wa murundi bajyanaga imikoke aragororerwa, ndetse cyane kuko Mazimpaka yamugororeye na Nyarwaya akamugororera.

Hanyuma bagenda batanga ingororano no mu bandi batabarukanye bakurikije uko barushanwa ubugabo. Wa mugore wa Rusengo Kibero cy’ubukombe, Nyarwaya aramutunga banabyarana abana benshi. Iby’igororerwa bihetuye banzika ibiganiro bisanzwe, havamo umugabo muri abo bari i Bwami abwira Nyarwaya ati “dore ko ngo uri inkuba nk’iyo hejuru jye twirutse nagusiga”. Abandi bati “mwiruke turebe”.

Bariruka wa mugabo agiye kumusiga Nyarwaya amukurikiza icumu rimwahuranya mu gihumbi amutsinda aho. Mazimpaka agiye kurakara, abari aho bati “urarakazwa n’ubusa uriya mugabo ni we wisengeye urupfu”. Bati “Nyarwaya yakubwiye ko ari inkuba nk’iyo hejuru kandi n’uwajya kumusiga atasiga icumu rye”. Birasekwa umugabo ahera atyo; nawa musazi Rwugamo, Nyarwaya aramuvuza arakira aranamukiza.

Nuko rya jambo ngo “umusazi ariguyeho”, rubanda bakomeza kuryogeza kuko ryakijije Nyarwaya uburakari bwa se. Bukeye rihimbirwaho uyu mugani ngo “Umusazi arasara akagwa kw’ijambo”, ari wo baca iyo hagize inshyanutsi isanzwe ivuga ibitandampaka, ikocora ijambo bakaryenderaho inkunga yo gukiranura ibyari byabuze uruhero rw’umuti.

Kugwa ku ijambo = Kwunguka inama y’ingirakamaro.

SOURCE: IBIRARI BY‟INSIGANI, Benedigito MURIHANO