INKOMOKO Y’UBUJURA N’INYOTA Y’UBUKIRE KU BATEGETSI BATO MU MYAKA BA FPR.

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Mu minsi ishize ibinyamakuru byinshi n’imbuga nkoranyambaga byari bishyushye aho inkuru nyinshi wasangaga zigaruka kuri Miss Rwanda, zikurikirwa n’iza Bamporiki Edouard, wiyemereye kwakira indonke ariko ntiyayivuga. Ntibyateye kabiri haba ije indi ya Dr Nibishaka Emmanuel, wari Umuyobozi Mukuru wungirije muri RGB ashinjwa kwaka abantu amafaranga ababeshya kubashakira visas zo kujya muri Amerika.

Aba kandi bari baje bongera urutonde rurerure rw’abategetsi bakiri bato mu myaka bagiye bagaragaza inyota ikabije y’ubukire, ukaba wabona ko atari ibisanzwe ahubwo ari umuzimu wateye u Rwanda, kandi ukeneye gushakirwa intsinzi mu mizo ya vuba, aho guhebera urwaje ngo twemere ko uyu muco ugomba gukomeza.

Iyi nyota ikabije rero yo gushaka gukira vuba niyo yatumye Abaryankuna badakomeza kurebera ngo bifate mapfubyi bakomeze bareke ibi bisambo bikomeze binyunyuze imitsi ya rubanda. Byatumye rero bicara maze basesengura iki kibazo kugira ngo bashake umuti w’ikibazo nibiba ngombwa uyu muzimu ashakirwe intsinzi.

Inkomoko y’umuzimu w’inyota y’ubukire ni ukutanyurwa.

Dushingiye ku gitekerezo cy’abantu babiri, umwe wahirira inka n’undi wahirira inzovu, ubwatsi bukagezwa mu biraro byazo, inka ishobora kubona ubwatsi buhawe inzovu ikavuga iti : « Burya inzovu nizo zirya! » Naho inzovu yo ikabona igiye kubwirirwa. No mu Rwanda rero niko bimeze, wibaza niba uyu muzimu akomoka ahandi hantu hatari ku kutanyurwa kw’aba bategetsi biganjemo abakiri bato mu myaka, bakaba bagaya ibyo bahabwa bagashaka kubyibiramo. Uku kudashima mu by’ukuri biterwa n’iki ? Kuki aba bategetsi baba bumva ibyo abandi bagezeho mu myaka 30 bo babigeraho mu myaka 2? Ukajya kumva ngo uwari Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi yatanze chèques zitazigamiye yambura abaturage utwabo agamije gukira vuba kandi muri make abo banganyaga ibyo yagenerwaga babarirwaga ku mitwe y’intoki z’ikiganza kimwe!

Bwacya ukumva ngo Dr Daphrose Gahakwa afunzwe azira guha isoko umukwe we nyamara yarayoboye Minisiteri y’Uburezi imyaka n’imyaniko akimurirwa muri RAB, yahagera akumva ibya rusange byose yabigira iby’umuryango we. Mu by’ukuri intsinzi y’uyu muzimu w’inyota ikabije y’ubukire utera uturutse i Butanyurwa gusa cyangwa binajyana n’amateka izi nkirabuheri ziba zarabayemo, zamara kugera iyo zijya zikumva zabona ubutunzi bw’isi yose mu kwezi kumwe ? Bikomeje gutyo bikaba umuco se u Rwanda rwaba rugana ahe?

Abaciye muri MINEDUC bo bagera aho bakanabya, ukumva ngo Dr. Isaac Munyakazi wari Umunyamabanga wa Leta arakurikiranwaho kwakira ruswa ya 500,000 Frw yahawe ngo ahe umwanya mwiza ishuri ritakoreye mu gutsindisha. Ubu se twavuga ko nabyo ari ukutanyurwa umuntu uri ku rwego rwa Minisitiri akasamira ubu busa busa bw’amafaranga cyangwa biba ari ingeso yamwokamye ?

Mu gihe ukibyibazaho ukumva ngo Caleb wari ku kigega cy’igihugu muri MINECOFIN, yatawe muri yombi azira ruswa, nawe ashaka gukira byihuse.

Ukumva ngo Eric Serubibi muri Rwanda Housing Authority yafashwe ashinjwa kunyereza, bakamukurikiza ishumi ye Dr Rwakunda, ngo bagurishije inzu ya Leta, yakorerwagamo na Early Childhood Development, yari yarahawe agaciro ka miliyari 7 Frw basaba miliyari 9 Frw kugira ngo bagabane asigaye bakire vuba.

Bidatinze ukumva ngo Robert Nyamvumba wo muri MININFRA yasabye injyawuro ya miliyari 7 ku isoko ryagombaga guhabwa umunyamahanga, ndetse na mukuru we Gen. Patrick Nyamvumba arakorwaho iperereza, ntihamenyekane icyavuyemo, ukaba wakeka ko kwa kutanyurwa kubaye umuzimu wo mu muryango noneho. Ukumva ngo Evode Imena muri MINIRENA yatse ruswa abashakaga ibyangombwa byo gucukura amabuye y’agaciro na kariyeri. Kandi aba ni aba bafashwe gusa, abadafatwa nibo benshi. Bose ugasanga bahuriye ku kuba bakiri bato mu myaka, uretse Pierre Damien na Daphrosa abandi babarizwa hagati y’imyaka 30 na 40, ariko bose batewe n’umuzimu w’inyota ikabije yo gushaka kwigwizaho ibya rubanda ngo bakire bakiri bato.

Ariko se bipfira he ?

Ubwo bari muri Congrès ya FPR Perezida Kagame yabajije impamvu ububiko bw’ibyoherezwa mu mahanga ku kibuga cy’indege cya Kigali kiri i Kanombe butubatswe, kandi cyaravuzwe kuva mu 2013, ababishinzwe bose barya indimi, babonye arakaye, Tito Rutaremara asaba ijambo aramucururutsa amusaba kutarakara, amwibutsa ko bariya bose baba baremwe na FPR, niba bibananiye bazavaho hakaremwa abandi. Igitangaje ni uko ubwo bubiko na n’uyu munsi butarubakwa, kandi na ba bandi babibazwaga nta wajyanywe mu rukiko ngo yisobanure.

Ibi rero bivuze ko aho bipfira nta handi ari mu gatsiko gategeka igihugu kuko gafata amafaranga yakagiriye akamaro abaturage kakayakubira muri FPR, ibindi bikorwa bikadindira cyangwa ntibinatangirwe.

Ikibazo rero kigaruka ku kwibaza niba inyundo icura aba bategetsi yaba iramya ku buryo twakwizera ko ubwo bacuzwe byarangiye, umuturage agiye guhabwa ibyo akeneye, nyamara ukabona abacuzwe benshi biganjemo abakiri mu myaka mito ariko bakaba baratewe n’uyu muzimu ubasaba gukira batiyushye akuya, amaherezo ni ayahe ? Ku mugani wa Tito Rutaremara FPR izahora mu nkundura yo kurema ibisambo kugeza ryari ?

Kugira inda yasumbye umutimanama ku buryo uwo FPR yaremye ngo akorere abaturage yumva yaba akize mu myaka 2 cyangwa 3 nyamara umuturage arara avirwa i Nyabihu cyangwa i Musanze, nta handi bipfira uretse ku kukuba iyi FPR ibarema, ibateramo umutima wo guhora barehareha bashaka kwiba ibya rubanda, kandi ugasanga na FPR ibyungukiramo kuko bayibira. Ikimenyimenyi ushatse kurya akayicura ihita imutumura.

Ibipindi na siasa bizarangira ryari ?

Kuva mu ntambara ya FPR hari imvugo yo mu giswahili igira iti : « Matunda iko mbele » cyangwa

« Amatunda ari imbere », ariko kugeza uyu munsi usanga hari abakirira ko ayo matunda atarabageraho. Usanga abo baremerwa guhabwa imyanya ihanitse hagenderwa ku ruhare ba Se na ba Se wabo bagize mu rugamba, ariko bakaba baribagiwe kubigisha ko uburyo bwo kwihaza ku matunda ari ukuyahinga, ugategereza ko amera, ukayafumbira, ukayashingirira, ukazategereza akera. Gushaka gusimbuka na bwo ni uburyo bwo kuba warabeshywe nawe ukibeshya ndetse ukabeshya abandi.

Iyo Tito Rutaremara abeshya Abanyarwanda ngo kubera gukunda igihugu, mu 1995, bahembwaga ibiryo, yibagirwa ko ibyo biryo babihembwaga baba mu mazu y’ubuntu, bagenda mu modoka za Leta, batishyura amazi n’umuriro, abana babo na bene wabo bigira ubuntu, n’ibindi utarondora bahabwaga mu mfashanyo z’amahanga.

Ubu se uyu munsi uwamubwira ngo yongere ahembwe yabyemera cyangwa yabyamaganira kure ? Buri kintu n’igihe cyacyo, ibipindi na siasa byarahararutswe. Igihe rero ni iki ngo Abanyarwanda bicare hamwe, basase inzobe, basenye ibibatanya, bafatanye kubaka igihugu kibabereye.

Intsinzi y’umuzimu w’inyota ikabije y’ubukire bwihuse yaba iyihe ?

Igihe kirageze ngo u Rwanda ruve mu macakubiri rwashowemo na FPR-Kagame rutangire gutekereza kurema abantu bazima batatewe n’umuzimu wo gushaka gukira biciye mu nzira mbi, ahubwo hagashyirwaho amashuri yigisha ubuyobozi (leadership). Nibuze buri Karere kagize mwene iri shuri byatuma urubyiruko rukura ruzi gukunda igihugu icyo ari cyo, rukamenya ko gukunda igihugu atari ugukunda imisozi, ahubwo ari ugukunda abagituye no gushaka icyabateza imbere. Bitari ibyo tuzakomeza twizengurukeho ubuziraherezo.

Tujya tubona abana b’abasirikare bakuru binjira mu gisirikare, ariko twibaza niba ababyeyi babanza kwicaza abana ngo babasobanurire inzira banyuzemo kugira ngo bagere ku mitungo bafite. Kuki umwana wumva ko Se afite ama-appartements 10 za Kibagabaga na Nyarutarama nawe agahita yumva ko yagira nkayo za Kinyinya na Nyarugunga, kandi wenda ba Se barayagezeho babanje kwiba no kumena amaraso ? Bateguriwe mu ishuri bakigishwa ko uburyo bugera ku mitungo ari uguha amahirwe angana Abanyarwanda bose bagapiganwa ?

Niba umusirikare mukuru aticaza umwana we ngo amubwire ati: «Ibyo iri peti ryampaye sibyo rizaguha», ntaho tuzaba tuganisha igihugu cyacu. Mu gihe nta mucuruzi wakubwira ko uyu munsi akize ariko yahereye ku byo yibye, akabicuruza abivanga na fraude, nta misoro y’umurengera, ntacyo azaba afashije urubyiruko rwacu.

Ntabwo mu gihe cyose tuzaba dushaka kwigereranya n’abacuruzi batangiriye ubucuruzi mu mazu babohoje, tugashaka kugera ku bukire bwabo mu myaka itanu, ntabwo bizakunda. Abategetsi bakiri bato bakwiye kumenya ko nta yindi ntsinzi y’umuzimu w’inyota y’ubukire wabokamye, uretse kubanza guhuza igihe turimo n’ibyo twinjiza. Nibyo Leta izabaha imodoka ihenze ariko ntizabagurira indaya, gushaka kubaho nk’abaharaniye kugira ibyo bageraho, ni ukwibeshya cyane, kuko uyu muzimu azabamarira ku icumu ku manywa y’ihangu.

Umuco wo kumva ngo umutegetsi bamugize iki, agahora apfukamiye ababimugize ntibishobora kuba na rimwe ikiraro cyo kumugeza ku bukungu yifuza kuko azahora yishyura ibitajyanye n’ibyo ahabwa. Guhanikira imishahara abategetsi bakiri bato mu myaka ni ukwica igihugu kuko bahora iteka bashimira ababagejejeyo.

Niba umugabo cyangwa umugore abona akazi gakomeye muri Leta agahita yimuka akava za Ngarama cyangwa Nyaruguru akazana umuryango wose i Kigali, kandi wenda uwo bashakanye ntacyo aje kuhakora, hakwiye kwitega ko uwahawe akazi azanye umuzigo, utazatuma atuza, kuko iteka ryose azaba ashaka kwiba ibya rubanda ngo abashe kuziba icyuho cy’uwo bashakanye udakora. Ibi rero nta handi byakwigirwa uretse muri ya mashuri yakwigishwamo iby’imiyoborere, umwana agakura aziko inyungu z’igihugu ziza imbere, ize n’umuryango we zikabona gukurikiraho. Atari ibyo intsinzi y’umuzimu ntizaboneka, ndabarahiye !!!

Mu kwanzura ubu busesenguzi twavuga ko aba bategetsi bagenda bahabwa imyanya ikomeye bakwiye kuba babanje kwigwaho neza, hakarebwa ibyo basanzwe barigejejeho, bakikuramo gukunda ubukire buciye mu nzira mbi, buhinduka bukabahindura inkirabuheri. Biragayitse kubona abategetsi babayeho nk’abasahuranwa, kubera gutinya gusubira aho baturutse, mu gihe baba baramaze kwizamura, baritandukanyije n’abo bahoze bari ku rwego rumwe. Biteye isoni kubona abahoze ari abategetsi babayeho mu gahinda gakabije kuko bananiwe kwiyakira.

Kwiga ko nta gahora gahanze, kugezwa mu bushorishori ukitandukanya n’abo mwahoze musangira ni ukwishora mu mage kubera ko igihe icyo ari cyose uba wahanantuka, isi ikakubona.

Niba hatabayeho inyigisho z’ubupfura no kwanga umugayo, kandi zigahera mu mashuri mato, ntaho tuzaba tugana kuko tuzakomeza kugwiza abarwayi batewe n’umuzimu wo kwigwizaho ibya rubanda, kubera gutinya kuzabaho nabi igihe batakaje imyanya. Aba bahita batakaza icyizere cyo kubaho, bagahinduka abarwayi kuko système itigeze ibashyiriraho uburyo bwiza bwo kwitegura ko ubuzima bwahinduka, bagasubira aho bahoze.

Mu gihe rero FPR igitekereza ko izarema ibisambo byo kuyibira bititaye ku muturage, ntacyo iteze kugeza ku Banyarwanda. Igikwiye ni uko yashyira umupira hasi, ikazinga ibyangushye, ikajya kurya ayo yibye, ikareka Abanyarwanda bakishyiriraho ubutegetsi bubabereye, butanga amahirwe angana ku baturage bose, ntihabe ikinyuranyo kinini hagati y’imishahara ku buryo Mayor wahoze ari Directeur w’ishuri adatumbagira cyane, akazananirwa gusubira mu kazi yahozemo, kuko ubuzima yashyizwemo butari butandukanye cyane n’ubwo yahozemo, bityo ntazagira ubwoba bwo gutakaza umwanya kuko ntacyo azaba ahombye kinini.

FPR, WAREMYE ABAZITIWE N’UMUZIMU W’UBUKIRE, IGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA !!!

Remezo Rodriguez